Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kristo ayobora itorero rye

Kristo ayobora itorero rye

Kristo ayobora itorero rye

“Dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”​—MATAYO 28:20.

1, 2. (a) Igihe Yesu wazutse yatangaga itegeko ryo guhindura abantu abigishwa, ni iki yasezeranyije abigishwa be? (b) Ni gute Yesu yayoboye itorero rya Gikristo ryo hambere mu buryo bugaragara?

MBERE y’uko Yesu Kristo, Umuyobozi wacu wazutse, azamuka akajya mu ijuru, yabonekeye abigishwa be maze arababwira ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”—Matayo 23:10; 28:18-20.

2 Yesu ntiyahaye abigishwa be inshingano yo gukora umurimo wo kurokora ubuzima bahindura abandi abigishwa gusa, ahubwo yanabasezeranyije ko azabana na bo. Amateka y’Ubukristo bwo hambere yanditswe mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyakozwe, agaragaza mu buryo budasubirwaho ko Kristo yakoresheje ubutware yahawe kugira ngo ayobore itorero ryari rimaze igihe gito rishinzwe. Yohereje “umufasha” yari yarasezeranyije—ni ukuvuga umwuka wera—kugira ngo ukomeze abigishwa be kandi ubayobore mu mihati yabo (Yohana 16:7; Ibyakozwe 2:4, 33; 13:2-4; 16:6-10). Yesu wazutse yakoresheje abamarayika ayobora kugira ngo ashyigikire abigishwa be (Ibyakozwe 5:19; 8:26; 10:3-8, 22; 12:7-11; 27:23, 24; 1 Petero 3:22). Byongeye kandi, Umuyobozi wacu yahaye itorero ubuyobozi binyuriye mu kugena abagabo babishoboye kugira ngo babe bamwe mu bagize inteko nyobozi.—Ibyakozwe 1:20, 24-26; 6:1-6; 8:5, 14-17.

3. Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

3 Byifashe bite se ku bihereranye n’igihe turimo cy’‘imperuka y’isi’? Ni gute Yesu Kristo arimo ayobora itorero rya Gikristo muri iki gihe? Kandi se, ni gute twagaragaza ko twemera ubwo buyobozi?

Umutware Afite Umugaragu Ukiranuka Akoresha

4. (a) Ni bande bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’? (b) Ni ibihe bintu umugaragu yashinzwe na Shebuja kugira ngo abyiteho?

4 Mu gihe Yesu yahanuraga ibyerekeye ikimenyetso cy’ukuhaba kwe, yaravuze ati “mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero, igihe cyaryo? Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose” (Matayo 24:45-47). “Shebuja” uvugwa aho ngaho, ni Umuyobozi wacu, Yesu Kristo, kandi yeguriye ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’—ni ukuvuga inteko y’Abakristo basizwe bakiri ku isi—inshingano yo kwita ku bintu bye byose biri ku isi.

5, 6. (a) Mu iyerekwa ry’intumwa Yohana, “ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu” hamwe n’“inyenyeri ndwi” bishushanya iki? (b) Kuba Yesu afashe “inyenyeri ndwi” mu kuboko kwe kw’iburyo bigaragaza iki?

5 Igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe kigaragaza ko umugaragu ukiranuka w’ubwenge agendera ku buyobozi bwa Yesu Kristo mu buryo butaziguye. Mu iyerekwa intumwa Yohana yabonye rirebana n’ibyo “ku munsi w’Umwami,” yabonye “ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza [abona] usa n’Umwana w’umuntu,” ‘wari ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kwe kw’iburyo.’ Mu gihe Yesu yasobanuriraga Yohana iby’iryo yerekwa, yaravuze ati “ubwiru bw’inyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko kwanjye kw’iburyo, n’iby’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu. Dore, izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b’ayo matorero arindwi, naho ibitereko by’amatabaza birindwi, ni byo matorero arindwi.”—Ibyahishuwe 1:1, 10-20.

6 “Ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu” bishushanya amatorero ya Gikristo y’ukuri yose ariho “ku munsi w’umwami,” watangiye mu mwaka wa 1914. Ariko se, bite ku bihereranye n’“inyenyeri ndwi”? Mbere na mbere, zagereranyaga abagenzuzi bose basizwe kandi babyawe n’umwuka, bitaga ku matorero yose yo mu kinyejana cya mbere. * Abagenzuzi Yesu yari abafashe mu kuboko kwe kw’iburyo—ni ukuvuga ko yabategekaga kandi akabayobora. Ni koko, Kristo Yesu ni we wayoboraga itsinda ry’umugaragu. Icyakora, muri iki gihe abagenzuzi basizwe usanga ari bake. None se, ni gute Kristo ayobora amatorero y’Abahamya ba Yehova asaga 93.000 ari hirya no hino ku isi?

7. (a) Ni gute Yesu akoresha Inteko Nyobozi kugira ngo ayobore amatorero yose hirya no hino ku isi? (b) Kuki dushobora kuvuga ko abagenzuzi b’Abakristo bashyirwaho n’umwuka wera?

7 Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, itsinda rito ry’abagabo babishoboye batoranyijwe mu bagenzuzi basizwe, ubu ni ryo rigize Inteko Nyobozi, rikaba rihagarariye umugaragu ukiranuka w’ubwenge ugizwe n’abandi benshi. Umuyobozi wacu akoresha iyo Nteko Nyobozi mu gushyiraho abagabo babishoboye—baba abasizwe umwuka cyangwa abatarasizwe—kugira ngo babe abasaza mu matorero yabo. Mu birebana n’ibyo, umwuka wera, uwo Yehova yahaye Yesu ubutware bwo kuwukoresha, ugira uruhare rw’ingenzi cyane (Ibyakozwe 2:32, 33). Mbere na mbere, abo bagenzuzi bagomba kubahiriza ibisabwa biboneka mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe n’umwuka wera (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9; 2 Petero 1:20, 21). Kwemeza no gushyiraho abakwiriye kuba abagenzuzi bikorwa nyuma y’isengesho kandi ababikora bishingikiriza ku buyobozi bw’umwuka wera. Byongeye kandi, abo bantu bashyirwaho batanga igihamya kigaragaza ko bera imbuto z’uwo mwuka (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo rero, inama ikurikira yatanzwe na Pawulo inareba abasaza bose, baba abasizwe cyangwa abatarasizwe; igira iti ‘mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abarinzi’ (Ibyakozwe 20:28). Abo bagabo bashyizweho bahabwa amabwiriza n’Inteko Nyobozi kandi bakaragira itorero babikunze. Muri ubwo buryo, ubu Kristo ari kumwe natwe kandi ayobora itorero mu buryo bugaragara.

8. Ni gute Kristo akoresha abamarayika mu kuyobora abigishwa be?

8 Nanone kandi, Yesu akoresha abamarayika bo mu ijuru mu kuyobora abigishwa be muri iki gihe. Dukurikije umugani w’ingano n’urumamfu, igihe cy’isarura cyari kubaho mu gihe cy’“imperuka y’isi.” Ni bande Umutware yari gukoresha kugira ngo basarure? Kristo yaravuze ati “abasaruzi ni abamarayika.” Hanyuma yongeyeho ati “Umwana w’umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n’inkozi z’ibibi, babikure mu bwami bwe” (Matayo 13:37-41). Byongeye kandi, nk’uko marayika yayoboye Filipo akaza kubona Umunyetiyopiya w’inkone, ni na ko no muri iki gihe hari ibihamya bitari bike bigaragaza ko Kristo akoresha abamarayika be mu kuyobora umurimo ukorwa n’Abakristo b’ukuri babafasha kubona abafite imitima itaryarya.—Ibyakozwe 8:26, 27; Ibyahishuwe 14:6.

9. (a) Ni mu buhe buryo Kristo ayobora itorero rya Gikristo muri iki gihe? (b) Ni ikihe kibazo twagombye gusuzuma niba twifuza kungukirwa n’ubuyobozi bwa Kristo?

9 Mbega ukuntu duhabwa icyizere no kumenya ko Yesu Kristo ayobora abigishwa be muri iki gihe binyuriye ku Nteko Nyobozi, ku mwuka wera no ku bamarayika! Ndetse nubwo bamwe mu basenga Yehova bamara igihe runaka batabona ubuyobozi bw’Inteko Nyobozi bitewe n’ibitotezo cyangwa se bitewe n’izindi mpamvu nk’izo, nta cyatuma Kristo adakomeza kubayobora binyuriye ku mwuka wera no ku bamarayika babashyigikira. Ariko kandi, twungukirwa n’ubuyobozi bwe ari uko gusa tubwemeye. Ni gute twagaragaza ko twemera ko Kristo ari we muyobozi wacu?

‘Mwumvire, Muganduke’

10. Ni gute twagaragaza ko twubaha abasaza bashyizweho mu itorero?

10 Umuyobozi wacu yahaye amatorero ‘impano bantu’—ni ukuvuga ko ‘yahaye bamwe kuba ababwiriza butumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha’ (Abefeso 4:8, 11, 12). Imyifatire tubagaragariza n’ibyo tubakorera bihishura byinshi ku bihereranye no kumenya niba twemera ko Kristo ari umuyobozi wacu. Birakwiriye rwose ko tugaragaza ko ‘dufite imitima ishimira’ ku bw’abo bagabo bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka twahawe na Kristo (Abakolosayi 3:15). Nanone, dukwiriye kububaha. Intumwa Pawulo yaranditse iti “abakuru b’[i]torero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri” (1 Timoteyo 5:17). Ni gute twagaragaza ko dushimira ku bw’abo bakuru b’itorero, ni ukuvuga abasaza cyangwa abagenzuzi, kandi ko tubaha icyubahiro? Pawulo yashubije agira ati “mwumvire ababayobora, mubagandukire” (Abaheburayo 13:17). Ni koko, tugomba kubumvira kandi tukabagandukira, tukemera ibyo badutegeka.

11. Kuki kubaha abasaza bashyizweho ari kimwe mu bigaragaza ko tubaho mu buryo buhuje no kubatizwa kwacu?

11 Umuyobozi wacu aratunganye. Abagabo yatanzeho impano bo ntibatunganye. Ku bw’ibyo rero, rimwe na rimwe bashobora gukora amakosa. Nyamara kandi, ni iby’ingenzi ko dukomeza kuba indahemuka kuri gahunda yashyizweho na Kristo. Mu by’ukuri, kubaho mu buryo buhuje no kwitanga no kubatizwa kwacu bisobanura ko twemera ko ubutware bwashyizweho mu itorero binyuriye ku mwuka wera bwemewe; kandi tubugandukira tubikunze. Iyo tubatijwe ‘mu izina ry’umwuka wera,’ tuba tugaragarije mu ruhame ko tuzi icyo umwuka wera ari cyo, kandi ko twemera uruhare ugira mu migambi ya Yehova (Matayo 28:19). Kubatizwa muri ubwo buryo bigaragaza ko dufatanya n’umwuka kandi tukaba twirinda kugira ikintu icyo ari cyo cyose dukora cyawukumira kigatuma udakorera mu bigishwa ba Kristo. Kubera ko umwuka wera ugira uruhare rw’ingenzi mu kwemeza no gushyiraho abasaza, mbese, dushobora mu by’ukuri kuba abizerwa ku kwitanga kwacu mu gihe twaba tunaniwe gufatanya n’abasaza bashyizweho mu itorero?

12. Ni izihe ngero zavuzwe na Yuda zirebana no kutubaha ubutware, kandi se, ni iki zitwigisha?

12 Ibyanditswe bikubiyemo ingero zitwigisha akamaro ko kumvira no kuganduka. Umwigishwa Yuda yerekeje ku bantu batukaga abagabo bashyizweho mu itorero, maze avuga ingero eshatu z’umuburo agira ati “bazabona ishyano, kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka, birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu, bohejwe n’ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra” (Yuda 11)! Kayini yirengagije inama yuje urukundo yahawe na Yehova maze akora igikorwa cy’ubwicanyi ku bushake abitewe n’urwango (Itangiriro 4:4-8). Nubwo Balamu yahawe imiburo myinshi iturutse ku Mana, yagerageje kuvuma ubwoko bw’Imana kugira ngo bamuhe amafaranga. (Kubara 22:5-28, 32-34; Gutegeka 23:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Kora yari afite inshingano yiyubashye mu ishyanga rya Isirayeli, ariko ntiyumvaga imunyuze. Yoheje abandi kugira ngo bigomeke ku mugaragu w’Imana, Mose, umuntu wicishaga bugufi kurusha abandi bose bo ku isi (Kubara 12:3; 16:1-3, 32, 33). Kayini, Balamu na Kora, bose bagwiririwe n’amakuba. Mbega ukuntu izo ngero zitwigisha mu buryo bushishikaje kumvira inama zitangwa n’abo Yehova yahaye inshingano kandi tukabubaha!

13. Ni iyihe migisha umuhanuzi Yesaya yahanuye ko yagombaga kuzabonwa n’abagandukira abasaza bashyizweho mu itorero?

13 Ni nde utakwifuza kungukirwa na gahunda ishimishije cyane y’ubuyobozi Umuyobozi wacu yashyizeho mu itorero rya Gikristo? Umuhanuzi Yesaya yahanuye imigisha izayiturukaho, agira ati “dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera. Umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye, n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya” (Yesaya 32:1, 2). Buri wese mu basaza agomba kuba nk’aho ‘hantu’ h’uburinzi n’umutekano. Nubwo kugandukira ubutware byatugora, nimucyo twihatire kumvira no kugandukira ubutware bwashyizweho n’Imana mu itorero, ari na ko tubishyira mu isengesho.

Uko Abasaza Bagandukira Ubuyobozi bwa Kristo

14, 15. Ni gute abafite ubuyobozi mu itorero bagaragaza ko bagandukira ubuyobozi bwa Kristo?

14 Buri Mukristo wese, cyane cyane abasaza, agomba gukurikiza ubuyobozi bwa Kristo. Abagenzuzi, cyangwa abasaza, bafite ubutware runaka mu itorero. Ariko kandi, ntibaba bashaka ‘gutwaza igitugu’ bagenzi babo bahuje ukwizera binyuriye mu kugerageza kugenga imibereho yabo (2 Abakorinto 1:24). Abasaza bashyira ku mutima amagambo ya Yesu agira ati “muzi yuko abami b’abanyamahanga babatwaza igitugu, n’abakomeye babo bahawe kubategeka. Ariko muri mwe si ko biri” (Matayo 20:25-27). Mu gihe abasaza basohoza inshingano zabo, bagerageza gukorera abandi babikuye ku mutima.

15 Abakristo baterwa inkunga muri aya magambo ngo “mwibuke ababayoboraga kera, ... muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo” (Abaheburayo 13:7). Ibyo ntitubisabwa bitewe n’uko abasaza ari abayobozi. Yesu yagize ati ‘umukuru [“umuyobozi,” NW] wanyu ni umwe, ni Kristo’ (Matayo 23:10). Ukwizera kw’abo basaza ni ko kugomba kwiganwa bitewe n’uko na bo bigana Umuyobozi wacu nyir’izina, ari we Kristo (1 Abakorinto 11:1). Reka turebe uburyo bumwe na bumwe abasaza bahatanamo kugira ngo bigane Kristo mu mishyikirano bagirana n’abandi mu itorero.

16. Nubwo Yesu yari afite ubutware, ni gute yafataga abigishwa be?

16 Nubwo Yesu yasumbaga abantu badatunganye mu buryo bwose, kandi akaba yari yarahawe na Se ubutware buruta ubw’undi muntu uwo ari we wese, yariyoroshyaga mu mishyikirano yagiranaga n’abigishwa be. Ntiyigeze yibonekeza ku babaga bamuteze amatwi abahundagazaho ubumenyi butangaje yari afite. Yesu yagaragazaga ko yita ku bigishwa be kandi akabagirira impuhwe, akazirikana ibyo babaga bakeneye (Matayo 15:32; 26:40, 41; Mariko 6:31). Nta na rimwe yigeraga asaba abigishwa be ibirenze ibyo bashoboraga gukora, kandi ntiyigeraga abikoreza ibirenze ibyo bashoboraga kwihanganira (Yohana 16:12). Yesu yari ‘umugwaneza kandi yoroheje mu mutima.’ Ntibitangaje rero kuba abantu benshi baramuboneyeho uburuhukiro!—Matayo 11:28-30.

17. Ni gute abasaza bagaragaza umuco wo kwiyoroshya nk’uwagaragajwe na Kristo mu mishyikirano bagirana n’abandi mu itorero?

17 Niba Kristo, Umuyobozi wacu, yaragaragaje umuco wo kwiyoroshya, mbega ukuntu abafite ubutware mu itorero bagombye kurushaho kuwugaragaza! Ni koko, baba maso kugira ngo badakoresha nabi ubutware ubwo ari bwo bwose bahawe. Kandi ‘ntibaza ari abahanga n’intyoza zo kuvuga,’ bagerageza kwibonekeza imbere y’abandi (1 Abakorinto 2:1, 2). Ahubwo, bihatira kuvuga amagambo yoroheje y’ukuri gushingiye ku Byanditswe, kandi bakayavuga nta buryarya. Byongeye kandi, abasaza bihatira kuba abantu bashyira mu gaciro mu byo baba biteze ku bandi kandi bakazirikana ibyo bakeneye (Abafilipi 4:5). Kubera ko baba bazi ko buri wese afite intege nke, bihanganira abavandimwe babo mu mishyikirano bagirana na bo (1 Petero 4:8). Kandi se, abasaza barangwa no kwicisha bugufi kandi bakaba boroheje mu mutima, ntibatugarurira ubuyanja by’ukuri? Ni byo rwose.

18. Ni irihe somo abasaza bashobora kuvana ku buryo Yesu yafataga abana?

18 Yesu yishyikirwagaho n’abantu bose ndetse n’aboroheje. Zirikana igisubizo yatanze ubwo abigishwa be bacyahaga abantu bababuza ‘kumuzanira abana bato.’ Yesu yaravuze ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze.” Hanyuma, ‘yarabakikiye, abaha umugisha abarambitseho ibiganza’ (Mariko 10:13-16). Yesu yari afite umutima ususurutse kandi ari umugwaneza, ibyo bikaba byaratumaga abandi bamukunda. Abantu ntibatinyaga Yesu. Ndetse n’abana bumvaga bamwisanzuyeho. Abasaza na bo ni abantu bishyikirwaho, kandi mu gihe bazaba ari abantu bagaragaza urukundo rususurutsa n’ubugwaneza, abandi bantu—hakubiyemo ndetse n’abana—bazumva babisanzuyeho.

19. Kugira “gutekereza kwa Kristo” bikubiyemo iki, kandi se, ni iyihe mihati ibyo bisaba?

19 Urugero abasaza bashobora kwiganamo Kristo Yesu, rushingiye ku kuntu bamuzi neza. Pawulo yarabajije ati “mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza, ngo amwigishe?” Hanyuma yongeyeho ati “nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo” (1 Abakorinto 2:16). Kugira gutekereza kwa Kristo bikubiyemo kumenya imitekerereze ye n’ibintu byose bigize kamere ye kugira ngo tumenye icyo ashobora gukora mu mimerere runaka yihariye. Tekereza kumenya Umuyobozi wacu mu buryo bunonosoye bene ako kageni! Ni koko, ibyo bisaba kwitondera cyane inkuru zo mu Mavanjiri, no kuzuza buri gihe mu bwenge bwacu ubumenyi ku bihereranye n’imibereho ya Yesu n’urugero rwe. Iyo abasaza bashyizeho imihati kugira ngo bayoborwe na Kristo muri ubwo buryo, abagize itorero barushaho kubangukirwa no kwigana ukwizera kwabo. Kandi abasaza bumva banyuzwe iyo babona abandi bagera ikirenge mu cy’Umuyobozi wabo babigiranye ibyishimo.

Mukomeze Kugendera ku Buyobozi bwa Kristo

20, 21. Mu gihe duhanze amaso isi nshya yasezeranyijwe, ni iki twagombye kwiyemeza?

20 Ni iby’ingenzi ko twese dukomeza kugendera ku buyobozi bwa Kristo. Mu gihe twegereza iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, imimerere turimo ishobora kugereranywa n’iyo Abisirayeli bari barimo igihe bari mu Kibaya cya Mowabu mu mwaka wa 1473 M.I.C. Bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, kandi binyuriye ku muhanuzi Mose, Imana yaravuze iti “[wowe Yosuwa] uzajyana n’aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza ko azabaha” (Gutegeka 31:7, 8). Yosuwa ni we muyobozi wari warashyizweho. Kugira ngo Abisirayeli binjire mu Gihugu cy’Isezerano, bagombaga kugandukira ubuyobozi bwa Yosuwa.

21 Bibiliya iratubwira iti ‘umukuru wanyu ni umwe, ni Kristo.’ Kristo wenyine ni we uzatuyobora akatugeza mu isi nshya yasezeranyijwe, iyo gukiranuka kuzabamo (2 Petero 3:13). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze kugandukira ubuyobozi bwe mu bice byose bigize ubuzima bwacu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Aha ngaha, “inyenyeri” ntizigereranya abamarayika bo mu ijuru. Nta gushidikanya, Yesu ntiyashoboraga gukoresha umuntu kugira ngo yandike ibintu bireba ibiremwa by’umwuka bitaboneka. Ku bw’ibyo, “inyenyeri” zigomba kuba zerekeza ku bagenzuzi b’abantu, cyangwa abasaza bo mu matorero, babonwa ko ari intumwa zihagarariye Yesu. Kuba ari barindwi, bisobanura ko buzuye mu buryo buhuje n’amahame y’Imana.

Mbese, Uribuka?

• Ni gute Kristo yayoboraga itorero rya mbere?

• Ni gute Kristo ayobora itorero rye muri iki gihe?

• Kuki twagombye kugandukira abatuyobora mu itorero?

• Ni mu buhe buryo abasaza bashobora kugaragaza ko Kristo ari we Muyobozi wabo?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Kristo ayobora itorero rye kandi afashe abagenzuzi mu kuboko kwe kw’iburyo

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

“Mwumvire ababayobora, mubagandukire”

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Yesu yari afite umutima ususurutse, kandi yari umuntu abandi bishyikiragaho. Abasaza b’Abakristo bihatira kumera nka we