Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese wowe, wemera ko Kristo ari we muyobozi wacu koko?

Mbese wowe, wemera ko Kristo ari we muyobozi wacu koko?

Mbese wowe, wemera ko Kristo ari we muyobozi wacu koko?

“Ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo.”​—MATAYO 23:10.

1. Ni uwuhe Muyobozi umwe rukumbi w’Abakristo b’ukuri?

HARI ku wa Kabiri ku itariki ya 11 Nisani. Nyuma y’iminsi itatu, Yesu Kristo yari kwicwa. Bwari ubwa nyuma yari agiye mu rusengero. Kuri uwo munsi, Yesu yigishije imbaga y’abantu bari bahateraniye hamwe n’abigishwa be inyigisho y’ingenzi. Yaravuze ati “mwebweho ntimuzitwe Rabi: kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data: kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru. Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo” (Matayo 23:8-10). Uko bigaragara, Yesu Kristo ni we Muyobozi w’Abakristo b’ukuri.

2, 3. Kumvira Yehova no kwemera Umuyobozi yashyizeho bigira izihe ngaruka mu mibereho yacu?

2 Mbega ukuntu iyo twemeye ubuyobozi bwa Yesu bigira ingaruka nziza mu mibereho yacu! Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova Imana yahanuye ukuza k’uwo Muyobozi agira ati “yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi, kandi n’udafite ifeza na we naze; nimuze mugure murye; nimuze mugure vino n’amata, mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi. ... Mugire umwete wo kunyumvira, mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho. ... Dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w’amoko n’umugaba [“umuyobozi n’umutegetsi,” NW] wayo.”—Yesaya 55:1-4.

3 Yesaya yakoresheje imvugo y’ikigereranyo yerekeza ku bintu bisukika bisanzwe—amazi, amata na divayi—kugira ngo agaragaze ukuntu iyo twumviye Yehova kandi tugakurikira Umuyobozi n’Umutegetsi yaduhaye, bishobora kugira ingaruka ku mibereho yacu bwite. Ingaruka bitugiraho zitugarurira ubuyanja. Ni kimwe no kunywa amazi afutse mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi. Bitumara inyota tuba dufite yo kumenya ukuri no gukiranuka. Nk’uko amata akomeza impinja kandi agatuma zikura, ‘amata y’umwuka’ aradukomeza kandi agatuma dukura neza mu buryo bw’umwuka mu mishyikirano dufitanye n’Imana (1 Petero 2:1-3). Kandi se, ni nde wahakana ko divayi idatuma abantu basagwa n’ibyishimo mu gihe cy’iminsi mikuru? Mu buryo nk’ubwo, gusenga Imana y’ukuri no kugera ikirenge mu cy’Umuyobozi washyizweho bituma tugira “umunezero musa” mu mibereho yacu (Gutegeka 16:15). Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko twese—abato n’abakuze, abagabo n’abagore—tugaragaza ko twemera ko Kristo ari we muyobozi wacu koko. None se, ni gute twagaragaza mu mibereho yacu ya buri munsi ko Mesiya ari Umuyobozi wacu?

Rubyiruko—Nimukomeze “Kugwiza Ubwenge”

4. (a) Ni ibihe bintu byabayeho mu gihe Yesu wari ufite imyaka 12 yajyaga i Yerusalemu mu gihe cyo kwizihiza Pasika? (b) Ni mu rugero rungana iki Yesu yari afite ubumenyi igihe yari afite imyaka 12?

4 Reka turebe urugero Umuyobozi wacu yasigiye abakiri bato. Nubwo nta bintu byinshi bizwi ku bihereranye n’imibereho ya Yesu akiri umwana, hari inkuru imwe y’ibyamubayeho iduhishurira byinshi. Igihe Yesu yari afite imyaka 12, ababyeyi be bamujyanye i Yerusalemu kwizihiza Pasika, nk’uko bari basanzwe babigenza buri mwaka. Icyo gihe yaje guhugira mu biganiro bishingiye ku Byanditswe, maze abagize umuryango we barigendera batazi ko bamusize. Hashize iminsi itatu nyuma y’aho, ababyeyi be bari bahangayitse, Yozefu na Mariya, bamusanze mu rusengero “yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi, kandi ababaza.” Byongeye kandi, ‘abamwumvaga bose batangazwaga n’ubwenge bwe n’ibyo yabasubizaga.’ Tekereza kuba ku myaka 12 gusa atarashoboraga gusa kubaza ibibazo bikangura ubwenge, birebana n’ibintu by’umwuka, ahubwo akaba yaranatangaga ibisubizo by’ubwenge! Nta gushidikanya, inyigisho yahawe n’ababyeyi be ni zo zabigizemo uruhare.—Luka 2:41-50.

5. Ni gute abakiri bato bakwigenzura kugira ngo barebe imyifatire bagira ku bihereranye n’icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango?

5 Wenda uracyari muto. Niba ababyeyi bawe ari abagaragu b’Imana bayiyeguriye, mushobora kuba mufite gahunda ihoraho y’icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango mu rugo rwanyu. Ni gute ubona icyigisho cy’umuryango? Kuki se utatekereza ku bibazo nk’ibi ngo ‘mbese, naba nshyigikira mbigiranye umutima wanjye wose gahunda y’icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango wanjye? Mbese, nyifatanyaho ntagira ikintu icyo ari cyo cyose nkora kugira ngo ndogoye iyo gahunda’ (Abafilipi 3:16)? ‘Mbese, nifatanya muri icyo cyigisho mbishishikariye? Mu gihe bikwiriye se, naba mbaza ibibazo birebana n’inyigisho twize, kandi nkagira icyo mvuga ku birebana n’ukuntu twayishyira mu bikorwa? Uko ngenda ngira amajyambere mu buryo bw’umwuka, mbese, naba ngenda nihingamo gukunda “ibyokurya bikomeye by’abantu bakuru bafite ubwenge”?’—Abaheburayo 5:13, 14.

6, 7. Ni mu buhe buryo porogaramu yo gusoma Bibiliya buri munsi ari ingirakamaro ku rubyiruko?

6 Porogaramu yo gusoma Bibiliya buri munsi na yo ni iy’agaciro. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ... ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro” (Zaburi 1:1, 2). Yosuwa wasimbuye Mose ‘yatekerezaga ku biri mu gitabo cy’amategeko ku manywa na nijoro.’ Ibyo byatumye ashobora gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge, kandi agira ingaruka nziza mu gusohoza inshingano yari yarahawe n’Imana (Yosuwa 1:8). Umuyobozi wacu Yesu Kristo yaravuze ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana” (Matayo 4:4). Niba dukenera ibyokurya by’umubiri buri munsi, mbega ukuntu dukeneye kurushaho ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka buri gihe!

7 Umukobwa w’imyaka 13 witwa Nicole yamenye ko yari akeneye ibintu by’umwuka maze atangira kujya asoma Bibiliya buri munsi. * Ubu afite imyaka 16, akaba amaze gusoma Bibiliya yose incuro imwe, kandi ari hafi kurangiza kimwe cya kabiri ayisubiramo. Uburyo akoresha ntibugoye. Yagize ati “niyemeje gusoma nibura igice kimwe ku munsi.” Ni gute gahunda ye yo gusoma Bibiliya buri munsi yamufashije? Yashubije agira ati “muri iki gihe ibintu bishobora kutugiraho ingaruka mbi ni byinshi. Buri munsi mpangana n’ibigeragezo ku ishuri bigerageza ukwizera kwanjye. Gusoma Bibiliya buri munsi bimfasha guhita nibuka amategeko n’amahame bikubiye muri Bibiliya bintera inkunga yo kunanira ibyo bigeragezo. Ibyo bituma ndushaho kumva mfitanye na Yehova na Yesu imishyikirano ya bugufi.”

8. Ni akahe kamenyero Yesu yari afite ku birebana n’isinagogi, kandi se, ni gute abakiri bato bamwigana?

8 Yesu yari afite akamenyero ko kujya mu isinagogi agatega amatwi igihe Ibyanditswe byasomwaga kandi akifatanya mu kubisoma (Luka 4:16; Ibyakozwe 15:21). Mbega ukuntu ari byiza ko abakiri bato bakurikiza urwo rugero binyuriye mu kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe, aho basomera Bibiliya kandi bakayiga! Umuhungu w’imyaka 14 witwa Richard yagaragaje ko ashimira ku bw’ayo materaniro, agira ati “amateraniro ni ingirakamaro kuri jye. Mpora nibutswa icyiza n’ikibi, igikwiriye mu bihereranye n’umuco n’ikidakwiriye, imyifatire nk’iya Kristo n’itari yo. Si ngombwa ko mbimenya mbanje gukubitika, ari uko ngezweho n’ingaruka mbi.” Ni koko, “ibyo Uwiteka yahamije [“ibyo twibutswa na Yehova,” NW] ni ibyo kwizerwa, biha umuswa ubwenge.” (Zaburi 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Nicole na we yiyemeje kuzajya ajya mu materaniro y’itorero ya buri cyumweru yose uko ari atanu. Nanone kandi, amara amasaha abiri cyangwa atatu ayategura.—Abefeso 5:15, 16.

9. Ni gute abakiri bato bakomeza “kugwiza ubwenge”?

9 Igihe cy’amabyiruka ni igihe cyiza cyo gushaka ‘kumenya Imana y’ukuri yonyine, no kumenya uwo yatumye, ari we Yesu Kristo’ (Yohana 17:3). Ushobora kuba uzi abakiri bato bamara igihe kirekire basoma inkuru zishushanyije z’urwenya, bareba televiziyo, bakina imikino yo kuri orudinateri, cyangwa bashakisha amakuru kuri Internet. Kuki wakwirirwa ubigana kandi ushobora gukurikiza urugero rutunganye rwatanzwe n’Umuyobozi wacu? Igihe yari akiri muto, yishimiraga kwiga ibyerekeye Yehova. None se, byagize izihe ngaruka? Kubera ko yakundaga ibintu by’umwuka, ‘Yesu yakomeje kugwiza ubwenge’ (Luka 2:52). Nawe ushobora kubigeraho.

“Mugandukirane”

10. Ni iki kizatuma imibereho yo mu muryango iba isoko y’amahoro n’ibyishimo?

10 Urugo rushobora kuba ahantu h’ubwugamo harangwa n’amahoro no kunyurwa cyangwa ahantu hahora imirwano iturutse ku myiryane n’amakimbirane (Imigani 21:19; 26:21). Kuba twemera ko Kristo ari umuyobozi wacu bigira uruhare mu gutuma turushaho kugira amahoro n’ibyishimo mu muryango. Mu by’ukuri, urugero rwatanzwe na Yesu ni rwo rugomba gukurikizwa mu mishyikirano y’abagize umuryango. Ibyanditswe bigira biti “mugandukirane, ku bwo kūbaha Kristo. Bagore, mugandukire abagabo banyu, nk’uko mugandukira Umwami wacu; kuko umugabo ari we mutwe w’umugore, nk’uko Kristo ari umutwe w’[i]torero, ni ryo mubiri we; ni na we Mukiza waryo. ... Bagabo, mukunde abagore banyu, nk’uko Kristo yakunze [i]torero, akaryitangira” (Abefeso 5:21-25). Intumwa Pawulo yandikiye itorero ry’i Kolosayi igira iti “bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.”—Abakolosayi 3:18-20.

11. Ni gute umugabo yagaragaza ko yemera ko Kristo ari we muyobozi wacu?

11 Gukurikiza iyo nama bisobanura ko umugabo ari we ufata iya mbere mu muryango, umugore we akamushyigikira mu budahemuka, kandi abana bakumvira ababyeyi babo. Ariko kandi, ubutware bw’umugabo butuma umuryango ugira ibyishimo ari uko gusa bukoreshejwe neza. Umugabo w’umunyabwenge agomba kwitoza gukoresha ubutware binyuriye mu kwigana Umutware we, akaba n’Umuyobozi we, ari we Kristo Yesu (1 Abakorinto 11:3). Nubwo nyuma y’aho Yesu yaje kuba ‘umutware w’itorero usumba byose,’ yaje ku isi ‘atazanywe no gukorerwa, ahubwo azanywe no gukorera abandi’ (Abefeso 1:22; Matayo 20:28). Mu buryo nk’ubwo, umugabo w’Umukristo ntakoresha ubutware bwe ku bw’inyungu ze zishingiye ku bwikunde, ahubwo abukoresha kugira ngo yite ku nyungu z’umugore we n’abana be—ni koko, ku bw’inyungu z’umuryango wose (1 Abakorinto 13:4, 5). Aharanira kwigana imico irangwa no kubaha Imana y’Umutware we, Yesu Kristo. Kimwe na Yesu, arangwa n’ubugwaneza kandi aba yoroheje mu mutima (Matayo 11:28-30). Amagambo nk’aya ngo “mbabarira” cyangwa ngo “ibyo uvuze ni ukuri” ntamugora kuyavuga iyo akoze amakosa. Urugero rwiza rutangwa n’umugabo rutuma birushaho korohera umugore we kumubera “umufasha,” “icyuzuzo” na ‘mugenzi’ we, amwigiraho kandi agakorana na we bafatanye urunana.—Itangiriro 2:20; Malaki 2:14.

12. Ni iki kizafasha umugore kubahiriza ihame ry’ubutware?

12 Ku bihereranye n’umugore, agomba kugandukira umugabo we. Ariko kandi, niba yaratangiye gukururwa n’umwuka w’isi, bishobora gutuma apfobya ihame ry’ubutware, bityo igitekerezo cyo kugandukira umugabo ntikibe kikimushishikaza. Ibyanditswe ntibigaragaza ko umugabo agomba gutwaza igitugu, ariko bisaba ko abagore bagandukira abagabo babo (Abefeso 5:24). Nanone, Bibiliya igaragaza ko umugabo ari we ufite inshingano yo kwita ku muryango, kandi iyo inama za Bibiliya zishyizwe mu bikorwa, bituma mu muryango harangwa amahoro na gahunda.—Abafilipi 2:5.

13. Ni uruhe rugero Yesu yasigiye abana mu bihereranye no kuganduka?

13 Abana bagomba kumvira ababyeyi babo. Mu birebana n’ibyo, Yesu yatanze urugero ruhebuje. Nyuma y’ibintu byabereye mu rusengero, igihe bahasigaga Yesu icyo gihe wari ufite imyaka 12 akahamara iminsi itatu, ‘yamanukanye n’[ababyeyi be], ajya i Nazareti, agahora abumvira’ (Luka 2:51). Iyo abana bagandukira ababyeyi babo, bituma mu muryango harushaho kurangwa amahoro n’ubumwe. Iyo buri wese mu bagize umuryango agandukira ubuyobozi bwa Kristo, bituma umuryango urangwa n’ibyishimo.

14, 15. Ni iki kizadufasha kugira icyo tugeraho mu gihe tuzaba duhanganye n’imimerere igoranye mu muryango? Tanga urugero.

14 Ndetse n’igihe mu muryango havutse imimerere igoranye, urufunguzo rwatuma bagira icyo bageraho ni ukwigana Yesu no kwemera ubuyobozi bwe. Urugero, igihe umugabo witwa Jerry wari ufite imyaka 35 yashyingiranwaga na Lana, wari ufite umukobwa w’umwangavu, havutse ikibazo cy’ingorabahizi bombi batari baratekerejeho. Jerry yagize ati “nari nzi ko kugira ngo mbe umutware ugira ingaruka nziza nagombaga gukurikiza amahame ya Bibiliya atuma indi miryango igira icyo igeraho. Ariko bidatinze, naje kubona ko nagombaga kuyakurikiza mbigiranye ubwenge n’ubushishozi bwinshi kurushaho.” Uwo mukobwa w’umugore we yamufataga nk’umuntu wari waraje kwitambika hagati ye na nyina, kandi yumvaga amubangamiye cyane. Jerry yari akeneye ubushishozi kugira ngo amenye ko iyo myifatire yagiraga ingaruka ku byo uwo mukobwa yavugaga n’ibyo yakoraga. Ni gute yakemuye icyo kibazo? Jerry yashubije agira ati “jye na Lana twemeranyije ko nibura muri iyo minsi Lana ari we wari kuzajya acyaha umukobwa we mu birebana no kumuha uburere, mu gihe jye nari kwibanda ku kwihingamo kugirana imishyikirano myiza n’umukobwa w’umugore wanjye. Nyuma y’igihe runaka, ubwo buryo twakoresheje bwagize ingaruka nziza.”

15 Mu gihe duhanganye n’imimerere igoranye mu muryango, tuba dukeneye ubushishozi kugira ngo tumenye impamvu abagize umuryango bavuga kandi bagakora ibintu mu buryo ubu n’ubu. Nanone kandi, tuba dukeneye ubwenge bwo gushyira mu bikorwa amahame y’Imana mu buryo bukwiriye. Urugero, Yesu yiyumvishije neza impamvu umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso yari yamukozeho, maze amugirira ibikorwa birangwa n’ubwenge n’impuhwe (Abalewi 15:25-27; Mariko 5:30-34). Ubwenge n’ubushishozi ni byo biranga Umuyobozi wacu (Imigani 8:12). Iyo dukora ibintu mu buryo buhuje n’uko yakabikoze, turishima.

‘Mubanze Mushake Ubwami’

16. Ni iki cyagombye gufata umwanya w’ibanze mu mibereho yacu, kandi se, ni gute Yesu yabigaragaje binyuriye ku rugero yatanze?

16 Yesu yagaragaje neza ikigomba gufata umwanya w’ibanze mu mibereho y’abantu bemera ubuyobozi bwe. Yaravuze ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” (Matayo 6:33). Kandi binyuriye ku rugero yatanze, yatweretse uko twabikora. Ku iherezo ry’iminsi 40 Yesu yamaze yiyiriza ubusa, atekereza cyane kandi asenga nyuma yo kubatizwa kwe, yahuye n’ikigeragezo. Satani Diyabule yamuhaye ubutware mu ‘bwami bwose bwo mu isi.’ Tekereza imibereho Yesu yari kugira iyo aza kwemera ibyo Diyabule yamuhaye! Ariko kandi, Kristo yibanze ku gukora ibyo Se ashaka. Nanone kandi, yari azi ko ubuzima bwo mu isi ya Satani bwari kuba ari bugufi. Yahise yanga atazuyaje ibyo Diyabule yamuhaye, avuga ati “handitswe ngo ‘uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ” Nyuma y’aho gato, Yesu ‘yatangiye kwigisha, avuga ati “mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi” ’ (Matayo 4:2, 8-10, 17). Mu gihe cyari gisigaye cy’imibereho ya Kristo, yabaye umubwiriza w’igihe cyose w’Ubwami bw’Imana.

17. Ni gute twagaragaza ko inyungu z’Ubwami zifata umwanya wa mbere mu mibereho yacu?

17 Twagombye kwigana Umuyobozi wacu maze ntitwemere ko isi ya Satani itureshya ku buryo gushaka akazi gahemberwa amafaranga atubutse n’umwuga ukomeye tubigira intego y’ibanze mu mibereho yacu (Mariko 1:17-21). Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa turamutse tuguye mu mutego wo kwiruka inyuma y’ibintu by’isi ku buryo wasanga inyungu z’Ubwami twazishyize mu mwanya wa kabiri! Yesu yadushinze umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ni koko, dushobora kuba dufite umuryango tugomba kwitaho cyangwa izindi nshingano, ariko se, ntidushimishwa no gukoresha ibigoroba n’impera z’ibyumweru kugira ngo dusohoze inshingano yacu ya Gikristo yo kubwiriza no kwigisha abantu? Kandi se, mbega ukuntu bitera inkunga kuba mu mwaka w’umurimo wa 2001, abantu bagera ku 780.000 barashoboye kuba abakozi b’igihe cyose, cyangwa abapayiniya!

18. Ni iki kidufasha kubonera ibyishimo mu murimo?

18 Inkuru zo mu Mavanjiri zigaragaza ko Yesu yari umugabo warangwaga n’ibikorwa kandi akaba yari n’umuntu wagiraga ibyiyumvo byuje ubwuzu. Igihe yabonaga ko abantu bari bamukikije bakeneye ibintu by’umwuka, yumvaga abagiriye impuhwe kandi akabafasha abishishikariye (Mariko 6:31-34). Tubonera ibyishimo mu murimo wacu iyo tuwukoze tubitewe n’urukundo dukunda bagenzi bacu hamwe n’icyifuzo kivuye ku mutima cyo kubafasha. Ariko se, ni gute twagira icyo cyifuzo? Umusore witwa Jayson yagize ati “igihe nari nkiri ingimbi, sinakundaga umurimo wo kubwiriza rwose.” Ni iki cyaje kumufasha kwihingamo gukunda uwo murimo? Jayson asubiza agira ati “mu muryango wanjye, buri gihe umunsi wo ku wa Gatandatu twawuhariraga umurimo wo kubwiriza. Ibyo byambereye byiza kubera ko uko narushagaho kujya mu murimo kenshi, ari na ko nagendaga ndushaho kubona ibyiza byawo kandi nkagenda ndushaho kuwukunda.” Natwe twagombye kwifatanya mu murimo buri gihe tubigiranye umwete.

19. Ni iki twagombye kwiyemeza ku bihereranye n’ubuyobozi bwa Kristo?

19 Mu by’ukuri, kwemera ko Kristo ari umuyobozi wacu bitugarurira ubuyanja kandi bikaduhesha ingororano. Iyo tubyemera, igihe cy’amabyiruka kitubera igihe cyo kugwiza ubumenyi n’ubwenge. Imibereho yo mu muryango itubera isoko y’amahoro n’ibyishimo, kandi umurimo wo kubwiriza ukaba umurimo uduhesha ibyishimo no kunyurwa. Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze kugaragaza mu mibereho yacu ya buri munsi no mu myanzuro dufata, ko twemera ko Kristo ari umuyobozi wacu koko (Abakolosayi 3:23, 24). Ariko kandi, Yesu Kristo yagiye atuyobora binyuriye mu bundi buryo—ni ukuvuga itorero rya Gikristo. Igice gikurikira kizasuzuma uko twakungukirwa n’iyo gahunda yashyizweho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

Mbese, Uribuka?

• Ni gute gukurikira Umuyobozi washyizweho n’Imana bitwungura?

• Ni gute abakiri bato bagaragaza ko bifuza gukurikiza ubuyobozi bwa Yesu?

• Ni izihe ngaruka ubuyobozi bwa Kristo bugira ku mibereho y’umuryango y’abantu babugandukira?

• Ni gute umurimo wacu wagaragaza ko twemera ko Kristo ari we muyobozi wacu?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Igihe cy’amabyiruka ni igihe cyiza cyo kuronka ubumenyi ku byerekeye Imana n’Umuyobozi wacu washyizweho

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kugandukira ubuyobozi bwa Kristo bituma umuryango ugira ibyishimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Yesu yabanje gushaka Ubwami. Mbese, nawe ni uko?