Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuyobozi bwiza: Ikibazo cy’ingorabahizi ku isi hose

Ubuyobozi bwiza: Ikibazo cy’ingorabahizi ku isi hose

Ubuyobozi bwiza: Ikibazo cy’ingorabahizi ku isi hose

Hari umugabo wari umwanditsi akaba n’umusizi. Mu mutima we, yiringiraga adashidikanya ko imibereho y’igihe kizaza yari kuzaba myiza. Mu myaka 90 ishize, yatekereje ahantu runaka, “aho ubwenge bw’abantu butarangwa n’ubwoba, kandi abantu bagenda bemye nta kibahangayikishije; aho ubumenyi butangirwa ubuntu; aho isi itashegeshwe n’amacakubiri ashingiye ku rwikekwe ruba hagati y’ibihugu; aho abantu bavuga amagambo y’ukuri gusa; aho abantu bashobora kugera ku bintu bitunganye binyuriye ku mihati bashyiraho nta kurambirwa.”

HANYUMA, uwo mwanditsi yagaragaje ko yiringiraga ko umunsi umwe abantu bo mu gihugu cye hamwe n’abandi bo ku isi bari kuzakanguka bagasanga bari bene aho hantu. Iyo uwo musizi wahawe igihembo cyitiriwe Nobeli aza kuba akiriho muri iki gihe, nta kabuza ko yari kumva amanjiriwe cyane. Nubwo isi yateye imbere cyane, ikaba yarageze ku bintu byinshi, yiciyemo ibice kurusha mbere hose. Kandi muri rusange abantu babona imibereho yabo yo mu gihe kizaza idatanga icyizere.

Igihe umuturage w’umuhinzi bamubazaga impamvu urugomo rwagize rutya rukaduka mu bantu bo mu moko anyuranye yo mu gihugu cye, yagaragaje ikintu kimwe yatekerezaga ko ari cyo cyabiteye. Yagize ati “byatewe n’abayobozi babi.” Mu gitabo cye cyitwa Humanity—A Moral History of the Twentieth Century, umuhanga mu by’amateka witwa Jonathan Glover yagaragaje igitekerezo gisa n’icyo, agira ati “itsembabwoko [ryabaye mu gihugu cy’uwo muhinzi], ntiryaturutse ku rwango rushingiye ku moko rwagize rutya rugasandara, ahubwo ryateguwe n’abantu bashakaga kugundira ubutegetsi.”

Igihe intambara yarotaga hagati y’ibihugu bibiri byo mu cyahoze ari Yugosilaviya mu ntangiriro z’imyaka ya za 90, hari umunyamakuru wanditse ati “twamaze imyaka myinshi duturanye mu byishimo, none ibintu byarazambye bigera aho bamwe basigaye bica impinja z’abandi. Ibi turimo ni ibiki?”

Ku birometero bibarirwa mu bihumbi uvuye mu Burayi no muri Afurika, hari igihugu cy’u Buhindi, ari na ho wa musizi twavuze tugitangira yavukiye. Muri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, u Buhindi Bushobora Gukomeza Kuba Igihugu Kimwe?,” umwanditsi Pranay Gupte yagize ati ‘abagera kuri 70 ku ijana by’abaturage benshi b’u Buhindi bari munsi y’imyaka 30, ariko kandi, nta bayobozi bafite bashobora kubabera intangarugero.’

Mu bihugu bimwe na bimwe, byagiye biba ngombwa ko abayobozi begura ku myanya yabo bitewe n’uko babaga bashinjwa ko bamunzwe na ruswa. Uko bigaragara, ibibazo isi ifite mu bihereranye n’ubuyobozi bituruka ku mpamvu zinyuranye. Imimerere iriho igaragaza ko amagambo yavuzwe n’umwe mu bahanuzi babayeho kera, ubu hakaba hashize imyaka 2.600, ari ukuri. Yagize ati ‘inzira y’umuntu ntiba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganyiriza intambwe ze.’—Yeremiya 10:23.

Mbese, hari umuti waboneka w’ibibazo isi ifite muri iki gihe? Ni nde ushobora kuyobora abantu akabageza mu isi aho umuryango w’abantu utayogozwa n’intambara cyangwa ubwoba, aho ubumenyi nyakuri butangirwa ubuntu kandi bugatangwa ku bwinshi, kandi abantu baho bakaba bagana ku butungane?

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Fatmir Boshnjaku