Ubuyobozi bwiza twabubona he?
Ubuyobozi bwiza twabubona he?
BIBILIYA igira iti “amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose” (Abaheburayo 3:4; Ibyahishuwe 4:11). Kubera ko Imana y’ukuri, Yehova, ari yo Muremyi wacu, “[i]zi imiremerwe yacu” (Zaburi 103:14). Izi neza aho intege zacu zigarukira n’ibyo dukeneye. Kandi kubera ko ari Imana yuje urukundo, yifuza kuduha ibyo bintu tuba dukeneye (Zaburi 145:16; 1 Yohana 4:8). Nta kizayibuza rero no kuduha ubuyobozi bwiza dukeneye.
Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yagize ati “dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w’amoko n’umugaba [“umuyobozi n’umutegetsi,” NW] wayo” (Yesaya 55:4). Umuti w’ikibazo cy’ubuyobozi kiriho muri iki gihe ukubiyemo kumenya uwo Muyobozi washyizweho n’Ishoborabyose ubwayo uwo ari we—kandi tukemera ubuyobozi bwe. None se, uwo Muyobozi akaba n’Umutegetsi wahanuwe ni nde? Ni ibihe bihamya bigaragaza ko ari umuyobozi mwiza? Azatuyobora atuganisha he? Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzungukirwe n’ubuyobozi bwe?
Umuyobozi Wasezeranyijwe Yaraje
Ubu hashize imyaka igera ku 2.500 marayika Gaburiyeli abonekeye umuhanuzi Daniyeli, akamubwira ati “ubimenye, ubyitegereze Daniyeli 9:25.
yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware, hazabaho ibyumweru birindwi; maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri, bahubake basubizeho imiharuro n’impavu; ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.”—Uko bigaragara, uwo mumarayika yari arimo amenyesha Daniyeli igihe nyacyo Umutware watoranyijwe na Yehova yari kuzazira. “Mesiya Umutware” cyangwa Umuyobozi, yari kuzaza ku iherezo ry’ibyumweru 69, cyangwa imyaka 483, uyibaze uhereye mu mwaka wa 455 M.I.C., igihe itegeko ryo gusana Yerusalemu ryatangwaga * (Nehemiya 2:1-8). Ni iki cyabayeho ubwo icyo gihe cyari kirangiye? Umwanditsi w’Ivanjiri witwa Luka agira ati “mu mwaka wa cumi n’itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yari umutegeka w’i Yudaya, na Herode yari umwami w’i Galilaya [mu mwaka wa 29 I.C.], ... Ijambo ry’Imana ryageze kuri Yohana mwene Zakariya ari mu butayu. Ajya mu gihugu cyose giteganye na Yorodani, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha.” Muri icyo gihe, ‘abantu bari bafite amatsiko’ yo kumenya Mesiya Umuyobozi uwo ari we (Luka 3:1-3, 15). Nubwo imbaga y’abantu bazaga basanga Yohana, ntiyari uwo Muyobozi.
Hanyuma, ahagana mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 29 I.C., Yesu w’i Nazareti yasanze Yohana kugira ngo abatizwe. Kandi Yohana yabitangiye ubuhamya agira ati ‘nabonye umwuka umanuka uva mu ijuru, usa n’inuma, utinda kuri we. Icyakora, sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti “uwo uzabona umwuka umanukira, ukagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha umwuka wera”; nanjye mbibonye mpamya yuko ari Umwana w’Imana’ (Yohana 1:32-34). Igihe Yesu yabatizwaga, yasigiwe kuba Umuyobozi—ari we Mesiya cyangwa Kristo.
Ni koko, “umuyobozi n’umutegetsi w’amoko” (NW) yagaragaye ko ari Yesu Kristo. Kandi iyo dusuzumye imico y’uwo muyobozi, duhita twibonera ko ubuyobozi bwe busumba kure cyane ibyo umuyobozi witwa ko ari mwiza muri iki gihe asabwa kuba yujuje.
Mesiya—Umuyobozi Utunganye
Umuyobozi mwiza atanga amabwiriza asobanutse neza, kandi agafasha abantu ayobora kugira imbaraga n’ubushobozi, ku buryo bashobora kwikemurira ibibazo byabo mu buryo bugira ingaruka nziza. Igitabo cyitwa 21st Century Leadership: Dialogues With 100 Top Leaders kivuga ko ‘ibyo ari ngombwa ku muyobozi wo mu kinyejana cya 21 wifuza kugira icyo ageraho.’ Mbega ukuntu Yesu yateguye ababaga bamuteze amatwi kugira ngo bajye bakemura ibibazo bahuraga na byo buri munsi mu buryo bugira ingaruka nziza! Reba gusa disikuru izwi cyane kuruta izindi zose yatanze—ni ukuvuga Ikibwiriza cyo ku Musozi. Amagambo yanditswe muri Matayo igice cya 5 kugera ku cya 7 akungahaye ku nama z’ingirakamaro.
Urugero, tekereza inama Yesu yatanze ku birebana no gukemura amakimbirane hagati y’abantu. Yagize ati “nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro, ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe” (Matayo 5:23, 24). Gufata iya mbere kugira ngo umuntu agirane n’abandi amahoro, ni byo bigomba kuza mbere y’ibindi byose, ndetse ni n’iby’ingenzi cyane kurusha kugira igikorwa cyo mu rwego rw’idini umuntu akora, urugero nko gatanga amaturo ku gicaniro cyari mu rusengero rw’i Yerusalemu nk’uko byasabwaga n’Amategeko ya Mose. Naho ubundi, ibikorwa byo gusenga Imana ntiyabyemera. Inama Yesu yatanze iracyari ingirakamaro muri iki gihe nk’uko yari ingirakamaro mu binyejana byinshi bishize.
Nanone kandi, Yesu yafashije abari bamuteze amatwi kwirinda umutego w’ubwiyandarike. Yabagiriye inama igira iti “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:27, 28). Mbega umuburo ukwiriye! Kuki twakwirirwa tunatangira kugendera mu nzira iganisha ku busambanyi binyuriye mu kwihingamo ibitekerezo byerekeranye n’ubwiyandarike? Yesu yavuze ko mu mutima ari ho haturuka gusambana no guheheta (Matayo 15:18, 19). Byaba ari iby’ubwenge turinze umutima wacu.—Imigani 4:23.
Nanone kandi, Ikibwiriza cyo ku Musozi gikubiyemo inama ihebuje y’uko umuntu agomba gukunda abanzi be, kugira ubuntu, kubona ubutunzi bw’iby’umubiri n’iby’umwuka mu buryo bukwiriye, n’ibindi n’ibindi (Matayo 5:43-47; 6:1-4, 19-21, 24-34). Ndetse Yesu yagaragarije abari bamuteze amatwi ukuntu bashakira ubufasha ku Mana igihe yabigishaga uko bagomba gusenga (Matayo 6:9-13). Mesiya Umuyobozi akomeza abigishwa be kandi akabategurira guhangana n’ibibazo abantu bakunze guhura na byo.
Incuro esheshatu zose mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yatangizaga amagambo ye imvugo ngo “mwumvise ko byavuzwe ngo” cyangwa ngo “kandi byaravuzwe ngo,” ariko nyuma y’iyo mvugo yagaragazaga igitekerezo gishya avuga ati “ariko jyeweho ndababwira yuko” (Matayo 5:21, 22, 27, 28, 31-34, 38, 39, 43, 44). Ibyo bigaragaza ko abari bamuteze amatwi bari bafite akamenyero ko gukora ibintu mu buryo runaka, bakurikije imigenzo y’Abafarisayo. Ariko kandi, Yesu yari agiye kubereka uburyo bunyuranye n’ubwo, uburyo bwagaragazaga intego nyakuri y’Amategeko ya Mose. Muri ubwo buryo, Yesu yari arimo azana ihinduka, kandi yabikoze mu buryo bwatumye abari bamuteze amatwi babyemera bitaruhanyije. Ni koko, Yesu yasunikiye abantu kugira ihinduka rikomeye mu mibereho yabo, mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco. Icyo ni ikimenyetso kiranga umuyobozi nyawe.
Igitabo kivuga ibihereranye n’ubuyobozi, kigaragaza ukuntu bigoye gutuma abantu bagira iryo hinduka. Kigira kiti “umuyobozi utuma abantu bahinduka agomba kuba afite ubuhanga mu by’imibereho y’abaturage, akagira ubushishozi nk’ubw’umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu, akagira imbaraga nk’iz’umukinnyi usiganwa ibirometero byinshi, akaba adateshuka ku ntego nk’imbwa y’impigi, ari nyamwigendaho nk’umuntu wihaye Imana wibera wenyine kandi afite ukwihangana nk’ukw’abatagatifu. Kandi nubwo yaba afite iyo mico yose, nta cyemezo yaba afite cy’uko azagira icyo ageraho.”
Ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubuyobozi: Mbese, Imico y’Abantu Hari Icyo Ivuze?” yagize iti “abayobozi bagombye kujya bitwara nk’uko bifuza ko abo bayobora bazitwara.” Koko rero, umuyobozi mwiza akora nk’ibyo yigisha abandi. Mbega ukuntu ibyo byigaragazaga neza kuri Yesu Kristo! Ni koko, yigishije abari kumwe na we ko bagombaga kwicisha bugufi, ariko nanone yabahaye urugero bari kuvanaho isomo igihe yabozaga ibirenge (Yohana 13:5-15). Ntiyohereje abigishwa be kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana gusa, ahubwo na we ubwe yakoranaga umwete uwo murimo (Matayo 4:18-25; Luka 8:1-3; 9:1-6; 10:1-24; Yohana 10:40-42). Kandi ku birebana n’uko umuntu agomba kubona ubuyobozi, Yesu yatanze urugero. Yiyerekejeho agira ati “nta cyo Umwana abasha gukora ubwe, atabonye Se agikora.”—Yohana 5:19.
Ibyo tumaze kubona ku byerekeranye n’ibyo Yesu yavuze hamwe n’ibyo yakoze, bigaragaza neza ko ari Umuyobozi mwiza. Mu by’ukuri, arenze amahame yose abantu bapimiraho umuyobozi mwiza. Yesu aratunganye. Kubera ko nyuma y’aho apfiriye akazuka yahawe ukudapfa, abaho iteka ryose (1 Petero 3:18; Ibyahishuwe 1:13-18). Ni nde muyobozi w’umuntu wamwigereranyaho?
Ni Iki Tugomba Gukora?
Kubera ko Mesiya Umuyobozi ari Umwami uganje w’Ubwami bw’Imana, azahundagaza imigisha ku bantu bumvira. Mu birebana n’ibyo, Ibyanditswe bidusezeranya ko “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose” (Yesaya 11:9). “Abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:11). “Umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we; kandi nta wuzabakangisha” (Mika 4:4). “Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Muri iki gihe, ku isi hari ikibazo cy’ubuyobozi. Ariko kandi, Yesu Kristo arimo arayobora Yohana 17:3.
abantu bicisha bugufi kugira ngo azabageze mu isi nshya y’amahoro, aho abantu bumvira bazunga ubumwe mu kuyoboka Yehova Imana, kandi bakazatera imbere bagana ku butungane. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dufata igihe cyo kunguka ubumenyi ku byerekeye Imana y’ukuri n’Umuyobozi yashyizeho, kandi tugakora ibintu mu buryo buhuje n’ubwo bumenyi!—Kimwe mu bintu byiza twakorera umuntu kugira ngo tumwereke ko tumwemera, ni ukumwigana. None se, ntitwagombye kugerageza kwigana Umuyobozi ukomeye kuruta abandi bose babayeho mu mateka y’abantu, ari we Yesu Kristo? Ibyo twabikora dute? Kwemera ko ari umuyobozi wacu bizagira izihe ngaruka mu mibereho yacu? Ibyo bibazo hamwe n’ibindi nk’ibyo birasuzumwa mu bice bibiri bikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Reba ipaji ya 186-192 mu gitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Daniyeli yahanuye ibyo kuza k’Umuyobozi watoranyijwe n’Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Inyigisho za Yesu zateguriye abantu guhangana n’ibibazo byo mu buzima
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Abantu bumvira Yesu azabajyana mu isi nshya y’amahoro