Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kunesha ikibazo cy’irungu

Ushobora kunesha ikibazo cy’irungu

Ushobora kunesha ikibazo cy’irungu

“Umuyaga uhuha ku muntu udafite incuti imugera ku mutima, maze uwo muntu agashonga yumva.” Nk’uko ayo magambo y’umusizi wo muri Irilande witwaga William Butler Yeats abigaragaza, irungu rishobora gutuma umuntu uri wenyine yumva afite agahinda kamushengura umutima.

NI NDE ushobora kwihandagaza avuga ko atigeze yumva ukuntu kugira irungu bibabaza? Hari ibintu byinshi bituma twumva dufite irungu. Cyane cyane ariko, abakobwa batigeze bashaka abagabo cyangwa abapfakazi, cyangwa nanone abatanye n’abagabo babo ni bo bashobora kugira irungu ryinshi.

Urugero, umukobwa w’Umukristokazi witwa Frances yagize ati “igihe nari ngejeje ku myaka 23, byasaga n’aho incuti zanjye zose zari zarashatse, kandi numvaga nsigaye ndi jyenyine.” * Irungu rishobora kwiyongera uko imyaka ihita kandi n’ibyiringiro byo kuzabona umugabo bikagenda biyoyoka. Sandra ubu ugeze mu kigero cy’imyaka isaga 45, yiyemereye agira ati “sinigeze nteganya gukomeza kuba umuseribateri, kandi n’ubu uburyo buramutse bubonetse nakwishimira gushaka.” Uwitwa Angela, uri mu kigero cy’imyaka 50, yagize ati “sinigeze mfata umwanzuro wo gukomeza kuba umuseribateri ku bwende bwanjye, ariko ni uko byagenze nyine. Mu karere nari naroherejwemo kuba umupayiniya wa bwite hari abavandimwe b’abaseribateri bake cyane.”

Igishimishije ni uko Abakristokazi benshi bahitamo kudashaka bitewe n’uko bakurikiza mu budahemuka inama ya Yehova yo gushakana n’“uri mu Mwami wacu” gusa (1 Abakorinto 7:39). Hari bamwe bashobora guhangana neza n’ubuseribateri, ariko abandi bumva icyifuzo cyo gushaka no kubyara abana gikomeza mu gihe cy’imyaka myinshi. Sandra yagize ati “mpora numva mfite icyuho cyo mu buryo bw’ibyiyumvo, giterwa no kuba ntafite mugenzi wanjye twashakanye.”

Ibindi bintu bimwe na bimwe, urugero nko kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru, bishobora gutuma umuntu arushaho kumva afite irungu. Sandra agira ati “kubera ko ntashatse, abagize umuryango bari biteze ko nita ku babyeyi bacu bageze mu za bukuru. Mu gihe cy’imyaka 20 yose, nasohoje iyo nshingano jyenyine nubwo twavutse mu nda ya mama turi batandatu. Ubuzima bwari kurushaho koroha iyo nza kuba mfite umugabo wari kunshyigikira.”

Frances avuga ikindi kintu gituma arushaho kumva afite irungu. Yagize ati “rimwe na rimwe, hari abantu bambaza mu buryo butaziguye bati ‘kuki utashatse umugabo?’ Bene icyo kibazo gituma numva ahari ko kuba nkiri umuseribateri ari jye wabyigize. Muri buri bukwe ntashye hafi ya bwose, hari igihe umuntu ambaza ikibazo giteye ubwoba ati ‘wowe se uzashyingirwa ryari?’ Ibyo bituma ntangira gutekereza nti ‘niba abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka batandeba n’irihumye, wenda ni ukubera ko ntafite imico ya ngombwa ya Gikristo cyangwa se wenda simfite igikundiro.’ ”

Ni gute umuntu yanesha ibyiyumvo byo kuba ari wenyine kandi afite irungu? Niba se abandi bashobora gutanga ubufasha, ni iki bamufashaho?

Ishingikirize Kuri Yehova

Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe, na we azakuramira: ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.” (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Ijambo “umutwaro” mu mwandiko w’Igiheburayo, rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “umugabane,” kandi ryerekeza ku bintu tugomba kwitaho n’imihangayiko tugomba guhangana na yo bitewe n’imimerere turimo mu buzima. Yehova azi neza iby’iyo mitwaro kurusha undi muntu uwo ari we wese, kandi ashobora kuduha imbaraga zo guhangana na yo. Kwishingikiriza kuri Yehova Imana ni byo byafashije Angela guhangana n’ibyiyumvo by’irungu. Yerekeje ku murimo we w’igihe cyose agira ati “igihe natangiraga umurimo w’ubupayiniya, jye na mugenzi wanjye twakoranaga twari dutuye kure cyane y’itorero ryitwaga ko riri hafi. Twitoje kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye, kandi uko kumwishingikirizaho kwambereye ingirakamaro mu buzima bwanjye bwose. Iyo ngize ibitekerezo bibi, mbibwira Yehova kandi abimfashamo. Zaburi ya 23 buri gihe yagiye imbera isoko ikomeye y’ihumure, kandi nyisoma kenshi.”

Intumwa Pawulo yari ifite umutwaro utoroshye yagombaga kwikorera. Nibura incuro eshatu zose, ‘yinginze Umwami ngo ihwa ryo mu mubiri rimuvemo.’ Pawulo ntiyafashijwe mu buryo bw’igitangaza, ariko Imana yamusezeranyije ko ubuntu bwayo butagira akagero bwari kuzamushyigikira (2 Abakorinto 12:7-9, NW). Nanone kandi, Pawulo yavumbuye ibanga ryo kunyurwa. Nyuma y’aho, yaranditse ati “naho naba ndi hose, n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:12, 13.

Ni gute umuntu yavana imbaraga ku Mana mu gihe yaba yumva acitse intege kandi afite irungu? Pawulo yaranditse ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Sandra yashyize iyo nama mu bikorwa. Yagize ati “kubera ko ndi umuseribateri, mara igihe kirekire ndi jyenyine. Ibyo bituma mbona igihe gihagije cyo gusenga Yehova. Numva mfitanye na we imishyikirano ya bugufi kandi nshobora kumuvugisha nta cyo nishisha nkamubwira ibibazo byanjye n’ibyishimo mfite.” Naho Frances agira ati “mpora ndwana n’ibyiyumvo bibi. Ariko iyo ngejeje ibyiyumvo byanjye kuri Yehova nta cyo mukinze, ibyo biramfasha cyane. Nemera ntashidikanya ko Yehova yita ku kintu icyo ari cyo cyose gishobora kugira ingaruka ku mimerere yanjye yo mu buryo bw’umwuka n’icyatuma mererwa neza mu buryo bw’ibyiyumvo.”—1 Timoteyo 5:5.

“Mwakirane Ibibaremerera”

Mu muryango wa Gikristo w’abavandimwe, nta muntu wagombye kwikorera imitwaro ye wenyine. Intumwa Pawulo yatugiriye inama igira iti “mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo” (Abagalatiya 6:2). Binyuriye mu kwifatanya na bagenzi bacu b’Abakristo, dushobora kumva “ijambo ryiza” ritera inkunga rishobora koroshya umutwaro w’irungu.—Imigani 12:25.

Nanone kandi, reka dusuzume icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’umukobwa wa Yefuta, Umucamanza wa Isirayeli. Mbere y’uko Yefuta atsinda ingabo z’ababisha be b’Abamoni, yahize umuhigo w’uko yari guha Yehova umuntu wa mbere wari gusohoka mu rugo rwe aje kumusanganira. Umukobwa we ni we wasohotse bwa mbere (Abacamanza 11:30, 31, 34-36). Nubwo byasobanuraga ko yari kuzakomeza kuba umuseribateri kandi agahara icyifuzo cye gisanzwe cyo kubyara abana, umukobwa wa Yefuta yagandukiye uwo muhigo abyishakiye, kandi yakoze mu ihema ry’ibonaniro ryari i Shilo mu buzima bwe bwose bwari busigaye. Mbese, ukwitanga kwe kwaba kwarisobye abandi? Oya, ahubwo ‘inkumi z’Abisirayeli zajyaga kwibuka [“gushimira,” NW] uwo mukobwa wa Yefuta iminsi ine mu mwaka’ (Abacamanza 11:40). Ni koko, iyo abantu bashimiwe bishobora kubatera inkunga. Ku bw’ibyo, ntitukazigere na rimwe twibagirwa kujya dushimira abantu babikwiriye.

Nanone kandi, byaba byiza dusuzumye urugero rwa Yesu. Nubwo bitari bihuje n’umuco w’Abayahudi ko umugabo aganira n’abagore, Yesu yamaranye na Mariya na Marita igihe runaka. Birashoboka ko bari abapfakazi cyangwa abakobwa bagumiwe. Yesu yifuzaga ko bombi bakungukirwa mu buryo bw’umwuka, kuko yari incuti yabo (Luka 10:38-42). Dushobora kwigana urugero rwa Yesu binyuriye mu gutumira bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka batashatse ngo baze kwifatanya natwe mu materaniro mbonezamubano kandi tugakora gahunda kugira ngo twifatanye na bo mu murimo wo kubwiriza (Abaroma 12:13). Mbese, baba bashimira ku bwo kuba bitabwaho muri ubwo buryo? Mushiki wacu umwe yagize ati “nzi ko abavandimwe bankunda kandi ko banyishimira, ariko iyo banyitayeho mu buryo bwa bwite kurushaho, ibyo ndabyishimira cyane.”

Sandra yasobanuye agira ati “kubera ko tudafite umuntu wacu twihariye, tuba dukeneye gukundwa no kumva turi bamwe mu bagize umuryango w’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka kurusha abandi.” Uko bigaragara, Yehova yita ku bantu nk’abo, kandi tugaragaza ko dufatanyije na we mu gihe dutuma abo bantu bumva bifuzwa kandi bakunzwe (1 Petero 5:6, 7). Bene uko kwita kuri abo bantu ntibizaba nko kugosorera mu rucaca, kubera ko “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka; na we [Yehova Imana] azamwishyura ineza ye.”—Imigani 19:17.

“Umuntu Wese Aziyikorera Uwe Mutwaro”

Nubwo abandi bashobora gufasha, kandi ubufasha bwabo bukaba bushobora gutera inkunga cyane, “umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro” (Abagalatiya 6:5). Ariko kandi, mu gihe twikorera umutwaro w’irungu, tugomba kwirinda ibintu bimwe na bimwe bishobora guteza akaga. Urugero, irungu rishobora kutwigarurira turamutse twigunze ntidushyikirane n’abandi. Ku rundi ruhande, dushobora kunesha ikibazo cy’irungu twifashishije urukundo (1 Abakorinto 13:7, 8). Gutanga no gusangira n’abandi ibyo dufite ni bwo buryo bwiza cyane bwo kubona ibyishimo—uko imimerere turimo yaba iri kose (Ibyakozwe 20:35). Mushiki wacu w’umupayiniya ugira umwete, yagize ati “simbona igihe gihagije cyo gutekereza ko ndi jyenyine. Iyo numva mfite akamaro kandi mfite ibyo mpugiyemo, singira irungu.”

Nanone kandi, tugomba kwitonda kugira ngo irungu ridatuma twishora mu byo kugirana n’umuntu ubucuti budahuje n’ubwenge. Urugero, mbega ukuntu byaba bibabaje icyifuzo cyo gushaka kiramutse kiduhumye amaso ntitubone ingorane nyinshi zishobora guterwa no gushakana n’umuntu utizera, kandi cyane cyane kikaduhuma ntidutekereze ku nama yo mu Byanditswe idusaba kwirinda bene uwo mugogo (2 Abakorinto 6:14)! Umukristokazi watanye n’umugabo yagize ati “hari ikintu kibi cyane kuruta kugumirwa. Ni ugushakana n’umuntu mudakwiranye.”

Iyo hari ikibazo tudashobora gukemura, tuba tugomba kucyihanganira, nibura muri iki gihe. Umuntu ashobora kwihanganira irungu abifashijwemo n’Imana. Mu gihe dukomeza gukorera Yehova, nimucyo twizere ko umunsi umwe ibyo dukeneye byose bizahazwa mu buryo bwiza cyane kurusha ubundi.—Zaburi 145:16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Amazina y’abo bakobwa twavuze yarahindutse.

[Amafoto yo ku ipaji ya 28]

Umuntu ashobora kunesha ikibazo cy’irungu binyuriye mu gutanga no gufatanya n’abandi