Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukomeze gukorera Yehova dufite umutima ushikamye

Dukomeze gukorera Yehova dufite umutima ushikamye

Dukomeze gukorera Yehova dufite umutima ushikamye

“Mana, umutima wanjye urakomeye [“urashikamye,” “NW” ]: umutima wanjye urakomeye [“urashikamye,” “NW” ].”​—ZABURI 57:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.

1. Kuki dushobora kugira icyizere kidakuka nk’icyo Dawidi yari afite?

YEHOVA ashobora gutuma dushikama mu kwizera kwacu kwa Gikristo kugira ngo dushobore kwizirika ku Bukristo bw’ukuri, twebwe abagaragu be bamwiyeguriye (Abaroma 14:4). Ku bw’ibyo, dushobora kugira icyizere kidakuka nk’icyo Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yari afite, we wasunikiwe kuririmba ati “Mana, umutima wanjye urakomeye [“urashikamye,” NW ] .” (Zaburi 108:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Niba dufite umutima ushikamye, tuzasunikirwa gusohoza inshingano irebana no kwiyegurira Imana kwacu. Kandi binyuriye mu kuyishakiraho ubuyobozi n’imbaraga, dushobora rwose kuba abantu batajegajega, biyemeje gushikama bamaramaje, kandi tukagira ukwemera guhamye, ‘dufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.’—1 Abakorinto 15:58.

2, 3. Inama zatanzwe na Pawulo ziboneka mu 1 Abakorinto 16:13 zisobanura iki?

2 Mu nama intumwa Pawulo yahaye abigishwa ba Yesu bo muri Korinto ya kera, ariko nta gushidikanya zikaba zinareba Abakristo bo muri iki gihe, yaravuze iti “mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo, mwikomeze” (1 Abakorinto 16:13). Mu Kigiriki, buri nshinga muri izo zigaragaza itegeko, itondaguwe mu ndagihe, bityo bikaba byumvikanisha igikorwa gikomeza. Iyo nama isobanura iki?

3 Dushobora gukomeza ‘kuba maso’ mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kurwanya Diyabule kandi tugakomeza kwegera Imana (Yakobo 4:7, 8). Kwishingikiriza kuri Yehova bituma dukomeza kunga ubumwe no ‘gukomerera mu byo twizeye’ bya Gikristo. Twebwe—hakubiyemo n’abagore benshi baturimo—tugaragaza ko turi “abagabo nyabagabo” binyuriye mu gukorera Imana tubigiranye ubutwari turi ababwiriza b’Ubwami. (Zaburi 68:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) ‘Twikomeza’ binyuriye mu gushakira kuri Data wo mu ijuru imbaraga zo gukora ibyo ashaka.—Abafilipi 4:13.

4. Ni iki cyatumye tubatizwa tukaba Abakristo?

4 Twagaragaje ko twemeye ukuri igihe twiyeguriraga Yehova tutizigamye maze tukabigaragaza twibizwa mu mazi. Ariko se, ni iki cyatumye tubatizwa? Mbere na mbere, twabanje kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana (Yohana 17:3). Ibyo byatumye tugira ukwizera maze bidusunikira kwihana, tugaragaza ko tubabajwe by’ukuri n’ibyaha twari twarakoze kera (Ibyakozwe 3:19; Abaheburayo 11:6). Hanyuma, twagize ihinduka, kubera ko twahindukiye tugatera umugongo ibikorwa bibi kugira ngo tubeho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka (Abaroma 12:2; Abefeso 4:23, 24). Ibyo byakurikiwe no kwiyegurira Yehova tubigiranye umutima wacu wose, binyuriye mu isengesho (Matayo 16:24; 1 Petero 2:21). Twasabye Imana ko yaduha umutimanama ukeye kandi turabatizwa kugira ngo tugaragaze ko tuyiyeguriye (1 Petero 3:21). Kuzirikana izo ntambwe bizadufasha gukomeza kuzirikana ko dukeneye gushyiraho imihati ya buri gihe kugira ngo tubeho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu kandi dukomeze gukorera Yehova dufite umutima ushikamye.

Komeza Gushaka Ubumenyi Nyakuri

5. Kuki twagombye gukomeza kunguka ubumenyi bw’Ibyanditswe?

5 Kugira ngo tubeho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu, tugomba gukomeza kunguka ubumenyi bushingiye ku Byanditswe bwubaka ukwizera kwacu. Mbega ukuntu twashimishijwe no gufata amafunguro yo mu buryo bw’umwuka ubwo twamenyaga ukuri kw’Imana ku ncuro ya mbere (Matayo 24:45-47)! Ibyo ‘byokurya’ byari biryoshye—kandi byaratuyobotse mu buryo bw’umwuka. Ubu noneho, ni iby’ingenzi ko twebwe abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, dukomeza kwigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bikungahaye ku ntungamubiri kugira ngo dukomeze kugira umutima ushikamye.

6. Ni gute ushobora kuba warafashijwe gushimira ubivanye ku mutima ku bw’ukuri wabonye?

6 Ni ngombwa gushyiraho imihati kugira ngo turusheho kugira ubumenyi bw’Ibyanditswe. Twabigereranya no gushakisha ubutunzi buhishwe—ibyo bikaba ari ibintu bisaba gushyiraho imihati myinshi. Ariko se, mbega ukuntu kubona “ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana” bihesha ingororano (Imigani 2:1-6)! Mu gihe umubwiriza w’Ubwami yiganaga nawe Bibiliya ku ncuro ya mbere, ashobora kuba yarakoresheje igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Bishobora kuba byarabasabaga ko mumara igihe kirekire muganira kuri buri gice, wenda igice mukacyiga incuro nyinshi. Warungukiwe igihe imirongo y’Ibyanditswe yabaga yatanzwe yasomwaga kandi mukayiganiraho. Iyo habaga hari ingingo wumvaga igoye kuyiyumvisha, yarasobanurwaga. Uwakuyoboreraga icyigisho cya Bibiliya yazaga yateguye neza, agasenga asaba ko yahabwa umwuka w’Imana, kandi akagufasha gushimira ubivanye ku mutima ku bwo kuba warabonye ukuri.

7. Ni iki gituma umuntu yuzuza ibisabwa kugira ngo yigishe abandi ukuri kw’Imana?

7 Iyo mihati yari ikwiriye, kubera ko Pawulo yanditse ati “uwigishwa ijambo ry’Imana agabane n’umwigisha ibyiza byose” (Abagalatiya 6:6). Aha ngaha, inyandiko y’Ikigiriki igaragaza ko inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zacengezwaga mu bwenge no mu mutima w’ ‘uwigishwaga.’ Kwigishwa muri ubwo buryo bituma wuzuza ibisabwa kugira ngo ube umwigisha wigisha abandi (Ibyakozwe 18:25). Kugira ngo ubeho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwawe, ugomba gukomeza kuba muzima mu buryo bw’umwuka kandi ugashikama binyuriye mu kwiga Ijambo ry’Imana buri gihe.—1 Timoteyo 4:13; Tito 1:13; 2:2.

Jya Wibuka Igihe Wihanaga Kandi Ugahinduka

8. Bishoboka bite ko umuntu yakomeza kugira imyifatire irangwa no kubaha Imana?

8 Mbese, waba wibuka ukuntu wumvise uruhutse ubwo wamenyaga ukuri, ukihana, hanyuma ukumva ubabariwe n’Imana bishingiye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu (Zaburi 32:1-5; Abaroma 5:8; 1 Petero 3:18)? Nta gushidikanya, ntiwifuza gusubira mu mibereho irangwa n’icyaha (2 Petero 2:20-22). Mu bintu bizagufasha kugera kuri iyo ntego, hakubiyemo isengesho rya buri gihe utura Yehova, rizagufasha gukomeza kugira imyifatire irangwa no kubaha Imana, kubaho mu buryo buhuje n’umuhigo wahize wo kwiyegurira Imana no gukomeza gukorera Yehova uri uwizerwa.—2 Petero 3:11, 12.

9. Kubera ko twateye umugongo ibyaha, ni iyihe myifatire tugomba kugira?

9 Kubera ko wahindutse binyuriye mu gutera umugongo ibyaha, komeza ushakire ubufasha ku Mana kugira ngo ukomeze kugira umutima ushikamye. Mu by’ukuri, wari warayobye inzira ariko uza kureba ku ikarita yiringirwa maze utangira kugendera mu nzira ikwiriye. Ntukongere kuyoba. Komeza wishingikirize ku buyobozi bw’Imana, kandi wiyemeze umaramaje kuguma mu nzira igana mu buzima.—Yesaya 30:20, 21; Matayo 7:13, 14.

Ntuzigere na Rimwe Wibagirwa Ibihereranye no Kwitanga no Kubatizwa Kwawe

10. Ni izihe ngingo twagombye kuzirikana ku bihereranye no kwiyegurira Imana kwacu?

10 Zirikana ko wiyeguriye Yehova mu isengesho, uteganya kuzamukorera uri uwizerwa mu gihe cy’iteka ryose (Yuda 20, 21). Kwitanga bisobanura ko watoranyijwe mu bandi ugashyirwa ukwawe, cyangwa ko watandukanyijwe n’abandi kugira ngo uzakoreshwe mu bintu byera (Abalewi 15:31; 22:2). Ukwitanga kwawe ntikwari gushingiye ku masezerano y’agateganyo cyangwa ku bintu wiyemeje gukorera abantu. Wiyeguriye Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi mu buryo buhoraho, kandi kubaho mu buryo buhuje n’uko kwitanga bisaba ko uba indahemuka ku Mana kugeza ku gupfa. Ni koko, “niba turiho, cyangwa dupfa, turi ab’Umwami” (Abaroma 14:7, 8). Twagira ibyishimo ari uko tugandukiye ugushaka kwe kandi tugakomeza kumukorera dufite umutima ushikamye.

11. Kuki wagombye kwibuka umubatizo wawe n’icyo usobanura?

11 Jya uhora wibuka igihe wabatizwaga ugaragaza ko wiyeguriye Imana ubigiranye umutima wawe wose. Nta waguhatiye kubatizwa, kubera ko ari wowe ubwawe wifatiye umwanzuro. Noneho se ubu, uziyemeza umaramaje mu mibereho yawe yose guhuza ibyifuzo byawe n’ibyo Imana ishaka? Wasabye Imana ko wagira umutimanama ukeye kandi urabatizwa kugira ngo ugaragaze ko wayiyeguriye. Komeza kugira uwo mutimanama ukeye binyuriye mu gusohoza inshingano irebana n’ukwitanga kwawe, kandi imigisha ikungahaye itangwa na Yehova izakugeraho.—Imigani 10:22.

Ibyifuzo Byawe Bigira Uruhare mu byo Ukora

12, 13. Ni gute ibyifuzo byacu ubwacu bifitanye isano no kwitanga no kubatizwa kwacu?

12 Mu by’ukuri, kwitanga no kubatizwa byahesheje abantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi imigisha myinshi. Iyo tugaragaje ko twiyeguriye Imana binyuriye mu kubatizwa mu mazi, tuba dupfuye ku bihereranye n’imibereho yacu ya kera, ariko ntituba dupfuye ku birebana n’ibyifuzo byacu. Kubera ko turi abizera bigishijwe neza, mu by’ukuri twakurikije ibyifuzo byacu ubwacu igihe twiyeguriraga Imana mu isengesho maze tukabatizwa. Kugira ngo twiyegurire Imana kandi tubatizwe, bisaba ko tumenya ibyo ishaka hanyuma tugahitamo kubikora tubyishakiye (Abefeso 5:17). Nguko uko twigana Yesu wakurikije ugushaka kwe, maze akareka umwuga we wo kubaza, akabatizwa kandi akitangira mu buryo bwuzuye gukora ibyo Se wo mu ijuru ashaka.—Zaburi 40:8, 9, umurongo wa 7 n’uwa 8 muri Biblia Yera; Yohana 6:38-40.

13 Yehova Imana yagambiriye ko Umwana we ‘atunganywa [binyuriye mu] kubabazwa.’ Ku bw’ibyo, Yesu yagombaga gukurikiza ugushaka kwe kugira ngo abashe kwihanganira iyo mibabaro ari uwizerwa. Kugira ngo abigereho, ‘yaringinze kandi arasaba cyane, ataka cyane arira, yumvwa ku bwo kubaha kwe’ (Abaheburayo 2:10, 18; 5:7, 8). Nitugaragaza muri ubwo buryo ko dutinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha, natwe tuziringira tudashidikanya ko ‘tuzumvwa,’ kandi dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azatuma dushikama, twebwe Abahamya be bamwiyeguriye.—Yesaya 43:10.

Ushobora Gukomeza Kugira Umutima Ushikamye

14. Kuki twagombye gusoma Bibiliya buri munsi?

14 Ni iki kizagufasha gukomeza kugira umutima ushikamye bityo ukabaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwawe? Soma Bibiliya buri munsi, ufite intego yo kugira ubumenyi burushaho kugenda bwiyongera ku byerekeye Ijambo ry’Imana. Icyo ni ikintu ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ adahwema kuduteramo inkunga. Impamvu iyo nama itangwa, ni ukubera ko kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu bisaba ko dukomeza kugendera mu kuri kwayo. Iyo umuteguro wa Yehova uza kuba ushyigikira inyigisho z’ibinyoma ubizi, Abahamya ba Yehova hamwe n’abo babwiriza ntibari kwigera na rimwe bahabwa inama irebana no gusoma Bibiliya.

15. (a) Ni iki umuntu agomba gusuzuma mu gihe afata imyanzuro? (b) Kuki dushobora kuvuga ko ku Mukristo akazi k’umubiri atari ikintu kiza mu mwanya wa mbere?

15 Mu gihe ufata imyanzuro, buri gihe ujye ubanza gusuzuma urebe uko ishobora kugira ingaruka ku buryo usohoza inshingano irebana no kwiyegurira Yehova kwawe. Ibyo bishobora kuba birebana n’akazi kawe. Mbese, uhatanira gutuma kagufasha guteza imbere ugusenga k’ukuri? Nubwo abakoresha muri rusange babona ko Abakristo bitanze biringirwa kandi bakaba bashoboye, banabona ko Abahamya ba Yehova batabaswe n’ingeso yo kurarikira kugira ngo batere imbere mu by’isi, kandi ko batarushanwa n’abandi bamaranira imyanya ituma binjiza umutungo utubutse. Ibyo biterwa n’uko intego y’Abahamya atari iyo kuronka ubutunzi, gushaka kuba ibirangirire, gushaka icyubahiro cyangwa ububasha. Ku bantu babaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwabo, ikintu cy’ingenzi cyane ni ugukora ibyo ishaka. Akazi k’umubiri gatuma umuntu abona ibintu bya ngombwa bikenerwa mu buzima, si ikintu kiza mu mwanya wa mbere; gahabwa umwanya wa kabiri. Kimwe n’intumwa Pawulo, akazi kabo cyangwa umurimo wabo w’ibanze, ni umurimo wa Gikristo (Ibyakozwe 18:3, 4; 2 Abatesalonike 3:7, 8; 1 Timoteyo 5:8). Mbese, ukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe?—Matayo 6:25-33.

16. Ni iki twakora mu gihe imihangayiko idakwiriye yaba ituma kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu bitugora?

16 Hari bamwe bashobora kuba bari hafi rwose yo guheranwa n’imihangayiko y’uburyo bwinshi mbere y’uko bamenya ukuri. Ariko se, mbega ukuntu umutima wabo wuzuye ibyishimo, ugushimira n’urukundo bakunda Imana igihe bagiraga ibyiringiro by’Ubwami! Gusubiza amaso inyuma bakareba imigisha babonye uhereye icyo gihe, bishobora kubafasha kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Yehova kwabo. Ku rundi ruhande, byagenda bite se mu gihe twaba duhangayikishijwe mu buryo budakwiriye n’ingorane zisanzwe mu buzima muri iyi gahunda, iyo mihangayiko ikaba iri hafi kuniga “ijambo ry’Imana,” nk’uko amahwa ashobora gutuma ingemwe zidakura ngo zere imbuto (Luka 8:7, 11, 14; Matayo 13:22; Mariko 4:18, 19)? Nuramuka wumvise ko ibyo bitangiye kukubaho cyangwa kuba ku muryango wawe, uzikoreze Yehova imihangayiko yawe maze usenge usaba ko yagufasha kugwiza urukundo no gushimira. Numwikoreza umutwaro wawe, azagukomeza kandi aguhe imbaraga zizatuma ukomeza kumukorera ubigiranye ibyishimo kandi ufite umutima ushikamye.—Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera; Abafilipi 4:6, 7; Ibyahishuwe 2:4.

17. Ni gute dushobora guhangana n’ibigeragezo bikaze?

17 Komeza kujya usenga Yehova Imana buri gihe, nk’uko wajyaga umusenga igihe wamwiyeguriraga. (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Mu gihe ushutswe kugira ngo ukore icyaha cyangwa mu gihe uhanganye n’ikigeragezo gikaze, shakira ubuyobozi n’ubufasha ku Mana kandi ubukurikize. Zirikana akamaro ko kugira ukwizera, kubera ko umwigishwa Yakobo yanditse ati “niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge [bwo guhangana n’ikigeragezo], abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishāma, kandi azabuhabwa. Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cyo ashidikanya: kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa. Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana, kuko umuntu w’imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose” (Yakobo 1:5-8). Mu gihe ikigeragezo gisa n’aho gishaka kutuganza, dushobora kwiringira rwose amagambo agira ati “nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha ku[cy]ihanganira.”—1 Abakorinto 10:13.

18. Twakora iki niba twarahishe icyaha gikomeye, bikaba bituma icyemezo twafashe cyo kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Yehova kwacu kigenda kidohoka?

18 Byagenda bite se niba warahishe icyaha gikomeye, bikaba bituma umutimanama ukubuza amahwemo kandi bigatuma icyemezo wafashe cyo kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwawe kigenda kidohoka? Niba ufite umutima wo kwihana, ushobora guhumurizwa no kumenya ko Yehova ‘atazasuzugura umutima umenetse, ushenjaguwe.’ (Zaburi 51:19, umurongo wa 17 muri Biblia Yera.) Shakira ubufasha ku basaza b’Abakristo buje urukundo, uzi ko batazapfobya icyifuzo cyawe cyo kuba wakongera kugirana na Data wo mu ijuru imishyikirano myiza, ibyo bakaba bazabikora bigana Yehova (Zaburi 103:10-14; Yakobo 5:13-15). Hanyuma, kubera ko uzaba washubijwemo imbaraga zo mu buryo bw’umwuka n’umutima ushikamye, uzashobora gutunganyiriza ikirenge cyawe inzira gikwiriye kunyuramo, kandi uzabona ko kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwawe bishoboka.—Abaheburayo 12:12, 13.

Dukomeze Gukorera Imana Dufite Umutima Ushikamye

19, 20. Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu?

19 Muri ibi bihe bigoye, tugomba guhatana kugira ngo tubeho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu kandi dukomeze gukorera Imana dufite umutima ushikamye. Yesu yagize ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa” (Matayo 24:13). Kubera ko turi mu “minsi y’imperuka,” imperuka ishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose (2 Timoteyo 3:1). Byongeye kandi, nta n’umwe muri twe ushobora kwemeza rwose ko ejo tuzaba tukiriho (Yakobo 4:13, 14). Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko muri iki gihe dukomeza kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu.

20 Ibyo intumwa Petero yabitsindagirije mu rwandiko rwayo rwa kabiri. Yagaragaje ko nk’uko abantu batubahaga Imana barimbuwe n’Umwuzure, ari na ko isi y’ikigereranyo, cyangwa umuryango w’abantu babi, izarimbuka mu gihe cy’ “umunsi w’Umwami.” Ku bw’ibyo, Petero yariyamiriye ati “yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu”! Nanone kandi, yabateye inkunga agira ati “bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’[abigisha b’ibinyoma hamwe n’abantu batubaha Imana], mukareka gushikama kwanyu” (2 Petero 3:5-17). Mbega ukuntu byaba bibabaje umuntu wabatijwe aramutse ayobejwe maze akagera ubwo apfa azize kuba yarananiwe gukomeza kugira umutima ushikamye!

21, 22. Ni gute amagambo aboneka muri Zaburi ya 57:8 (umurongo wa 7 muri Biblia Yera), yasohoreye kuri Dawidi no ku Bakristo b’ukuri?

21 Icyemezo wafashe cyo kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana, gishobora gushimangirwa uramutse uzirikanye umunsi uteye ibyishimo wabatirijweho, kandi ugashakira ubufasha ku Mana kugira ngo amagambo uvuga n’ibyo ukora bizajye bishimisha umutima wa Yehova (Imigani 27:11). Yehova ntiyigera na rimwe atenguha ubwoko bwe, kandi nta gushidikanya ko twagombye kuba indahemuka kuri we (Zaburi 94:14). Yagaragaje impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi mu gihe yakomaga mu nkokora imigambi yari yacuzwe n’abanzi ba Dawidi kandi akamukiza. Mu gushimira ku bw’ibyo bintu yari akorewe, Dawidi yavuze ukuntu urukundo yakundaga Uwamukijije rwari ruhamye kandi rukaba rutarajegajegaga. Yaririmbye abigiranye ibyiyumvo byimbitse, ati “Mana, umutima wanjye urakomeye [“urashikamye,” NW ] , umutima wanjye urakomeye [“urashikamye,” NW ]: ndaririmba, ni koko, ndaririmba ishimwe.”—Zaburi 57:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.

22 Kimwe na Dawidi, Abakristo b’ukuri ntibigeze badohoka ku muhigo bahize wo kwiyegurira Imana. Kubera ko bafite imitima ishikamye, bagaragaza ko bacunguwe kandi bakarindwa na Yehova, bakaba bamuririmbira indirimbo zo kumusingiza babigiranye ibyishimo. Niba umutima wawe ushikamye, uzishingikiriza ku Mana, kandi uzashobora gusohoza inshingano irebana no kwiyegurira Imana kwawe ubifashijwemo na yo. Ni koko, ushobora kuba nk’ “umukiranutsi,” uwo umwanditsi wa Zaburi yerekejeho ubwo yaririmbaga ati “ntazatinya inkuru mbi; umutima we urakomeye [“urashikamye,” NW ] , wiringiye Uwiteka” (Zaburi 112:6, 7). Kubera ko wizera Imana kandi ukaba uyishingikirizaho mu buryo bwuzuye, ushobora kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwawe kandi ugakomeza gukorera Yehova ufite umutima ushikamye.

Mbese, Uribuka?

• Kuki twagombye gukomeza kunguka ubumenyi nyakuri ku byerekeye Bibiliya?

• Kuki tugomba kuzirikana igihe twihanaga kandi tugahinduka?

• Ni gute twungukirwa no kwibuka ko twiyeguriye Imana kandi tukabatizwa?

• Ni iki kizadufasha gukomeza gukorera Yehova dufite umutima ushikamye?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Gushyira umurimo wa Gikristo mu mwanya wa mbere bidufasha gukomeza gukorera Yehova dufite umutima ushikamye

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mbese, ukomeza kubungabunga ubuzima bwawe bwo mu buryo bw’umwuka binyuriye mu gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi?