Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki ugomba kubatizwa?

Kuki ugomba kubatizwa?

Kuki ugomba kubatizwa?

“Mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza.”​—MATAYO 28:19.

1, 2. (a) Ni mu yihe mimerere abantu bamwe na bamwe bagiye babatizwamo? (b) Ni ibihe bibazo bivuka ku bihereranye no kubatizwa?

UMWAMI wo mu bwami bw’abitwaga Francs witwaga Charlemagne, yahatiye abaturage yari amaze kwigarurira bo mu bwoko bw’abitwa Saxons kugira ngo babatizwe bose mu mwaka wa 775-777 I.C. Umuhanga mu by’amateka witwaga John Lord yaranditse ati “yabahatiye guhindukirira Ubukristo bwo ku izina gusa.” Nyuma y’aho umutegetsi w’u Burusiya witwaga Vladimir wa I yari amariye kurongora igikomangoma cyo muri Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki mu mwaka wa 987 I.C., na we yafashe umwanzuro w’uko abaturage be bagombaga kuba “Abakristo.” Yategetse ko abaturage be babatizwa bose—ndetse byaba ngombwa ababyanze bakabyemezwa n’inkota!

2 Mbese, kubatiza abantu muri ubwo buryo byari bikwiriye? Mbese, mu by’ukuri hari icyo umubatizo nk’uwo uvuze? Mbese, umuntu uwo ari we wese yagombye gupfa kubatizwa?

Kubatizwa—Mu Buhe Buryo?

3, 4. Kuki kuminjagira cyangwa gusuka utuzi ku gahanga atari umubatizo wa Gikristo ukwiriye?

3 Mu gihe Charlemagne na Vladimir wa I bahatiraga abaturage babo kubatizwa, abo bategetsi bari barimo bakora ibinyuranye n’Ijambo ry’Imana. Mu by’ukuri, nta cyo bimaze kubatiza abantu binyuriye mu kubaminjagiraho utuzi, kubasukaho utuzi ku gahanga, cyangwa se kubibiza mu mazi batarigeze bigishwa ukuri gushingiye ku Byanditswe.

4 Zirikana uko byagenze igihe Yesu w’i Nazareti yasangaga Yohana Umubatiza mu mwaka wa 29 I.C. kugira ngo abatizwe. Yohana yabatirizaga abantu mu Ruzi rwa Yorodani. Babaga baje bamusanga babyishakiye kugira ngo ababatize. Mbese, yaba yarapfaga kubahagarika muri Yorodani hanyuma akabasuka ku gahanga utuzi duke avanye mu ruzi cyangwa akatubaminjagiraho? Byagenze bite se ubwo Yohana yabatizaga Yesu? Matayo avuga ko Yesu amaze kubatizwa ‘uwo mwanya yavuye mu mazi’ (Matayo 3:16). Yari yagiye mu mazi, yibizwa mu Ruzi rwa Yorodani. Mu buryo nk’ubwo, Umunyetiyopiya w’inkone wubahaga Imana yabatijwe mu “mazi.” Ayo mazi yabaga akenewe bitewe n’uko umubatizo wa Yesu n’uw’abigishwa be wari ukubiyemo kwibizwa mu mazi rwose.—Ibyakozwe 8:36.

5. Ni gute Abakristo ba mbere babatizaga?

5 Amagambo y’Ikigiriki yahinduwemo “kubatiza,” “umubatizo” n’ibindi, yerekeza ku kwibiza ikintu cyangwa kukidubika mu mazi. Igitabo cyitwa Smith’s Bible Dictionary kigira kiti “mu buryo bukwiriye kandi bweruye, ijambo umubatizo risobanura kwibiza.” Ni yo mpamvu ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya bwerekeza kuri Yohana bumwita “Yohana Umwibiza” na “Yohana Wadubikaga” (Matayo 3:1, Rotherham; Diaglott, interlinear). Igitabo cyitwa History of the Christian Religion and Church, During the Three First Centuries, cyanditswe na Augustus Neander, kigira kiti “kuva kera umubatizo wakorwaga binyuriye mu kwibiza umuntu.” Igitabo cy’Igifaransa kizwi cyane cyitwa Larousse du XXe Siècle (cyandikiwe i Paris, mu wa 1928), kigira kiti “Abakristo ba mbere babatizwaga bibijwe mu mazi aho yashoboraga kuboneka hose.” Naho igitabo cyitwa New Catholic Encyclopedia kigira kiti “birigaragaza ko mu Itorero ryo hambere abantu babatizwaga bibijwe” (cyanditswe mu wa 1967, Umubumbe wa II, ipaji ya 56). Ku bw’ibyo rero, muri iki gihe kubatizwa kugira ngo umuntu abe umwe mu Bahamya ba Yehova ni intambwe umuntu atera abyishakiye, bamwibije mu mazi wese uko yakabaye.

Impamvu Nshya Igomba Gutuma Umuntu Abatizwa

6, 7. (a) Umubatizo wa Yohana wari ugamije iki? (b) Ni ikihe kintu gishya cyari gikubiye mu mubatizo w’abigishwa ba Yesu?

6 Umubatizo wakorwaga na Yohana wari ufite intego itandukanye n’iy’uwakorwaga n’abigishwa ba Yesu (Yohana 4:1, 2). Yohana yabatizaga abantu kugira ngo bagaragarize mu ruhame ko bihannye ibyaha bakoze bica Amategeko * (Luka 3:3). Ariko kandi, hari ikindi kintu gishya cyari gikubiye mu mubatizo w’abigishwa ba Yesu. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., intumwa Petero yateye abari bayiteze amatwi inkunga igira iti “nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo, ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu” (Ibyakozwe 2:37-41). Nubwo icyo gihe Petero yabwiraga Abayahudi hamwe n’abanyamahanga bahindukiriye idini rya Kiyahudi, ntiyerekezaga ku mubatizo wo kugaragaza ko umuntu yihannye ibyaha yakoze yica Amategeko, ndetse nta n’ubwo yashakaga kuvuga ko kubatizwa mu izina rya Yesu bisobanura ko umuntu aba yejejwe ibyaha bye.—Ibyakozwe 2:10.

7 Icyo gihe, Petero yakoresheje urwa mbere mu ‘mfunguzo z’ubwami.’ Yari agamije iki? Kwari ukugira ngo amenyeshe abari bamuteze amatwi ibihereranye n’igikundiro bari bafite cyo kwinjira mu Bwami bwo mu ijuru (Matayo 16:19). Kubera ko Abayahudi bari baranze kwemera ko Yesu ari we Mesiya, kwihana no kumwizera byari ikintu gishya kandi cy’ingenzi kugira ngo basabe kubabarirwa n’Imana kandi ngo ibababarire koko. Bashoboraga kugaragariza mu ruhame ko bafite uko kwizera binyuriye mu kwibizwa mu mazi mu izina rya Yesu Kristo. Muri ubwo buryo, bari kugaragaza ko biyeguriye Imana ku giti cyabo binyuriye kuri Kristo. Abantu bose bifuza kwemerwa n’Imana muri iki gihe bagomba kugira uko kwizera, bakiyegurira Yehova Imana, kandi bakabatizwa umubatizo wa Gikristo bagaragaza ko biyeguriye Imana Isumbabyose batizigamye.

Ubumenyi Nyakuri Ni Ngombwa

8. Kuki atari ko abantu bose bakwiriye kubatizwa umubatizo wa Gikristo?

8 Abantu bose si ko bakwiriye kubatizwa umubatizo wa Gikristo. Yesu yategetse abigishwa be ati “mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Mbere y’uko abantu babatizwa, bagomba ‘kwigishwa ibintu byose [Yesu] yabwiye abigishwa be.’ Ku bw’ibyo, guhatira abantu kubatizwa kandi badafite ukwizera gushingiye ku bumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana, nta gaciro bifite kandi binyuranye n’itegeko Yesu yahaye abigishwa be b’ukuri.—Abaheburayo 11:6.

9. Kubatizwa “mu izina rya Data” bisobanura iki?

9 Kubatizwa “mu izina rya Data” bisobanura iki? Bisobanura ko uwitegura kubatizwa yemera umwanya Data wo mu ijuru arimo kandi akemera n’ubutware bwe. Muri ubwo buryo, aba yemera ko Yehova Imana ari we Muremyi wacu, akaba ari we “Usumbabyose, utegeka isi yose,” kandi akaba ari we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi.—Zaburi 83:19 (umurongo wa 18 muri Biblia Yera); Yesaya 40:28; Ibyakozwe 4:24.

10. Kubatizwa “[mu izina ry’]Umwana” bisobanura iki?

10 Kubatizwa “[mu izina ry’]Umwana” bisobanura ko uwo muntu yemera umwanya Yesu arimo kandi akemera ubutware bwe, ko ari Umwana w’Imana w’ikinege (1 Yohana 4:9). Abujuje ibisabwa kugira ngo babatizwe bemera ko Imana yatanze “incungu ya benshi” binyuriye kuri Yesu (Matayo 20:28; 1 Timoteyo 2:5, 6). Nanone kandi, abiteguye kubatizwa bagomba kwemera ko Imana ‘yashyize hejuru cyane’ Umwana wayo.—Abafilipi 2:8-11; Ibyahishuwe 19:16.

11. Kubatizwa ‘[mu izina ry’] umwuka wera’ bisobanura iki?

11 Kubatizwa ‘[mu izina ry’]umwuka wera’ bisobanura iki? Ibyo byumvikanisha ko uwiteguye kubatizwa yemera ko umwuka wera ari imbaraga rukozi za Yehova, zikoreshwa mu buryo bunyuranye, buhuje n’umugambi we (Itangiriro 1:2; 2 Samweli 23:1, 2; 2 Petero 1:21). Abujuje ibisabwa kugira ngo babatizwe, bemera ko umwuka wera ubafasha gusobanukirwa “ibintu byimbitse by’Imana,” ukabafasha gusohoza umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no kwera imbuto z’umwuka, ari zo “urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda.”—1 Abakorinto 2:10, NW; Abagalatiya 5:22, 23; Yoweli 3:1, 2 (2:28, 29 muri Biblia Yera).

Akamaro ko Kwihana no Guhinduka

12. Ni gute umubatizo wa Gikristo ufitanye isano no kwihana?

12 Uretse kuri Yesu wenyine utari ufite icyaha, ubundi umubatizo ni ikimenyetso cyemewe n’Imana gifitanye isano no kwihana. Iyo twihannye, twumva twicujije tubivanye ku mutima, cyangwa tubabajwe mu buryo bwimbitse n’ikintu twakoze cyangwa twananiwe gukora. Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bifuzaga gushimisha Imana, bagombaga kwihana ibyaha bakoreye Kristo (Ibyakozwe 3:11-19). Abanyamahanga bamwe na bamwe bizeye bari i Korinto, bihannye ubusambanyi, gusenga ibigirwamana, kwiba n’ibindi byaha bikomeye. Kubera ko bihannye, ‘baruhagiwe’ bejeshwa amaraso ya Yesu; ‘barejejwe,’ cyangwa batoranyijwe mu bandi kugira ngo bakore umurimo w’Imana; kandi ‘batsindishirijwe’ mu izina rya Kristo kandi binyuriye ku mwuka w’Imana (1 Abakorinto 6:9-11). Kwihana ni intambwe y’ingenzi kugira ngo umuntu agire umutimanama ukeye kandi abone umudendezo utangwa n’Imana wo kutishinja icyaha.—1 Petero 3:21.

13. Ku bihereranye no kubatizwa, guhinduka bikubiyemo iki?

13 Mbere y’uko umuntu abatizwa akaba umwe mu Bahamya ba Yehova, agomba guhinduka. Guhinduka ni igikorwa umuntu wafashe umwanzuro wo gukurikira Kristo Yesu abigiranye umutima we wose akora abyishakiye, nta gahato. Bene abo bantu batera umugongo inzira mbi zose bahoze bagenderamo, maze bakiyemeza bamaramaje gukora ibyo gukiranuka mu maso y’Imana. Mu Byanditswe, inshinga z’Igiheburayo n’iz’Ikigiriki zifitanye isano n’ijambo guhinduka zumvikanisha igitekerezo cyo gusubira inyuma, guhindukira. Icyo gikorwa cyumvikanisha guhindukirira Imana uvuye mu nzira mbi (1 Abami 8:33, 34). Guhinduka bisaba gukora “imirimo ikwiriye abihannye” (Ibyakozwe 26:20). Bisaba ko tuzibukira idini ry’ikinyoma, tugakora ibihuje n’amategeko y’Imana, kandi tugasenga Yehova wenyine nta kindi tumubangikanyije na cyo (Gutegeka 30:2, 8-10; 1 Samweli 7:3). Ihinduka tugira rituruka ku kuba duhindura imitekerereze yacu, intego zacu na kamere yacu (Ezekiyeli 18:31). ‘Duhindukira’ iyo imico itukisha Imana tugenda tuyisimbuza kamere nshya.—Ibyakozwe 3:19; Abefeso 4:20-24; Abakolosayi 3:5-14.

Kwitanga Ubigiranye Umutima Wawe Wose Ni Iby’Ingenzi

14. Kwitanga kw’abigishwa ba Yesu bisobanura iki?

14 Mbere y’uko abigishwa ba Yesu babatizwa, bagomba kubanza kwiyegurira Imana babigiranye umutima wabo wose. Kwitanga bisobanura kwiyegurira umurimo wera. Iyo ntambwe ni iy’ingenzi cyane ku buryo tugomba kubwira Yehova binyuriye mu isengesho icyemezo cyacu cyo kumwiyegurira no kumukorera we wenyine iteka ryose, nta kindi tumubangikanyije na cyo (Gutegeka 5:9). Birumvikana ariko ko ukwitanga kwacu atari ukwiyegurira umurimo runaka, cyangwa se umuntu, ahubwo ko ari ukwiyegurira Imana ubwayo.

15. Kuki abitegura kubatizwa bibizwa mu mazi?

15 Iyo twiyeguriye Imana binyuriye kuri Kristo, tuba tugaragaje ko twiyemeje tumaramaje gukoresha ubuzima bwacu mu gukora ibyo Imana ishaka, nk’uko bigaragazwa mu Byanditswe. Mu kugaragaza ko biyeguriye Imana, abitegura kubatizwa bibizwa mu mazi, nk’uko na Yesu yabatijwe mu Ruzi rwa Yorodani agaragaza ko yiyeguriye Imana (Matayo 3:13). Birashishikaje kumenya ko kuri uwo munsi w’ingenzi cyane Yesu yari arimo asenga.—Luka 3:21, 22.

16. Ni gute ibyishimo byacu byagombye kugaragazwa mu buryo bukwiriye mu gihe tubona abantu barimo babatizwa?

16 Umubatizo wa Yesu wari igikorwa gikomeye ariko kandi giteye ibyishimo. Ni na ko bimeze ku mubatizo wa Gikristo ukorwa muri iki gihe. Iyo tubona abantu bagaragaza ko biyeguriye Imana, ibyishimo byacu bishobora kugaragazwa no gukoma mu mashyi tubigiranye ikinyabupfura kandi tukabashimira mu buryo bususurutsa. Ariko kandi, guhimbarwa no gutera hejuru dusakuza cyane hamwe n’ibindi nk’ibyo, turabyirinda bitewe n’uko twubaha icyo gikorwa cyo kugaragaza ukwizera kuko ari icyera. Ibyishimo byacu bigaragazwa mu buryo bwiyubashye.

17, 18. Ni iki gifasha abasaza kumenya niba abantu bujuje ibisabwa kugira ngo babatizwe?

17 Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bantu baminjagira utuzi ku mpinja cyangwa bahatira imbaga y’abantu badafite icyo bazi na mba kuri Bibiliya kugira ngo babatizwe, Abahamya ba Yehova bo nta na rimwe bigera bahatira umuntu uwo ari we wese ngo abatizwe. Mu by’ukuri, ntibabatiza abatujuje ibisabwa bishingiye ku Byanditswe. Mbere y’uko umuntu uwo ari we wese aba umubwiriza w’ubutumwa bwiza utarabatizwa, abasaza b’Abakristo bareba neza niba asobanukiwe inyigisho z’ibanze za Bibiliya, bakareba niba abaho mu buryo buhuje na zo, kandi akaba atanga igisubizo yikiriza ku kibazo kigira kiti “mbese koko, wifuza kuba umwe mu Bahamya ba Yehova?”

18 Incuro nyinshi, iyo abantu bifatanya mu buryo bufite ireme mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami buri muntu ku giti cye, kandi bakagaragaza ko bifuza kubatizwa, abasaza b’Abakristo bagirana na bo ikiganiro kugira ngo barebe niba ari abantu bizera biyeguriye Yehova kandi bakaba bujuje ibisabwa kugira ngo babatizwe (Ibyakozwe 4:4; 18:8). Ibisubizo batanga bo ubwabo ku bibazo bisaga 100 bishingiye ku nyigisho za Bibiliya, bifasha abasaza kumenya niba ababisubiza bujuje ibisabwa n’Ibyanditswe kugira ngo bibizwe mu mazi. Hari bamwe baba batujuje ibisabwa bityo ntibemererwe guhabwa umubatizo wa Gikristo.

Mbese, Hari Ikikubuza Gutera Iyo Ntambwe?

19. Dufatiye ku bivugwa muri Yohana 6:44, ni bande bazaba abaraganwa na Yesu?

19 Abantu benshi bahatiwe kubatirizwa mu kivunge cy’abantu benshi, bashobora kuba barabwiwe ko nibapfa bazajya mu ijuru. Ariko kandi, mu kwerekeza ku bigishwa be bageraga ikirenge mu cye, Yesu yaravuze ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Yehova yarehereje kuri Kristo abantu 144.000 bazaba abaraganwa na Yesu mu Bwami bwo mu ijuru. Nta muntu wigeze yerezwa kujya muri uwo mwanya w’ikuzo muri gahunda y’Imana binyuriye ku guhatirwa kubatizwa.—Abaroma 8:14-17; 2 Abatesalonike 2:13; Ibyahishuwe 14:1.

20. Ni iki gishobora gufasha abantu bamwe na bamwe batarabatizwa?

20 Cyane cyane uhereye mu myaka ya za 30 rwagati, ni bwo imbaga nyamwinshi y’abantu bafite ibyiringiro byo kuzarokoka ‘umubabaro mwinshi’ maze bakaba ku isi iteka ryose, batangiye gukusanywa ngo babe abagize “izindi ntama” za Yesu (Ibyahishuwe 7:9, 14; Yohana 10:16). Buzuza ibisabwa kugira ngo babatizwe bitewe n’uko babaho mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana kandi bakaba bayikunda babigiranye ‘umutima wabo wose, n’ubugingo bwabo bwose, n’imbaraga zabo zose, n’ubwenge bwabo bwose’ (Luka 10:25-28). Nubwo hari abantu babona ko Abahamya ba Yehova ‘basenga Imana mu mwuka no mu kuri,’ ntibaragakurikiza urugero rwa Yesu ngo bagaragarize mu ruhame ko bakunda Yehova nta buryarya kandi ko bamusenga wenyine nta kindi bamubangikanyije na cyo, binyuriye mu kubatizwa (Yohana 4:23, 24; Gutegeka 4:24; Mariko 1:9-11). Isengesho rivuye ku mutima kandi rigusha ku ngingo batura Imana bayibwira ibihereranye n’iyo ntambwe y’ingenzi, rishobora gutuma babona imbaraga n’ubutwari bibasunikira guhuza imibereho yabo n’Ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye, bakiyegurira Yehova Imana batizigamye kandi bakabatizwa.

21, 22. Ni izihe mpamvu zituma bamwe bifata bakanga kwitanga no kubatizwa?

21 Hari bamwe bifata bakanga kwitanga no kubatizwa kubera ko baba barirundumuriye mu bintu byo mu isi cyangwa mu kwiruka inyuma y’ubutunzi, ku buryo baba bafite igihe gito cyo kwita ku by’umwuka (Matayo 13:22; 1 Yohana 2:15-17). Mbega ukuntu barushaho kugira ibyishimo baramutse bahinduye ibitekerezo byabo n’intego zabo! Kwegera Yehova byabakungahaza mu buryo bw’umwuka, bikabagabanyiriza imihangayiko kandi bigatuma babona amahoro no kunyurwa bitangwa no gukora ibyo Imana ishaka.—Zaburi 16:11; 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; Imigani 10:22; Abafilipi 4:6, 7.

22 Abandi bo bavuga ko bakunda Yehova ariko ugasanga batamwiyegurira ngo babatizwe, bitewe n’uko bibwira ko mu kubigenza batyo baba birinze kuzagira icyo baryozwa n’Imana. Ariko kandi, buri wese muri twe agomba kumurikira Imana ibyo yakoze. Ubwo twumvaga ijambo rya Yehova, byatumye tugira icyo dusabwa (Ezekiyeli 33:7-9; Abaroma 14:12). Kubera ko Abisirayeli ba kera bari ‘ubwoko bwatoranyijwe,’ bavukiraga mu ishyanga ryari ryariyeguriye Yehova bityo bakaba bari bafite inshingano yo kumukorera ari abizerwa mu buryo buhuje n’amahame ye (Gutegeka 7:6, 11). Muri iki gihe, nta n’umwe muri twe uvukira mu ishyanga nk’iryo, ariko niba twarahawe inyigisho nyakuri zishingiye ku Byanditswe, tugomba kuzikurikiza tubigiranye ukwizera.

23, 24. Ni ibihe bintu bitagombye gutuma abantu bifata ngo bange kubatizwa?

23 Hari bamwe bashobora kwifata bakanga kubatizwa bitewe no gutinya ko badafite ubumenyi buhagije. Nyamara kandi, twese dufite byinshi tugomba kwiga kubera ko ‘umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazageza ku iherezo’ (Umubwiriza 3:11). Zirikana ibyabaye ku nkone y’Umunyetiyopiya. Kubera ko yari yarahindukiriye idini rya Kiyahudi, yari afite ubumenyi runaka bw’Ibyanditswe, ariko ntiyashoboraga gusubiza buri kibazo cyose yibazaga ku byerekeye imigambi y’Imana. Ariko kandi, nyuma yo kumenya ibihereranye n’ibyo Yehova yateganyije kugira ngo tuzabone agakiza binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu, iyo nkone yahise ibatizwa mu mazi.—Ibyakozwe 8:26-38.

24 Hari bamwe bumva bashidikanya ku birebana no kwiyegurira Imana bitewe n’uko batinya ko bazagwa. Umukobwa w’imyaka 17 witwa Monique yaravuze ati “nagiye nifata nkanga kubatizwa bitewe n’uko natinyaga ko ntazashobora kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwanjye.” Icyakora, niba twiringira Yehova n’umutima wacu wose, ‘azajya atuyobora inzira tunyuramo.’ Azadufasha gukomeza ‘kugendera mu kuri,’ twebwe abagaragu be bamwiyeguriye.—Imigani 3:5, 6; 3 Yohana 4.

25. Ni ibihe bibazo noneho tugomba gusuzuma?

25 Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi basunikirwa kwitanga no kubatizwa bitewe n’uko biringira Yehova byimazeyo kandi bakaba bamukunda babikuye ku mutima. Nta gushidikanya kandi ko abagaragu b’Imana bose bitanze bifuza kuba abizerwa. Ariko kandi, turi mu bihe bigoye, kandi tugerwaho n’ibigeragezo binyuranye bigerageza ukwizera kwacu (2 Timoteyo 3:1-5). Ni iki twakora kugira ngo tubeho mu buryo buhuje no kwiyegurira Yehova kwacu? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Kubera ko nta cyaha Yesu yari afite, ntiyabatijwe kugira ngo agaragaze ko yihannye. Umubatizo we wagaragazaga ko yiyeguriye Imana kugira ngo akore ibyo Se ashaka.—Abaheburayo 7:26; 10:5-10.

Mbese, Uribuka?

• Umubatizo wa Gikristo ukorwa ute?

• Ni ubuhe bumenyi umuntu akeneye kugira ngo abatizwe?

• Ni izihe ntambwe ziyobora ku mubatizo w’Abakristo b’ukuri?

• Kuki bamwe bifata bakanga kubatizwa, ariko se, ni gute bashobora gufashwa?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 14]

Mbese, waba uzi icyo kubatizwa ‘mu izina rya Data wa twese n’umwana n’umwuka wera’ bisobanura?