Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ukwizera kwagombye gushingira ku bintu bihuje n’ubwenge?

Mbese, ukwizera kwagombye gushingira ku bintu bihuje n’ubwenge?

Mbese, ukwizera kwagombye gushingira ku bintu bihuje n’ubwenge?

UMUYOBOZI wa seminari ya tewolojiya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaranditse ati “hari abantu benshi cyane ‘b’abanyedini’ bayobotse idini nta kindi bagamije uretse kwanga gukoresha ubushobozi bwabo bwo gutekereza.” Yongeyeho ati “usanga bashaka kwemera ikintu icyo ari cyo cyose batiriwe bashaka ibihamya.”

IBYO bishaka kuvuga ko abantu hafi ya bose bihandagaza bavuga ko bafite imyizerere ihereranye n’idini, badakunze gutekereza ku mpamvu zituma bizera ibyo bemera, cyangwa niba hari ibihamya bihagije by’ukwizera kwabo. Ntibitangaje rero kuba idini ryarabaye ikintu usanga abantu benshi batifuza kuganiraho.

Ikibabaje ariko, ni uko ibikorwa bimwe na bimwe, urugero nko gukoresha amashusho mu gusenga no gusubiramo amasengesho yafashwe mu mutwe, na byo bituma abantu badakoresha ubushobozi bw’ubwenge bwabo. Abantu babarirwa muri za miriyoni, babona ko ibyo bikorwa, hamwe n’amazu y’akataraboneka, amadirishya arimo ibirahuri by’amabara anyuranye hamwe n’umuzika unogeye amatwi, ari byo byonyine bigize idini ryabo. Nubwo amadini amwe n’amwe yihandagaza avuga ko ukwizera kwayo gushingiye kuri Bibiliya, ubutumwa bwayo bugira buti ‘izere Yesu urakizwa’ butuma abantu batiyigisha Bibiliya babishishikariye. Andi usanga yivanga mu gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage cyangwa ibya politiki yifashishije ivanjiri. Ibyo byose bigira izihe ngaruka?

Ku bihereranye n’ingorane ziri muri Amerika ya Ruguru, umwanditsi umwe wandika ku by’idini yagize ati “Ubukristo . . . busigaye bukurikizwa mu buryo bwa nyirarureshwa, [kandi] abayoboke babwo usanga nta bumenyi bafite mu byo kwizera.” Umugabo umwe uyobora amaperereza we yageze n’aho asobanura ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari “igihugu cy’abantu batazi iyo ibya Bibiliya byerekera.” Tuvugishije ukuri, wasanga ibyo uwo mugabo yavuze ari ko bimeze no mu bindi bihugu byiganjemo Ubukristo ku izina gusa. Amadini menshi atari aya Gikristo na yo abuza abantu gutekereza kandi usanga yibanda ku byo kuvuga basa n’abaririmba, amasengesho avugwa mu buryo bw’umuhango gusa n’uburyo bunyuranye bwo gutekereza ku nyigisho z’amayobera, aho kwibanda ku buryo bwo gutekereza buhuje n’ubwenge kandi bwubaka.

Nyamara, abo bantu badakunze gutekereza niba imyizerere y’idini ryabo ihuje n’ukuri, akenshi mu mibereho yabo ya buri munsi usanga batekereza mu buryo burambuye ku bindi bintu babigiranye ubwitonzi bwinshi. Mbese, wowe ntubona ko ari ibintu bitumvikana kuba abantu bakora ubushakashatsi bwimbitse bagiye kugura imodoka—kandi umunsi umwe izasaza bakajugunya—nyamara ku byerekeye idini ryabo bakavuga bati ‘niba ababyeyi banjye barabonye ko ari ryiza, ubwo no kuri jye ni ryiza’?

Niba dushishikajwe by’ukuri no gushimisha Imana, mbese, ntitwagombye gutekereza tubigiranye ubwitonzi niba ibyo twizera biyerekeyeho bihuje n’ukuri? Intumwa Pawulo yavuze iby’abantu bamwe na bamwe bari abanyedini bo mu gihe cyayo, bari “bafite ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bwenge” (Abaroma 10:2). Bene abo bantu bashobora kugereranywa n’umukozi wahawe akazi ko gusiga irangi, icyuya kikamurenga asiga inzu amarangi, ariko agakoresha amabara atari yo bitewe n’uko yananiwe kumva amabwiriza nyir’inzu yamuhaye. Uwo mukozi ashobora kwishimira ibyo yakoze, ariko se, aho nyir’inzu azabyemera?

None se, mu birebana no gusenga k’ukuri, ni iki Imana yemera? Bibiliya itanga igisubizo igira iti “ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:3, 4). Hari bamwe bashobora kumva ko bidashoboka kubona ubwo bumenyi mu madini menshi ariho muri iki gihe. Ariko bitekerezeho nawe—niba Imana ishaka ko abantu bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, mbese, yabubahisha? Si ko biri dukurikije Bibiliya, yo ivuga iti ‘nushaka [Imana], uzayibona.’—1 Ngoma 28:9.

Ni gute Imana yimenyekanisha ku bantu bayishakana umutima utaryarya? Igice gikurikira gitanga igisubizo.