Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mukomeze kuba maso, mujye mbere mufite ubutwari!

Mukomeze kuba maso, mujye mbere mufite ubutwari!

Mukomeze kuba maso, mujye mbere mufite ubutwari!

Raporo ku birebana n’amateraniro yihariye

NI NDE wahirahira ngo ahakane ko turi mu ‘bihe birushya’? Natwe Abahamya ba Yehova tugerwaho n’ibigeragezo bigendana no kuba turi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5). Ariko kandi, tubona ko abantu bakeneye ubufasha. Ntibasobanukiwe icyo ibintu bibera mu isi bisobanura. Bakeneye guhumurizwa no kugira ibyiringiro. Ariko se, mbere na mbere, ni uruhe ruhare tugira mu gufasha bagenzi bacu?

Imana yadushinze umurimo wo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwimitswe n’Imana (Matayo 24:14). Abantu bakeneye kumenya ko ubwo Bwami bwo mu ijuru ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu. Ariko kandi, ubutumwa bwacu si ko buri gihe bwakirwa neza. Mu bihugu bimwe na bimwe, umurimo wacu wagiye ubuzanywa kandi abavandimwe bacu bagatotezwa. Icyakora, ntiducogora. Kubera ko twiringira Yehova mu buryo bwuzuye, twiyemeje gukomeza kuba maso no gukomeza kujya mbere dufite ubutwari, dutangaza ubutumwa bwiza nta kudohoka.—Ibyakozwe 5:42.

Icyo cyemezo kidakuka cyigaragaje mu materaniro adasanzwe yabaye mu kwezi k’Ukwakira 2001. Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira, inama ya buri mwaka y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania yateraniye mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova y’i Jersey City, muri leta ya New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. * Ku munsi wakurikiyeho, amateraniro y’inyongera yabereye ahantu hane, hatatu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi hamwe muri Kanada. *

Mu magambo abimburira porogaramu, uwari uhagarariye inama ya buri mwaka, Samuel F. Herd, akaba ari n’umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yerekeje ku bivugwa muri Zaburi ya 92:2-5 (umurongo wa 1-4 muri Biblia Yera), hanyuma agira ati “twifuza kuba abantu bafite imitima ishima.” Koko rero, muri raporo eshanu zaturutse hirya no hino ku isi, hatanzwe impamvu zagombye gutuma dushimira.

Raporo Zaturutse Ahantu Hanyuranye

Umuvandimwe Alfred Kwakye, yatanze raporo ku birebana n’ukuntu umurimo wo kubwiriza muri Gana, hahoze hitwa Côte-de-l’Or, wateye imbere. Umurimo wacu muri icyo gihugu wamaze imyaka itari mike warabuzanyijwe. Abantu bajyaga babaza bati “kuki umurimo wanyu wabuzanyijwe? Mwakoze iki?” Umuvandimwe Kwakye yasobanuye ko ibyo byatumaga haboneka uburyo bwo gutanga ubuhamya. Mu mwaka wa 1991, muri Gana hari Abahamya ba Yehova 34.421. Muri Kanama 2001, bose hamwe bari 68.152—ni ukuvuga ko habayeho ukwiyongera kwa 98 ku ijana. Ubu hari umushinga wo kubaka Inzu y’Amakoraniro y’imyanya 10.000. Uko bigaragara, abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka bo muri Gana barimo barakoresha neza cyane umudendezo bafite mu by’idini.

Nubwo muri Irilande hahora amakimbirane yo mu rwego rwa politiki, abavandimwe bacu bo muri icyo gihugu barimo barifatanya mu murimo wo kubwiriza babigiranye umwete, kandi abantu barabubaha bitewe n’uko batagira aho babogamira. Umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami, Peter Andrews, yavuze ko muri Irilande hari amatorero 115 yibumbiye mu turere 6. Umuvandimwe Andrews yavuze inkuru y’umwana w’ingimbi witwa Liam, utagira ubwoba mu gihe abwiriza ku ishuri. Liam yahaye abanyeshuri 25 bigana hamwe na mwarimu we Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Igihe Liam yifuzaga kubatizwa, hari umuntu wamubajije niba atari akiri muto cyane. Liam yaramushubije ati “imyaka yanjye si yo igomba kugena niba nkwiriye kubatizwa, ahubwo ni urukundo nkunda Yehova. Nimbatizwa bizagaragaza ukuntu mukunda cyane.” Liam afite intego yo kuzaba umumisiyonari.

Mu mwaka wa 1968, muri Venezuwela hari ababwiriza b’ubutumwa bwiza 5.400. Ariko nk’uko Stefan Johansson, akaba ari umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami, yabivuze, ubu hari abasaga 88.000. Kandi birashoboka ko baziyongera, kubera ko abantu basaga 296.000 bateranye ku Rwibutso mu mwaka wa 2001. Mu kwezi k’Ukuboza 1999, haguye imvura nyinshi, ituma hacika inkangu zahitanye abantu bagera ku 50.000, hakubiyemo n’Abahamya ba Yehova. Hari Inzu y’Ubwami imwe yuzuye ibyondo bigera ku cya kabiri cya metero uvuye ku idari. Mu gihe umuntu umwe yavugaga ngo iyo nzu bayireke izasenyuke, abavandimwe baramushubije bati “ibyo ntibishoboka! Iyi ni Inzu y’Ubwami yacu, kandi ubu ntitwifuza kuyireka ngo isenyuke.” Batangiye gukora akazi kuri iyo nzu, bakuraho amatoni y’ibyondo, amabuye n’indi myanda. Iyo nzu yarasanwe, kandi abavandimwe bavuga ko ubu ari bwo ari nziza cyane kurusha uko yari imeze mbere y’uko ayo makuba abaho!

Umuvandimwe Denton Hopkinson, akaba ari umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami, yavuze ko muri Filipine havugwa indimi 87. Mu mwaka w’umurimo ushize, ubuhinduzi bwuzuye bwa Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures bwasohotse mu ndimi eshatu z’ingenzi zikoreshwa muri icyo gihugu—ari zo Cebuano, Iloko na Tagalog. Umuvandimwe Hopkinson yavuze inkuru y’umuhungu w’imyaka icyenda wasomye igitabo gifite umutwe uvuga ngo Une bonne nouvelle qui vous rendra heureux, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Yabonye ibindi bitabo abihawe n’ishami, na byo arabisoma, ariko abagize umuryango we baramurwanyije. Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, igihe yari mu ishuri ryigisha ibyo kuvura, yandikiye ishami, maze asaba ko yayoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 1996, maze bidatinze yinjira mu murimo w’igihe cyose. Ubu we n’umugore we bakora ku biro by’ishami.

Umuhuzabikorwa wa Komite y’Ishami rya Porto Rico, Ronald Parkin, yavuze ko icyo gihugu kirimo “cyohereza Abahamya hanze.” Kuri icyo kirwa hari ababwiriza bagera ku 25.000, kandi hashize imyaka myinshi uwo mubare udahinduka. Byatewe n’iki? Koko rero, ugereranyije, Porto Rico “yohereza” ababwiriza bagera ku 1.000 buri mwaka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abenshi muri bo bakaba bimuka bitewe n’impamvu z’iby’ubukungu. Umuvandimwe Parkin yavuze iby’icyemezo gikomeye cyafashwe n’urukiko ku byerekeranye n’ikibazo cya Luis, Umuhamya w’imyaka 17 wari urwaye kanseri yo mu maraso. Kubera ko yanze guterwa amaraso, ikibazo cye cyajyanywe mu rukiko. Umucamanza yifuzaga kwivuganira na we imbonankubone, bityo yagiye kumusura mu bitaro. Luis yaramubajije ati “iyo nza kuba narakoze icyaha gikomeye, wari kuncira urubanza nk’umuntu mukuru, ariko none ubwo nifuza kubaha Imana, uramfata nk’igitambambuga?” Umucamanza yatashye yemera adashidikanya ko Luis yari umwana ukuze, kandi ko yashoboraga kwifatira umwanzuro.

Nyuma ya za raporo zo mu bihugu bya kure, Harold Corkern, akaba ari uwo muri Komite y’Ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagize icyo abaza abagaragu ba Yehova bane bamaze igihe mu murimo. Arthur Bonno amaze imyaka 51 mu murimo w’igihe cyose, kandi ubu ni umwe mu bagize Komite y’Ishami ryo muri Équateur. Angelo Catanzaro, amaze imyaka 59 mu murimo w’igihe cyose, imyinshi muri iyo akaba yarayimaze ari umugenzuzi usura amatorero. Richard Abrahamson yahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya Galeedi mu mwaka wa 1953, kandi yagize igikundiro cyo kuyobora umurimo muri Danemark mu gihe cy’imyaka 26 mbere y’uko asubira kuri Beteli y’i Brooklyn. Amaherezo, bose bashimishijwe no kumva amakuru ya Carey W. Barber, ufite imyaka 96. Umuvandimwe Barber yabatijwe mu mwaka wa 1921, akaba amaze imyaka 78 mu murimo w’igihe cyose, kandi kuva mu mwaka wa 1978 yabaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi.

Disikuru Zishishikaje

Inama ya buri mwaka yari ikubiyemo uruhererekane rwa za disikuru zikangura ibitekerezo. Umuvandimwe Robert W. Wallen, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubwoko bwo Kubaha Izina Ryayo.” Turi ubwoko bwitirirwa izina ry’Imana, kandi abantu bashobora kudusanga mu bihugu bisaga 230. Yehova ‘yaturemye umutima w’ibyo tuzabona hanyuma’ (Yeremiya 29:11). Tugomba gukomeza kwamamaza Ubwami bw’Imana, tukageza ku bandi ubutumwa buhebuje bw’ihumure (Yesaya 61:1). Umuvandimwe Wallen yashoje agira ati “uko bwije n’uko bukeye, nimucyo dukomeze kubaho mu buryo buhuje n’izina ryacu, ari ryo ry’Abahamya ba Yehova.”—Yesaya 43:10.

Igice cya nyuma cy’iyo porogaramu, cyari disikuru igizwe n’ingingo z’uruhererekane yatanzwe n’abavandimwe batatu bo mu Nteko Nyobozi. Yari ifite umutwe uvuga ngo “Iki Ni Cyo Gihe Tugomba Gukomeza Kuba Maso, Tugahagarara Dushikamye Kandi Tukikomeza.”—1 Abakorinto 16:13.

Mbere na mbere, Umuvandimwe Stephen Lett yatanze disikuru ivuga ngo “Mukomeze Kuba Maso Muri Iyi Saha ya Nyuma.” Umuvandimwe Lett yasobanuye ko ibitotsi by’umubiri ari impano. Bituma tugarura imbaraga. Ariko kandi, ibitotsi byo mu buryo bw’umwuka byo nta na rimwe biba byiza (1 Abatesalonike 5:6). None se, ni gute twakomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka? Umuvandimwe Lett yagaragaje “ibinini” bitatu byo mu buryo bw’umwuka twafata: (1) Jya ugira byinshi ukora mu murimo w’Umwami (1 Abakorinto 15:58). (2) Menya ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka (Matayo 5:3, NW ). (3) Jya witabira neza inama ishingiye kuri Bibiliya uhabwa kugira ngo ukore ibintu mu buryo burangwa n’ubwenge.—Imigani 13:20.

Umuvandimwe Theodore Jaracz yatanze disikuru ishishikaje cyane yari ifite umutwe uvuga ngo “Muhagarare Mushikamye mu Gihe cy’Ibigeragezo.” Umuvandimwe Jaracz yerekeje ku bivugwa mu Byahishuwe 3:10, maze arabaza ati “ ‘igihe cyo kugeragezwa’ ni ikihe?” Icyo gihe gitangira “ku munsi w’Umwami,” ari na wo turimo muri iki gihe (Ibyahishuwe 1:10). Icyo kigeragezo gishingiye ku kibazo cy’ingenzi gikurikira: ‘mbese, dushyigikiye Ubwami bw’Imana bwimitswe, cyangwa dushyigikiye gahunda mbi y’ibintu ya Satani?’ Kugeza ubwo icyo gihe cyo kugeragezwa kizarangirira, tuzaba tugihura n’ibigeragezo n’ingorane. Mbese, tuzakomeza kuba indahemuka kuri Yehova no ku muteguro we? Umuvandimwe Jaracz yavuze ko ‘tugomba kugaragaza ubwo budahemuka umuntu ku giti cye.’

Hanyuma, Umuvandimwe John E. Barr yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Ba Umuntu Ukomeye mu Buryo bw’Umwuka.” Yerekeje ku bivugwa muri Luka 13:23-25, maze avuga ko tugomba kwihata kugira ngo ‘tunyure mu irembo rifunganye.’ Hari benshi bananirwa kurinyuramo bitewe n’uko badashyiraho umwete bihagije kugira ngo babe abantu bakomeye. Kugira ngo tube Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, tugomba kwitoza gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu bice byose bigize imibereho. Umuvandimwe Barr yateye abari bamuteze amatwi inkunga agira ati “ndizera ko mwese muri bwemeranye nanjye ko iki gihe turimo ari igihe cyo (1) gukomeza gushyira Yehova mu mwanya wa mbere; (2) gukomera; no (3) kwihata mu gukora ibyo Yehova ashaka. Muri ubwo buryo, tuzashobora kunyura mu irembo rifunganye riyobora ku buzima buhebuje butagira iherezo.”

Mu gihe inama ya buri mwaka yari irangiye, hari ikibazo kimwe kitari cyashubijwe, ikibazo cyagiraga kiti ‘isomo ry’umwaka w’umurimo wa 2002 ni irihe?’ Icyo kibazo cyashubijwe bukeye bwaho.

Iteraniro ry’Inyongera

Abantu bari bafite amatsiko cyane ku Cyumweru mu gitondo, mu gihe iteraniro ry’inyongera ryari ritangiye. Iryo teraniro ryatangiye basuzuma mu magambo ahinnye icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cyari giteganyijwe muri icyo cyumweru, gikurikirwa n’incamake y’ingingo z’ingenzi z’ibyavugiwe mu nama ya buri mwaka. Hanyuma, bose bashimishijwe no kumva disikuru ijyanye n’isomo ry’umwaka wa 2002 rivuga ngo “nimuze munsange, ndabaruhura” (Matayo 11:28). Iyo disikuru yari ishingiye ku gice cyo kwigwa nyuma y’aho cyasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 2001.

Hanyuma y’ibyo, bamwe mu bagiye mu makoraniro yihariye yari afite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana” yabereye mu Bufaransa no mu Butaliyani muri Kanama 2001, bagejeje ku bandi ibyo babonye. * Hanyuma, hakurikiyeho igice cy’ingenzi cyari kigize porogaramu y’uwo munsi, cyari kigizwe na disikuru ebyiri za nyuma zatanzwe n’abashyitsi baturutse kuri Beteli y’i Brooklyn.

Disikuru ya mbere yari ifite umutwe uvuga ngo “Twiringire Yehova Tubigiranye Ubutwari Muri Ibi Bihe Birushya.” Uwatanze iyo disikuru yagarutse ku ngingo z’ingenzi zikurikira: (1) Kwiringira Yehova mu buryo burangwa n’ubutwari buri gihe ni byo byagiye biba ikintu cy’ingenzi ku bagize ubwoko bw’Imana. Bibiliya ikubiyemo ingero nyinshi z’abantu bagiye bagaragaza ubutwari n’ukwizera mu gihe babaga bahanganye n’ababarwanya (Abaheburayo 11:1–12:3). (2) Yehova aduha impamvu ifatika ituma tumwiringira mu buryo bwimazeyo. Ibyo yakoze n’Ijambo rye bitwizeza ko yita ku bagaragu be, kandi ko atazigera abibagirwa (Abaheburayo 6:10). (3) Ubutwari no kugira icyizere birakenewe muri iki gihe mu buryo bwihariye. Nk’uko Yesu yabihanuye, ‘turangwa’ (Matayo 24:9). Kugira ngo twihangane, dukeneye kwishingikiriza ku Ijambo ry’Imana, tukiringira ko umwuka wayo uri kumwe natwe, kandi tukagira ubutwari bwo gukomeza gutangaza ubutumwa bwiza. (4) Hari ingero zigaragaza ko turwanywa muri iki gihe. Abantu bose bakozwe ku mutima cyane igihe uwatangaga disikuru yavugaga ibyo abavandimwe bacu bihanganiye muri Arumeniya, mu Bufaransa, Géorgie, Kazakhstan, mu Burusiya no muri Turkmenistan. Mu by’ukuri, iki ni cyo gihe cyo kugaragaza ubutwari no kwiringira Yehova!

Uwatanze disikuru ya nyuma, yatanze ikiganiro cyari gifite umutwe uvuga ngo “Tugendane n’Umuteguro wa Yehova Twunze Ubumwe.” Muri iyo disikuru havuzwe ibintu bitari bike bihuje n’igihe turimo. (1) Abantu benshi hirya no hino babona ukuntu ubwoko bwa Yehova bujya mbere. Umurimo wacu wo kubwiriza hamwe n’amakoraniro tugira, bituma abantu bose batumenya. (2) Yehova yashyizeho umuteguro ugizwe n’abantu bunze ubumwe. Mu mwaka wa 29 I.C., Yesu yasizwe n’umwuka wera kugira ngo ahurize mu muryango umwe w’Imana wunze ubumwe “ibintu byose”—ibigomba kuzajya mu ijuru n’ibifite ibyiringiro byo kuzaba mu isi (Abefeso 1:8-10). (3) Amakoraniro ni uburyo buhebuje bwo kugaragaza ubumwe mpuzamahanga. Ibyo byarigaragaje neza mu makoraniro yihariye yabereye mu Bufaransa no mu Butaliyani muri Kanama umwaka ushize. (4) Mu Bufaransa no mu Butaliyani hafashwe icyemezo gishishikaje. Uwatangaga iyo disikuru yagejeje ku bari bamuteze amatwi bimwe mu bintu bikubiye muri icyo cyemezo gishishikaje. Inyandiko yuzuye y’icyo cyemezo iboneka ahagana hasi.

Mu gihe umushyitsi watangaga iyo disikuru yari agiye kuyisoza, yasomye itangazo rikora ku mutima ryateguwe n’Inteko Nyobozi. Hari aho ryagiraga riti “iki ni igihe cyo gukomeza kuba maso, tukiyumvisha ukuntu ibintu bibera ku isi bigenda bisimburana. . . . Turifuza kubamenyesha mwese hamwe n’abandi bose bagize ubwoko bw’Imana, ukuntu Inteko Nyobozi ibahangayikira mu buryo bwuje urukundo. Turifuza ko Imana yabaha umugisha ukungahaye mu gihe mukora ibyo ishaka mubigiranye ubugingo bwanyu bwose.” Abagize ubwoko bwa Yehova aho bari hose biyemeje gukomeza kuba maso muri ibi bihe birushya no gukomeza kujya mbere babigiranye ubutwari, bagendana n’umuteguro wa Yehova wunze ubumwe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Hari abantu bari ahandi hantu hanyuranye bakurikiranye inama ya buri mwaka kuri videwo, bituma umubare w’abayikurikiye bose hamwe ugera ku 13.757.

^ par. 5 Amateraniro y’inyongera yabereye i Long Beach muri Kaliforuniya; i Pontiac muri Michigan; i Uniondale muri New York; n’i Hamilton muri Ontario. Umubare w’abateranye bose hamwe, hakubiyemo n’abakurikiye ayo materaniro kuri videwo bari ahandi hantu, wageraga ku 117.885.

^ par. 23 Amakoraniro atatu yihariye yabereye mu Bufaransa—i Paris, i Bordeaux, n’i Lyon. Mu Butaliyani, intumwa zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagiye guteranira i Roma n’i Milan, nubwo hari amakoraniro icyenda yose hamwe yari yabereye icyarimwe.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 29-31]

Icyemezo

Muri Kanama 2001, mu Bufaransa no mu Butaliyani habereye Amakoraniro yihariye yari afite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana.” Muri ayo makoraniro hafashwe icyemezo gishishikaje. Iyi nyandiko ikurikira ni iyari ikubiye muri icyo cyemezo.

“TWEBWE Abahamya ba Yehova, uko dukoraniye twese muri iri Koraniro rifite umutwe uvuga ngo ‘Abigisha Ijambo ry’Imana,’ twigishijwe inyigisho z’ingirakamaro cyane. Aho izo nyigisho zikomoka haragaragajwe neza cyane. Izo nyigisho ntizikomoka ku bantu. Zikomoka ku Wo umuhanuzi wa kera Yesaya yise ko ari ‘Umwigisha wacu Mukuru’ (Yesaya 30:20, NW ). Zirikana ibyo Yehova atwibutsa, nk’uko byanditswe muri Yesaya 48:17, hagira hati ‘ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.’ Ni gute ibyo abigeraho? Mu buryo bw’ibanze, abigeraho binyuriye mu gitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi kandi cyakwirakwijwe ahantu henshi kurusha ibindi byose, ari cyo Bibiliya, muri yo tukaba tubwirwa mu magambo yumvikana neza cyane ngo ‘Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro.’—2 Timoteyo 3:16.

“Muri iki gihe, abantu bakeneye cyane bene izo nyigisho z’ingirakamaro. Kuki dushobora kuvuga dutyo? Iyo abantu bazi kureba kure bitegereje ibintu bihindagurika kandi bitera urujijo bibera muri iyi si, ni iki babona? Muri make, babona ibi bikurikira: nubwo abantu babarirwa muri za miriyoni bigishirijwe mu mashuri yo muri iyi si, usanga mu buryo bubabaje abantu batakigira amahame bagenderaho, kandi bananirwa gutandukanya icyiza n’ikibi (Yesaya 5:20, 21). Abantu benshi ntibazi iyo ibya Bibiliya byerekera. Nubwo ikoranabuhanga ryatumye abantu bashobora kugera ku bintu byinshi cyane binyuriye kuri za orudinateri, ni hehe wabona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi, urugero nk’ibi bikurikira: intego y’ubuzima ni iyihe? Ibintu bibaho muri iki gihe tugomba kubifata dute? Mbese, hari ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza? Mbese, hari igihe hazabaho amahoro n’umutekano nyakuri? Byongeye kandi, mu mazu y’ibitabo hari amapaji abarirwa muri za miriyoni y’ibitabo bitanga ibisobanuro ku ngingo hafi ya zose z’ibyo abantu bagerageje mu mibereho yabo. Nyamara, abantu baracyasubiramo amakosa abandi bakoze kera. Ubugizi bwa nabi bwariyongereye. Indwara kera batekerezaga ko baranduranye n’imizi zongeye kugaruka, mu gihe izindi, urugero nka sida, zikwirakwira mu buryo buteye ubwoba. Imibereho y’umuryango igenda ihenebera mu rugero tudashobora kwiyumvisha. Ibidukikije birahumanywa. Iterabwoba hamwe n’ibitwaro bya kirimbuzi, bibangamiye amahoro n’umutekano. Ibibazo bidafite umuti bikomeje kwiyongera. Ni uruhe ruhare rukwiriye tugira mu gufasha bagenzi bacu muri ibi bihe birushya? Mbese, hari inyigisho zisobanura impamvu abantu bari mu makuba, kandi zikaba zitagaragaza gusa uko umuntu yagira ubuzima burushijeho kuba bwiza muri iki gihe, ahubwo zikanatanga impamvu yo kugira ibyiringiro bishishikaje kandi bidashidikanywaho by’igihe kizaza?

“Ubutumwa bushingiye ku Byanditswe twahawe ni ubw’uko tugomba ‘kugenda tugahindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, tubigisha kwitondera ibyo [Kristo yategetse]’ (Matayo 28:19, 20). Ubwo ni ubutumwa Yesu Kristo yatanze nyuma y’aho apfiriye akazuka, igihe yari amaze guhabwa ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Ubwo butumwa busumba kure ibikorwa byose by’abantu. Dukurikije uko Imana ibibona, ubutumwa bwacu bwibanda ku byo abantu bafite inzara yo gukiranuka bakeneye mu buryo bw’umwuka, ni bwo buza mu mwanya wa mbere. Dufite impamvu zumvikana zishingiye ku Byanditswe zituma dufatana uburemere ubwo butumwa.

“Ibyo bisaba ko dukomeza gushyira uwo murimo mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Uwo murimo uzakorwa bitewe n’umugisha hamwe n’ubufasha bitangwa n’Imana, nubwo hari ibirangaza byinshi, inzitizi hamwe no kurwanywa bituruka mu madini no mu banyapolitiki bigamije gukoma imbere amajyambere y’iyi porogaramu yo kwigisha ku isi hose. Twiringiye tudashidikanya kandi twizeye ko uyu murimo uzakomeza gusagamba kugeza igihe uzarangirira mu buryo buhebuje. Kuki dushobora kubyiringira bene ako kageni? Ni ukubera ko Umwami wacu Yesu Kristo yadusezeranyije ko yari kuzabana natwe mu murimo twahawe n’Imana kugeza ku mperuka y’iyi gahunda y’ibintu.

“Iherezo ry’umuryango w’abantu bugarijwe n’amakuba riregereje. Ubutumwa dufite muri iki gihe bugomba gusohozwa mbere y’uko imperuka y’ibintu byose iza. Ku bw’ibyo, twebwe Abahamya ba Yehova twiyemeje ibi bikurikira:

Icya mbere: kubera ko turi abakozi biyeguriye Imana, twiyemeje gukomeza gushyira inyungu z’iby’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, no gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo ibyo tubigereho, amasengesho yacu ahuje n’ibivugwa muri Zaburi ya 143:10, hagira hati ‘unyigishe gukora ibyo ushaka, kuko ari wowe Mana yanjye.’ Ibyo bisaba ko tuba abigishwa bagira umwete, tukihatira gusoma Bibiliya buri munsi, tukagira icyigisho cya bwite kandi tugakora ubushakashatsi. Kugira ngo amajyambere yacu agaragarire abantu bose, tuzakoresha imihati yose ishyize mu gaciro kugira ngo dutegure kandi twungukirwe mu buryo bwuzuye n’inyigisho za gitewokarasi zitangirwa mu materaniro y’itorero, mu makoraniro y’uturere, ay’intara n’amakoraniro mpuzamahanga.—1 Timoteyo 4:15; Abaheburayo 10:23-25.

“Icya kabiri: kugira ngo twigishwe n’Imana, nta handi tuzajya turira hatari ku meza yayo, kandi tuzajya twita ku muburo Bibiliya itanga ku byerekeranye n’inyigisho ziyobya z’abadayimoni tubigiranye ubwitonzi (1 Abakorinto 10:21; 1 Timoteyo 4:1). Tuzajya tugira amakenga mu buryo bwihariye kugira ngo twirinde ibintu byangiza, hakubiyemo ibinyoma by’amadini, ibitekerezo by’amanjwe, ibikorwa biteye isoni by’ubusambanyi, icyorezo cya porunogarafiya, imyidagaduro y’akahebwe, hamwe n’ikindi kintu cyose ‘kidahura n’ibyigisho bizima’ (Abaroma 1:26, 27; 1 Abakorinto 3:20; 1 Timoteyo 6:3; 2 Timoteyo 1:13). Kubera ko duha agaciro ‘impano bantu’ zujuje ibisabwa kugira ngo zitwigishe inyigisho nzima, tuzajya duha agaciro imihati yabo tubivanye ku mutima, kandi dufatanye na bo tubigiranye umutima wacu wose mu gushyigikira amahame yo mu Ijambo ry’Imana atanduye kandi akiranuka mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka.—Abefeso 4:7, 8, 11, 12; 1 Abatesalonike 5:12, 13; Tito 1:9.

“Icya gatatu: twebwe ababyeyi b’Abakristo, tuzihatira tubigiranye umutima wacu wose kwigisha abana bacu, bitanyuriye gusa ku magambo, ahubwo nanone binyuriye ku rugero tubaha. Ikidushishikaje mbere na mbere ni ukubafasha ‘kumenya ibyanditswe byera bizabamenyesha ubwenge bwo kubazanira agakiza’ uhereye mu buto bwabo (2 Timoteyo 3:15). Tuzakomeza kuzirikana ko kubarera tubahana, tubatoza ibya Yehova, bizatuma babona uburyo bwiza cyane bwo kwibonera isohozwa ry’isezerano ry’Imana ry’uko ‘bazabona amahoro, bakaramira mu isi.’—Abefeso 6:1-4.

“Icya kane: mu gihe duhanganye n’imihangayiko cyangwa ingorane zikomeye, mbere na mbere ‘ibyo dushaka byose bizamenywa n’Imana,’ kuko twiringiye ko ‘amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya,’ azaturinda (Abafilipi 4:6, 7). Kubera ko twikoreye umugogo wa Kristo, tuzagarurirwa ubuyanja. Kubera ko tuzi ko Imana itwitaho, ntituzajijinganya kuyikoreza amaganya yacu.—Matayo 11:28-30, gereranya na NW; 1 Petero 5:6, 7.

“Icya gatanu: mu rwego rwo gushimira Yehova ku bw’igikundiro yaduhaye cyo kuba abigisha Ijambo rye, tuzarushaho kugira umwete wo ‘gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ kandi ‘tuzasohoza umurimo wacu mu buryo bwuzuye’ (2 Timoteyo 2:15, NW; 4:5). Kubera ko twiyumvisha neza icyo ibyo bisobanura, icyifuzo dufite kivuye ku mutima ni icyo gushakisha abantu bakwiriye kandi tugahingira imbuto yabibwe. Byongeye kandi, tuzarushaho kunoza uburyo bwacu bwo kwigisha binyuriye mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo byinshi kurushaho. Ibyo bizatuma turushaho kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka, yo ishaka ko ‘abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.’—1 Timoteyo 2:3, 4.

“Icya gatandatu: mu kinyejana gishize hamwe n’iki turimo, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu byinshi bagiye barwanywa kandi baratotezwa mu buryo bunyuranye. Ariko kandi, Yehova yagaragaje ko yari ari kumwe natwe (Abaroma 8:31). Ijambo rye ridahinyuka ritwizeza ko ‘nta ntwaro bacuriye kuturwanya’ bagamije kudukoma imbere, kuduca intege cyangwa guhagarika umurimo wacu wo kubwiriza iby’Ubwami no kwigisha, izagira icyo igeraho (Yesaya 54:17). Twaba turi mu mimerere myiza cyangwa mu makuba, ntidushobora kureka kuvuga ukuri. Icyo twiyemeje ni ugusohoza mu buryo bwihutirwa umurimo wacu wo kubwiriza no kwigisha (2 Timoteyo 4:1, 2). Intego yacu ni iyo kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu benshi bo mu mahanga yose uko bishoboka kose. Muri ubwo buryo, bazakomeza kubona uburyo bwo kwiga ibyerekeranye na gahunda zateganyijwe kugira ngo abantu babone ubuzima bw’iteka mu isi nshya ikiranuka. Kubera ko turi abigisha b’Ijambo ry’Imana bunze ubumwe, twiyemeje gukomeza gukurikiza urugero rw’Umwigisha Ukomeye, Yesu Kristo, kandi tukagaragaza imico nk’iye irangwa no kubaha Imana. Ibyo byose tuzabikora tugamije guhesha icyubahiro n’ikuzo Umwigisha Mukuru, akaba ari na we Utanga Ubuzima, Yehova Imana.

“Turasaba abantu bose bateraniye muri iri koraniro bemera ko twafata iki cyemezo, ngo bavuge ngo YEGO!”

Mu gihe icyo kibazo cyasozaga icyo cyemezo cyari kimaze kubazwa abantu 160.000 bari bateraniye mu makoraniro atatu yabereye mu Bufaransa, n’abantu 289.000 bari mu makoraniro icyenda yabereye mu Butaliyani, barangururiye icyarimwe bavuga ngo “Yego,” mu ndimi nyinshi zinyuranye zivugwa n’abari mu ikoraniro.