Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Nifuzaga gukorera Imana”

“Nifuzaga gukorera Imana”

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

“Nifuzaga gukorera Imana”

“BWOKO bwanjye, nimuwusohokemo”! Iryo ni itumira rya marayika intumwa Yohana yumvise mu kinyejana cya mbere. Muri iki gihe, abantu bafite imitima itaryarya babarirwa muri za miriyoni bararyitabiriye, maze bava muri “Babuloni Ikomeye,” ni ukuvuga ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 18:1-4). Muri abo bantu, harimo uwitwa Wilner ukomoka muri Hayiti, akaba atubwira inkuru y’ibyamubayeho:

“Navutse mu mwaka wa 1956, mvukira mu muryango w’abantu bari bakomeye kuri Kiliziya Gatolika, mu mujyi muto wa St. Marc, muri Hayiti. Tekereza ibyishimo abagize umuryango wanjye bagize ubwo natoranywaga, jye hamwe n’abandi bana babiri bo muri uwo mujyi, kugira ngo tujye kwiga muri seminari mu mujyi wa St. Michel de l’Atalaye, muri Hayiti. Hanyuma, mu mwaka wa 1980, twoherejwe ahitwa i Stavelot, mu Bubiligi, kugira ngo tujye guhabwa amahugurwa y’inyongera. Aho na ho twagiye muri kaminuza y’Abagatolika.

“Mu mizo ya mbere, numvaga nshishikajwe no kuba umupadiri. Igihe kimwe turi aho twariraga, umupadiri wari uhagarariye itsinda ryacu yansabye ko naza gusigara iminota mike kubera ko hari icyo yifuzaga kumbwira. Tekereza nawe ukuntu numvise nguye mu kantu ubwo yanyeruriraga ko yumvaga yifuza kuryamana nanjye! Nanze kwemera ibyo yansabye, ariko numvise nzinutswe burundu. Nandikiye umuryango wanjye ibihereranye n’ibyo bintu byari bimbayeho, maze nyuma y’amezi make mva muri seminari, nubwo batabyishimiye. Nabonye icumbi mu cyaro maze nkomeza kwiga ibindi bintu bidafitanye isano n’ubupadiri.

“Igihe nasubiraga i St. Marc, nta cyizere icyo ari cyo cyose nari ngifitiye Kiliziya Gatolika. Ariko kandi, nifuzaga gukorera Imana, nubwo ntari nzi icyo nakora. Nagiye mu idini ry’Abadivantisiti, njya mu ry’Abenezeri n’iry’Abamorumoni. Nari narataye umurongo mu buryo bw’umwuka.

“Hanyuma, naje kwibuka ko igihe nigaga muri seminari yo mu Bubiligi, najyaga nsoma Bibiliya yitiriwe Crampon. Muri iyo Bibiliya nari narabonyemo ko Imana ifite izina. Bityo, nakoresheje izina ryayo, nsenga Imana mbigiranye umwete nyisaba ko yamfasha nkabona idini ry’ukuri.

“Nyuma y’aho gato, Abahamya ba Yehova babiri bimukiye mu karere nari ntuyemo. Bari batuje, bafite umuco wo kubaha kandi biyubashye. Nashimishijwe n’uburyo bwabo bwo kubaho. Igihe kimwe, umwe muri abo Bahamya yansabye guterana ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo rwizihizwa buri mwaka. Nishimiye ayo materaniro rwose kandi nemeye ko Abahamya banyoborera icyigisho cya Bibiliya cya buri gihe. Mu gihe cy’amezi agera kuri atandatu, nemeraga ntashidikanya ko nari nabonye uburyo bukwiriye bwo gukorera Imana. Neguriye Yehova ubuzima bwanjye maze mbatizwa ku itariki ya 20 Ugushyingo 1988.”

Nyuma y’igihe runaka, Wilner yaje gukora umurimo w’igihe cyose. Ubu, ni umusaza w’itorero. We n’umugore we, hamwe n’abana babo babiri, bakorera Imana mu itorero bishimye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Binyuriye mu gusoma Bibiliya, Wilner yatahuye ko izina ry’Imana ari Yehova