Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Shaka Imana ubigiranye umutima wawe n’ubwenge bwawe

Shaka Imana ubigiranye umutima wawe n’ubwenge bwawe

Shaka Imana ubigiranye umutima wawe n’ubwenge bwawe

Ubukristo bw’ukuri butera abantu inkunga yo gukoresha umutima n’ubwenge bwabo kugira ngo bagire ukwizera gushimisha Imana.

MU BY’UKURI, uwashinze Ubukristo, ari we Yesu Kristo, yigishije ko tugomba gukunda Imana tubigiranye ‘ubwenge bwacu bwose,’ cyangwa ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu, tukongeraho ‘umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose’ (Matayo 22:37). Ni koko, ubushobozi bw’ubwenge bwacu bugomba kugira uruhare rw’ingenzi mu gusenga kwacu.

Igihe Yesu yabaga akangurira ababaga bamuteze amatwi gutekereza ku nyigisho ze, akenshi yaravugaga ati “utekereza ute” (Matayo 17:25; 18:12; 21:28; 22:42)? Mu buryo nk’ubwo, intumwa Petero yandikiye bagenzi bayo bahuje ukwizera kugira ngo ‘ikangure imitima yabo [“ubushobozi bwabo bwo gutekereza,” NW ]’ (2 Petero 3:1). Umumisiyonari wo mu gihe cya mbere wakoze ingendo nyinshi kurusha abandi, ni ukuvuga intumwa Pawulo, yateye Abakristo inkunga yo gukoresha ‘ubushobozi bwabo bwo gutekereza’ (NW ), kandi ‘bakamenya neza ibyo Imana ishaka’ (Abaroma 12:1, 2). Binyuriye mu gusuzuma imyizerere yabo mu buryo busesuye kandi babyitondeye batyo, ni bwo gusa Abakristo bashobora kugira ukwizera gushimisha Imana kandi gutuma bashobora guhangana mu buryo bugira ingaruka nziza n’ibigeragezo bahura na byo mu buzima.—Abaheburayo 11:1, 6.

Kugira ngo Abakristo ba mbere bakoraga umurimo wo kubwiriza ubutumwa bafashe abandi kugira ukwizera nk’uko, ‘babafashaga gutekereza ku Byanditswe, bakabasobanurira’ ibyo babaga babigishije ‘kandi bakabibemeza babereka aho byanditswe’ (Ibyakozwe 17:1-3, NW ). Ubwo buryo buhwitse bwo gutekereza bakoreshaga bwatumaga abantu bafite imitima itaryarya babyitabira neza. Urugero, abantu batari bake bo mu mujyi wa Beroya ho muri Makedoniya, “bakīranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yuko ibyo [Pawulo na bagenzi be babasobanuriye byari] iby’ukuri koko” (Ibyakozwe 17:11). Muri uyu murongo harimo ibintu bibiri dukwiriye kwitaho. Icya mbere, ab’i Beroya bategeye amatwi Ijambo ry’Imana babigiranye umutima ukunze; icya kabiri, ntibapfuye kwemera buhumyi ko ibyo bari bumvise byari ukuri, ahubwo barabigenzuye binyuriye mu gusuzuma Ibyanditswe. Ibyo byatumye Luka, umumisiyonari w’Umukristo, ashimira ab’i Beroya abigiranye ukwicisha bugufi, abita ko ‘bari beza.’ Mbese, nawe ugaragaza ko uri mwiza usuzuma ibintu by’umwuka mu buryo nk’ubwo?

Ubwenge n’Umutima Birakorana

Nk’uko twabivuze tugitangira, ugusenga k’ukuri gukubiyemo gukoresha umutima n’ubwenge (Mariko 12:30). Ongera utekereze ku rugero twatanze mu gice kibanziriza iki rw’umuntu wahawe akazi ko gusiga irangi agakoresha amabara atari yo mu gihe yasigaga irangi mu nzu. Iyo aza kuba yarumviye abigiranye ubwitonzi amabwiriza y’uwamuhaye akazi, aba yarashoboye gukora akazi ke abigiranye umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, maze akiringira ko ibyo yakoze byari kwemerwa na nyir’inzu. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana no gusenga kwacu.

Yesu yagize ati “abasenga by’ukuri basengera Data mu [m]wuka no mu kuri.” (Yohana 4:23, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo yaranditse iti “ni cyo gituma tudasiba kubasabira, . . . twifuza ko mwuzuzwa ubwenge [“mugira ubumenyi nyakuri,” NW ] bwose bw’[u]mwuka no kumenya kose, ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose” (Abakolosayi 1:9, 10). Bene ubwo “bumenyi nyakuri” butuma abantu bafite imitima itaryarya bashobora gusenga Imana babigiranye umutima wabo n’ubugingo bwabo, bakabikora bafite icyizere cyuzuye, kuko baba ‘basenga icyo bazi.’—Yohana 4:22.

Kubera izo mpamvu, Abahamya ba Yehova ntibabatiza abana b’impinja cyangwa abantu bamaze igihe gito bashimishijwe, baba batarasuzuma Ibyanditswe babigiranye ubwitonzi. Yesu yategetse abigishwa be ati “muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Iyo abigishwa ba Bibiliya bafite imitima itaryarya bamaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeranye n’ibyo Imana ishaka, ni bwo gusa baba bashobora kwifatira umwanzuro batekerejeho neza mu birebana no gusenga. Mbese, urimo urihatira kugira ubwo bumenyi nyakuri?

Dusobanukirwe Isengesho ry’Umwami

Kugira ngo tubone itandukaniro riri hagati yo kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Bibiliya no kugira ubumenyi buciriritse ku birebana n’ibyo ivuga, nimucyo dusuzume icyo abantu bakunze kwita Isengesho rya Data wa Twese, cyangwa Isengesho ry’Umwami, ryanditswe muri Matayo 6:9-13.

Abantu babarirwa muri za miriyoni basubiramo isengesho ntangarugero rya Yesu buri gihe bari mu kiliziya no mu nsengero. Ariko se, ni bangahe bigishijwe icyo risobanura, cyane cyane igice cya mbere cy’iryo sengesho gifitanye isano n’izina ry’Imana n’Ubwami bwayo? Ibyo bintu ni iby’ingenzi cyane, ku buryo Yesu yabishyize mu mwanya wa mbere muri iryo sengesho.

Ritangira rigira riti “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe,” bisobanurwa ngo ryezwe. Zirikana ko Yesu yavuze ko tugomba gusenga dusaba ko izina ry’Imana ryezwa. Ku bantu benshi, ibyo bituma bibaza ibibazo nibura bibiri. Icya mbere, izina ry’Imana ni irihe? Icya kabiri, kuki rigomba kwezwa?

Igisubizo cy’ikibazo cya mbere gishobora kuboneka ahantu hasaga 7.000 muri Bibiliya mu ndimi zayo z’umwimerere. Hamwe ni muri Yeremiya 16:21, hagira hati ‘dore, noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye; na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.’ Ku birebana n’izina ry’Imana, Yehova, mu Kuva 3:15 hagira hati “iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.” * Ariko se, kuki izina ry’Imana, ubwaryo rikaba rigaragaza ibintu bitanduye kandi byera, rikeneye kwezwa? Ni ukubera ko ryashyizweho umugayo kandi rigaharabikwa uhereye igihe umuryango w’abantu watangiriye kubaho.

Muri Edeni, Imana yabwiye Adamu na Eva ko mu gihe bari kurya ku mbuto z’igiti cyabuzanyijwe bari kuzapfa (Itangiriro 2:17). Satani yavuguruje Imana abigiranye agasuzuguro, abwira Eva ati “gupfa ntimuzapfa.” Muri ubwo buryo, Satani yashinje Imana ko yabeshye. Ariko kandi, ntiyarekeye aho. Yarakomeje ashyira umugayo ku izina ry’Imana, abwira Eva ko Imana yari yaramwimye ku maherere ubumenyi bw’ingirakamaro. Yaramubwiye ati “kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Mbega ikinyoma cyambaye ubusa!—Itangiriro 3:4, 5.

Mu gihe Adamu na Eva baryaga imbuto z’igiti cyabuzanyijwe, bagiye mu ruhande rwa Satani. Kuva icyo gihe, abantu benshi bagiye bongera undi mugayo ku izina ry’Imana binyuriye mu kwanga amahame akiranuka y’Imana, bakabikora babigambiriye cyangwa batabizi (1 Yohana 5:19). Abantu baracyaharabika Imana binyuriye mu kuyiryoza imibabaro ibageraho—kabone nubwo yaba ishobora kuba yaratewe n’imyifatire yabo mibi. Mu Migani 19:3 hagira hati “ubupfapfa bw’umuntu bumuyobya inzira ye; kandi umutima we winubira Uwiteka.” Mbese, noneho ushobora kwiyumvisha impamvu Yesu wakundaga Se by’ukuri yasenze asaba ko izina Rye ryezwa?

“Ubwami Bwawe Buze”

Yesu amaze gusenga asaba ko izina ry’Imana ryezwa, yagize ati “ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). Ku birebana n’uwo murongo, dushobora kwibaza tuti ‘Ubwami bw’Imana ni iki? Kandi se, kuza kwabwo guhuriye he no kuba ibyo Imana ishaka bizakorwa mu isi?’

Muri Bibiliya, ijambo “ubwami” ubusanzwe risobanurwa ngo “ubutegetsi bw’umwami.” Mu buryo buhuje n’ubwenge rero, Ubwami bw’Imana bwerekeza ku butegetsi buyobowe n’Imana, butegekwa n’umwami yatoranyije. Uwo Mwami nta wundi utari Yesu Kristo wazutse—“Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware” (Ibyahishuwe 19:16; Daniyeli 7:13, 14). Ku byerekeye Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya buzaba buyobowe na Yesu Kristo, umuhanuzi Daniyeli yaranditse ati “ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose,” ni ukuvuga ko buzabaho ubuziraherezo.—Daniyeli 2:44.

Ni koko, Ubwami bw’Imana buzayobora isi yose uko yakabaye, buyivaneho abantu babi bose maze butegeke “iteka ryose.” Muri ubwo buryo, Ubwami bw’Imana ni bwo buryo Yehova azakoresha yeza izina rye, arivanaho umugayo wose Satani n’abantu babi barishyizeho bamubeshyera.—Ezekiyeli 36:23.

Kimwe n’ubundi butegetsi bwose, Ubwami bw’Imana bufite abayoboke. Abo ni bande? Bibiliya isubiza igira iti “abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:11). Mu buryo nk’ubwo, Yesu yagize ati “hahirwa abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi.” Birumvikana ariko ko abo bantu bafite ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana, icyo akaba ari ikintu gisabwa kugira ngo umuntu azahabwe ubuzima.—Matayo 5:5; Yohana 17:3.

Mbese, ushobora kwiyumvisha uko byaba bimeze isi yose iramutse yuzuye abantu b’abagwaneza, biyoroshya, bakunda Imana by’ukuri kandi bakaba bakundana (1 Yohana 4:7, 8)? Ngicyo icyo Yesu yasabaga igihe yasengaga ati “ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.” Mbese, waba usobanukiwe impamvu Yesu yigishije abigishwa be gusenga muri ubwo buryo? Mu buryo bw’ingenzi kurushaho se, waba ubona ukuntu isohozwa ry’iryo sengesho rishobora kukugiraho ingaruka wowe ubwawe?

Abantu Babarirwa Muri za Miriyoni Ubu Barimo Baratekereza ku Byanditswe

Yesu yahanuye ibya gahunda yo mu rwego rw’isi yose yo gutanga inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, gahunda yari gutangaza Ubwami bw’Imana bugiye kuza. Yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka [y’iyi si cyangwa y’iyi gahunda] izaherako ize.”—Matayo 24:14.

Hirya no hino ku isi, hari Abahamya ba Yehova bagera kuri miriyoni esheshatu barimo bageza ku baturanyi babo ubwo butumwa bwiza. Baragutumirira kwiga byinshi kurushaho ku byerekeye Imana n’Ubwami bwayo binyuriye mu ‘gushaka mu Byanditswe,’ ukoresheje ubushobozi bwawe bwo gutekereza. Kubigenza utyo bizashimangira ukwizera kwawe kandi bitume ugira ibyishimo mu gihe utekereza ku birebana n’ibyiringiro ufite byo kuzaba mu isi izaba yahindutse paradizo, “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.”—Yesaya 11:6-9.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Intiti zimwe na zimwe zihitamo gukoresha izina “Yahweh” mu mwanya wa “Yehova.” Icyakora ariko, abahinduzi ba Bibiliya bo muri iki gihe hafi ya bose bavanye izina ry’Imana mu buhinduzi bwabo bwa Bibiliya mu buryo ubwo ari bwo bwose rivugwamo, barisimbuza amazina y’icyubahiro, urugero nk’ “Umwami” cyangwa “Imana.” Niba wifuza ibisobanuro birenzeho ku byerekeranye n’izina ry’Imana, reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Jya Wigana Umwigisha Mukuru

Incuro nyinshi, Yesu yigishaga atsindagiriza ingingo zihariye zishingiye kuri Bibiliya. Urugero, nyuma y’aho amariye kuzuka, yasobanuriye abigishwa be babiri bari baratewe urujijo n’urupfu rwe, ababwira uruhare afite mu mugambi w’Imana. Muri Luka 24:27 hagira hati “atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.”

Zirikana ko Yesu yatoranyije ingingo imwe yihariye—yerekeye kuri “we,” Mesiya—kandi ko yasubiyemo amagambo yo mu “byanditswe byose” muri icyo kiganiro. Mu by’ukuri, Yesu yahurizaga hamwe imirongo ya Bibiliya yabaga ifite aho ihuriye ikabyara ikintu kimwe gisobanutse, cyatumaga abigishwa be bashobora kubona ukuri mu buryo busobanutse neza (2 Timoteyo 1:13). Ingaruka zabaga iz’uko batagiraga ubumenyi gusa, ahubwo banasunikirwaga kugira icyo bakora. Inkuru yanditswe iratubwira iti “baravugana bati ‘yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira, adusobanurira ibyanditswe!’ ”—Luka 24:32.

Abahamya ba Yehova bihatira kwigana uburyo Yesu yakoreshaga yigisha mu gihe bakora umurimo wabo. Imfashanyigisho z’ibanze bakoresha mu kwigisha, ni agatabo gafite umutwe uvuga ngo Ni Iki Imana Idusaba? n’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Izo mfashanyigisho zisuzuma ingingo nyinshi zishishikaje zo muri Bibiliya, urugero nk’izi zikurikira: “Imana Ni Nde?,” “Ni Kuki Imana Ireka Imibabaro Ibaho?,” “Ni Gute Wabona Idini ry’Ukuri?,” “Iyi Ni Iminsi y’Imperuka!” no “Gushinga Umuryango Uhesha Imana Icyubahiro.” Buri somo riba rikubiyemo imirongo myinshi y’Ibyanditswe.

Ushobora gushaka Abahamya ba Yehova bo mu karere utuyemo cyangwa ukandika ukoresheje aderesi ziri ku ipaji ya 2 usaba ko wayoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo nta kiguzi ku birebana n’izo ngingo hamwe n’izindi.

[Ifoto]

Gera umwigishwa ku mutima binyuriye mu gutsindagiriza ingingo zihariye zo muri Bibiliya

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Mbese, wiyumvisha icyo isengesho ntangarugero rya Yesu risobanura?

“Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe. . . ”

“Ubwami bwawe [bwa Kimesiya] buze . . ”

“Ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru”