Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abapasiteri babiri bahaga agaciro inyandiko za Russell

Abapasiteri babiri bahaga agaciro inyandiko za Russell

Abapasiteri babiri bahaga agaciro inyandiko za Russell

MU MWAKA wa 1891, Charles Taze Russell, wakoze umurimo utangaje mu Bakristo basenga Yehova by’ukuri, yasuye ku ncuro ya mbere umugabane w’u Burayi. Dukurikije raporo zimwe na zimwe, mu gihe Russell yari ageze i Pinerolo ho mu Butaliyani, yahuye na Professor Daniele Rivoire wahoze ari pasiteri mu itsinda rya kidini ry’Abavoduwa. * Nubwo Rivoire yakomeje kwifatanya mu buryo bwa bugufi n’Abavoduwa nyuma y’aho aviriye mu bupasiteri, yakomeje kugira imyifatire yo gushaka kwakira ibitekerezo by’abandi kandi yasomye ibitabo byinshi C. T. Russell yandikaga.

Mu mwaka wa 1903, Rivoire yahinduye igitabo cya Russell cyitwa Le divin Plan des Âges mu rurimi rw’Igitaliyani kandi agicapisha ku mafaranga ye bwite. Ibyo byabaye mbere y’uko icapwa ryo mu rurimi rw’Igitaliyani ryemewe n’amategeko risohoka. Mu ijambo ry’ibanze ry’icyo gitabo, Rivoire yaranditse ati “dushyize iki gitabo gicapwe bwa mbere mu rurimi rw’Igitaliyani mu burinzi bw’Umwami. Agihe umugisha kugira ngo nubwo kirimo ibintu bidatunganye, kizashobore kugira uruhare mu guhesha ikuzo izina rye ryera cyane kandi gitere abana be bavuga Igitaliyani inkunga yo kubaha Imana kurushaho. Twifuza ko imitima y’abazasoma iki gitabo bose yashimira ku bw’ubutunzi, ubwenge n’ubumenyi ku byerekeranye n’imigambi y’Imana n’urukundo rwayo bitagira akagero; hashimwe Imana ubwayo, kuko binyuriye ku buntu bwayo, yatumye dushobora gusohora iki gitabo.”

Nanone kandi, Rivoire yatangiye guhindura igazeti yitwaga Phare de la Tour de Sion et Messager de la Présence de Christ mu Gitaliyani. Iyo gazeti, yitwa Umunara w’Umurinzi muri iki gihe, yasohokaga buri gihembwe mu mwaka wa 1903. Ndetse nubwo Professor Rivoire atigeze aba Umwigishwa wa Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, yagaragaje ko ashishikajwe cyane no gukwirakwiza ubutumwa bwa Bibiliya nk’uko bisobanurwa mu bitabo by’imfashanyigisho by’Abigishwa ba Bibiliya.

“Byabaye Nk’Aho Igihu Gitamurutse mu Maso Yanjye”

Undi mupasiteri w’Umuvoduwa wahaga agaciro ibitabo bya Russell ni Giuseppe Banchetti. Se wa Giuseppe wari warahindutse akava mu idini rya Gatolika, yamuhaga uburere bw’Abavoduwa. Mu mwaka wa 1894 Giuseppe yabaye pasiteri kandi akorera mu turere tunyuranye twari dutuwe n’Abavoduwa muri Pouilles no muri Abruzzi, no ku birwa bya Elbe na Sicile.

Igihe icapwa ryo mu rurimi rw’Igitaliyani ryemewe ry’igitabo cya Russell cyitwa Le divin Plan des Âges ryasohokaga mu mwaka wa 1905, Banchetti yanditse inyandiko ishishikaje igaragaza uko yabonaga icyo gitabo. Yasohotse mu igazeti y’Abaporotesitanti yitwa La Rivista Cristiana. Banchetti yaranditse ati “kuri twe, igitabo cya Russell ni ubuyobozi butumurikira kandi budashidikanywaho kurusha ubundi bwose Umukristo uwo ari we wese ashobora kubona kugira ngo agire icyigisho cy’Ibyanditswe Byera cy’ingirakamaro kandi gihesha ingororano . . . Ako kanya nkimara kugisoma, byabaye nk’aho igihu gitamurutse mu maso yanjye, ku buryo natangiye kubona ko inzira igana ku Mana irushijeho kubonera no koroha. Ndetse n’ibintu byasaga n’ibivuguruzanya, ahanini birazimangatana. Inyigisho zahoze zigoye gusobanukirwa zagaragaye ko zoroshye kandi ko umuntu ashobora kuzemera mu buryo bwuzuye. Ibintu byahoze bidasobanutse byaragaragaye neza. Umugambi uhebuje w’agakiza k’iyi si binyuriye muri Kristo wagaragaye imbere yanjye, nywubona woroheje mu buryo butangaje, ku buryo byatumye niyamirira maze nkunga mu ry’Intumwa yagize iti ‘mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero!’”—Abaroma 11:33.

Nk’uko Remigio Cuminetti yabivuze mu mwaka wa 1925, Banchetti yagaragaje ko “yemeranyaga cyane” n’Abigishwa ba Bibiliya ku bw’umurimo wabo kandi “yemeraga mu buryo bwuzuye” ukuntu basobanuraga inyigisho. Nanone kandi, Banchetti yashatse ukuntu yamenyekanisha izo nyigisho mu buryo bwe bwite.

Biragaragara ko dufatiye ku nyandiko za Banchetti, kimwe n’Abahamya ba Yehova, na we yemeraga ko hazabaho umuzuko ku isi, nk’uko byigishwa mu Byanditswe. Nanone kandi, yemeranyije n’Abigishwa ba Bibiliya igihe yavugaga ko umwaka Yesu yapfuyemo wari warashyizweho n’Imana kandi ikawuhishurira mu buhanuzi bwa Daniyeli bw’ibyumweru 70 (Daniyeli 9:24-27). Incuro zirenze imwe, yashyigikiye ko Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu Kristo rwagombye kwizihizwa rimwe gusa buri mwaka, “ku munsi nyawo iyo sabukuru ibaho,” kandi mu buryo bugaragara ibyo ntiyabyumvikanagaho n’abigisha bo mu idini rye (Luka 22:19, 20). Yahakanye inyigisho y’ubwihindurize ya Darwin, kandi ahamya ko Abakristo b’ukuri batagombye kwivanga mu ntambara z’iyi si.—Yesaya 2:4.

Igihe kimwe, Banchetti yarimo aganira n’umugabo witwa J. Campbell Wall ku nyandiko za Russell. Mu gusubiza Wall ku bihereranye n’ibyo yajoraga kuri izo nyandiko, Banchetti yagize ati “ndahamya ko uramutse usomye imibumbe itandatu ya Russell, wakumva ugize ibyishimo byinshi kandi byimbitse, kandi wanshimira uhimbawe. Singamije kurata inyigisho ze; ariko kandi, hashize imyaka cumi n’umwe nsomye ibyo bitabo, kandi nshimira Imana buri munsi ku bwo kuba yaranshyize imbere urwo rumuri n’iryo humure binyuriye ku gitabo gishingiye mu buryo bwuzuye kandi bukomeye ku Byanditswe Byera.”

“Dutege Amatwi, Dutege Amatwi, Dutege Amatwi”

Ni iby’ingenzi ko abo bapasiteri babiri b’Abavoduwa—ari bo Daniele Rivoire na Giuseppe Banchetti—bagaragaje ugushimira ku bw’ukuntu Russell yasobanuye Bibiliya. Banchetti yaranditse ati “mvuze ko nta n’umwe muri twe, Abigisha b’Amavanjiri, ndetse n’abapasiteri bacu cyangwa abarimu ba tewolojiya, nta muntu n’umwe umenya byose. Uretse n’ibyo kandi, turacyafite ibintu byinshi, byinshi cyane byo kwiga. . . . [Twagombye] . . . kuguma hamwe kandi tugatega amatwi, ntidutekereze ko tuzi ibintu byose, kandi ntitugire icyo twanga mu byo duhawe ngo tubisuzume. Ahubwo dutege amatwi, dutege amatwi, dutege amatwi.”

Buri mwaka, Abantu babarirwa mu bihumbi bategera amatwi ubutumwa bw’Ubwami uko bagenda babugezwaho n’Abahamya ba Yehova mu ngo zabo. Abantu bemera kwakira ibitekerezo bishya, aho baba bari hose, kandi bafite inyota y’ukuri kwa Bibiliya, barimo baritabira itumira rya Yesu rigira riti ‘muze munkurikire.’—Mariko 10:17-21; Ibyahishuwe 22:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Bitiriwe Pierre Vaudès, akaba yari umucuruzi wo mu kinyejana cya 12 w’i Lyon ho mu Bufaransa. Vaudès yari yaraciwe muri Kiliziya Gatolika azira ko yarwanyaga inyigisho za purugatori, gusenga Mariya, indulugensiya no kubatiza impinja. Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera ku Bavoduwa, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Abavoduwa—Bavuye ku Nyigisho Zinyuranya na Kiliziya Bagera ku Buporotesitanti,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 2002.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Professor Daniele Rivoire

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Giuseppe Banchetti

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 29 yavuye]

Rivoire na Banchetti: La Luce, April 14, 1926