Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amategeko y’Imana yatanzwe ku bw’inyungu zacu

Amategeko y’Imana yatanzwe ku bw’inyungu zacu

Amategeko y’Imana yatanzwe ku bw’inyungu zacu

“Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni!”​—ZABURI 119:97.

1. Ni iyihe myifatire yogeye ku bihereranye no kumvira amategeko y’Imana?

KUMVIRA amategeko y’Imana si ibintu byiganje mu bantu benshi muri iki gihe. Hari benshi babona ko kugandukira umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru utaboneka bisa n’aho nta cyo bivuze rwose. Turi mu gihe abantu babona ko amahame mbwirizamuco ashobora guhindagurika bitewe n’uko umuntu abyumva, igihe usanga hari urujijo rukomeye mu bihereranye no gutandukanya icyiza n’ikibi, kandi ugasanga hari imimerere myinshi umuntu adashobora kumenya niba ikwiriye cyangwa idakwiriye (Imigani 17:15; Yesaya 5:20). Iperereza riherutse gukorwa ryerekeje ku mitekerereze yiganje mu bantu badashishikazwa n’idini, rigaragaza ko “Abanyamerika hafi ya bose bifuza kwihitiramo igikwiriye, icyiza n’igifite akamaro.” Bahitamo ko habaho “Imana ijenjeka. Bahitamo amategeko anonera. Bahitamo abayobozi bajenjeka mu byo bemera mu rwego rw’umuco n’ibindi.” Umuhanga mu gusesengura ibihereranye n’imibereho y’abantu, yavuze ko muri iki gihe “abantu bitegwaho kwigenera ku giti cyabo icyo kugira imibereho iboneye kandi izira amakemwa mu birebana n’umuco bisobanura.” Yakomeje agira ati “ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwo mu rwego rwo hejuru bugomba guhuza amategeko yabwo n’ibyo abantu butegeka bakeneye.”

2. Ni gute ahantu amategeko avugwa muri Bibiliya ku ncuro ya mbere, hafitanye isano rya bugufi no guhabwa imigisha n’Imana hamwe no kwemerwa na yo?

2 Kubera ko abantu benshi cyane bashidikanya ku bihereranye n’agaciro k’amategeko ya Yehova, tugomba gushimangira icyizere dufite cy’uko amahame y’Imana yashyizweho ku bw’inyungu zacu. Birashishikaje gusuzuma inkuru igaragaza ahantu amategeko avugwa muri Bibiliya ku ncuro ya mbere. Mu Itangiriro 26:5, dusoma amagambo yavuzwe n’Imana agira ati ‘Aburahamu [yakomeje] kwitondera ibyo namwihanangirije n’ibyo nategetse, n’amategeko yanjye nandikishije n’ibyo navuze.’ Ayo magambo yavuzwe hasigaye ibinyejana byinshi mbere y’uko Yehova atanga Amategeko ya Mose ayaha abakomotse kuri Aburahamu. Ni gute Imana yagororeye ukumvira kwa Aburahamu, hakubiyemo no kuba yarumviye amategeko yayo? Yehova Imana yaramusezeranyije ati “mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha” (Itangiriro 22:18). Ku bw’ibyo, kumvira amategeko y’Imana bifitanye isano rya bugufi no guhabwa imigisha n’Imana hamwe no kwemerwa na yo.

3. (a) Ni ibihe byiyumvo umwanditsi wa Zaburi umwe yagaragaje ku bihereranye n’amategeko ya Yehova? (b) Ni ibihe bibazo tugomba kwibandaho?

3 Umwe mu banditsi ba Zaburi—akaba ashobora kuba yari igikomangoma cy’u Buyuda kandi akaba yari kuzaba umwami wabwo—yagaragaje ibyiyumvo ubusanzwe bidakunze kwerekezwa ku mategeko. Yaranguruye ijwi abwira Imana ati ‘amategeko yawe nyakunda ubu bugeni!’ (Zaburi 119:97). Ibyo ntibyari ibyiyumvo byari bimujemo ako kanya. Bwari uburyo bwo kugaragaza ukuntu yakundaga ibyo Imana ishaka nk’uko bigaragazwa mu mategeko yayo. Yesu Kristo, umwana w’Imana utunganye, na we yari afite ibyiyumvo nk’ibyo. Mu buryo bw’ubuhanuzi, Yesu yavuzweho kuba yaravuze ati “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ukunda; ni koko, amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” (Zaburi 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; Abaheburayo 10:9.) Byifashe bite se kuri twe? Mbese, twaba tubonera ibyishimo mu gukora ibyo Imana ishaka? Twaba se twemera tudashidikanya ko amategeko ya Yehova afite akamaro, kandi ko tuyaboneramo inyungu? Ni uwuhe mwanya tugenera kumvira amategeko y’Imana mu gusenga kwacu, mu mibereho yacu ya buri munsi, mu myanzuro dufata no mu mishyikirano tugirana n’abandi? Kugira ngo dukunde amategeko y’Imana, byaba byiza tubanje gusobanukirwa impamvu Imana ifite uburenganzira bwo kugena amategeko no gutuma yubahirizwa.

Yehova—Ni We Nyir’ugutanga Amategeko Ubifitiye Uburenganzira

4. Kuki Yehova ari we Nyir’ugutanga Amategeko w’ikirenga ubifitiye uburenganzira?

4 Kubera ko Yehova ari Umuremyi, ni we Nyir’ugutanga Amategeko w’ikirenga ubifitiye uburenganzira mu ijuru no mu isi (Ibyahishuwe 4:11). Umuhanuzi Yesaya yaravuze ati “Uwiteka ni we utanga amategeko” (Yesaya 33:22). Yagennye amategeko ya fiziki agenga ibiremwa bifite ubuzima n’ibitabufite (Yobu 38:4-38; 39:1-12; Zaburi 104:5-19). Kubera ko abantu baremwe n’Imana, na bo bagengwa n’amategeko ya Yehova agenga ikirere. Kandi nubwo abantu baremanywe umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, bakaba bashobora gutekereza bakifatira umwanzuro uhuje n’ubwenge, bagira ibyishimo iyo bagandukiye amategeko y’Imana arebana n’umuco n’ayo mu buryo bw’umwuka.—Abaroma 12:1; 1 Abakorinto 2:14-16.

5. Ni gute ihame riboneka mu Bagalatiya 6:7 rigaragara ko ari ukuri mu birebana n’amategeko y’Imana?

5 Nk’uko tubizi, amategeko ya Yehova agenga ikirere nta wushobora kuyarengaho (Yeremiya 33:20, 21). Umuntu aramutse agize amategeko agenga ikirere arengaho, urugero nk’amategeko arebana n’imbaraga rukuruzi, byamugiraho ingaruka. Mu buryo nk’ubwo, amategeko arebana n’umuco yashyizweho n’Imana nta muntu ushobora kuyakikira cyangwa kuyarengaho ngo bibure kugira icyo bimutwara. Agomba kubahirizwa rwose nk’uko bimeze ku mategeko yayo agenga ikirere, nubwo ingaruka zituruka ku kuyarengaho zitaziraho ako kanya. “Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura.”—Abagalatiya 6:7; 1 Timoteyo 5:24.

Ibintu Bikubiye mu Mategeko ya Yehova

6. Amategeko y’Imana akubiyemo ibintu byinshi mu rugero rungana iki?

6 Uburyo buhebuje amategeko y’Imana yagaragajwemo, ni Amategeko ya Mose (Abaroma 7:12). Nyuma y’igihe runaka, Amategeko ya Mose Yehova Imana yayasimbuje “amategeko ya Kristo” * (Abagalatiya 6:2; 1 Abakorinto 9:21). Twebwe Abakristo batwarwa n’“amategeko atunganye rwose atera umudendezo,” dusobanukirwa ko ibyo Imana idutegeka bitagarukira ku bice bimwe na bimwe bigize imibereho yacu, urugero nk’ibirebana n’imyizerere cyangwa imihango ishingiye ku migenzo. Amahame yayo arebana n’ibice byose bigize ubuzima, hakubiyemo n’ibirebana n’umuryango, ibikorwa by’ubucuruzi, uko tugomba kwitwara ku bo tudahuje igitsina, uko tubona Abakristo bagenzi bacu no kwifatanya muri gahunda yo gusenga k’ukuri.—Yakobo 1:25, 27.

7. Tanga ingero z’amategeko y’ingenzi y’Imana.

7 Urugero, Bibiliya igira iti “abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa, cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:9, 10). Ni koko, ubusambanyi n’ubuhehesi si ibyo bamwe bita “kwikundanira” gusa. Ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina ntibyavugwaho kuba ari “ubundi buryo bushya bwo kubaho.” Ibyo bikorwa ni uburyo bwo kurenga ku mategeko ya Yehova. Kandi ni na ko bimeze ku birebana no kwiba, kubeshya no gusebanya (Zaburi 101:5; Abakolosayi 3:9; 1 Petero 4:15). Yakobo yamaganye ibyo kwirarira, hanyuma Pawulo we atugira inama yo kwirinda amagambo y’ubupfu n’amashyengo mabi. (Abefeso 5:4; Yakobo 4:16, gereranya n’Inkuru Nziza ku Muntu Wese.) Ku Bakristo, ayo mategeko yose arebana n’imyifatire ni kimwe mu bigize amategeko atunganye y’Imana.—Zaburi 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.

8. (a) Amategeko ya Yehova ateye ate? (b) Ni ibihe bisobanuro by’ibanze by’ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “amategeko”?

8 Ayo mategeko y’ibanze aboneka mu Ijambo rya Yehova ahishura ko amategeko ye arenze kure ibyo kuba ari urutonde rw’amategeko atagoragozwa, akurikizwa uko yakabaye. Ni yo rufatiro rwo kugira imibereho ishyize mu gaciro, ikungahaye; atuma twungukirwa mu bice byose bigize imyifatire yacu. Amategeko y’Imana arubaka, agatuma abantu bagira imyifatire myiza mu by’umuco kandi akigisha (Zaburi 119:72). Ijambo “amategeko” nk’uko ryakoreshejwe n’umwanditsi wa Zaburi, ryahinduwe rivanywe ku ijambo ry’Igiheburayo, ari ryo toh·rahʹ. Intiti imwe mu bya Bibiliya yagize iti “iryo jambo rikomoka ku nshinga isobanura gutanga amabwiriza, kuyobora, kwerekeza imihati ku, kurasa ikintu kiri imbere yawe. Ku bw’ibyo, ibisobanuro byaryo . . . byaba ari amategeko agenga imyifatire.” Ku mwanditsi wa Zaburi, amategeko yari impano yatanzwe n’Imana. Mbese natwe, ntitwagombye kuyaha agaciro, tukareka akagenga imibereho yacu?

9, 10. (a) Kuki dukeneye ubuyobozi bwiringirwa? (b) Ni mu buhe buryo bwonyine dushobora kugira imibereho ishimishije kandi myiza?

9 Ibiremwa byose bikenera ubuyobozi bwiringirwa. Ibyo ni ko biri kuri Yesu hamwe n’abandi bamarayika, basumba abantu. (Zaburi 8:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera; Yohana 5:30; 6:38; Abaheburayo 2:7; Ibyahishuwe 22:8, 9.) Niba ibyo biremwa bitunganye bishobora kungukirwa n’ubuyobozi bw’Imana, mbega ukuntu abantu badatunganye bagombye kurushaho kungukirwa na bwo! Amateka ya kimuntu hamwe n’ibintu byatubayeho buri muntu ku giti cye, byagaragaje ko ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze bifite ireme, ubwo yagiraga ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.”—Yeremiya 10:23.

10 Niba twifuza kugira imibereho ishimishije kandi myiza, tugomba gushakira ubuyobozi ku Mana. Umwami Salomo yabonye akaga gashobora guterwa n’uko umuntu yaba akurikije amahame ye bwite, atisunze Imana, maze agira ati “hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.”—Imigani 14:12.

Impamvu Zituma Dukunda Amategeko ya Yehova

11. Kuki twagombye kugira icyifuzo cyo gusobanukirwa amategeko y’Imana?

11 Byaba byiza twihinzemo icyifuzo cyimbitse cyo gusobanukirwa amategeko ya Yehova. Umwanditsi wa Zaburi yagaragaje ko yari afite icyo cyifuzo ubwo yagiraga ati “hwejesha amaso yanjye, kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe” (Zaburi 119:18). Uko tugenda turushaho kumenya Imana n’inzira zayo, ni na ko tugenda turushaho gusobanukirwa mu buryo bwimbitse ukuri kw’amagambo yavuzwe na Yesaya, agira ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba warumviye amategeko yanjye” (Yesaya 48:17, 18). Yehova afite icyifuzo gikomeye cy’uko ubwoko bwe bwakwirinda akaga maze bukishimira ubuzima binyuriye mu kumvira amategeko ye. Nimucyo dusuzume impamvu zimwe na zimwe z’ingenzi zituma tugomba gukunda amategeko y’Imana.

12. Ni gute kuba Yehova atuzi neza cyane bituma aba Nyir’ugutanga amategeko mwiza cyane kuruta abandi?

12Amategeko y’Imana aturuka ku Muntu utuzi neza cyane kuruta abandi bose. Kubera ko Yehova ari Umuremyi wacu, bihuje n’ubwenge ko yamenya abantu mu buryo bunonosoye (Zaburi 139:1, 2; Ibyakozwe 17:24-28). Incuti zacu z’amagara, bene wacu ndetse n’ababyeyi, ntibashobora kutumenya neza nk’uko Yehova atuzi. N’ikimenyimenyi, Imana ituzi neza cyane ndetse kurusha uko twe twiyizi! Umuremyi wacu afite ubushobozi butagereranywa bwo gusobanukirwa ibyo dukenera mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’ibyiyumvo, mu by’ubwenge no mu buryo bw’umubiri. Mu gihe atwerekezaho ibitekerezo, agaragaza ko asobanukiwe mu buryo bwimbitse imiremerwe yacu, ibyifuzo byacu n’intego zacu. Yehova azi neza aho ubushobozi bwacu bugarukira, ariko nanone, azi ibyiza dushobora kugeraho. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:14). Ku bw’ibyo, dushobora kumva dufite umutekano mu buryo bw’umwuka mu gihe tugendera mu mategeko ye, tugandukira ubuyobozi bw’Imana tubikunze.—Imigani 3:19-26.

13. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova ahangayikishwa n’icyatubera cyiza?

13Amategeko y’Imana aturuka ku Muntu udukunda. Imana ihangayikishwa mu buryo bwimbitse n’icyatuma tumererwa neza mu gihe cy’iteka. None se, ntiyatanze Umwana wayo biyihenze cyane, kugira ngo abe “incungu ya benshi” (Matayo 20:28)? Mbese, Yehova ntiyadusezeranyije ko ‘atazadukundira kugeragezwa ibiruta ibyo dushobora’ kwihanganira (1 Abakorinto 10:13)? None se, Bibiliya ntitwizeza ko ‘atwitaho’ (1 Petero 5:7)? Nta muntu n’umwe washishikazwa no guha abantu amabwiriza y’ingirakamaro arangwa n’urukundo kuruta uko bimeze kuri Yehova. Azi icyatubera cyiza kandi azi itandukaniro riri hagati y’icyatuzanira ibyishimo n’icyadutera agahinda. Nubwo tudatunganye kandi tukaba dukora amakosa, iyo dukoze ibyo gukiranuka, atugaragariza urukundo mu buryo buzatuma tubona ubuzima n’imigisha.—Ezekiyeli 33:11.

14. Ni mu buhe buryo bw’ingenzi amategeko y’Imana atandukanye n’ibitekerezo by’abantu?

14Mu buryo butanga icyizere, amategeko y’Imana ntahindagurika. Muri ibi bihe by’akaga turimo, Yehova atubera urutare rutajegajega, akaba yarabayeho uhereye iteka ryose akazageza iteka ryose (Zaburi 90:2). Yiyerekejeho agira ati “jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka” (Malaki 3:6). Amahame y’Imana yanditswe muri Bibiliya, ni ayo kwiringirwa mu buryo bwuzuye—mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bitekerezo by’abantu bihora bihindagurika (Yakobo 1:17). Urugero, mu gihe cy’imyaka myinshi, abahanga mu bihereranye n’imyifatire y’abantu n’imitekerereze yabo bagiye bashyigikira ibyo kurera bajeyi, ariko kandi, nyuma y’aho hari bamwe muri bo bahinduye imitekerereze yabo maze baza kwemera ko bari baribeshye mu gutanga iyo nama. Amahame y’isi n’amabwiriza atangwa ku bihereranye n’icyo kibazo ashobora gukubita hirya no hino ameze nk’atumurwa n’umuyaga. Ariko kandi, Ijambo rya Yehova ryo ntirihungabana. Urugero, Bibiliya imaze ibinyejana byinshi yaratanze inama ku bihereranye n’uburyo bwo kurera abana mu buryo burangwa n’urukundo. Intumwa Pawulo yaranditse iti “ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko dushobora kwishingikiriza ku mahame ya Yehova atazigera ahinduka!

Imigisha Abantu Bumvira Amategeko y’Imana Bahishiwe

15, 16. (a) Nidushyira mu bikorwa amahame ya Yehova bizagenda bite? (b) Ni gute amategeko y’Imana yaba ubuyobozi bwiringirwa mu ishyingiranwa?

15 Binyuriye ku muhanuzi wayo Yesaya, Imana yaravuze iti ‘ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizasohora’ nta kabuza (Yesaya 55:11). Nta gushidikanya rwose ko mu gihe twihatiye nta buryarya gukurikiza amahame aboneka mu Ijambo ryayo, tuzagira icyo tugeraho, tugakora ibintu by’ingirakamaro kandi tukabona ibyishimo.

16 Reka turebe ukuntu amategeko y’Imana atanga ubuyobozi bwiringirwa bufasha abantu kugira ishyingiranwa ryiza. Pawulo yaranditse ati “kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza; kuko abahehesi n’abasambanyi, Imana izabacira ho iteka” (Abaheburayo 13:4). Abashakanye bagomba kubahana kandi bagakundana. Bibiliya igira iti “umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we” (Abefeso 5:33). Urukundo umuntu agomba kugira, rusobanurwa mu 1 Abakorinto 13:4-8, hagira hati “urukundo rurihangana rukagira neza; urukundo ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza; ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho; ntirutekereza ikibi ku bantu: ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubwo rwishimira ukuri; rubabarira byose; rwizera byose; rwiringira byose; rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira.” Ishyingiranwa rirangwa n’urwo rukundo ntirizasenyuka.

17. Ni izihe nyungu zituruka mu gushyira mu bikorwa amahame ya Yehova arebana n’imikoreshereze y’ibinyobwa bisindisha?

17 Ikindi gihamya kigaragaza ko amahame ya Yehova ari ingirakamaro, ni uko yamagana ubusinzi. Ndetse yanga ibyo ‘kumenyera vino nyinshi’ (1 Timoteyo 3:3, 8; Abaroma 13:13). Abantu benshi birengagiza amahame y’Imana ku birebana n’icyo kibazo bagerwaho n’indwara ziterwa cyangwa zikarushaho gukomera bitewe no gukabya kunywa inzoga nyinshi. Hari abantu bamwe na bamwe birengagije inama itangwa na Bibiliya ku bihereranye no kutarenza urugero, maze batora akamenyero ko gusinda kugira ngo “inzoga zibafashe kwirengagiza ibibazo.” Ingorane ziterwa no gusinda ni nyinshi, hakubiyemo gutakaza icyubahiro, ubwumvikane buke mu muryango cyangwa gusenyuka k’umuryango, kwaya umutungo no gutakaza akazi (Imigani 23:19-21, 29-35). Mbese, amahame ya Yehova arebana n’imikoreshereze y’ibisindisha si uburinzi by’ukuri?

18. Mbese, amategeko y’Imana ni ingirakamaro mu birebana n’amafaranga? Sobanura.

18 Nanone kandi, amahame y’Imana yagaragaye ko ari ingirakamaro mu birebana n’amafaranga. Bibiliya itera Abakristo inkunga yo kuba inyangamugayo kandi bakaba abantu bakorana umwete (Luka 16:10; Abefeso 4:28; Abakolosayi 3:23). Kubera ko Abakristo benshi bakurikiza iyo nama, bagiye bazamurwa mu ntera bagahabwa imyanya yo hejuru cyangwa bakagumana akazi kabo mu gihe abandi babaga birukanwe. Iyo umuntu aretse ingeso zinyuranye n’Ibyanditswe kandi akareka ibikorwa bibata abantu, urugero nko gukina urusimbi, kunywa itabi no gusabikwa n’ibiyobyabwenge, anabona inyungu z’amafaranga. Nta gushidikanya ko ushobora gutekereza ku zindi ngero z’ukuntu amahame y’Imana ari ingirakamaro mu birebana n’amafaranga.

19, 20. Kuki ari iby’ubwenge kwemera amategeko y’Imana no kuyizirikaho?

19 Biroroshye ko abantu badatunganye batandukira amategeko y’Imana n’amahame yayo. Tekereza ku byabaye ku Bisirayeli igihe bari ku Musozi Sinayi. Imana yarababwiye iti “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye, muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose.” Barashubije bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Nyamara kandi se, mbega ukuntu bagize imyifatire inyuranye n’iyo bari bahisemo (Kuva 19:5, 8; Zaburi 106:12-43)! Ibinyuranye n’ibyo, nimucyo twemere amahame y’Imana kandi tuyizirikeho.

20 Ni iby’ubwenge kwizirika ubutanamuka ku mategeko atagereranywa Yehova yaduhaye kugira ngo atuyobore mu mibereho yacu, kandi bitera ibyishimo. (Zaburi 19:8-12, umurongo wa 7-11 muri Biblia Yera.) Kugira ngo tubigereho mu buryo bugira ingaruka nziza, tugomba nanone gusobanukirwa agaciro k’amahame y’Imana. Ibyo ni byo tuzibandaho mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’“amategeko ya Kristo,” reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1996, ku ipaji ya 24-32.

Mbese, Uribuka?

• Kuki dushobora kwiringira ko amategeko y’Imana yatanzwe ku bw’inyungu zacu?

• Ni izihe mpamvu zagombye gutuma dukunda amategeko ya Yehova?

• Ni mu buhe buryo amategeko y’Imana ari ingirakamaro?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Aburahamu yahawe imigisha ikungahaye kubera ko yumviye amategeko ya Yehova

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Imihangayiko yo muri ubu buzima bwuzuye imihihibikano ituma abantu benshi batera umugongo amategeko y’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Kimwe n’umunara uriho urumuri ruyobora abasare ruba ruri ku rutare runini, amategeko y’Imana ntajegajega kandi ntahindagurika