Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bahesha Imana ikuzo mu misozi yo muri Filipine

Bahesha Imana ikuzo mu misozi yo muri Filipine

Bahesha Imana ikuzo mu misozi yo muri Filipine

Niba utekereza ko Filipine ari igihugu cy’ibirwa, ibyo ni ukuri. Ariko nanone, ni igihugu kigizwe n’imisozi itangaje. Abahamya ba Yehova bagiye babona ko kubwiriza mu mijyi no mu turere tw’amayaga bigira ingaruka nziza ugereranyije. Ariko kandi, imimerere yo mu turere tw’imisozi miremire iratandukanye.

IMISOZI ihambaye yo muri icyo gihugu itandukanye cyane n’inkombe z’inyanja ziriho umusenyi n’amazi arimo ibyatsi n’amafi y’amabara anyuranye, imidugudu ituwe n’abarobyi, n’imijyi irimo abantu b’uruvunganzoka yubatswe mu bibaya by’ikirwa. Nanone kandi, imisozi ni inzitizi ikomeye ku murimo wo kubwiriza “[u]butumwa bwiza” bw’Ubwami bw’Imana.—Matayo 24:14.

Ibirwa bya Filipine biherereye mu karere ibice bibiri by’ubutaka bw’isi bihurira. Ibyo ni byo byatumye muri ako karere havuka imisozi miremire ihanamye cyane ku birwa binini kurusha ibindi. Ibirwa bisaga 7.100 bigize Filipine biherereye mu karere k’iburengerazuba bw’icyitwa ‘Akarere k’Umuriro ka Pasifika.’ Kubera iyo mpamvu, ibyo birwa binyanyagiyeho ibirunga, akaba ari na byo byatumye habaho akarere k’imisozi miremire. Bene ako karere k’ibihanamanga katumye abaturage bo mu misozi bitarura abandi. Kubageraho birakomeye bitewe n’uko ugereranyije hari imihanda mike imodoka zishobora kugendamo.

Nubwo hari izo nzitizi, Abahamya ba Yehova babona ko ari ngombwa kugera ku ‘bantu b’ingeri zose’ (1 Timoteyo 2:4, NW). Ku bw’ibyo, Abahamya bo muri Filipine bakoze ibihuje n’igitekerezo cyumvikana muri Yesaya 42:11, 12 hagira hati “abaturage b’i Sela baririmbe ijwi rirenga bari mu mpinga z’imisozi. Ibyo nibyubahe Uwiteka, byamamaze ishimwe rye mu birwa.”

Ubu hashize imyaka isaga 50 hashyirwaho imihati idatuza yo kubwiriza abantu bo mu karere k’imisozi miremire. Nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi Yose, abamisiyonari bagize uruhare mu gutuma umurimo ugira imbaraga nshya. Abaturage benshi bo muri ako karere bemeye ukuri kwa Bibiliya, maze bagira uruhare mu gukwirakwiza uko kuri mu midugudu y’iyo ruguru mu misozi miremire. Ibyo byagize ingaruka nziza cyane. Urugero, mu karere k’uruhererekane rw’imisozi miremire yo hagati mu majyaruguru ya Luzon, hari ababwiriza b’ubutumwa bwiza basaga 6.000. Hafi ya bose ni ba kavukire, hakubiyemo abo mu bwoko bwa Ibaloi, Ifugao, Igorot, na Kalinga.

Icyakora, hari uturere two mu misozi miremire bikigoye kugeramo. Abantu batuye muri utwo turere ntibibagiranye. None se, ni gute bamwe muri bo bagejejweho ubutumwa, kandi se, babwakiriye bate?

Ukwizera Nyakuri Gusimbura Imigenzo

Ku kirwa cyo mu majyaruguru cya Luzon, mu turere tw’imisozi yo mu ntara ya Abra, hatuye abaturage bo mu bwoko bwa Tinggians. Iryo zina rishobora kuba rikomoka ku ijambo rya kera tinggi, ryo mu rurimi rwa Malay, risobanurwa ngo “umusozi.” Iryo zina rirabakwiriye rwose! Nanone kandi, abo baturage hamwe n’ururimi rwabo biyita Itneg. Bizera imana yitwa Kabunian, kandi ubuzima bwa buri munsi bushingiye cyane ku miziririzo. Urugero, iyo umuntu yateganyaga kugira aho ajya akitsamura, ibyo biba bimusurira ikintu kibi. Agomba gutegereza hagashira amasaha make kugira ngo umwaku ushire mu nzira.

Mu mwaka wa 1572, Abanyahisipaniya bazanye idini Gatolika, ariko bananiwe kwigisha abaturage bo mu bwoko bwa Tinggians Ubukristo bw’ukuri. Abahindutse Abagatolika ntibigeze bareka kwizera Kabunian kandi bakomeje kuziririza imigenzo gakondo. Ubumenyi nyakuri bwerekeranye na Bibiliya bwageze kuri abo bantu bwa mbere mu myaka ya za 30, ubwo Abahamya ba Yehova batangiraga kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami muri iyo misozi. Kuva icyo gihe, abaturage benshi bo mu bwoko bwa Tinggians bafite imitima itaryarya, batangiye guhesha Yehova ikuzo “bari mu mpinga z’imisozi.”

Urugero, Lingbaoan yari yarahoze ari umutware w’umuryango wubahwa mu karere k’iwabo. Yari yarirundumuriye cyane mu migenzo y’umuco w’abaturage bo mu bwoko bwa Tinggians. Agira ati “nakurikizaga imigenzo y’abo mu bwoko bwa Tinggians mu budahemuka. Iyo umuntu yabaga yapfuye, twamaraga kumuhamba tukabyina, kandi tugacuranga. Nanone twatambaga ibitambo by’amatungo. Twizeraga Kabunian, kandi sinari nzi Imana yo muri Bibiliya.” Yari muri iyo mimerere nubwo yitwaga ko yari Umugatolika.

Abakozi b’Abahamya ba Yehova baje kubwiriza muri ako karere. Babonanye na Lingbaoan maze bamutera inkunga yo gusoma Bibiliya. Yagize ati “ndibuka ko Bibiliya ari yo yanyemeje ko Yehova ari Imana y’ukuri.” Hanyuma, hari Umuhamya wiganye Bibiliya na Lingbaoan, maze afata icyemezo cyo gukorera Imana y’ukuri. Yaretse inzira yahoze agenderamo, hakubiyemo umwanya yari afite wo kuba umutware w’umuryango, iyo ntambwe ikaba yararakaje umupadiri wo muri ako karere n’abandi bahoze bakorana na Lingbaoan. Icyakora, Lingbaoan yari yariyemeje amaramaje gukurikiza ukuri yari yarabonye muri Bibiliya. Ubu ni umusaza w’itorero.

Iminsi Irindwi n’Amajoro Atandatu

Nubwo uduce tumwe na tumwe two mu ntara ya Abra ubu tubwirizwa buri gihe, utundi two turi kure cyane kandi tubwirizwa rimwe na rimwe. Mu gihe gishize, hashyizweho imihati kugira ngo utwo turere tugezweho ubutumwa. Itsinda ry’Abahamya 35 batangiye urugendo bajya kubwiriza mu ifasi itari ifite abayibwirizamo mu karere ka Tineg, mu ntara ya Abra, aho akaba ari ahantu hari hamaze imyaka 27 nta wuhagera.

Urwo rugendo bakoze bajya kubwiriza barukoze ku maguru, mu gihe cy’iminsi irindwi. Tekereza urimo wambuka ibiraro bitendetse ku migozi n’imigezi miremire, kandi ugenda amasaha menshi ku maguru wambukiranya imisozi ihanamye, ari na ko wikoreye ibyo uzakenera ku rugendo—ibyo byose ukabikora ugamije kubwiriza ubutumwa bwiza abantu badakunze kubwumva kenshi! Mu majoro atandatu y’urwo rugendo, ane bayamaze barara hanze mu muyaga w’iyo mu misozi.

Nubwo Abahamya bari bafite imbaraga mu bari muri urwo rugendo bari bikoreye ibyokurya by’iminsi mike, ntibashoboraga gutwara ibihagije byari kuzakoreshwa muri urwo rugendo rwose uko rwakabaye. Icyakora, ibyo ntibyari biteje ikibazo, kubera ko abantu bishimiye cyane kugurana ibyokurya ibitabo bishingiye kuri Bibiliya. Abahamya babonye imyaka, amafi n’inyama z’impala bihagije. Nubwo abari bagize iryo tsinda bahuye n’imbogamizi zimwe na zimwe, bagize bati “ibyo twigomwe byatumye dushumbushwa ibyishimo bisaze.”

Mu minsi irindwi, abo bakozi babwirije mu midugudu icumi, batanga ibitabo 60, amagazeti 186, udutabo 50, n’inkuru z’ubwami nyinshi. Beretse abantu bari bibumbiye mu matsinda 74 uko bayoborerwa ibyigisho bya Bibiliya. Mu mudugudu wa Tineg, habaye amateraniro y’itorero bisabwe n’abayobozi baho hamwe n’abandi bantu bakomeye muri ako karere, maze haterana abantu 78. Abenshi mu bateranye bari Abarimu n’abapolisi. Twiringiye ko abandi baturage benshi bo mu bwoko bwa Tinggians bazifatanya n’abo mu ‘kuririmba ijwi rirenga’ basingiza Yehova bari mu mpinga z’imisozi.

Ikintu Cyiza Cyane Kurusha Zahabu

Ahagana mu majyepfo ya Filipine hari ibirwa bimwe na bimwe, aho Abanyahisipaniya basanze zahabu. Ibyo birwa byaje kwitwa Mindoro, iryo akaba ari ijambo rihinnye ry’amagambo y’Igihisipaniya mina de oro, cyangwa “ikirombe cya zahabu.” Icyakora, ubu hari ikintu cyiza cyane kurusha zahabu kirimo kiboneka muri ibyo birwa—ni ukuvuga abantu bifuza gukorera Imana y’ukuri, Yehova.

Abaturage bagera ku 125.000 bo mu bwoko bwitwa Mangyans batuye mu mashyamba yo mu birwa bya Mindoro rwagati. Bafite imibereho yoroheje, ntibakunze kugirana imishyikirano n’abo hanze kandi bafite ururimi bihariye. Abenshi bemera ko mu byaremwe harimo imbaraga ndengakamere kandi bizera imana nyinshi; nanone kandi bizera ko hari imyuka inyuranye iba mu byaremwe.

Rimwe na rimwe, iyo abaturage bo mu bwoko bwa Mangyans badafite ibyokurya cyangwa ibindi bintu bakenera, baramanuka bakaza mu turere two ku nkombe gushaka akazi. Uko ni ko byagendekeye Pailing, ukomoka mu muryango wo mu bwoko bwa Mangyans witwa Batangan. Yakuriye mu baturage bo mu bwoko bwe iyo mu mashyamba yo mu misozi, kandi yakurikizaga imigenzo n’imyizerere y’umuryango wa Batangan. Benshi biyambariraga utubindo. Kugira ngo biringire ko bazagira umusaruro mwiza, imigenzo yo mu muryango wa Batangan yasabaga ko abaje gusenga bica inkoko bakavushiriza amaraso yayo mu mazi ari na ko bavuga amasengesho.

Pailing ntagikurikiza iyo migenzo. Kubera iki? Igihe yamanukaga akaza ku mayaga, yabonye akazi mu miryango y’Abahamya ba Yehova. Umwe muri iyo miryango wuririye kuri iyo mimerere kugira ngo ugeze kuri Pailing ukuri kwa Bibiliya. Yabyitabiriye neza, kandi mu by’ukuri yafatanye uburemere ibyo yamenye ku birebana n’umugambi Yehova afitiye isi n’abantu. Bakoze gahunda kugira ngo ajye mu mashuri abanza kandi anayoborerwe icyigisho cya Bibiliya. Igihe Pailing yari afite imyaka 24 yarabatijwe aba umwe mu Bahamya ba Yehova. Igihe yari afite imyaka 30 yari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, kandi ku ishuri ni ho yabwirizaga. Ubu bamwita Rolando (izina ryo ku mayaga).

Nuramuka uhuye na Rolando, uzasanga ari umukozi wambaye neza umwenyura, akaba ari umubwiriza w’igihe cyose n’umukozi w’imirimo muri rimwe mu matorero yo muri Mindoro. Vuba aha Rolando yasubiye mu misozi, atajyanywe no kwifatanya n’abo mu muryango wa Batangan mu mihango yabo, ahubwo yajyanywe no kubagezaho ukuri ntangabuzima ko muri Bibiliya.

Bari Bashishikariye Kubona Inzu y’Ubwami

Intara ya Bukidnon—bisobanurwa ngo “Abantu bo mu Misozi” mu rurimi rwa Cebuano—iherereye ku kirwa cyo mu majyepfo cya Mindanao. Ako ni akarere kagizwe n’imisozi miremire, imihora, imibande itembamo imigezi n’ibitwa. Ubutaka bwaho burumbuka bwera inanasi, ibigori, ikawa, umuceri n’urutoki. Amoko yo mu misozi ya Talaandig na Higaonon ni yo ahatuye. Abo bantu na bo bakeneye kumenya ibyerekeye Yehova. Vuba aha, hafi y’umudugudu wa Talakag, habonetse uburyo bushishikaje cyane bwo kumubamenyesha.

Abahamya bazamutse bakajya mu misozi bahuye n’imbeho ariko nanone bakirwa mu buryo bususurutsa. Abantu bo muri ako karere bavugaga ko bemera Imana ishobora byose, Data, ariko ntibari bazi izina ryayo. Kubera ko igihe cyabo hafi ya cyose bakimara mu ishyamba, bwari ubwa mbere bahura n’Abahamya ba Yehova. Bamenyeshejwe izina ry’Imana hamwe n’umugambi wayo uhebuje ufitanye isano n’Ubwami. Abaturage barishimye, bityo hafatwa icyemezo cy’uko umudugudu wabo wagombaga kongera gusurwa kenshi.

Nyuma y’aho basuwe incuro nyinshi. Ibyo byagize ingaruka z’uko abaturage bo muri ako karere batanze ikibanza cyo kubakamo “inzu” y’Abahamya ba Yehova. Abahamya bemeye icyo kibanza babyishimiye. Icyo kibanza cyari mu mpinga y’agasozi gasumba indi yose, ahateganye n’umuhanda. Inzu bayubakishije ibiti, imigano n’ibibabi by’imikindo. Uwo mushinga wo kubaka warangiye mu mezi atatu n’iminsi icumi. Imbere y’iyo nzu hashyizwe icyapa kigaragara cyane cyanditsweho ngo “Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova.” Tekereza nawe, Inzu y’Ubwami yubatswe mbere y’uko itorero rishingwa!

Kuva icyo gihe, umusaza w’itorero w’umukozi w’igihe cyose hamwe n’umukozi w’imirimo, bimukiyeyo. Bafatanyije n’Abahamya bo mu turere two hafi aho, bakora umurimo bagamije gushinga itorero. Ibyo byagezweho muri Kanama 1998. Ubu hari itorero rito rikoresha iyo Nzu y’Ubwami rifasha abaturage bo mu misozi kumenya ukuri kwa Bibiliya.

Mu by’ukuri, Yehova yakoresheje mu buryo bukomeye abagaragu be bo muri Filipine bafite ubushake, kugira ngo bakwirakwize ukuri k’Ubwami ndetse no mu turere two mu misozi miremire turuhije kutugeramo. Twibutswa amagambo yo muri Yesaya 52:7, agira ati “erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku musozi”!

[Amakarita yo ku ipaji ya 11]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

ABRA

MINDORO

BUKIDNON

[Aho ifoto yavuye]

Umubumbe w’isi: Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Kubwiriza mu misozi bikubiyemo kumara amasaha menshi uzamuka imisozi y’ibihanamanga

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Umubatizo wabereye mu mugezi wo mu misozi