Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, birakwiriye ko umuntu yakwegera Imana mu isengesho bitabaye ngombwa ko avuga ngo “mu izina rya Yesu”?

Bibiliya igaragaza ko Abakristo bifuza kwegera Yehova mu isengesho bagomba kubikora mu izina rya Yesu. Yesu yabwiye abigishwa be ati “nta wujya kwa Data, ntamujyanye.” Yongeyeho ati “icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye, nzagikora.”—Yohana 14:6, 13, 14.

Igitabo cyitwa Cyclopedia of Biblical, Theological, and Ecclesiastical Literature, cyerekeje ku mwanya wihariye Yesu arimo kigira kiti “Imana ni yo yonyine isengwa, binyuriye kuri Yesu Kristo, we Muhuza. Ku bw’ibyo, amasengesho yose aturwa abatagatifu cyangwa abamarayika ntitwavuga ko adafite icyo amaze gusa, ahubwo nanone icyo agamije ni ugutuka Imana. Uburyo bwose bwo gusenga ikiremwa, uko icyo kiremwa cyaba cyarashyizwe hejuru kose, ni kimwe no gusenga ibigirwamana, kandi bibuzanywa mu buryo budasubirwaho mu mategeko yera y’Imana.”

Bite se mu gihe umuntu yaba amaze kubona ibintu bishimishije cyane, maze akavuga ati “urakoze Yehova” atiriwe yongeraho ngo “mu izina rya Yesu”? Mbese, ibyo byaba bidakwiriye? Si ko biri byanze bikunze. Reka tuvuge ko Umukristo agezweho n’akaga mu buryo butunguranye maze akavuga ati “Yehova ntabara!” Nta bwo rwose Imana yakwanga gufasha umugaragu wayo wayiyeguriye ngo ni uko atavuze mu buryo bukwiriye ngo “mu izina rya Yesu.”

Icyakora, tugomba kuzirikana ko kuvuga mu ijwi riranguruye ubwira Imana atari byo ubwabyo bigize isengesho. Urugero, nyuma y’aho Yehova aciriye Kayini urubanza bitewe n’uko yishe murumuna we Abeli, Kayini yaravuze ati “igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira. Dore, unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa; nzaba igicamuke n’inzererezi mu isi, kandi uzambona wese azanyica” (Itangiriro 4:13, 14). Nubwo ayo magambo Kayini yayabwiye Yehova, ibyiyumvo yagaragaje byari uburyo bwo kwitotombera imbuto zisharira z’icyaha.

Bibiliya iratubwira iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.” Gupfa guterura amagambo ukabwira Isumbabyose nk’aho ari umuntu buntu, byaba rwose ari ukugaragaza kuticisha bugufi. (Yakobo 4:6; Zaburi 47:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Ibyahishuwe 14:7.) Nanone kandi, byaba ari ukugaragaza agasuzuguro kuba umuntu azi icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku bihereranye n’uruhare Yesu afite, nyamara mu gusenga ntiyite kuri Yesu Kristo, kandi akabikora abigambiriye.—Luka 1:32, 33.

Ibyo ntibishaka kuvuga ko Yehova aba yiteze ko tumusenga mu buryo runaka bwihariye cyangwa dukurikije ihame ryashyizweho. Ikintu cy’ingenzi ni imimerere y’umutima w’umuntu (1 Samweli 16:7). Mu kinyejana cya mbere, Koruneliyo, wari umutware w’Umuroma wategekaga umutwe w’abasirikare, yajyaga ‘asenga Imana ubudasiba.’ Koruneliyo, wari Umunyamahanga utarakebwe, ntiyari yariyeguriye Yehova. Nubwo ashobora kuba atarasengaga mu izina rya Yesu, amasengesho ye ‘yazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.’ Kubera iki? Ni ukubera ko “ugerageza imitima” yabonye ko Koruneliyo yari “umunyadini wubahaga Imana” (Ibyakozwe 10:2, 4; Imigani 17:3). Mu gihe Koruneliyo yari amaze kumenya ibya “Yesu w’i Nazareti,” yahawe umwuka wera, maze aba umwigishwa wa Yesu wabatijwe.—Ibyakozwe 10:30-48.

Mu gusoza, abantu si bo bagomba kugena amasengesho Imana yumva. Igihe kimwe Umukristo aramutse atuye Imana isengesho maze ntakoreshe imvugo nk’iyi ngo “mu izina rya Yesu,” ntibyaba ari ngombwa ko yigerekaho umutwaro wo kugira umutimanama umucira urubanza. Yehova azi neza rwose aho ubushobozi bwacu bugarukira kandi yifuza kudufasha (Zaburi 103:12-14). Dushobora kwiringira ko nitwizera ‘Umwana w’Imana, azatwumva, nidusaba ikintu nk’uko ashaka’ (1 Yohana 5:13, 14). Ariko kandi, Abakristo b’ukuri bemera uruhare rugaragazwa mu Byanditswe Yesu afite mu mugambi wa Yehova, cyane cyane mu gihe bahagarariye abandi mu isengesho rivugirwa mu ruhame. Kandi bihatira babigiranye ukumvira kubaha Yesu batura Imana amasengesho binyuriye kuri we.