Mbese, uribuka?
Mbese, uribuka?
Mbese, waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha? Niba ari ko biri, reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Ni iyihe porogaramu ya bwite ihereranye n’Ikibwiriza cyo ku Musozi ushobora kwifashisha kugira ngo ugabanye imihangayiko?
Buri munsi, ushobora gusoma imwe mu nyigisho z’ibanze za Yesu ziboneka muri icyo kibwiriza cyangwa se n’ahandi mu Mavanjiri. Mu gihe utekereza kuri iyo nyigisho kandi ukagerageza kuyiyerekezaho mu buryo bwa bwite, ushobora rwose kuzarushaho kugira ibyishimo kandi imihangayiko ikagabanuka.—15/12, ipaji ya 12-14.
• Ni izihe mpamvu eshatu z’ingenzi zituma abasaza b’amatorero batoza abakozi b’imirimo kwita ku nshingano z’inyongera?
Kubera ko umubare w’Abahamya ba Yehova urimo wiyongera, hakenewe abandi bagabo bashoboye gusohoza inshingano kugira ngo bafashe abantu babatijwe vuba kugira amajyambere. Imyaka y’iza bukuru cyangwa ibibazo by’ubuzima ubu bishyira imipaka ku byo abamaze igihe kirekire ari abasaza bashobora gukora. Kandi abasaza bamwe na bamwe babishoboye barimo barasohoza izindi nshingano zitari izo mu itorero ryabo gusa, bityo hari ubwo batashobora gukora byinshi mu itorero nk’uko bahoze babikora.—1/1, ipaji ya 29.
• Ni gute abantu biringira imana zitabaho?
Abantu benshi basenga imana zisengwa mu madini yabo, ariko izo mana zishobora kuba ari imana zitagira ubuzima zidashobora kubakiza nk’uko byari bimeze kuri Baali yo mu gihe cya Eliya (1 Abami 18:26, 29; Zaburi 135:15-17). Abandi basenga abantu b’ibirangirire mu myidagaduro, mu mikino, badashobora kubaha ibyiringiro ibyo ari byo byose by’igihe kizaza. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Yehova abaho koko kandi asohoza imigambi ye.—15/1, ipaji ya 3-5.
• Ukuntu Kayini yabyifashemo igihe Imana yamuhaga umuburo bitwigisha iki?
Imana yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye, kandi dushobora guhitamo gukora ibikwiriye aho kugira ngo tureke gukora ibyiza, nk’uko Kayini yabigenje. Inkuru ya Bibiliya inagaragaza ko Yehova asohoreza imanza ze ku bantu batihana.—15/1, ipaji ya 22-23.
• Kuki kugira isuku ari iby’ingenzi mu buryo bwihariye muri iki gihe?
Kubera ko abantu bagenda bahindura imibereho, igihe abenshi bamara basukura ingo zabo kigenda kirushaho kuba gito cyane kuruta uko byari bisanzwe bimeze. Kwirengagiza isuku y’ibyokurya n’amazi bishobora gushyira ubuzima bwacu mu kaga. Uretse kugira isuku ku mubiri, Bibiliya itsindagiriza ibihereranye no kwita ku isuku yo mu buryo bw’umwuka, mu byerekeye umuco no mu bwenge.—1/2, ipaji ya 3-6.
• Pawulo yerekeje ku bahamya babayeho mbere y’Ubukristo, avuga ati ‘ntibazatunganywa rwose batari kumwe natwe.’ Mu buhe buryo (Abaheburayo 11:40)?
Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi bwegereje, Kristo n’abavandimwe be basizwe bazaba bari mu ijuru ari abami n’abatambyi, bazageza ku bazaba bazutse inyungu zikomoka ku ncungu. Muri ubwo buryo, abo bantu bizerwa, kimwe n’abavugwa mu Baheburayo igice cya 11, ‘bazatunganywa.’—1/2, ipaji ya 23.
• Ni iki Pawulo yumvikanishaga igihe yabwiraga Abaheburayo amagambo agira ati “mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso” (Abaheburayo 12:4)?
Yashakaga kuvuga ko umuntu agomba kwihangana kugeza ku gupfa. Hari ingero z’ibyabaye mu mateka z’abantu bihanganye kugeza ku gupfa. Nubwo Abaheburayo Pawulo yandikiraga batari barigeze na rimwe bahura n’ibigeragezo bikabije bene ako kageni, bagombaga kujya mbere bakaba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, bakubaka ukwizera kwabo kugira ngo bazashobore kwihanganira icyari kubageraho cyose.—15/2, ipaji ya 29.
• Kuki byarushaho kuba byiza umuntu yirinze kuvuga ko imbabazi za Yehova zoroshya ubutabera bwe?
Mu ndimi zimwe na zimwe, ijambo ‘koroshya’ rishobora gusobanurwa ko ari ukudakabya cyangwa gukumira. Yehova ni Imana irangwa n’ubutabera n’imbabazi, kandi mu gihe agaragaza iyo mico, yombi ikorera hamwe mu buryo buhwitse (Kuva 34:6, 7; Gutegeka 32:4; Zaburi 116:5; 145:9). Ubutabera bwa Yehova ntibukeneye gucururutswa cyangwa koroshywa n’imbabazi.—1/3, ipaji ya 30.
• Mbese, birakwiriye ko Umukristo yosa umurambo w’umuntu yakundaga?
Kosa umurambo ni uburyo bwo kuwubika. Abantu bamwe na bamwe bo mu gihe cya kera bakoraga icyo gikorwa babitewe n’impamvu zo mu rwego rw’idini. Ibyo si ko byagombye kumera ku basenga by’ukuri (Umubwiriza 9:5; Ibyakozwe 24:15). Kosa umurambo nta kindi bimara uretse gutinza ikizabaho nta kabuza, ni ukuvuga ko amaherezo umubiri uba uzasubira mu mukungugu (Itangiriro 3:19). Ariko kandi, nta mpamvu yagombye gutuma umuntu agira impungenge niba hari amategeko asaba ko umurambo woswa, bamwe mu bagize umuryango bakaba babyifuza, cyangwa bikaba bikenewe bitewe n’uko hari ababa bagomba gukora urugendo rurerure bajya aho imihango y’ihamba izabera.—15/3, ipaji ya 29-31.
• Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zitwigisha ko Imana yakira abantu bo mu mahanga yose?
Yehova yohereje umuhanuzi Yona kugira ngo ajye kuburira abantu b’i Nineve, maze Imana itera Yona inkunga y’uko yakwemera ukwicuza kwabo. Binyuriye mu magambo n’urugero yatanze, Yesu yateye Abayahudi inkunga yo kugaragariza Abasamariya urukundo. Intumwa Petero hamwe n’intumwa Pawulo, bombi bari bafite inshingano yo kugeza ubutumwa bwiza ku batari Abayahudi. Duhereye kuri izo ngero, dushobora kubona ko tugomba kugerageza gufasha abantu bakomoka mu mimerere yose.—1/4, ipaji ya 21-24.