Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mu gihe guhunga biba ari iby’ubwenge

Mu gihe guhunga biba ari iby’ubwenge

Mu gihe guhunga biba ari iby’ubwenge

ISI ya none, akenshi usanga irangwa n’umwuka wo guhiga ubutwari no gushyamirana, cyangwa imimerere itera ibishuko. Umuntu uhunze ikibazo runaka, muri rusange bamufata nk’ikigwari cyangwa umunyabwoba. Ndetse bashobora no kumukoba.

Icyakora, Bibiliya igaragaza neza ko hari igihe guhunga biba bigaragaza ubwenge n’ubutwari. Mu kugaragaza uko kuri kwa Bibiliya, mbere y’uko Yesu Kristo yohereza abigishwa be mu murimo, yarababwiye ati “nibabarenganiriza mu mudugudu umwe, muzahungire mu wundi” (Matayo 10:23). Ni koko, abigishwa ba Yesu bagombaga kugerageza gucika ababatotezaga. Ntibagombaga gukora ikintu icyo ari cyo cyose gisa na za ntambara z’abanyamisaraba, bagerageza guhindura abantu ku ngufu. Bari bafite ubutumwa bw’amahoro (Matayo 10:11-14; Ibyakozwe 10:34-37). Bityo, aho kugira ngo Abakristo bemere ko havuka impaka ndende n’uburakari, bagombaga guhunga, bakitarura ikintu cyose cyashoboraga guteza amahane. Muri ubwo buryo, bakomeje kugira umutimanama mwiza kandi babumbatira imishyikirano y’agaciro bari bafitanye na Yehova.—2 Abakorinto 4:1, 2.

Urugero runyuranye n’urwo ruboneka mu gitabo cya Bibiliya cy’Imigani. Rutubwira iby’umusore wakurikiye maraya “nk’ikimasa kigiye kubagwa,” aho guhunga icyo kigeragezo. Ingaruka zabaye izihe? Yagezweho n’amakuba bitewe n’uko yaguye mu gishuko cyashyiraga ubuzima bwe mu kaga.—Imigani 7:5-8, 21-23.

Byagenda bite se uramutse uhuye n’igishuko kikoshyoshya kugira ngo usambane, cyangwa ugahura n’ikindi kintu gishobora kugushyira mu kaga? Dukurikije uko Ijambo ry’Imana ribivuga, ikintu gikwiriye ugomba guhita ukora ni uguhunga, ukitarura aho hantu bitaraba nabi.—Imigani 4:14, 15; 1 Abakorinto 6:18; 2 Timoteyo 2:22.