Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutekano wawe ushingiye he?

Umutekano wawe ushingiye he?

Umutekano wawe ushingiye he?

Mu mujyi muto wo muri Afurika y’i Burengerazuba, umusore witwa Josué arapepera abagize umuryango n’incuti ze abasezeraho. * Hanyuma, afashe inzira igana mu mujyi munini ajyanywe no gushakisha umutekano mu by’ubukungu. Ariko kandi, akihagera ibyiringiro bye bihise biyoyoka mu gihe abonye ko uwo mujyi udafite imihanda ishashwemo zahabu.

MU GIHE arwana no kumenyera ubuzima bwo mu mujyi, aramanjiriwe cyane. Asanze uwo mujyi munini utandukanye cyane n’uko yawutekerezaga. Hagati aho, mu mutima wa Josué yifuza cyane gusubira iwabo mu ncuti n’abavandimwe, muri wa mudugudu muto yasize. Ariko aratinya ko bamwe mu baturage bo mu mudugudu bazamuseka. Arahangayitse atekereza ati “bazanyita umuswa, kubera ko umujyi wananiye.”

Ndetse ikintu kimuremereye kurushaho, ni ukuntu ababyeyi be bashobora kumva bamanjiriwe. Ni we batezeho amakiriro. Mu gihe Josué agerageza guhangana n’ibyo byiyumvo bimuremereye, ni na ko amara amasaha menshi akora akazi gasuzuguritse, ariko agahembwa agace gato k’ibyo yajyaga atekereza ko azabona. Yaguye agacuho bitewe no gukora amasaha menshi. Naho igihe agenera ibikorwa bya Gikristo, dore ko anabifatana uburemere cyane, kigenda kigabanuka uko icyumweru gihise ikindi kikaza. Kubera ko abagize umuryango we n’incuti ze za kera batakimugaragariza urugwiro bitewe n’uko abari kure, yumva ababaye kandi afite irungu. Yiboneye ko umujyi utigeze umuha umutekano yifuzaga cyane.

Nubwo amazina n’uturere bitandukanye, inkuru ibabaje y’ibyabaye kuri Josué ikunze kuba ku bantu benshi. Josué ntiyimutse asunitswe n’icyifuzo gishingiye ku bwikunde—yishakiraga umutekano gusa. Yumvaga rwose ko mu mujyi ari ho yari kuba afite amahirwe menshi kurusha mu mudugudu muto w’iwabo. Birumvikana ariko ko hari igihe umuntu yakwiteza imbere mu by’ubukungu, ariko ibyo si byo bisobanura ko aba abonye umutekano nyakuri. Rwose si ko byagendekeye Josué, kandi birashoboka ko n’abandi hafi ya bose bagerageza gukora nk’ibyo yakoze, bitazabahira. Ibyo bituma twibaza tuti ‘umutekano ni iki?’

Abantu batandukanye babona ibyerekeye umutekano mu buryo butandukanye. Inkoranyamagambo imwe ivuga ko umutekano ari “ukubaho umuntu atugarijwe n’akaga” cyangwa “kubaho nta cyo umuntu atinya cyangwa nta kimuhangayikishije.” Abantu hafi ya bose babona ko ‘kubaho umuntu atugarijwe n’akaga’ ako ari ko kose, bidashoboka muri iki gihe. Mu gihe cyose bumva bafite umutekano, nubwo baba bakikijwe n’imimerere iteje akaga, bumva banyuzwe.

Bite se kuri wowe? Ni hehe ushakira umutekano? Mbese utekereza ko uboneka mu mujyi aho kuboneka mu giturage nk’uko Josué yabitekerezaga? Cyangwa se uboneka mu mafaranga, utitaye ku ho wayavana n’uko wayabona? Mbese, umutekano waba ubonerwa mu kuzamurwa mu ntera mu nzego z’imibereho? Aho waba utekereza hose ko ari ho umutekano wawe waba ushingiye, ari wowe n’umuryango wawe, muzamara igihe kingana iki mufite uwo mutekano?

Nimucyo dusuzume uburyo butatu abantu benshi bashakiramo umutekano—kwimukira ahandi hantu; amafaranga; umwanya ukomeye mu rwego rw’imibereho. Hanyuma, turi busuzume aho umutekano nyakuri, urambye, ushingiye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Izina ryarahindutse.