Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kumva ufite umutekano uhereye ubu—Ukazagira umutekano iteka ryose

Ushobora kumva ufite umutekano uhereye ubu—Ukazagira umutekano iteka ryose

Ushobora kumva ufite umutekano uhereye ubu​—Ukazagira umutekano iteka ryose

KUKI akenshi usanga umutekano ubura, wanaboneka ukaba uw’akanya gato? Mbese, aho ntibyaba biterwa n’uko umutekano tuwushingira ku byo twitekerereza ko tuzageraho, aho kuwushingira ku bishobora kugerwaho? Bene ibyo bintu abantu bibwira bibeshya, bishobora kwitwa ko ari nko kuba mu isi y’inzozi.

Ibintu umuntu yitekerereza bishobora gutuma ubwenge buva mu bintu by’ukuri bibera mu buzima bitarangwa n’umutekano, bukigira mu mimerere myiza irangwa n’umutekano, bukirengagiza ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kwangiza iyo si y’inzozi. Ariko kandi, incuro nyinshi usanga ibibazo byo mu isi y’ukuri bigira bitya bikiroha muri iyo si y’inzozi, maze bikaburizamo burundu ibyiyumvo byo kugubwa neza, bigakangura uwo muntu warotaga agasanga ahanganye n’ibibazo bikomeye byo mu buzima.

Nimucyo dusuzume ahantu hamwe abantu bashakira umutekano—kwimukira ahandi hantu. Urugero, hari abantu bashobora kubona ko umujyi munini utanga icyizere, bagatekereza ko nibawugeramo bazagira ibyishimo byinshi, bagahembwa amafaranga menshi kandi bagatura mu mazu y’akataraboneka. Ni koko, ibyo bishobora gusa n’aho bitanga umutekano baba bamaze igihe kirekire bategereje. Ariko se, ubwo buryo bwo kubona ibintu buhuje n’ukuri?

Mbese, Kwimukira mu Mujyi Munini Bitanga Umutekano, Cyangwa Ni Inzozi Gusa?

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abantu bashikira umujyi munini bitewe n’amatangazo yamamaza agerageza gushuka abantu bahora barota kuba mu mujyi. Imiryango ikoresha bene ayo matangazo yamamaza, si ngombwa ko iba ishishikajwe n’icyatuma wowe ugira umutekano, ahubwo iba ishishikajwe n’icyatuma ibicuruzwa byayo bigurwa. Birinda kugaragaza ibibazo nyakuri biri mu isi, ahubwo bakagaragaza amashusho y’abantu baguwe neza asobanura ukuntu bafite umutekano. Muri ubwo buryo, bagaragaza ko kugira umutekano bifitanye isano n’ibicuruzwa byabo bamamaza, no kuba mu mujyi munini.

Tekereza kuri uru rugero rukurikira. Abategetsi bo mu mujyi wo mu gihugu kimwe cyo muri Afurika y’i Burengerazuba bashinze ibyapa binini bigaragaza neza ko kunywa itabi mu by’ukuri ari kimwe no gutwika amafaranga umuntu aba yabonye yiyushye akuya. Ibyo byari byarakozwe mu rwego rwo gukangurira abaturage b’uwo mujyi kwirinda kunywa itabi. Inganda zikora itabi hamwe n’abaricuruza na bo bahise bashinga ibyapa bateguranye ubucakura, bikaba byaragaragazaga abanywi b’itabi bari ahantu hanogeye ijisho, bishimye kandi baguwe neza. Byongeye kandi, uruganda rumwe rukora itabi rwambitse bamwe mu bakozi barwo imyenda y’akataraboneka n’utugofero turiho amafiyeri menshi, kugira ngo bajye bajya mu mihanda bahe abakiri bato amasegereti, batera buri wese inkunga yo “kugerageza gutumuraho.” Abenshi muri urwo rubyiruko bari baraturutse mu midugudu yo mu giturage, kandi kubera ko bari abaswa batazi amayeri akoreshwa mu kwamamaza, baguye muri uwo mutego. Baje kubatwa n’itabi. Abo basore bo mu giturage bari baraje mu mujyi munini bazanywe no gushaka umutekano kugira ngo bashobore gufasha imiryango yabo cyangwa ngo na bo biteze imbere mu by’ubukungu. Nyamara dore batwikaga amafaranga menshi bashoboraga kuba barakoresheje mu bintu by’ingirakamaro kurushaho.

Amatangazo yamamaza agaragaza ko ubuzima ari bwiza kurushaho mu mujyi munini, si ko buri gihe akomoka mu bacuruzi. Ashobora no guturuka mu kanwa k’abantu baba baravuye mu giturage bakimukira mu mujyi, bakaba baterwa ipfunwe no gusubira iwabo mu giturage. Kubera ko baba batifuza kugaragaza ko ubuzima bwo mu mujyi bwabananiye, usanga birarira barata ibyitwa ko ari ubukire n’ibintu bihambaye bagezeho mu mujyi. Ariko kandi, iyo usuzumye neza urwego rw’imibereho bihandagaza bavuga ko bagezeho, usanga ubuzima bafite mu mujyi nta cyo burushije ubwo bahoranye mu giturage; usanga na bo bahangana n’ibibazo by’ubukungu kimwe n’abandi bose batuye mu mujyi.

Cyane cyane mu mijyi minini, ni ho abantu bashya baza bashakisha umutekano bibasirwa n’abantu batagira isoni. Kubera iki? Muri rusange, baba batarabona igihe gihagije cyo gushaka incuti z’inkoramutima, kandi baba bari kure y’abagize umuryango wabo. Bityo, nta muntu baba bafite wabagira inama ishobora kubafasha kwirinda imitego yo gukunda ubutunzi irangwa mu buzima bwo mu mujyi.

Josué ntiyaguye mu mutego wo kunywa itabi. Byongeye kandi, yaje kubona ko ubuzima bwo mu mujyi bwasabaga ibirenze ibyo yashoboraga guhihibikanira mu buryo bugira ingaruka nziza. Muri iyo mimerere, iyo ibintu byabaga byitwa ko byagenze neza, ikintu kimwe rukumbi mu by’ukuri umujyi washoboraga kumuha ni inzozi gusa, atari kuzigera akabya. Yabonye ko mu mujyi atari afite umutekano nyakuri; ntiyari uwo kuba mu mujyi. Ibyiyumvo byo kumva nta cyo amaze, ari uwo mu rwego rwo hasi kandi ko nta cyo yagezeho byaramuganjije, maze amaherezo yicisha bugufi asubira iwabo mu giturage.

Yari yaratinye ko abantu bazamukoba. Nyamara, abagize umuryango we hamwe n’incuti nyancuti bamuhaye ikaze babigiranye umutima ususurutse. Bidatinze, yatangiye kumva afite umutekano kurusha uko byari bimeze mu mujyi, aho inzozi za benshi zihinduka inzozi mbi ziteye ubwoba, bitewe n’ukuntu abagize umuryango we bamwakiranye igishyuhirane, akaba yari yongeye kugera mu mimerere yamenyereye y’igiturage kandi akagaragarizwa urukundo n’incuti ze zo mu itorero rya Gikristo. Icyamutangaje, ni uko gukorana na se mu mirima babigiranye umwete, mu by’ukuri byatumaga we n’umuryango we babona amafaranga atubutse kurusha ayo yashoboraga kuzajya ahembwa mu mujyi.

Amafaranga—Aho Ikibazo Kiri Ni He?

Mbese, amafaranga azatuma wumva ufite umutekano? Liz, ukomoka muri Kanada, yagize ati “nkiri muto natekerezaga ko iyo umuntu afite amafaranga nta kintu kimuhangayikisha.” Yaje gukundana n’umugabo wari ukize cyane. Bidatinze barashyingiranywe. Mbese, yumvise afite umutekano? Liz akomeza agira ati “igihe twashyingiranwaga, twari dufite inzu nziza n’imodoka ebyiri, kandi imimerere y’iby’ubukungu twarimo yatwemereraga kubona ikintu icyo ari cyo cyose mu birebana n’ubutunzi, gutembera no kwidagadura. Igitangaje ariko, ni uko nakomezaga guhangayikira amafaranga.” Yasobanuye agira ati “twari dufite byinshi byo guta. Bisa n’aho uko ugenda ugira ibintu byinshi, ari na ko ugenda urushaho kumva ufite umutekano muke. Amafaranga ntiyatubatuye mu ngorane.”

Niba wumva udafite amafaranga ahagije kugira ngo ugire umutekano, ibaze uti ‘ikibazo nyakuri mfite ni ikihe? Mbese, koko ni uko ntafite amafaranga, cyangwa ni uko ntafite ubuhanga bwo gucunga amafaranga mbigiranye ubwenge?’ Liz yatekereje ukuntu yabayeho, maze agira ati “ubu mbona ko ibibazo umuryango wacu wagiraga igihe nari umwana, byaterwaga n’uko twacungaga amafaranga nabi. Twaguraga ibintu dufashe amadeni, kandi ibyo byatumaga buri gihe duhorana imyenda myinshi tugomba kwishyura. Ibyo byatumaga duhangayika.”

Icyakora, muri iki gihe Liz n’umugabo we bumva bafite umutekano mwinshi, nubwo batagifite amafaranga menshi nk’ayo bari bafite mbere. Igihe bigaga ukuri kw’Ijambo ry’Imana, baretse gutegera amatwi amareshyo y’ibyo abantu bavuga barata amafaranga, maze batangira gutegera amatwi ubwenge buva ku Mana, hakubiyemo n’aya magambo agira ati “ariko unyumvira wese azaba amahoro [“azagira umutekano,” NW], adendeze kandi atikanga ikibi” (Imigani 1:33). Bifuzaga ko ubuzima bwabo bwagira ireme kurusha uko konti itubutse muri banki yari gutuma bugira ireme. Ubu, kubera ko Liz n’umugabo we bakorera umurimo w’ubumisiyonari mu gihugu cya kure, bigisha abakire n’abakene ko vuba aha Yehova Imana azazana umutekano nyakuri ku isi hose. Uwo murimo utuma bumva banyuzwe mu buryo bwimbitse, kandi bakumva batuje bitewe n’umugambi uhanitse bakurikirana n’amahame yo mu rwego rwo hejuru bagenderaho, aho kugira ngo biterwe n’inyungu z’iby’umubiri.

Ibuka uku kuri kw’ingenzi: kuba umukire mu by’Imana ni iby’ingirakamaro cyane kurusha kugira ubutunzi bw’umubiri. Mu Byanditswe Byera hose, ntihatsindagirizwa ibyo kugira ubutunzi bw’umubiri, ahubwo hatsindagirizwa ibyo kugira igihagararo cyiza imbere ya Yehova, igihagararo dushobora kugumana binyuriye mu gukomeza gukora ibyo Imana ishaka tubigiranye ukwizera. Kristo Yesu yaduteye inkunga yo kuba ‘abatunzi mu by’Imana” no kwibikira ‘ubutunzi mu ijuru.’—Luka 12:21, 33.

Kuzamuka mu Rwego rw’Imibereho—Uragana He?

Niba hari ikigushutse ukumva ko kugera ku mibereho yo mu rwego rwo hejuru ari bwo buryo bwo kubona umutekano, ibaze uti ‘ni nde wazamutse akagera ku mibereho yo mu rwego rwo hejuru, akagera ubwo yumva afite umutekano nyakuri? Ngomba gukomeza kuzamuka kugeza he kugira ngo ngere kuri urwo rwego?’ Kugira akazi keza bishobora gutuma umuntu yishuka akibwira ko afite umutekano, bigatuma amanjirwa cyangwa se, igiteye agahinda kurushaho, bigatuma agira iherezo ribabaje.

Ibintu by’ukuri byabayeho bigaragaza ko kugira izina ryiza imbere y’Imana bituma umuntu abona umutekano mwinshi kurusha kugira izina ryiza imbere y’abantu. Yehova wenyine ni we ushobora guha abantu impano y’ubuzima bw’iteka. Ibyo bikubiyemo kwandikisha izina ryacu mu gitabo cy’Imana cy’ubugingo, aho kuryandika mu bitabo by’ababaye ibirangirire mu bantu.—Kuva 32:32; Ibyahishuwe 3:5.

Iyo ushyize ku ruhande ibitekerezo byo kugira irari, ubona ute imimerere urimo muri iki gihe, kandi se, ni iki mu by’ukuri ushobora kwitega mu gihe kizaza? Nta muntu n’umwe ufite ibintu byose. Ni nk’uko Umukristo umwe w’umunyabwenge yabivuze, agira ati “byabaye ngombwa ko menya ko mu buzima nta na rimwe ushobora kugira ibintu byose, ahubwo ko ugomba guhitamo.” Ba uhagaze gato maze usome agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Yabariwe Muri Bénin.”

Noneho subiza ibi bibazo: intego y’ingenzi ngomba kugeraho mu buzima ni iyihe? Ni iyihe nzira y’ubusamo yo kuyigeraho? Mbese, naba ndi mu nzira ndende, y’amakorosi kandi itarimo umutekano, kandi mu by’ukuri ibyo nshaka n’ibishoboka mu buryo buhuje n’ukuri, bishobora kugerwaho binyuriye mu yindi nzira itagoranye cyane?

Igihe Yesu yari amaze gutanga inama ku birebana n’agaciro gaciriritse k’ibintu by’umubiri ukagereranyije n’ak’ibintu by’umwuka, yavuze ibyo gukomeza kugira ijisho ‘rireba neza,’ cyangwa riboneza ku kintu runaka (Matayo 6:22). Yagaragaje neza ko ikintu cy’ingenzi mu buzima ari ibintu by’agaciro ko mu buryo bw’umwuka hamwe n’intego zibanda ku izina ry’Imana n’Ubwami bwayo (Matayo 6:9, 10). Ibindi bintu bifite agaciro gake, cyangwa se mu buryo bw’ikigereranyo, si byo ijisho ryacu ribonezaho.

Ibyuma bifotora byinshi byo muri iki gihe bishobora kuboneza ku bintu biri kure n’ibiri hafi. Mbese, nawe wumva ujya kumera utyo? Mbese, ikintu hafi ya cyose ubonye ‘ukibonezaho’—ni ukuvuga ko ubona ari ikintu cy’ingenzi, cyifuzwa, kandi wenda ukaba ugitekerezaho ukirarikiye, wumva ko gishobora kugerwaho? Nubwo ibyo byaba ari ko biri mu rugero ruto, ikintu cy’ingenzi ku Bakristo, ni ukuvuga Ubwami, gishobora mu buryo bworoshye kuzimirira mu mashusho menshi, buri yose ishaka ko ari yo werekezaho ibitekerezo. Inama ikomeye ya Yesu, igira iti “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”—Matayo 6:33.

Kugira Umutekano Uhereye Ubu Ukageza Iteka Ryose

Twese dushobora kuba tujya dutekereza igihe twe n’abo dukunda tuzagira ibintu byiza kurushaho. Icyakora, kubera ko tudatunganye, tukaba turi mu isi idatunganye, kandi ubuzima bwacu bukaba bumara igihe gito uroye, ibyo byose biduhatira kugabanya ibintu dushobora kwiringira kugeraho mu buryo buhuje n’ukuri. Ubu hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi umwanditsi wa Bibiliya asobanuye ati “nongeye kubona munsi y’ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro; ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.”—Umubwiriza 9:11.

Rimwe na rimwe tujya duhugira mu mihihibikano y’ubuzima, ku buryo twibagirwa ikintu cy’ingenzi kurushaho ku birebana n’abo turi bo n’icyo dukeneye mu by’ukuri kugira ngo twumve dufite umutekano nyawo. Tekereza kuri aya magambo ya kera arangwa n’ubwenge: “niba ukunda amafaranga, ntuzigera na rimwe unyurwa; niba umaranira kuba umukire, ntuzigera na rimwe ubona ibyo wifuza byose. Ibyo nta mumaro. Umuntu w’umukozi ashobora kubona ibyokurya bihagije cyangwa ntabibone, ariko nibura ashobora gusinzira neza. Nyamara umukire we, aba afite ibintu byinshi cyane ku buryo arara atagohetse ahangayitse” (Umubwiriza 5:10, 12, Today’s English Version). Koko se, umutekano wawe ushingiye he?

Niba imimerere urimo mu rugero runaka isa n’inzozi za Josué zitari zihuje n’ukuri, mbese, ushobora guhindura imigambi ufite? Abantu bagukunda by’ukuri bazagushyigikira nk’uko abagize umuryango wa Josué hamwe n’incuti ze zo mu itorero rya Gikristo bamushyigikiye. Ushobora kubonera umutekano mwinshi mu mimerere yoroheje uri kumwe n’abantu bagukunda kurusha kuba mu mujyi uri kumwe n’abantu bashobora kugerageza kukurya imitsi.

Niba usanzwe utunze ibintu byinshi, nk’uko byari bimeze kuri Liz n’umugabo we, mbese, ushobora kugira icyo uhindura ku mibereho yawe kugira ngo ukoreshe igihe kinini n’imbaraga nyinshi mu gufasha abandi, baba abakire cyangwa abakene, kugira ngo bamenye iby’Ubwami, bwo buryo bwo kubona umutekano nyakuri?

Niba wari urimo uzamuka mu ntera mu rwego rw’imibereho cyangwa mu kazi, byarushaho kuba byiza utekereje nta buryarya ku mpamvu igusunika. Icyakora, hari ibintu byiza ushobora kuba ufite bishobora gutuma urushaho kwishimira ubuzima. Ariko se, ushobora gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku Bwami—bwo buryo nyakuri bwo kugera ku mutekano urambye? Ibuka amagambo ya Yesu agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Niba wifatanya mu bikorwa binyuranye mu itorero rya Gikristo, uzibonera umutekano ushimishije.

Abantu biringira Yehova n’Ubwami bwe mu buryo bwuzuye, bagubwa neza muri iki gihe, bakumva bafite umutekano ususurutsa umutima kandi bagategerezanya amatsiko umutekano wuzuye wo mu gihe kizaza. Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka; kuko ari iburyo bwanjye, sinzanyeganyezwa. Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, ubwiza bwanjye bukishima, kandi n’umubiri wanjye uzagira amahoro.”—Zaburi 16:8, 9.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Yabariwe Muri Bénin

Iyi nkuru yagiye ivugwa incuro zibarirwa mu bihumbi mu buryo bwinshi bunyuranye. Vuba aha, umukuru w’umudugudu wo muri Bénin muri Afurika y’i Burengerazuba yayibariye bamwe mu bakiri bato mu buryo bukurikira:

Umurobyi yari asubiye imuhira ari mu bwato bwe, maze ahura n’impuguke y’umunyamahanga ikorera muri icyo gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere. Iyo mpuguke yabajije uwo murobyi impamvu yari atashye hakiri kare cyane. Yayishubije ko yashoboraga gutindayo, ariko ko yari amaze kuroba amafi ahagije kugira ngo atunge umuryango we.

Impuguke yaramubajije iti “none se ubundi, igihe cyawe ugikoresha ute?”

Umurobyi yarayishubije ati “ndoba amafi make. Ngakina n’abana banjye. Iyo nyuma ya saa sita hashyushye twese tujya kuruhuka. Nimugoroba dusangirira hamwe. Hanyuma, nkajya kureba incuti zanjye tugacuranga, n’ibindi n’ibindi.”

Iyo mpuguke yamuciye mu ijambo iravuga iti “dore mfite impamyabumenyi ya kaminuza, kandi ibyo bintu narabyize. Nifuzaga kugufasha. Wagombye kumara igihe kirekire kurushaho uroba. Wakunguka byinshi, maze nyuma y’igihe gito ugashobora kwigurira ubwato bunini buruta ubu. Mu gihe waba umaze kubona ubwato bunini, wakomeza kunguka byinshi kurushaho, maze bidatinze ugashobora kugira amato menshi ukoresha mu kuroba.”

Umurobyi yarayibajije ati “hanyuma se?”

Impuguke iti “hanyuma, aho kugira ngo ugurishe amafi ku bantu bajya kuyacuruza, ushobora kujya uyagemurira uruganda cyangwa se nawe ukaba wanatangiza uruganda rwawe bwite rutunganya amafi. Washobora kuva mu mudugudu wawe ukimukira i Cotonou, cyangwa i Paris, cyangwa i New York, maze ibintu byose ukabicunga wibereye iyo. Ndetse ushobora no gutekereza kujyana ubucuruzi bwawe mu isoko ry’imari, maze ukibera umuherwe.”

Umurobyi yarayibajije ati “ubwo se, ibyo byose byafata igihe kingana iki?”

Impuguke yaramushubije iti “wenda nko kuva ku myaka 15 kugera kuri 20.”

Umurobyi yakomeje agira ati “hanyuma se?”

Impuguke yamusobanuriye igira iti “icyo gihe nyine ni bwo ubuzima buba bushishikaje. Hanyuma wafata ikiruhuko cy’iza bukuru. Icyo gihe wakwimuka ukava mu mujyi, aho abantu bose bahora banyuranamo, maze ukajya kwibera mu mudugudu witaruye indi.”

Umurobyi yarayibajije ati “hanyuma se bikagenda bite?”

Iyo mpuguke na yo iti “hanyuma uzabona igihe cyo kuroba udufi duke, gukina n’abana bawe, gufata ikiruhuko cya nyuma ya saa sita mu gihe hazaba hashyushye, nimugoroba uzasangire n’umuryango wawe maze usange incuti zawe mucurange.”

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Mbese, kuzamurwa mu ntera bituma umuntu agira umutekano?

[Amafoto yo ku ipaji ya 8]

Abakristo bagenzi bawe bashishikajwe by’ukuri n’icyatuma ugira umutekano