Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yobora intambwe zawe ukurikije amahame y’Imana

Yobora intambwe zawe ukurikije amahame y’Imana

Yobora intambwe zawe ukurikije amahame y’Imana

‘[Yehova] akwigisha ibikugirira umumaro.’​—YESAYA 48:17.

1. Ni gute Umuremyi ayobora abantu?

MU GIHE abahanga mu bya siyansi biyuha akuya kugira ngo bahishure ibanga ry’isanzure ry’ikirere, batangazwa n’ingufu nyinshi cyane zihunitswe mu kirere kidukikije. Izuba ryacu​—rikaba ari inyenyeri ifite ubunini buciriritse​—ritanga ingufu nk’iz’“ibisasu bya kirimbuzi miriyari 100 bya bombe ya idorojeni biturika buri sogonda.” Umuremyi ashobora gutegeka kandi akayobora ibyo bintu binini cyane biba mu kirere akoresheje imbaraga ze zitagira imipaka (Yobu 38:32; Yesaya 40:26). Byifashe bite se kuri twebwe abantu, twahawe impano yo kwihitiramo ibitunogeye, ubushobozi bwo gusobanukirwa ibintu byo mu rwego rw’umuco, ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu mu buryo buhuje n’ubwenge no gusobanukirwa ibintu by’umwuka? Ni mu buhe buryo Umuremyi wacu yahisemo kutuyobora? Mu buryo burangwa n’urukundo, atuyobora binyuriye ku mategeko ye atunganye n’amahame ye yo mu rwego rwo hejuru, afatanyije n’umutimanama wacu watojwe neza.—2 Samweli 22:31; Abaroma 2:14, 15.

2, 3. Imana yishimira ukuhe kumvira?

2 Imana yishimira ibiremwa byayo bifite ubwenge bihitamo kuyumvira (Imigani 27:11). Aho kutugenera ko tugomba kumvira buhumyi nka za robo zitagira ubwenge, Yehova yaturemanye umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye kugira ngo dushobore kujya dufata ibyemezo byo gukora ibyo gukiranuka tubanje kubitekerezaho.—Abaheburayo 5:14.

3 Yesu, we wagaragaje kamere ya Se mu buryo butunganye, yabwiye abigishwa be ati “muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu” (Yohana 15:14, 15). Mu bihe bya kera, umugaragu nta kundi yashoboraga kubigenza keretse kumvira amategeko ya shebuja. Ku rundi ruhande, abantu bagirana ubucuti binyuriye mu kugaragarizanya imico igera ku mutima. Dushobora kuba incuti za Yehova (Yakobo 2:23). Ubwo bucuti bushimangirwa no kugaragarizanya urukundo. Yesu yashyize isano hagati yo kumvira Imana n’urukundo ubwo yagiraga ati “umuntu nankunda, azitondere ijambo ryanjye, na Data azamukunda” (Yohana 14:23). Kugira ngo Yehova adukunde kandi atuyobore mu mahoro, adutumirira kubaho mu buryo buhuje n’amahame ye.

Amahame y’Imana

4. Ni gute wasobanura ijambo amahame?

4 Ijambo amahame risobanura iki? Ijambo ihame risobanurwa ko ari “ukuri rusange cyangwa kw’ibanze: itegeko, inyigisho, cyangwa igitekerezo byumvikana neza kandi by’ibanze, aho andi mategeko cyangwa inyigisho bishingiye cyangwa byakomotse” (Webster’s Third New International Dictionary). Kwiga Bibiliya ubigiranye ubwitonzi bihishura ko Data wo mu ijuru atanga amabwiriza y’ibanze yerekeranye n’imimerere itandukanye hamwe n’ibice binyuranye bigize imibereho yacu. Ibyo abikora yifuza ko twazungukirwa iteka ryose. Ibyo bihuje n’ibyo Umwami w’umunyabwenge Salomo yanditse muri aya magambo ngo “mwana wanjye, umva, kandi emera amagambo yanjye; ni bwo imyaka yo kubaho kwawe izagwira. Nakwigishije ingeso z’ubwenge; nakuyoboye mu nzira zitunganye” (Imigani 4:10, 11). Amahame y’ibanze atangwa na Yehova agira ingaruka ku mishyikirano tugirana na we hamwe na bagenzi bacu, ku gusenga kwacu no ku mibereho yacu ya buri munsi (Zaburi 1:1). Reka dusuzume amwe muri ayo mahame y’ibanze.

5. Tanga ingero z’amahame amwe n’amwe y’ibanze.

5 Ku bihereranye n’imishyikirano tugirana na Yehova, Yesu yaravuze ati “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Byongeye kandi, Imana itanga amahame afitanye isano n’ibyo tugirira bagenzi bacu, urugero nk’Itegeko rya Zahabu, rigira riti “nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe” (Matayo 7:12; Abagalatiya 6:10; Tito 3:2). Ku birebana no gusenga, tugirwa inama igira iti “duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe” (Abaheburayo 10:24, 25). Naho ku bihereranye n’ibice binyuranye bigize imibereho yacu ya buri munsi, intumwa Pawulo yaravuze iti “iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana” (1 Abakorinto 10:31). Mu Ijambo ry’Imana, hari andi mahame atabarika.

6. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’amahame n’amategeko?

6 Amahame ni ukuri gufatika, kw’ibanze, kandi Abakristo b’abanyabwenge bitoza kuyakunda. Yehova yahumekeye Salomo kugira ngo yandike ati “ita ku magambo yanjye; teger[a] ugutwi ibyo mvuga. Ntibive imbere y’amaso yawe, ubikomeze mu mutima wawe imbere. Kuko ari byo bugingo bw’ababibonye, bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose” (Imigani 4:20-22). Ni irihe tandukaniro riri hagati y’amahame n’amategeko? Amahame ni yo ashyiriraho amategeko urufatiro. Amategeko, yo usanga akunze kugusha ku ngingo, ashobora kuba akwiriye mu gihe runaka cyihariye cyangwa imimerere, ariko amahame yo nta gihe agenerwa (Zaburi 119:111). Amahame y’Imana ntiyigera aba karahanyuze cyangwa ngo avanweho. Amagambo yahumetswe yavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ni ukuri, amagambo agira ati “ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.”—Yesaya 40:8.

Tekereza Kandi Ukore Ibintu Ushingiye ku Mahame

7. Ni gute Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo gutekereza no gukora ibintu dushingiye ku mahame?

7 Incuro nyinshi, “ijambo ry’Imana yacu” ridutera inkunga yo gutekereza no gukora ibintu dushingiye ku mahame. Igihe basabaga Yesu kuvuga muri make ibikubiye mu Mategeko, yavuze interuro ebyiri mu magambo ahinnye—imwe ikaba yaratsindagirizaga ibihereranye no gukunda Yehova, indi igatsindagiriza ibyo gukunda bagenzi bacu (Matayo 22:37-40). Mu kubigenza atyo, Yesu yasubiyemo amahame y’ibanze yo mu Mategeko ya Mose yari yaravuzwe mu buryo buhinnye mbere y’aho, ayavugaho igice. Ayo mahame aboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4, 5, hagira hati “Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine, ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.” Nanone kandi, biragaragara ko Yesu yazirikanaga amabwiriza yatanzwe n’Imana aboneka mu Balewi 19:18. Amagambo asoza igitabo cy’Umubwiriza yanditswe n’Umwami Salomo, akaba asobanutse neza, agusha ku ngingo kandi afite imbaraga, agaragaza mu buryo buhinnye amategeko menshi y’Imana, agira ati “iyi ni yo ndunduro y’ijambo byose byarumviswe. Wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza, cyangwa ikibi.”—Umubwiriza 12:13, 14; Mika 6:8.

8. Kuki kwiyumvisha mu buryo buhamye amahame y’ibanze ya Bibiliya ari uburinzi?

8 Kwiyumvisha ayo mahame y’ibanze mu buryo buhamye bishobora kudufasha gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa andi mabwiriza asobanutse kurushaho. Byongeye kandi, niba tudasobanukiwe ayo mahame y’ibanze mu buryo bunonosoye kandi tukaba tutayemera, hari ubwo tutazashobora gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge, kandi ukwizera kwacu gushobora guhungabana mu buryo bworoshye (Abefeso 4:14). Niducengeza ayo mahame mu bwenge bwacu no mu mutima wacu, tuzaba twiteguye kuyifashisha mu gufata imyanzuro. Iyo tuyashyize mu bikorwa tuzi icyo dukora, bigira ingaruka nziza.—Yosuwa 1:8; Imigani 4:1-9.

9. Kuki atari ko buri gihe biba byoroshye kwiyumvisha no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya?

9 Kwiyumvisha no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya ntibyoroshye, nk’uko bimeze ku bihereranye no gukurikiza amategeko runaka. Twebwe abantu badatunganye dushobora kwihunza imihati ikenewe kugira ngo tugere ku mwanzuro dukoresheje ibitekerezo bihuje n’ubwenge, dushingiye ku mahame. Dushobora guhitamo ko twabwirwa itegeko ryihariye mu gihe duhanganye n’ikibazo cyo gufata umwanzuro cyangwa ikibazo cy’ingorabahizi. Rimwe na rimwe, dushobora gushakira ubuyobozi ku Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka—wenda nk’umusaza w’itorero—twiteze ko yatubwira itegeko ryihariye rirebana n’imimerere yacu. Nyamara kandi, Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bishobora kuba nta tegeko ryihariye bitanga, kandi n’iyo twarihabwa, rishobora kutatuyobora mu bihe byose no mu mimerere yose. Ushobora kwibuka ko hari umugabo wabajije Yesu ati “mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.” Aho kugira ngo Yesu yihutire gutanga itegeko ryari guhosha amakimbirane yari hagati y’abo bavandimwe, yamuhaye ihame rusange agira ati “mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose.” Muri ubwo buryo, Yesu yatanze ihame ryabaye ingirakamaro icyo gihe kandi rikaba rikitubereye ingirakamaro no muri iki gihe.—Luka 12:13-15.

10. Ni gute kugira imyifatire ihuje n’amahame bihishura intego dufite mu mutima wacu?

10 Wenda ushobora kuba warabonye abantu bakunze kumvira amategeko babigiranye akangononwa, bitewe n’uko baba batinya guhanwa. Kubahiriza amahame bivanaho iyo myifatire. Imiterere y’amahame ubwayo isunikira abagengwa na yo kuyitabira babivanye ku mutima. Mu by’ukuri, amahame menshi ntajyanirana n’igihano cy’ako kanya ku batayakurikiza. Ibyo bituma tubona uburyo bwo kugaragaza impamvu twumvira Yehova, ni ukuvuga igishishikaza umutima wacu icyo ari cyo. Tubonera urugero ku kuntu Yozefu yanze kwemera icyifuzo cy’umugore wa Potifari wamusabaga ko bagirana imibonano y’ibitsina. Nubwo Yehova yari ataragatanga amategeko yanditswe abuzanya ubusambanyi kandi hakaba nta gihano Imana yari yarageneye umuntu wari kugirana imibonano y’ibitsina n’umugore w’undi mugabo, Yozefu yari azi amahame yagengaga ibyo kudahemukirana kw’abashakanye kwategetswe n’Imana (Itangiriro 2:24; 12:18-20). Duhereye ku buryo yabyifashemo, dushobora kubona ko ayo mahame yamugizeho ingaruka mu buryo bukomeye, kuko yagize ati “nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”—Itangiriro 39:9.

11. Ni mu bihe bintu Abakristo bifuza kuyoborwamo n’amahame ya Yehova?

11 Muri iki gihe, Abakristo bifuza kuyoborwa n’amahame ya Yehova mu birebana n’ibintu bya bwite, urugero nko guhitamo incuti twifatanya na zo, imyidagaduro, umuzika n’ibyo dusoma (1 Abakorinto 15:33; Abafilipi 4:8). Uko tugenda turushaho kumenya, gusobanukirwa no gukunda Yehova n’amahame ye, ni na ko umutimanama wacu, ni ukuvuga imico myiza dufite, uzadufasha gushyira mu bikorwa amahame y’Imana mu mimerere iyo ari yo yose duhangana na yo, ndetse no mu bintu bya bwite rwose. Kubera ko tuzaba tuyoborwa n’amahame ya Bibiliya, ntituzashakisha mu mategeko y’Imana impamvu z’urwitwazo zituma tutayakurikiza; ndetse nta n’ubwo tuzigana abagerageza kureba urugero bashobora kugezamo mu by’ukuri batishe itegeko runaka. Tuzi ko kugira iyo mitekerereze ari ukwigirira nabi kandi ko byangiza.—Yakobo 1:22-25.

12. Ni uruhe rufunguzo rwadufasha kuyoborwa n’amahame y’Imana?

12 Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bazi ko urufunguzo rwabafasha gukurikiza amahame y’Imana ari ukwifuza kumenya uko Yehova abona ibintu. Umwanditsi wa Zaburi yaduteye inkunga agira ati “mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi” (Zaburi 97:10). Mu Migani 6:16-19, havuga urutonde rw’ibintu bimwe na bimwe Imana ibona ko ari bibi, hagira hati “hariho ibintu bitandatu, ndetse birindwi, Uwiteka yanga, bimubera ikizira; ni ibi: amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza, umutima ugambirira ibibi, amaguru yihutira kugira urugomo, umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma, n’uteranya abavandimwe.” Iyo icyifuzo cyo kwigana Yehova mu bihereranye n’uko abona ibyo bintu by’ibanze ari cyo kigenga imibereho yacu, kubaho mu buryo buhuje n’amahame ye biba akamenyero ka buri gihe.—Yeremiya 22:16.

Kugira Intego Nziza Ni Ngombwa

13. Ni iyihe mitekerereze Yesu yatsindagirije mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi?

13 Kumenya no gushyira mu bikorwa amahame, nanone biturinda kugwa mu mutego wo kuyoboka Imana mu buryo budafashije kandi bwa nyirarureshwa. Hari itandukaniro hagati yo gukurikiza amahame no kumvira amategeko mu buryo butagoragozwa. Ibyo Yesu yabigaragaje neza mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi (Matayo 5:17-48). Wibuke ko abari bateze Yesu amatwi bari Abayahudi; bityo imyifatire yabo igomba kuba yaragengwaga n’Amategeko ya Mose. Ariko kandi, mu by’ukuri, bari bafite imitekerereze ikocamye ku birebana n’Amategeko. Bari barageze ubwo bibanda ku rwandiko rw’Amategeko aho kwibanda ku cyo yari agamije. Kandi bibandaga ku migenzo yabo, bakayirutisha inyigisho z’Imana (Matayo 12:9-12; 15:1-9). Ingaruka zabaye iz’uko abantu muri rusange batigishijwe gutekereza bashingiye ku mahame.

14. Ni gute Yesu yafashije abari bamuteze amatwi gutekereza bashingiye ku mahame?

14 Mu buryo bunyuranye n’ubwo, mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yatanze amahame mu bintu bitanu birebana n’umuco, ari byo uburakari, ishyingiranwa no gutana kw’abashakanye, amasezerano, kwihorera no gukunda no kwanga. Muri buri kimwe, Yesu yagaragaje inyungu zituruka ku gukurikiza ihame ricyerekeyeho. Nguko uko Yesu yatumye abigishwa be bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Urugero, ku bihereranye n’ubusambanyi, ihame yaduhaye ntiriturinda mu byo dukora gusa, ahubwo nanone riturinda mu bitekerezo byacu no mu byifuzo byacu. Yagize ati “umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.”—Matayo 5:28.

15. Ni gute dushobora kwirinda imyifatire yo gushaka gukurikiza amategeko mu buryo butagoragozwa?

15 Urwo rugero rugaragaza ko tutagomba na rimwe kuzigera twibagirwa intego n’umugambi by’amahame ya Yehova. Nta gushidikanya ko tutagomba gushaka kwemerwa n’Imana binyuriye mu kugira imyifatire myiza mu buryo bw’urwiyerurutso. Yesu yagaragaje ko iyo myifatire yari ikocamye binyuriye mu kwerekeza ku mbabazi z’Imana n’urukundo rwayo (Matayo 12:7; Luka 6:1-11). Mu gukurikiza amahame ya Bibiliya, tuzirinda kugerageza gukurikiza mu mibereho yacu (cyangwa gusaba abandi ko bakurikiza mu mibereho yabo) urutonde rw’amategeko arengera inyigisho za Bibiliya, y’ibyo tugomba gukora n’ibyo tutagomba gukora. Tuzarushaho guhangayikishwa n’amahame arebana n’urukundo no kumvira Imana aho guhangayikishwa n’imiterere y’ugusenga kwacu.—Luka 11:42.

Ingaruka Zishimishije

16. Tanga ingero z’amahame amategeko amwe n’amwe yo muri Bibiliya ashingiyeho.

16 Mu gihe twihatira kumvira Yehova, ni iby’ingenzi kumenya ko amategeko ye ashingiye ku mahame y’ibanze. Urugero, Abakristo bagomba kwirinda gusenga ibigirwamana, ubusambanyi no gukoresha nabi amaraso (Ibyakozwe 15:28, 29). Ni iki Umukristo ashingiraho igihagararo agira kuri ibyo bintu? Imana ikwiriye gusengwa nta kindi tuyibangikanyije na cyo; tugomba kuba indahemuka ku wo twashakanye; kandi Yehova ni we Nyir’ugutanga Ubuzima. (Itangiriro 2:24; Kuva 20:5; Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Gusobanukirwa ayo mahame amategeko ashingiyeho, bituma kuyemera no gukurikiza andi mategeko afitanye isano na yo birushaho kutworohera.

17. Ni izihe ngaruka nziza zishobora guturuka ku kwiyumvisha no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya?

17 Uko tugenda twiyumvisha amahame ayo mategeko ashingiyeho kandi tukayashyira mu bikorwa, tubona ko ari twe agirira umumaro. Imigisha yo mu buryo bw’umwuka ubwoko bw’Imana bubona, incuro nyinshi igendana n’inyungu zifatika. Urugero, abazibukira kunywa itabi, bakagira imibereho izirana n’ubwiyandarike kandi bakubahiriza ukwera kw’amaraso, baba birinze indwara zimwe na zimwe zishobora kubahitana. Mu buryo nk’ubwo, kubaho mu buryo buhuje n’ukuri twize muri Bibiliya bishobora kutwungura mu bihereranye n’ubukungu, mu mibanire yacu n’abandi cyangwa mu rwego rw’umuryango. Inyungu izo ari zo zose nk’izo zifatika zigaragaza agaciro k’amahame ya Yehova, zikagaragaza ko ari ingirakamaro by’ukuri. Ariko kandi, kubona izo nyungu z’ingirakamaro ubwabyo si yo mpamvu y’ingenzi ituma dushyira mu bikorwa amahame y’Imana. Abakristo b’ukuri bumvira Yehova bitewe n’uko bamukunda, kubera ko bakwiriye kumusenga, kandi babikora bitewe n’uko ari cyo kintu gikwiriye kigomba gukorwa.—Ibyahishuwe 4:11.

18. Niba twifuza kuba Abakristo bamerewe neza, ni iki kigomba kutuyobora mu mibereho yacu?

18 Kwemera kuyoborwa n’amahame ya Bibiliya mu mibereho yacu bituma tugira imibereho yo mu rwego rwo hejuru, ubwayo ikaba ishobora kureshya abandi bakagana mu nzira y’Imana. Icy’ingenzi kurushaho, imibereho yacu ihesha Yehova icyubahiro. Tubona ko Yehova ari Imana yuje urukundo by’ukuri itwifuriza icyatubera cyiza cyane kuruta ibindi. Iyo dufashe imyanzuro ihuje n’amahame ya Bibiliya maze tukabona ukuntu Yehova aduha imigisha, turushaho kumva dufitanye na we imishyikirano ya bugufi. Ni koko, turushaho kugirana na Data wo mu ijuru imishyikirano yuje urukundo.

Mbese, Uribuka?

• Ihame ni iki?

• Amahame atandukaniye he n’amategeko?

• Kuki ari iby’ingirakamaro ko dutekereza kandi tugakora ibintu dushingiye ku mahame?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 20]

Umusore w’Umukristo witwa Wilson ukomoka muri Gana, yamenyeshejwe ko mu minsi mike yari kwirukanwa ku kazi ke. Ku munsi wa nyuma yagombaga gukora, yashinzwe koza imodoka y’umuyobozi mukuru w’ikigo yakoragamo. Mu gihe Wilson yabonaga akayabo k’amafaranga muri iyo modoka, umukuriye yamubwiye ko ari Imana yari yohereje ayo mafaranga kubera ko uwo munsi ari bwo Wilson yari kwirukanwa ku kazi. Nyamara, Wilson yashyize mu bikorwa amahame ya Bibiliya arebana no kuba inyangamugayo, maze asubiza umuyobozi ayo mafaranga. Uwo muyobozi ntiyahise aha Wilson akazi gahoraho gusa, ahubwo ako kanya yanamuzamuye mu ntera, amugira umukozi wo mu rwego rwo hejuru w’icyo kigo, bitewe n’uko byamutangaje kandi bikamushimisha.—Abefeso 4:28.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 21]

Rukia ni umugore wo muri Alubaniya uri mu kigero cy’imyaka 60. Yamaze imyaka isaga 17 atavugana na musaza we bitewe n’ubwumvikane buke bwari mu muryango wabo. Yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova maze amenya ko Abakristo b’ukuri bagomba kubana amahoro n’abandi, ntibabike inzika. Yakesheje ijoro asenga, maze ajya kwa musaza we igitima kidiha. Umwisengeneza we ni we wamukinguriye. Kubera ko byari bimutangaje, yabajije Rukia ati ‘ni nde wapfuye? Uzanywe n’iki hano?’ Rukia yasabye ko yabonana na musaza we. Yasobanuye atuje ko kwiga ibihereranye n’amahame ya Bibiliya hamwe n’ibyerekeye Yehova byari byamusunikiye kuza kwiyunga na musaza we. Nyuma yo gusuka amarira no guhoberana, bakoze ibirori bizihiza icyo gikorwa cyihariye cyo kongera gushyikirana!—Abaroma 12:17, 18.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Matayo 5:27, 28.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Matayo 5:3.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Matayo 5:24.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

“Abonye abantu benshi azamuka umusozi, amaze kwicara abigishwa be baramwegera. Aterura amagambo [arabigisha].”​—MATAYO 5:1, 2.