Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Igihe Yohana yabonaga “[imbaga y’]abantu benshi” bakora umurimo wera mu rusengero rwa Yehova, uwo murimo bawukoreraga mu kihe gice cy’urusengero?​—Ibyahishuwe 7:9-15.

Bihuje n’ubwenge kuvuga ko abagize imbaga y’abantu benshi basengera Yehova muri rumwe mu ngo zo ku isi z’urusengero rwe rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, cyane cyane urushushanywa n’urugo rw’inyuma mu rusengero rwa Salomo.

Mu bihe byashize, byari byaragiye bivugwa ko imbaga y’abantu benshi ikorera mu rugo rwo mu buryo bw’umwuka rushushanya Urugo rw’Abanyamahanga rwariho mu gihe cya Yesu. Ariko kandi, ubushakashatsi burambuye bwakozwe bwaje guhishura ko hari nibura impamvu eshanu zigaragaza ko atari byo. Iya mbere, ni uko ibintu byose biranga urusengero rwa Herode atari ko bifite icyo bishushanya mu rusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova. Urugero, urusengero rwa Herode rwari rufite Urugo rw’Abagore n’Urugo rwa Isirayeli. Abagabo n’abagore bose bemererwaga kwinjira mu Rugo rw’Abagore, ariko abagabo ni bo bonyine bemererwaga kwinjira mu Rugo rwa Isirayeli. Mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova, abagabo n’abagore ntibatandukanywa muri gahunda yabo yo gusenga (Abagalatiya 3:28, 29). Ku bw’ibyo, nta cyo Urugo rw’Abagore n’Urugo rwa Isirayeli bishushanya mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka.

Icya kabiri, nta Rugo rw’Abanyamahanga rwagaragaraga mu bishushanyo mbonera byatanzwe n’Imana by’urusengero rwa Salomo cyangwa urusengero Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa; kandi nta n’ubwo urwo rugo rwari mu rusengero Zerubabeli yongeye kubaka. Ku bw’ibyo rero, nta mpamvu yo kuvuga ko Urugo rw’Abanyamahanga rugomba kugira icyo rushushanya muri gahunda yo gusengera Yehova mu rusengero rwe rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, cyane cyane mu gihe twaba tumaze gusuzuma iyi ngingo ikurikira.

Icya gatatu, Urugo rw’Abanyamahanga rwubatswe n’umwami Herode wo muri Edomu agamije kwikuza no kwihakirwa ku Baroma. Birashoboka ko Herode yaba yaratangiye imirimo yo gusana urusengero rwubatswe na Zerubabeli ahagana mu mwaka wa 18 cyangwa wa 17 M.I.C. Igitabo cyitwa The Anchor Bible Dictionary gisobanura kigira kiti “imyubakire yo mu bwami bwa kera bw’i Burengerazuba bwa Roma . . . yasabaga ko hubakwa urusengero runini ruruta izo mu mijyi y’iburasirazuba.” Ariko kandi, ibipimo by’urusengero ubwarwo byari byarashyizweho. Icyo gitabo kigira kiti “nubwo Urusengero rwagombaga kugira ibipimo bimwe n’iby’izarubanjirije [urwa Salomo n’urwa Zerubabeli], Umusozi wari wubatsweho Urusengero wari mugari.” Ku bw’ibyo, Herode yaguye akarere k’urusengero yongeraho icyaje kwitwa Urugo rw’Abanyamahanga muri iki gihe. Mbese, inyubako yubatswe muri iyo mimerere yari kugira icyo ishushanya muri gahunda y’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova?

Icya kane, ni uko abantu hafi ya bose—ari impumyi, ibirema n’Abanyamahanga batakebwe—bashoboraga kwinjira mu Rugo rw’Abanyamahanga (Matayo 21:14, 15). Ni iby’ukuri ko urwo rugo rwari rufitiye akamaro Abanyamahanga benshi batari barakebwe bifuzaga gutambira Imana ibitambo. Kandi muri urwo rugo, ni ho rimwe na rimwe Yesu yabaga ari igihe yabaga ageza ijambo ku mbaga y’abantu, kandi incuro ebyiri yahirukanye abacuruzi n’abavunjaga amafaranga, ababwira ko bari barasuzuguje inzu ya Se (Matayo 21:12, 13; Yohana 2:14-16). Icyakora, igitabo cyitwa The Jewish Encyclopedia kigira kiti “urwo rugo rw’inyuma, rwose nta hantu na hamwe rwari ruhuriye n’Urusengero. Ubutaka bw’aho rwari rwubatswe ntibwari ubwera, kandi rwashoboraga kwinjirwamo n’umuntu uwo ari we wese.”

Icya gatanu, ijambo ry’Ikigiriki (hi·e·ron’) rihindurwamo “urusengero,” rikoreshwa ryerekeza ku Rugo rw’Abanyamahanga, “ryerekeza ku nyubako yose uko yakabaye, aho kwerekeza mu buryo bwihariye ku Rusengero ubwarwo,” nk’uko bivugwa mu gitabo cyitwa A Handbook on the Gospel of Matthew, cyanditswe na Barclay M. Newman na Philip C. Stine. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, ijambo ry’Ikigiriki (na·os’) ryahinduwemo “urusengero” mu iyerekwa rya Yohana rihereranye n’imbaga y’abantu benshi ryo, ryerekeza ku rusengero ubwarwo. Ku birebana n’urusengero rw’i Yerusalemu, hafi buri gihe riba ryerekeza ku Hera Cyane cyangwa inzu y’urusengero. Rimwe na rimwe rihindurwamo “ingoro.”—Matayo 27:5, 51; Luka 1:9, 21.

Abagize imbaga y’abantu benshi bizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Ni abantu batanduye mu buryo bw’umwuka, kubera ko “bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.” Ku bw’ibyo, babarwaho gukiranuka bafite ibyiringiro byo kuzaba incuti z’Imana no kuzarokoka umubabaro ukomeye (Yakobo 2:23, 25). Mu buryo bwinshi, bameze nk’abantu bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi muri Isirayeli bagandukiraga isezerano ry’Amategeko bagasenga Imana bari kumwe n’Abisirayeli.

Birumvikana ariko ko abo bantu bahindukiriye idini rya Kiyahudi batakoreraga mu rugo rw’imbere, aho abatambyi bakoreraga imirimo yabo. Kandi abagize imbaga y’abantu benshi ntibari mu rugo rw’imbere rw’urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, urwo rugo rukaba rugereranya imimerere abagize “ubwoko bw’abatambyi bwera” bwa Yehova barimo yo kuba barasizwe n’umwuka mu gihe bakiri hano ku isi (1 Petero 2:5). Ariko kandi, nk’uko umwe mu bakuru bo mu ijuru yabibwiye Yohana, abagize imbaga y’abantu benshi mu by’ukuri bari mu rusengero, ntibari inyuma y’urusengero mu kintu cyagereranywa n’Urugo rw’Abanyamahanga rwo mu buryo bw’umwuka. Bari mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka itanduye, ikiranuka, yashushanywaga n’urugo rw’inyuma rw’urusengero rwa Salomo. Mbega ukuntu ibyo ari igikundiro! Kandi se, mbega ukuntu bitsindagiriza ukuntu buri wese muri bo agomba gukomeza kuba umuntu utanduye mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco igihe cyose!

[Imbonerahamwe/Ifoto yo ku ipaji ya 31]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Urusengero rwa Salomo

1. Ahera Cyane

2. Urugo rw’Imbere

3. Urugo rw’Inyuma

4. Ingazi Zijya mu Rugo rw’Urusengero