Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kubahiriza ibyo Imana isaba bihesha Yehova ikuzo

Kubahiriza ibyo Imana isaba bihesha Yehova ikuzo

Kubahiriza ibyo Imana isaba bihesha Yehova ikuzo

“Nzayihimbarisha ishimwe ry’ibyo yankoreye.”​—ZABURI 69:31, umurongo wa 30 muri Biblia Yera.

1. (a) Kuki dukwiriye guhesha Yehova ikuzo? (b) Ni gute tumuhimbarisha ishimwe ry’ibyo yadukoreye?

YEHOVA ni Imana ishoborabyose, Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi akaba n’Umuremyi. Ku bw’ibyo, izina rye n’imigambi ye bikwiriye gusingizwa. Guha Yehova ikuzo bisobanura kumuha agaciro cyane, kumusingiza no kumuhesha icyubahiro binyuriye mu magambo no mu bikorwa. Kugira ngo tumuhimbarishe “ishimwe ry’ibyo yadukoreye,” bisaba ko buri gihe tuba abantu bashimira ku bw’ibyo adukorera muri iki gihe n’ibyo azadukorera mu gihe kizaza. Imyifatire tugomba kugira igaragazwa mu Byahishuwe 4:11, aho ibiremwa by’umwuka byizerwa byo mu ijuru bigira biti “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse.” Ni gute duhesha Yehova ikuzo? Tubikora binyuriye mu kwiga ibimwerekeyeho hanyuma tugakora ibyo adusaba. Twagombye kugira ibyiyumvo nk’ibyo umwanditsi wa Zaburi yari afite ubwo yagiraga ati “unyigishe gukora ibyo ushaka; kuko ari wowe Mana yanjye.”—Zaburi 143:10.

2. Ni gute Yehova afata abamuhesha ikuzo n’abatamuhesha ikuzo?

2 Yehova aha agaciro abamuhesha ikuzo. Ni yo mpamvu avugwaho kuba ‘agororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Ingororano abaha ni iyihe? Yesu yasenze Se wo mu ijuru agira ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Ni koko, ‘abahimbarisha [Yehova] ishimwe ry’ibyo yabakoreye,’ “bazaragwa igihugu, bakibemo iteka” (Zaburi 37:29). Ku rundi ruhande, “nta ngororano y’umuntu mubi” (Imigani 24:20). Kandi muri iyi minsi y’imperuka, tugomba kwimiriza imbere guhesha Yehova ikuzo bitewe n’uko vuba aha azarimbura ababi maze akarinda abakiranutsi. Bibiliya igira iti “isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17; Imigani 2:21, 22.

3. Kuki tugomba kwitondera ibikubiye mu gitabo cya Malaki?

3 Ibyo Yehova ashaka bigaragazwa muri Bibiliya, kubera ko “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Iryo Jambo ry’Imana rikubiyemo inkuru nyinshi zigaragaza ukuntu Yehova aha umugisha abamuhesha ikuzo n’uko bigendekera abatabikora. Imwe muri izo nkuru irarebana n’ibyabaye muri Isirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Malaki. Ahagana mu mwaka wa 443 M.I.C., igihe Nehemiya yategekaga u Buyuda, Malaki yanditse igitabo cyitiriwe izina rye. Icyo gitabo gifite imbaraga kandi gishishikaje gikubiyemo inyigisho n’ubuhanuzi “byandikiwe kuduhugura, twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe” (1 Abakorinto 10:11). Kwitondera amagambo yavuzwe na Malaki bishobora kudufasha kwitegura “umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba,” ubwo Yehova azarimbura iyi gahunda mbi y’ibintu.—Malaki 3:23 (4:5 muri Biblia Yera).

4. Ni izihe ngingo esheshatu igice cya 1 cy’igitabo cya Malaki cyerekezaho ibitekerezo byacu?

4 Ni gute igitabo cya Malaki, cyanditswe kera cyane ubu hakaba hashize imyaka isaga 2.400, cyadufasha muri iki kinyejana cya 21 kwitegura uwo munsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba? Igice cya mbere cyerekeza ibitekerezo byacu ku ngingo nibura esheshatu z’ingenzi zigira uruhare mu gutuma duhimbarisha Yehova ishimwe ry’ibyo yadukoreye kugira ngo twemerwe na we kandi tuzabone ubuzima bw’iteka: (1) Yehova akunda ubwoko bwe. (2) Tugomba kugaragaza ko duha agaciro ibintu byera. (3) Yehova aba yiteze ko tumuha ibyiza kuruta ibindi mu byo dutunze. (4) Ugusenga k’ukuri gushingiye ku rukundo ruzira ubwikunde, ntigushingiye ku mururumba. (5) Umurimo Imana yemera si umurimo uvunanye ukorwa mu buryo bw’umuhango gusa. (6) Buri wese muri twe afite icyo azabazwa n’Imana. Ku bw’ibyo rero, muri iki gice kibanza mu bice bitatu byibanda ku gitabo cya Malaki, nimucyo dusuzume buri ngingo imwe imwe muri izo, mu gihe dusesengura igice cya 1 cy’igitabo cya Malaki.

Yehova Akunda Ubwoko Bwe

5, 6. (a) Kuki Yehova yakunze Yakobo? (b) Nitwigana umuco wa Yakobo wo kuba yari uwizerwa, ni iki dushobora kwitega?

5 Urukundo rwa Yehova rugaragarira neza mu mirongo ibanza y’igitabo cya Malaki. Icyo gitabo kibimburirwa n’amagambo agira ati “ijambo ry’Uwiteka yahanuriye Abisirayeli.” Hanyuma, Imana igira iti “narabakunze.” Mu gutanga urugero, muri uwo murongo nanone Yehova yaravuze ati “nakunze Yakobo.” Yakobo ni umuntu wizeraga Yehova. Nyuma y’igihe runaka, Yehova yahinduye izina rya Yakobo amwita Isirayeli, kandi Yakobo yabaye sekuruza w’ishyanga rya Isirayeli. Ibyo byatewe n’uko Yakobo yari umugabo wari ufite ukwizera, ku buryo yakundwaga na Yehova. Bamwe mu bari bagize iryo shyanga bagaragaje imyifatire nk’iyo Yakobo yagaragaje imbere ya Yehova na bo yarabakunze.—Malaki 1:1, 2.

6 Niba dukunda Yehova kandi tukifatanya akaramata n’ubwoko bwe, dushobora kubonera ihumure mu magambo aboneka muri 1 Samweli 12:22, hagira hati “Uwiteka ntazahemukira abantu be ku bw’izina rye rikuru.” Yehova akunda ubwoko bwe kandi amaherezo azabugororera ubuzima bw’iteka. Ni yo mpamvu dusoma ngo “wiringire Uwiteka, ukore ibyiza; guma mu gihugu, ukurikize umurava. Kandi wishimire Uwiteka, na we azaguha ibyo umutima wawe usaba” (Zaburi 37:3, 4). Kuba dukunda Yehova bikubiyemo ingingo ya kabiri tubwirwa muri Malaki igice cya 1.

Garagaza ko Uha Agaciro Ibintu Byera

7. Kuki Yehova yanze Esawu?

7 Nk’uko tubisoma muri Malaki 1:2, 3, mu gihe Yehova yari amaze kuvuga ati “nakunze Yakobo,” yaravuze ati “Esawu ndamwanga.” Kuki ibyo byari bimeze bityo? Yakobo yahaye Yehova ikuzo, ariko umuvandimwe we bavukanye ari impanga ari we Esawu, ntiyabikora. Nanone, Esawu yitwaga Edomu. Muri Malaki 1:4, igihugu cya Edomu cyitwa igihugu cyo gukiranirwa, kandi abaturage bacyo baramaganwa. Esawu yahawe izina rya Edomu (risobanurwa ngo “Gitukura”) nyuma y’aho agurishirije Yakobo ubutware bwe bw’agaciro bwo kuba umwana w’imfura, abuguranye imboga zitukura. Mu Itangiriro 25:34 hagira hati “uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe.” Intumwa Pawulo yateye bagenzi bayo bahuje ukwizera inkunga yo ‘kwirinda ngo hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana, nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe.’—Abaheburayo 12:14-16.

8. Ni iki cyatumye Pawulo agereranya Esawu n’umusambanyi?

8 Kuki Pawulo yagereranyije Esawu n’umusambanyi? Ni ukubera ko kugira imitekerereze nk’iya Esawu bishobora gutuma umuntu ananirwa guha agaciro ibintu byera. Amaherezo kandi ibyo bishobora gutuma agwa mu byaha bikomeye, urugero nk’ubusambanyi. Ku bw’ibyo, buri wese muri twe yakwibaza ati ‘mbese, hari igihe njya ngerageza gutanga umurage wanjye wa Gikristo—ni ukuvuga ubuzima bw’iteka—nkaba nawugurana ibintu by’igihe gito nk’imbehe y’isupu y’imboga? Mbese, hari ubwo wenda naba nsuzugura ibintu byera?’ Esawu yari afite icyifuzo cyo guhaza ibyifuzo bye by’umubiri huti huti. Yabwiye Yakobo ati “[ngirira vuba] ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse” (Itangiriro 25:30). Ikibabaje ni uko hari bamwe mu bagaragu b’Imana, mu by’ukuri bagiye bavuga bati “ngirira vuba! Kuki umuntu yategereza ishyingiranwa ryubahwa?” Icyifuzo cyo guhaza irari ry’ibitsina, icyo ibyo byaba bisaba cyose, cyababereye nk’imbehe y’isupu y’imboga.

9. Ni gute twakomeza gutinya Yehova mu buryo burangwa no kumwubaha?

9 Ntituzigere na rimwe dusuzugura ibintu byera binyuriye mu kutita ku byo kwirinda ubwiyandarike, kutita ku gushikama no kutita ku murage wacu wo mu buryo bw’umwuka. Aho kuba nka Esawu, nimucyo tube nka Yakobo wari uwizerwa kandi dukomeze gutinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha tugaragaza buri gihe ko duha agaciro ibintu byera. Ibyo twabikora dute? Twabikora twitondera kubahiriza ibyo Yehova asaba. Ibyo biratwerekeza rwose ku ngingo ya gatatu igaragazwa muri Malaki igice cya 1. Iyo ngingo ni iyihe?

Duhe Yehova Ibyiza Kuruta Ibindi mu Byo Dutunze

10. Ni mu buhe buryo abatambyi basuzuguraga ameza ya Yehova?

10 Abatambyi b’i Buyuda bakoraga mu rusengero i Yerusalemu mu gihe cya Malaki ntibahaga Yehova ibitambo byiza cyane kuruta ibindi. Muri Malaki 1:6-8 hagira hati “ ‘umwana yubaha se, n’umugaragu akubaha shebuja; none niba ndi so, mwanyubashye mute? Cyangwa niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he, mwa batambyi mwe, basuzugura izina ryanjye?’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.” Abatambyi barabajije bati “izina ryawe twarisuzuguye dute?” Yehova yarabashubije ati “ni uko mwatuye ibyokurya bihumanye ku gicaniro cyanjye.” Abatambyi barabajije bati “twaguhumanishije iki?” Yehova na we yarababwiye ati “mwavuze yuko ameza y’Uwiteka ari amanyagisuzuguriro.” Abo batambyi bagaragaje ko basuzugura ameza ya Yehova igihe cyose babaga bazanye itungo rifite inenge kugira ngo baritambe, bavuga bati “nta cyo bitwaye.”

11. (a) Ni iki Yehova yavuze ku bihereranye n’ibitambo bitemewe? (b) Ni mu buhe buryo rubanda na rwo rutari shyashya?

11 Hanyuma, Yehova yagerageje kubafasha kwiyumvisha ibintu ku bihereranye n’ibyo bitambo bitemewe, agira ati “mbese bene iyo wayitura shobuja, aho yagushima, cyangwa yakwemera kukwakira?” Oya, nta bwo shebuja yari kwishimira ituro nk’iryo. Nta gushidikanya rwose ko Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi atari we wakwemera ibitambo bifite inenge! Kandi abatambyi si bo bonyine bariho umugayo. Ni iby’ukuri ko basuzuguraga Yehova, kubera ko mu by’ukuri ari bo bashyiraga ibitambo ku gicaniro. Ariko se, rubanda muri rusange bo bari shyashya? Oya rwose! Ni bo babaga batoranyije ayo matungo ahumye, aremaye n’arwaye, kandi ni bo babaga bayazaniye abatambyi kugira ngo atambwe. Mbega ibicumuro!

12. Ni gute dufashwa guha Yehova ibyiza cyane kuruta ibindi mu byo dutunze?

12 Guha Yehova ibyiza cyane kuruta ibindi mu byo dutunze, ni uburyo bwo kugaragaza ko tumukunda by’ukuri (Matayo 22:37, 38). Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku batambyi b’ibyigomeke bo mu gihe cya Malaki, umuteguro wa Yehova muri iki gihe utanga inyigisho nziza nyinshi zishingiye ku Byanditswe zidufasha guhimbarisha Yehova ishimwe twubahiriza ibyo Imana idusaba. Ingingo ya kane y’ingenzi ifitanye isano n’ibyo, ishobora kuboneka mu gice cya 1 cy’igitabo cya Malaki.

Ugusenga k’Ukuri Gushingiye ku Rukundo Ntigushingiye ku Mururumba

13. Ni iki abatambyi bakoraga kigaragaza ko basunikwaga n’umururumba?

13 Abatambyi bo mu gihe cya Malaki barangwaga n’ubwikunde, ntibagiraga urukundo kandi bari bafite umururumba w’amafaranga. Ibyo tubizi dute? Muri Malaki 1:10 hagira hati “ ‘icyampa hakagira uwo muri mwe ukinga inzugi, mukarorera gucanira ku gicaniro cyanjye ubusa! Simbishimira na hato,’ ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ‘kandi sinzemera ituro muntuye.’ ” Ni koko, abo batambyi b’abanyamururumba basabaga ibihembo ku mirimo yoroshye kurusha iyindi yo mu rusengero, bagasaba ibihembo ku murimo wo gukinga inzugi no gucana umuriro wo ku gicaniro. Ntibitangaje rero kuba Yehova atarishimiraga amaturo avuye mu biganza byabo!

14. Kuki dushobora kuvuga ko Abahamya ba Yehova basunikwa n’urukundo mu byo bakora?

14 Umururumba n’ubwikunde by’abatambyi b’abanyabyaha bo muri Yerusalemu ya kera bishobora kutwibutsa ko, dukurikije Ijambo ry’Imana, abantu b’abanyamururumba batazaragwa Ubwami bw’Imana (1 Abakorinto 6:9, 10). Iyo dutekereje ukuntu abo batambyi bakoraga umurimo bishakira inyungu zabo bwite, bituma turushaho guha agaciro cyane umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose. Ni umurimo dukora ku bushake, kandi nta na rimwe tujya dusaba igihembo ku murimo uwo ari wo wose dukora. ‘Ntitumeze nka benshi, bagoreka Ijambo ry’Imana’ (2 Abakorinto 2:17). Kimwe na Pawulo, buri wese muri twe ashobora kuvugana umutima ukeye ati “mbabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana ku buntu” (2 Abakorinto 11:7). Zirikana ko Pawulo ‘yabwirizaga ubutumwa bwiza’ yishimye. Ibyo bifite icyo birebanaho n’ingingo ya gatanu yerekezwaho ibitekerezo byacu muri Malaki igice cya 1.

Umurimo Dukorera Imana Si Umurimo Uvunanye Ukorwa mu Buryo bw’Umuhango Gusa

15, 16. (a) Ni iyihe myifatire abatambyi bari bafite ku bihereranye no gutamba ibitambo? (b) Ni gute Abahamya ba Yehova batamba ibitambo byabo?

15 Abatambyi batagiraga ukwizera bo muri Yerusalemu ya kera babonaga ko gutura ibitambo ari umuhango unaniza. Kuri bo, ibyo byari umuzigo. Nk’uko bivugwa muri Malaki 1:13, Imana yarababwiye iti “mujya muvuga ngo ‘uyu murimo uraruhanya,’ ndetse murawinuba.” Abo batambyi binubiraga cyangwa bagasuzugura ibintu byera by’Imana. Nimucyo tujye dusenga dusaba ko tutazigera tuba nka bo. Ahubwo, buri gihe tujye tugaragaza umwuka ugaragara mu magambo yo muri 1 Yohana 5:3, hagira hati ‘gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo: kandi amategeko yayo ntarushya.’

16 Nimucyo tujye twishimira gutura Imana ibitambo byo mu buryo bw’umwuka, tutigera na rimwe tubona ko ari umutwaro uvunanye. Tujye twitondera amagambo y’ubuhanuzi agira ati “mujyane amagambo yanyu mugarukire Uwiteka; mumubwire muti: ‘udukureho gukiranirwa kose, utwakirane ineza: maze tuzagutambira ishimwe ry’iminwa yacu.’ ” (Hoseya 14:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Amagambo ngo “ishimwe ry’iminwa yacu,” yumvikanisha ibitambo byo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga amagambo tuvuga dusingiza Yehova hamwe n’ahereranye n’imigambi ye. Mu Baheburayo 13:15 hagira hati “tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu [Kristo], ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo.” Mbega ukuntu dushimishwa no kuba ibitambo byacu byo mu buryo bw’umwuka atari iby’umuhango gusa, ahubwo bikaba ari uburyo tugaragarizamo ko dukunda Imana tubigiranye umutima wacu wose! Ibyo biratwerekeza ku ngingo ya gatandatu ishobora kuboneka mu gice cya 1 cy’igitabo cya Malaki.

Buri Wese Afite Icyo Azabazwa n’Imana

17, 18. (a) Kuki Yehova yavumye abantu bari bafite imyifatire yo ‘kuriganya’? (b) Ni iki abo bantu bariganyaga batari barazirikanye?

17 Abantu bo mu gihe cya Malaki, buri wese yagombaga kuryozwa ibikorwa bye, kandi ibyo ni ko bimeze no kuri twe (Abaroma 14:12; Abagalatiya 6:5). Ku bw’ibyo, muri Malaki 1:14 hagira hati “havumwe uriganya, ufite isekurume [itagira inenge] mu mukumbi we, akayihiga; yajya guhigura Uwiteka, akamuhigurira ifite inenge.” Umuntu wabaga afite umukumbi, ntiyabaga afite itungo rimwe gusa—wenda nk’intama imwe gusa—ku buryo nta kundi yari kubigenza. Mu gutoranya itungo ryo gutamba, ntibyari ngombwa ko ahitamo irihumye, iryaremaye cyangwa irirwaye. Igihe yari kuba ahisemo itungo rifite inenge, byari kuba bigaragaza ko asuzuguye gahunda yo gutamba ibitambo yari yarashyizweho na Yehova, kuko umuntu wabaga afite umukumbi yashoboraga rwose kubona iridafite izo nenge!

18 Ku bw’ibyo rero, Yehova yari afite impamvu zumvikana zo kuvuma umuntu uriganya, wabaga afite isekurume ikwiriye, ariko agafata itungo rihumye, iriremaye cyangwa irirwaye, akarizanira umutambyi kugira ngo aritambe, wenda akarizana arikurubana kuko ridashobora kwigenza. Icyakora, nta hantu na hamwe hagaragaza ko haba hari umutambyi n’umwe werekeje ku Mategeko y’Imana yavugaga ko amatungo afite inenge atari yemewe (Abalewi 22:17-20). Abantu batekereza neza bari bazi ko iyo baza kuba baragerageje guha shebuja impano nk’iyo byari kugira ingaruka mbi. Ariko mu by’ukuri, uwo abo bantu bari barimo baha impano ni Yehova, Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi ukomeye cyane kurusha umutegetsi uwo ari we wese wa kimuntu. Ibyo muri Malaki 1:14 habisobanura hagira hati “ ‘ndi Umwami ukomeye,’ ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ‘kandi izina ryanjye ni irinyagitinyiro mu banyamahanga.’ ”

19. Ni iki twifuza cyane kubona, kandi se, ni iki twagombye kuba duhugiyemo?

19 Twebwe abagaragu b’Imana b’indahemuka, twifuza cyane kuzabona igihe Umwami Ukomeye, Yehova, azaba yubahwa n’abantu bose. Icyo gihe, “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose” (Yesaya 11:9). Hagati aho, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo twubahirize ibyo Yehova asaba, twigana umwanditsi wa Zaburi, we wagize ati “nzayihimbarisha ishimwe ry’ibyo yankoreye.” (Zaburi 69:31, umurongo wa 30 muri Biblia Yera.) Kugira ngo tubigereho, igitabo cya Malaki gikubiyemo izindi nama zishobora kutwungura mu buryo bukomeye. Ku bw’ibyo, mu bice bibiri bikurikiraho, nimucyo dusuzume tubigiranye ubwitonzi ibindi bice by’igitabo cya Malaki.

Mbese, Uribuka?

• Kuki twagombye guha Yehova ikuzo?

• Kuki ibitambo byatambwaga n’abatambyi bo mu gihe cya Malaki bitari byemewe na Yehova?

• Ni gute dutambira Yehova ibitambo by’ishimwe?

• Ni iki ugusenga k’ukuri kwagombye kuba gushingiyeho?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ubuhanuzi bwa Malaki bwerekeje ku gihe cyacu

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Esawu ntiyahaga agaciro ibintu byera

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Abatambyi na rubanda batambaga ibitambo bitemewe

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ku isi hose, Abahamya ba Yehova batanga ibitambo by’ishimwe nta kiguzi