Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ubara ikiguzi bizagusaba?

Mbese, ubara ikiguzi bizagusaba?

Mbese, ubara ikiguzi bizagusaba?

YESU KRISTO yahaye abigishwa be ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, ariko nanone yabateye inkunga yo kubara bakareba icyo kuba Umukristo bisaba. Ibyo yabisobanuye neza binyuriye ku rugero yatanze, abaza ati “ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara, akabara umubare w’impiya zayubaka [cyangwa akabara ikiguzi cyayo], ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza” (Luka 14:28)? Ikiguzi Yesu yashakaga kuvuga ni ikihe?

Abakristo bose bahura n’ibigeragezo​—bimwe muri byo bikaba bikomeye. (Zaburi 34:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera; Matayo 10:36.) Ku bw’ibyo, dukeneye kwitegura mu bwenge no mu buryo bw’umwuka kugira ngo tutazatungurwa mu gihe tuzaba duhuye no kurwanywa cyangwa izindi ngorane. Tugomba kuba twaramaze guteganya ibyo bibazo by’ingorabahizi mu kiguzi cyo kuba umwigishwa wa Kristo, tuzi ko ingororano tuzabona—ni ukuvuga gukizwa icyaha n’urupfu​—iruta ikintu icyo ari cyo cyose iyi gahunda ishobora kuduha. Ni koko, nta kintu na kimwe mu byo Imana ireka bikatugeraho, hakubiyemo n’urupfu, gishobora kutugirira nabi ubuziraherezo niba dukomeza kuyikorera.​—2 Abakorinto 4:16-18; Abafilipi 3:8.

Ni gute twagira ukwizera gukomeye bene ako kageni? Buri gihe iyo dufata umwanzuro ukwiriye, tugashikama ku mahame ya Gikristo cyangwa tugakora ikintu gihuje n’ibyo Imana ishaka, cyane cyane iyo turi mu kigeragezo kidukururira gukora ibinyuranye n’ibyo, ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Mu gihe twiboneye ukuntu Yehova aduha umugisha bitewe n’imyifatire y’ubudahemuka, ukwizera kwacu kurakomezwa kandi kukiyongera. Muri ubwo buryo, dukurikiza urugero rwa Yesu, urw’abigishwa be ba mbere n’urw’abagabo n’abagore bose bari bafite ukwizera, bagiye ‘babara ikiguzi’ gukorera Imana bizabasaba nta kwibeshya.​—Mariko 1:16-20; Abaheburayo 11:4, 7, 17, 24, 25, 32-38.