Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni nde uzarokoka umunsi wa Yehova?

Ni nde uzarokoka umunsi wa Yehova?

Ni nde uzarokoka umunsi wa Yehova?

“Hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro.”​—MALAKI 3:19 (4:1 muri Biblia Yera).

1. Ni gute Malaki yasobanuye ibihereranye n’iherezo ry’iyi gahunda mbi?

UMUHANUZI Malaki yahumekewe n’Imana kugira ngo yandike ubuhanuzi buteye ubwoba buhereranye n’ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere cyegereje cyane. Ibyo bintu bizagera ku muntu wese uri kuri iyi si. Muri Malaki 3:19 (4:1 muri Biblia Yera), hahanuwe amagambo agira ati “ ‘dore, hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro; abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe; maze habe umunsi uzabatwika, bashire,’ ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ‘ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.’ ” Mbese, iyi gahunda mbi y’ibintu izarimburwa mu rugero rungana iki? Bizamera nk’igihe imizi y’igiti iranduwe yose ku buryo kitazongera gushibuka ukundi.

2. Ni gute imirongo imwe isobanura iby’umunsi wa Yehova?

2 Wenda wakwibaza uti “uwo ‘munsi’ umuhanuzi Malaki yahanuye ni uwuhe?” Uwo munsi ni na wo uvugwa muri Yesaya 13:9, hagira hati “dore umunsi w’Uwiteka uraje, uzazana n’uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi, uhindure igihugu imyirare, urimbure n’abanyabyaha bo muri icyo bagishiremo.” Muri Zefaniya 1:15 hasobanura iby’uwo munsi hagira hati “uwo munsi ni umunsi w’amakuba n’umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n’ibihu, ni umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi.”

‘Umubabaro Mwinshi’

3. “Umunsi w’Uwiteka” uzaba uteye ute?

3 Mu isohozwa ry’ingenzi ry’ubuhanuzi bwa Malaki, “umunsi w’Uwiteka” ni igihe kizarangwa n’ ‘umubabaro mwinshi.’ Yesu yahanuye agira ati “muri iyo minsi hazabaho umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho” (Matayo 24:21). Ngaho tekereza amakuba isi yahuye na yo, cyane cyane uhereye mu mwaka wa 1914 (Matayo 24:7-12). Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yonyine yahitanye abantu basaga miriyoni 50! Ariko kandi, ‘umubabaro mwinshi’ uzatuma ayo makuba asa n’aho yari yoroheje. Uwo mubabaro mwinshi, ari na cyo gihe cy’umunsi wa Yehova, uzarangira kuri Harimagedoni, ku ndunduro y’iminsi y’imperuka y’iyi gahunda mbi.—2 Timoteyo 3:1-5, 13; Ibyahishuwe 7:14; 16:14, 16.

4. Mu gihe umunsi wa Yehova uzaba urangiye, bizaba byaragenze bite?

4 Ku iherezo ry’uwo munsi wa Yehova, isi ya Satani hamwe n’abazaba bayishyigikiye bazaba bararimbuwe. Mbere na mbere, hazarimburwa idini ry’ikinyoma. Hanyuma, urubanza rwa Yehova ruzasohorezwa kuri gahunda ya gipolitiki n’iy’ubucuruzi ya Satani (Ibyahishuwe 17:12-14; 19:17, 18). Ezekiyeli yahanuye agira ati “bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n’izahabu yabo izababera nk’ikintu cyanduye; ifeza yabo n’izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka” (Ezekiyeli 7:19). Muri Zefaniya 1:14 herekeza kuri uwo munsi hagira hati “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi; ndetse umuhindo wawo ugeze hafi.” Duhereye ku byo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’umunsi wa Yehova, twagombye kwiyemeza gukora ibintu mu buryo buhuje n’amahame y’Imana akiranuka.

5. Ni iki abatinya izina rya Yehova bakorerwa?

5 Nyuma yo guhanura ibyo umunsi wa Yehova uzakorera isi ya Satani, muri Malaki 3:20 (4:2 muri Biblia Yera) handitswe amagambo yavuzwe na Yehova agira ati “mwebweho abubaha izina ryanjye, [i]zuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo; maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.” “Izuba ryo gukiranuka” ni Yesu Kristo. Ni we “mucyo w’isi” wo mu buryo bw’umwuka (Yohana 8:12). Yesu atanga umucyo akiza, mbere na mbere akaba akiza mu buryo bw’umwuka, ibyo tukaba tubyibonera ubwacu muri iki gihe, hanyuma akazakiza burundu mu buryo bw’umubiri mu isi nshya. Nk’uko Yehova abivuga, abantu bazaba bakijijwe ‘bazasohoka bakinagire nk’inyana zo mu kiraro’ zishimishijwe no kuba zirekuwe.

6. Ni ibihe birori byo gutsinda bizizihizwa n’abagaragu ba Yehova?

6 Bite se ku bihereranye n’abantu birengagiza ibyo Yehova asaba? Muri Malaki 3:21 (4:3 muri Biblia Yera), hagira hati “ ‘[mwebweho, abagaragu b’Imana] muzaribatira abanyabyaha hasi; bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Abantu basenga Imana ntibazagira uruhare mu kurimbura isi ya Satani. Ahubwo, mu buryo bw’ikigereranyo, ‘bazaribatira abanyabyaha hasi’ binyuriye mu kwifatanya mu birori byo kwizihiza uko gutsinda bizakurikira umunsi wa Yehova. Ibirori bikomeye byabayeho nyuma y’uko ingabo za Farawo zirimbuka, zitikiriye mu Nyanja Itukura (Kuva 15:1-21). Mu buryo nk’ubwo rero, igikorwa cyo kuvanaho Satani n’isi ye mu gihe cy’umubabaro ukomeye kizakurikirwa n’ibirori byo gutsinda. Abantu bizerwa bazarokoka umunsi wa Yehova bazarangurura ijwi bagira bati “tuzanezerwa twishimire agakiza ke” (Yesaya 25:9). Mbega ukuntu hazabaho ibyishimo igihe ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buzavanwaho umugayo kandi isi ikezwa kugira ngo iturweho mu mahoro!

Kristendomu Yigana Isirayeli

7, 8. Vuga imimerere yo mu buryo bw’umwuka yarangwaga muri Isirayeli mu gihe cya Malaki.

7 Abemerwa na Yehova ni abantu bamukorera, mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku batamukorera. Ibyo ni na ko byari bimeze igihe Malaki yandikaga igitabo cye. Mu wa 537 M.I.C., abasigaye bo muri Isirayeli baragaruwe nyuma y’imyaka 70 bamaze mu bunyage i Babuloni. Ariko kandi, mu myaka ijana yakurikiyeho, ishyanga ryagaruwe ryatangiye kwishora mu buhakanyi no mu bugizi bwa nabi. Abenshi muri bo basuzuguzaga izina rya Yehova; bakirengagiza amategeko ye akiranuka; bakanduza urusengero rwe baruzanamo amatungo ahumye, aremaye n’arwaye, kugira ngo bayatangeho ibitambo; kandi bagasenda abagore bo mu busore bwabo.

8 Ku bw’ibyo, Yehova yarababwiye ati “nzabegera nce urubanza; nzabanguka gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga, kandi ntibanyubahe. . . . Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka” (Malaki 3:5, 6). Ariko kandi, Yehova yatumiye umuntu uwo ari we wese washoboraga guhindukira akareka inzira ye mbi, agira ati “nimungarukire, nanjye ndabagarukira.”—Malaki 3:7.

9. Ni gute ubuhanuzi bwa Malaki bwagize isohozwa rya mbere?

9 Nanone kandi, ayo magambo yagize isohozwa mu kinyejana cya mbere I.C. Abasigaye bo mu Bayahudi bakoreye Yehova maze baba bamwe mu bagize “ishyanga” rishya ry’Abakristo basizwe n’umwuka, mu gihe runaka rikaba ryarongewemo Abanyamahanga. Ariko kandi, abenshi mu Bisirayeli kavukire banze Yesu. Ku bw’ibyo, Yesu yabwiye ishyanga rya Isirayeli ati “dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka” (Matayo 23:38; 1 Abakorinto 16:22). Mu mwaka wa 70 I.C., nk’uko byari byarahanuwe muri Malaki 3:19 (4:1 muri Biblia Yera), “umunsi utwika nk’itanura” wageze kuri Isirayeli yo mu buryo bw’umubiri. Yerusalemu n’urusengero rwayo byararimbuwe, kandi bavuga ko abantu basaga miriyoni bapfuye bazize inzara, intambara z’abamaraniraga ubutegetsi hamwe n’ibitero by’ingabo z’Abaroma. Nyamara kandi, abakoreraga Yehova bo barokotse uwo mubabaro.—Mariko 13:14-20.

10. Ni mu buhe buryo abantu muri rusange n’abayobozi ba kidini biganye Isirayeli yo mu kinyejana cya mbere?

10 Abantu muri rusange, cyane cyane Kristendomu, bagiye bigana ishyanga rya Isirayeli ryo mu kinyejana cya mbere. Abayobozi na rubanda bo muri Kristendomu bakunda imyizerere yabo y’idini kuyirutisha ukuri kw’Imana kwigishijwe na Yesu. Abayobozi bakuru b’amadini ya Kristendomu ni bo cyane cyane bariho urubanza. Banga gukoresha izina rya Yehova, ndetse barivanye mu buhinduzi bwabo bwa Bibiliya. Basuzuguza Yehova binyuriye ku nyigisho zidashingiye ku Byanditswe, urugero nk’inyigisho za gipagani zivuga ibyo kubabarizwa iteka mu muriro w’ikuzimu, Ubutatu, iyo kudapfa k’ubugingo n’ubwihindurize. Muri ubwo buryo, bavutsa Yehova ibisingizo akwiriye nk’uko abatambyi bo mu gihe cya Malaki babigenje.

11. Ni gute amadini y’isi yagaragaje uwo akorera by’ukuri?

11 Mu mwaka wa 1914, igihe iminsi y’imperuka yatangiraga, amadini y’iyi si arangajwe imbere n’ayiyita ko ari aya Gikristo, yagaragaje neza uwo akorera by’ukuri. Mu gihe cy’Intambara zombi z’Isi Yose, ayo madini yateye abayoboke bayo inkunga yo kujya mu ntambara zatewe n’ivangura rishingiye ku gukunda igihugu by’agakabyo, kabone nubwo ibyo byabaga bisobanura ko bagiye kwica abantu bo mu idini ryabo bwite. Ijambo ry’Imana rigaragaza neza abumvira Yehova n’abatamwumvira rigira riti “[iki] ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se si uw’Imana. Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane; tutamera nka Kayini wari uw’Umubi, akica murumuna we.”—1 Yohana 3:10-12.

Basohoza Ubuhanuzi

12, 13. Ni ubuhe buhanuzi abagaragu b’Imana basohoje muri iki gihe?

12 Ku iherezo ry’Intambara ya Mbere y’Isi Yose mu wa 1918, abagaragu ba Yehova bashoboraga kubona ko Kristendomu Imana yari yarayiciriyeho iteka ryo kurimbuka, kimwe n’andi madini yose y’ibinyoma. Guhera icyo gihe, abantu bafite imitima ikiranuka bagiye batumirwa, binyuriye muri aya magambo ngo “bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo” (Ibyahishuwe 18:4, 5). Abifuzaga rwose gukorera Yehova batangiye kwezwa bavanwaho ibisigisigi by’idini ry’ikinyoma maze batangira gukora umurimo wo kubwiriza ku isi hose ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwashyizweho, uwo ukaba ari umurimo ugomba kurangira mbere y’uko imperuka y’iyi gahunda mbi y’ibintu iza.—Matayo 24:14.

13 Ibyo byakorewe kugira ngo hasohozwe ubuhanuzi buboneka muri Malaki 3:23 (4:5 muri Biblia Yera), aho Yehova yagize ati “dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.” Ubwo buhanuzi bwasohorejwe ubwa mbere mu murimo wa Yohana Umubatiza, washushanywaga na Eliya. Yohana yakoze umurimo nk’uwa Eliya igihe yabatizaga Abayahudi bicujije ibyaha bari barakoze bica isezerano ry’Amategeko. Icy’ingenzi kurushaho kandi, ni uko Yohana yari integuza ya Mesiya. Icyakora, umurimo wa Yohana wari isohozwa rito gusa ry’ubuhanuzi bwa Malaki. Igihe Yesu yerekezaga kuri Yohana avuga ko ari Eliya wa kabiri, byagaragazaga ko umurimo nk’uwa “Eliya” wari kuzakomeza gukorwa mu gihe cyari kuzakurikiraho.—Matayo 17:11, 12.

14. Ni uwuhe murimo w’ingenzi ugomba gukorwa mbere y’iherezo ry’iyi gahunda?

14 Ubuhanuzi bwa Malaki bwagaragaje ko uwo murimo ukomeye umeze nk’uwa Eliya wari gukorwa mbere y’uko “umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba” uza. Uwo munsi uzarangirana n’intambara yegereje cyane y’umunsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose, kuri Harimagedoni. Ibyo bisobanura ko iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu hamwe n’itangira ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bw’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buzaba buyobowe na Yesu Kristo wimitswe, byari kubanzirizwa n’umurimo uhwanye n’uwa Eliya. Nk’uko ubwo buhanuzi bubivuga, mbere y’uko Yehova arimbura iyi gahunda mbi, abagize itsinda rya Eliya ryo muri iki gihe bakora umurimo wo kugarura ugusenga kutanduye babigiranye umwete, basingiza izina rya Yehova kandi bakigisha abantu bagereranywa n’intama ukuri kwa Bibiliya, bashyigikiwe na bagenzi babo b’Abakristo babarirwa muri za miriyoni.

Yehova Aha Imigisha Abagaragu Be

15. Ni gute Yehova yibuka abagaragu be?

15 Yehova aha imigisha abamukorera. Muri Malaki 3:16 hagira hati “maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi, akumva; nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye.” Uhereye mu gihe cya Abeli, Imana yagiye yandika mu gitabo, mu buryo bw’ikigereranyo, amazina y’abantu bazibukwa kugira ngo bahabwe ubuzima bw’iteka. Yehova yerekeza kuri abo bantu agira ati “nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse, mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya; ngaho nimubingeragereshe . . . murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru nkabasukaho umugisha, mukabura aho muwukwiza.”—Malaki 3:10.

16, 17. Ni gute Yehova yahaye imigisha ubwoko bwe n’umurimo bukora?

16 Koko rero, Yehova yahaye imigisha abamukorera. Mu buhe buryo? Uburyo bumwe ni uko yabahaye umugisha bakarushaho gusobanukirwa imigambi ye (Imigani 4:18; Daniyeli 12:10). Ubundi buryo ni uko yabahaye umugisha wo kwera imbuto nyinshi cyane mu murimo wo kubwiriza. Hari umubare munini w’abantu bafite imitima itaryarya bifatanyije na bo mu gusenga k’ukuri, kandi abo bose bagize “[imbaga y’]abantu benshi, . . . bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose, . . . bavuga ijwi rirenga bati ‘[a]gakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama’ ” (Ibyahishuwe 7:9, 10). Iyo mbaga y’abantu benshi yagaragajwe mu buryo butangaje, kandi abakorera Yehova babigiranye umwete ubu basaga miriyoni esheshatu mu matorero arenga 93.000 ku isi hose!

17 Nanone kandi, imigisha ya Yehova igaragarira mu buryo bw’uko Abahamya ba Yehova ubu bafite ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byakwirakwijwe cyane kurusha ibindi byose byigeze gukwirakwizwa. Muri iki gihe, buri kwezi hacapwa kopi z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! zigera kuri miriyoni 90; Umunara w’Umurinzi ukaba usohoka mu ndimi 141, naho Réveillez-vous! yo igasohoka mu ndimi 87. Igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyitwa Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe mu mwaka wa 1968, cyakwirakwijwe ari kopi zisaga miriyoni 107 mu ndimi 117. Igitabo Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo, cyasohotse mu mwaka wa 1982, hacapwa kopi zacyo zisaga miriyoni 81 mu ndimi 131. Igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyasohotse mu mwaka wa 1995, kugeza ubu hakaba hamaze gucapwa kopi zacyo zisaga miriyoni 85 mu ndimi 154. Agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kasohotse mu mwaka wa 1996, ubu kamaze gukwirakwizwa ari kopi zigera kuri miriyoni 150 mu ndimi 244.

18. Kuki dufite uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka nubwo twagiye turwanywa?

18 Twagize ubwo burumbuke bwo mu buryo bw’umwuka nubwo twarwanywaga n’isi ya Satani mu buryo bukaze kurusha ubundi kandi iyo mimerere ikaba yaramaze igihe kirekire. Ibyo bigaragaza ukuri kw’amagambo yanditswe muri Yesaya 54:17, hagira hati “ ‘nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara; kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka guturuka aho ndi.’ Ni ko Uwiteka avuga.” Mbega ukuntu abagaragu ba Yehova bahumurizwa no kumenya ko ibivugwa muri Malaki 3:17 birimo bibasohorezwaho mu buryo bwagutse kurushaho! Aho haragira hati “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘bazaba abanjye; umunsi nzakoreraho, bazaba amatungo yanjye bwite.’ ”

Dukorere Yehova Tubigiranye Ibyishimo

19. Ni gute abakorera Yehova batandukanye n’abatamukorera?

19 Itandukaniro riri hagati y’abagaragu bizerwa ba Yehova n’abantu bagize isi ya Satani rigenda rirushaho kugaragara uko igihe gihita. Muri Malaki 3:18 hahanuye hagira hati “ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera.” Kimwe mu bintu byinshi bibatandukanya ni uko abakorera Yehova bamukorera bafite ibyishimo byinshi. Imwe mu mpamvu ituma bagira ibyo byishimo ni ibyiringiro bihebuje bafite. Biringiye byimazeyo amagambo yavuzwe na Yehova, agira ati “dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya; ibya kera ntibizibukwa, kandi ntibizatekerezwa. Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema.”—Yesaya 65:17, 18; Zaburi 37:10, 11, 29; Ibyahishuwe 21:4, 5.

20. Kuki turi abantu bishimye?

20 Twiringira amasezerano ya Yehova y’uko ubwoko bwe bw’indahemuka buzarokoka umunsi we ukomeye, maze bukinjizwa mu isi nshya (Zefaniya 2:3; Ibyahishuwe 7:13, 14). Kandi nubwo bamwe muri twe bashobora gupfa mbere y’uko icyo gihe kigera bitewe n’iza bukuru, indwara cyangwa impanuka, Yehova adusezeranya ko azabazura, bakazuka bafite ibyiringiro byo kuzahabwa ubuzima bw’iteka (Yohana 5:28, 29; Tito 1:2). Bityo rero, nubwo twese dufite ingorane n’ibibazo by’ingorabahizi duhanganye na byo, uko tugenda dusatira uwo munsi wa Yehova, dufite impamvu zose zituma tuba abantu bishimye kurusha abandi ku isi.

Ni Gute Wasubiza?

• “Umunsi w’Uwiteka” uzaba uteye ute?

• Ni gute amadini y’iyi si yigana Isirayeli ya kera?

• Ni ubuhe buhanuzi abagaragu ba Yehova basohoza?

• Ni gute Yehova yahaye umugisha ubwoko bwe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Yerusalemu yo mu kinyejana cya mbere ‘yatwitswe nk’itanura ry’umuriro’

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Abakorera Yehova abaha ibyo bakeneye

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Abagaragu ba Yehova barishimye rwose kubera ko bafite ibyiringiro bihebuje