Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twacengeje mu mitima y’abana bacu ibyo gukunda Yehova

Twacengeje mu mitima y’abana bacu ibyo gukunda Yehova

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twacengeje mu mitima y’abana bacu ibyo gukunda Yehova

BYAVUZWE NA WERNER MATZEN

Mu myaka runaka ishize, umuhungu wanjye w’imfura witwa Hans Werner yampaye Bibiliya. Yanditse imbere ku gifubiko ati “Papa nkunda, ndifuza ko Ijambo rya Yehova ryakomeza kuyobora umuryango wacu mu nzira y’ubuzima. Umuhungu wawe w’imfura ugushimira.” Ababyeyi bashobora kwiyumvisha ukuntu ayo magambo yatumye umutima wanjye usabwa no gushimira n’ibyishimo. Icyo gihe sinari nzi ibibazo by’ingorabahizi umuryango wacu wari kuzahangana na byo.

NAVUTSE mu mwaka wa 1924, mvukira mu mujyi wa Halstenbek uri ku birometero 20 uvuye ku cyambu cy’u Budage cya Hamburg, kandi narezwe na mama hamwe na sogukuru. Kubera ko nari narakoze akazi ko kwitoza gukoresha imashini, mu mwaka wa 1942 ninjijwe mu mutwe w’ingabo zitwaga Wehrmacht. Ibyo nabonye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose igihe nari ku rugamba turwana n’Abarusiya, biteye ubwoba cyane ku buryo ntabona amagambo mbivugamo. Naje kurwara tifoyide, ariko nkimara gufata imiti banshubije ku rugamba. Muri Mutarama 1945, nari i Lodz ho muri Polonye, aho nakomerekeye bikomeye maze ngashyirwa mu bitaro bya gisirikare. Intambara yarangiye nkiri mu bitaro. Igihe nari mu bitaro n’igihe nyuma y’aho nari muri gereza i Neuengamme, nabonye igihe gihagije cyo gutekereza ku buzima. Nabuzwaga amahwemo n’ibi bibazo bikurikira: mbese koko Imana iriho? Niba iriho se, kuki ireka hakabaho ibikorwa by’ubugome bene aka kageni?

Nyuma y’igihe gito mvuye muri gereza muri Nzeri 1947, nashyingiranywe na Karla. Twari twarakuriye mu mudugudu umwe, ariko nubwo Karla yari Umugatolika, idini nta ruhare ryigeze rigira mu burere nahawe. Umupadiri wadushyingiye, yatugiriye inama yo kujya nibura tuvugira hamwe Isengesho ry’Umwami buri mugoroba. Twabikoze nk’uko yatubwiye, ariko mu by’ukuri ntitwari tuzi ibyo twarimo dusaba.

Hashize umwaka umwe nyuma y’aho, Hans Werner yaravutse. Ahagana muri icyo gihe, umukozi twakoranaga witwaga Wilhelm Ahrens, yatumye menya Abahamya ba Yehova. Yanyeretse muri Bibiliya ko hari igihe intambara zizakurwaho. (Zaburi 46:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Ku muhindo wo mu mwaka wa 1950, neguriye Yehova ubuzima bwanjye ndabatizwa. Mbega ibyishimo nagize igihe umugore wanjye nkunda na we yabatizwaga hashize umwaka umwe nyuma y’aho!

Turerera Abana mu Nzira za Yehova

Nasomye muri Bibiliya ko ishyingiranwa ryatangijwe na Yehova (Itangiriro 1:26-28; 2:22-24). Kubera ko abana bacu—ari bo Hans Werner, Karl-Heinz, Michael, Gabriele, na Thomas—bavutse mpari, byatumye nkomera ku ntego nari nariyemeje yo kuba umugabo n’umubyeyi mwiza. Jye na Karla twishimiraga cyane buri mwana wabaga yavutse.

Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Nuremberg mu mwaka wa 1953, ryari igihe cy’ingenzi mu mateka y’umuryango wacu. Ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, muri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Kurerera Abana mu Muryango w’Isi Nshya,” uwatangaga iyo disikuru yavuze ikintu tutigeze twibagirwa: “umunani ukomeye kuruta ibindi bintu byose dushobora guha abana bacu, ni icyifuzo cyo gukorera Imana.” Jye na Karla twifuzaga kubigenza dutyo tubifashijwemo na Yehova. Ariko se, ni gute twari kubigeraho?

Mbere na mbere, twimenyereje kujya dusengera hamwe mu muryango buri munsi. Ibyo byatumye abana bacu bamenya agaciro k’isengesho. Buri mwana yamenyaga akiri muto cyane ko buri gihe twagombaga gusenga mbere yo kurya. Ndetse n’igihe bari bakiri impinja, iyo babaga bakimara kubona inkongoro banyweragamo, bubikaga udutwe twabo kandi bagafunga udupfunsi twabo duto ngo basenge! Igihe kimwe twatumiwe mu bukwe bw’umwe muri bene wabo b’umugore wanjye batari Abahamya. Nyuma y’imihango y’ubukwe, ababyeyi b’umugeni batumiye abashyitsi mu rugo kugira ngo bajye kwiyakira. Buri wese yashakaga guhita atangira kwirira. Ariko kandi, umwana wacu w’imyaka itanu Karl-Heinz yumvaga ibyo bidakwiriye. Yaravuze ati “mubanze musenge.” Abashyitsi baramwitegereje, hanyuma baratureba, barangije bareba n’uwari wadutumiye. Kugira ngo hatagira uwumva afite ipfunwe, nasabye ko nasenga nshimira ku bw’ibyo biryo, maze nyir’ukudutumira arabyemera.

Ibyo bintu byanyibukije amagambo ya Yesu agira ati “mu kanwa k’abana bato n’abonka, wabonyemo ishimwe ritagira inenge” (Matayo 21:16). Twumva twiringiye tudashidikanya ko amasengesho yacu ya buri gihe kandi avuye ku mutima yafashije abana bacu kubona Yehova nk’aho ari Se wo mu ijuru wuje urukundo.

Inshingano Dufite Imbere ya Yehova

Nanone kandi, kwigisha abana gukunda Imana bisaba gusoma Ijambo ryayo buri gihe no kuryiyigisha. Kubera ko twahoraga tuzirikana ibyo bintu, buri cyumweru twagiraga icyigisho cy’umuryango, akenshi tukakigira ku wa Mbere nimugoroba. Kubera ko umwana wacu w’imfura n’umuhererezi barutanwagaho imyaka icyenda, ibintu bakeneraga byari bitandukanye cyane, bityo, buri gihe ntitwashoboraga kwiga inyigisho imwe kuri bose.

Urugero, ku bana bari bataratangira ishuri, twakomezaga kubaha inyigisho zoroheje. Karla yasuzumiraga hamwe na bo umurongo umwe wo muri Bibiliya cyangwa se agakoresha amashusho yo mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ndacyibuka ibintu bishimishije, igihe abana bacu bari bakiri bato bajyaga badukangura kare mu gitondo burira mu buriri bwacu baje kutwereka amafoto yo mu gitabo cyitwa Le monde nouveau. *

Karla yaje kugira ubuhanga bwo kwigisha abana bacu abigiranye ukwihangana, abigisha impamvu nyinshi dufite zo gukunda Yehova. Ibyo bishobora gusa n’aho ari ibintu byoroshye kandi byikora, ariko mu by’ukuri, mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo, uwo wari umurimo w’igihe cyose kuri jye na Karla. Icyakora, ntitwigeze tudohoka. Twifuzaga kubicengeza mu mitima yabo yari icyoroshye mbere y’uko abandi bantu batazi Yehova batangira kubagiraho ingaruka. Kubera iyo mpamvu, igihe abana bacu babaga bakimara kumenya kwicara, twabasabaga dushimitse ko baba bahari mu cyigisho cy’umuryango.

Mu gihe jye na Karla twasohozaga inshingano zacu za kibyeyi, twamenye agaciro ko guha abana bacu urugero rwiza mu birebana no kuyoboka Imana. Kandi igihe cyose twabaga turi ku meza, dukora mu busitani cyangwa tugiye gutembera, twageragezaga gushimangira imishyikirano buri mwana yabaga afitanye na Yehova (Gutegeka 6:6, 7). Twakoraga ibishoboka byose kugira ngo buri mwana abe afite Bibiliya ye bwite kuva akiri muto. Byongeye kandi, nk’igihe twabaga tukimara kubona amagazeti, nahitaga nandika izina rya buri wese mu bagize umuryango ku igazeti ye bwite. Muri ubwo buryo, abana bacu bitoje kumenya ibitabo byabo bwite. Twaje kugera ubwo tugira igitekerezo cyo kujya duha abana bacu ingingo zo muri Réveillez-vous! bagombaga gusoma. Ku Cyumweru saa sita iyo twabaga tumaze kurya, badusobanuriraga uko babaga bumvise ibyo basomye.

Twita ku Bana Uko Byabaga Bikenewe

Birumvikana ariko ko buri gihe atari ko ibintu byagendaga neza. Mu gihe abana bacu bari batangiye gukura, twatahuye ko gucengeza urukundo mu mitima yabo byadusabaga ko tubanza kumenya ibyari mu mitima yabo. Ibyo byasobanuraga ko tubatega amatwi. Rimwe na rimwe, abana bacu bumvaga bafite ikintu bakwitotombera, bityo jye na Karla twicaraga hasi tukabiganiraho na bo. Twashyizeho iminota 30 yihariye nyuma y’icyigisho cy’umuryango. Muri iyo minota, buri wese yabaga yemerewe kuvuga yisanzuye ikintu icyo ari cyo cyose cyabaga kimuri ku mutima.

Urugero, Thomas na Gabriele, abana bacu bato, bumvaga ko twebwe ababyeyi twatoneshaga mukuru wabo. Igihe kimwe baratoboye baravuga bati “papa, twe tubona wowe na Mama buri gihe mureka Hans Werner agakora ibyo yishakiye.” Nkimara kumva ibyo bintu byarandenze. Ariko kandi, tumaze gusuzuma icyo kibazo nta kubogama, byabaye ngombwa ko jye na Karla twemera ko abo bana bari batubwije ukuri. Bityo, twashyizeho imihati myinshi kugira ngo tujye dufata abana bose kimwe.

Rimwe na rimwe, hari ubwo nahanaga abana mpubutse cyangwa nkagaragaza kubogama. Muri iyo mimerere, byabaga ngombwa ko twebwe ababyeyi twitoza gusaba imbabazi. Nyuma y’ibyo, twegeraga Yehova mu isengesho. Byari iby’ingenzi ko abana bacu babona ko se yabaga yiteguye gusaba Yehova imbabazi no kuzibasaba. Ingaruka zabaye iz’uko twagiranye na bo imishyikirano isusurutse kandi irangwa n’urugwiro. Akenshi baratubwiraga bati “ni mwe ncuti zacu z’amagara.” Ibyo byatumaga twumva twishimye cyane.

Gukorera ibintu hamwe mu rwego rw’umuryango bituma habaho ubumwe. Kugira ngo tubigereho, buri gihe buri wese yabaga afite uturimo two mu rugo agomba gukora. Hans Werner yari ashinzwe kujya ku isoko rimwe mu cyumweru, agahaha ibyo twabaga dukeneye mu rugo, ubusanzwe ibyo bikaba byarasobanuraga ko yahabwaga amafaranga n’urutonde rw’ibintu yagombaga kugura. Igihe kimwe, hari icyumweru tutamuhaye urutonde rw’ibyo yagombaga kugura cyangwa amafaranga yo kubigura. Yabibajije nyina, maze amubwira ko nta mafaranga twari dusigaranye. Ubwo abana batangiye kujujura hagati yabo, maze buri wese afata agasanduku yashyiragamo amafaranga ye bwite, bayateranyiriza ku meza. Bose bavugiye icyarimwe bati “Mama, noneho dushobora kujya guhaha!” Ni koko, abana bacu bari baritoje kugira ubufasha batanga mu gihe ibintu byihutirwa, kandi ibyo byatumaga umuryango urushaho kunga ubumwe.

Mu gihe abahungu bacu bari batangiye kuba bakuru, batangiye gushishikazwa n’abakobwa. Urugero, Thomas yakundaga cyane umukobwa w’Umuhamya w’imyaka 16. Namusobanuriye ko niba koko yarakundaga uwo mukobwa nta buryarya, yagombaga kwitegura kumurongora no gusohoza inshingano yo gutunga umugore no kurera abana. Thomas yabonye ko atari yiteguye kurongora, kubera ko icyo gihe yari afite imyaka 18 gusa.

Tugira Amajyambere mu Rwego rw’Umuryango

Mu gihe abana bacu bari bakiri bato cyane, bagiye bikurikiranya mu kwifatanya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Twategaga amatwi twitonze uko batangaga inyigisho babaga bahawe, kandi byaduteraga inkunga kubera ko twiboneye urukundo abana bacu ubwabo bumvaga bakunze Imana. Abagenzuzi b’uturere n’ab’intara bajyaga bacumbika iwacu rimwe na rimwe batubwiraga inkuru z’ibyababayeho, cyangwa bakadusomera muri Bibiliya. Abo bagabo hamwe n’abagore babo, bagize uruhare mu gucengeza mu mitima y’abagize umuryango wacu gukunda umurimo w’igihe cyose.

Twategerezanyaga amatsiko amakoraniro. Yari afite uruhare rw’ingenzi mu mihati twashyiragaho yo gucengeza mu bana bacu icyifuzo cyo kuba abagaragu b’Imana. Ku bana bo, cyabaga ari igihe kidasanzwe iyo babaga bambaye udukarita twabo mbere yo gukora urugendo bajya aho ikoraniro ribera. Igihe Hans Werner yabatizwaga afite imyaka icumi, byadukoze ku mutima. Hari abantu batari bake babonaga ko yari muto cyane ku buryo atakwiyegurira Yehova, ariko igihe yari afite imyaka 50, yambwiye ukuntu yumvaga ashimira ku bwo kuba yari amaze imyaka 40 yose akorera Yehova.

Twagaragarije abana bacu ko imishyikirano ya bwite umuntu agirana na Yehova ari iy’ingenzi, ariko ntitwigeze tubahatira kwiyegurira Imana. Ariko kandi, twarishimye ubwo abandi na bo bagiraga amajyambere kugeza ubwo bo ubwabo biyumvisha ko igihe kigeze kugira ngo babatizwe.

Twitoza Kwikoreza Yehova Imitwaro Yacu

Mu mwaka wa 1971, ubwo Hans Werner yahabwaga impamyabumenyi mu ishuri rya 51 ry’Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi maze akoherezwa gukorera umurimo w’ubumisiyonari muri Hisipaniya, twagize ibyishimo bitavugwa. Abandi bana basigaye bagiye bikurikiranya bakamara igihe runaka mu murimo w’igihe cyose, ibyo bikaba byaratumye twebwe ababyeyi twishima cyane. Muri iyo minsi ni bwo Hans Werner yampaye ya Bibiliya navuze iyi nkuru igitangira. Ibyishimo byo mu muryango wacu byasaga n’aho byuzuye.

Hanyuma twaje gutahura ko twari dukeneye kurushaho kwifatanya akaramata kuri Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko twabonye abana bacu bari bamaze gukura bahangana n’ibibazo byagerageje ukwizera kwabo mu buryo bukomeye. Urugero, umukobwa wacu dukunda Gabriele, yahuye n’amakuba. Mu mwaka wa 1976 yashyingiranywe na Lothar. Nyuma gato y’ubukwe, umugabo we yararwaye. Uko yagendaga arushaho kuzahara, Gabriele yakomeje kumurwaza kugeza igihe yapfiriye. Kubona umuntu wo mu muryango wari ufite amagara mazima arwara maze agapfa byatwibukije ko dukeneye ko Yehova yahora adufasha mu buryo bwuje urukundo.—Yesaya 33:2.

Inshingano Twagize mu Muteguro wa Yehova

Igihe mu mwaka wa 1955 nabaga umukozi w’itorero (ubu witwa umugenzuzi uhagarariye itorero), numvise iyo nshingano itankwiriye. Hari byinshi byo gukora, kandi uburyo bumwe bwo gukomeza gusohoza inshingano z’itorero nta birarane, bwari ukubyuka rimwe na rimwe saa kumi z’ijoro. Umugore wanjye n’abana banjye banteraga inkunga cyane, bagakora ibishoboka byose ku buryo nta kirogoya nagiraga nimugoroba igihe cyose nabaga ngifite ibintu ngomba kwitaho.

Icyakora, mu rwego rw’umuryango twamaranaga igihe kirekire twishimisha uko byashobokaga kose. Rimwe na rimwe umukoresha wanjye yantizaga imodoka ye kugira ngo uwo munsi nshobore gutembereza umuryango. Abana bacu bishimiraga ibihe twigiragaho Umunara w’Umurinzi mu mashyamba. Nanone kandi, twajyanaga gutembera, rimwe na rimwe tukagenda turirimba nanjye mvuza ikinanda, mu gihe twabaga dutembera mu biti.

Mu mwaka wa 1978, nabaye umusimbura w’umugenzuzi w’akarere (umugenzuzi usura amatorero). Kubera ko byari bindenze, nasenze Yehova ngira nti “Yehova, ndumva ntashoboye kubikora. Ariko niba wifuza ko ngerageza, nzakora uko nshoboye kose.” Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho, ubwo nari mfite imyaka 54, neguriye umuhungu wacu muto Thomas ubucuruzi buciriritse twakoraga.

Abana bacu bose bari barakuze, ibyo bikaba byaratumye jye na Karla tubona uburyo bwo gukorera Yehova byinshi kurushaho. Muri uwo mwaka nabaye umugenzuzi w’akarere maze noherezwa mu gice kimwe cy’akarere ka Hamburg n’akarere ka Schleswig-Holstein kose. Kubera ko twari tuzi uko kurera abana bimeze, twashoboraga kugaragariza ababyeyi n’abana babo ko tubumva mu buryo bwihariye. Benshi mu bavandimwe batwitaga ababyeyi babo b’akarere.

Nyuma y’imyaka icumi Karla amperekeza mu murimo w’akarere, byabaye ngombwa ko abagwa. Kandi muri uwo mwaka, abaganga babonye ko nari mfite ikibyimba ku bwonko. Bityo, neguye ku nshingano y’umugenzuzi w’akarere maze njya kubagwa mu mutwe. Byafashe imyaka itatu kugira ngo nongere gushobora kuba umusimbura w’umugenzuzi w’akarere. Ubu jye na Karla turi mu kigero cy’imyaka 70 kandi ntitugikora umurimo w’akarere. Yehova yadufashije kubona ko nta cyo byaba bimaze gukomeza kwihambira ku nshingano ntagishoboye gusohoza.

Iyo jye na Karla dushubije amaso inyuma, dushimira Yehova ku bwo kuba yaradufashije gucengeza mu mitima y’abana bacu gukunda ukuri (Imigani 22:6). Mu gihe cy’imyaka myinshi, Yehova yagiye atuyobora kandi akadutoza, adufasha gusohoza inshingano zacu. Nubwo dushobora kuba dushaje kandi dufite ubumuga, urukundo dukunda Yehova ntiruragasaza kandi rufite imbaraga nka mbere hose.—Abaroma 12:10, 11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikikiboneka.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abari bagize umuryango wacu, igihe twatemberaga ku nkombe z’Uruzi rwa Elbe, i Hamburg, mu mwaka wa 1965

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Bamwe mu bagize umuryango wacu mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Berlin mu mwaka wa 1998

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ndi kumwe n’umugore wanjye, Karla