Ubumuga ntibugira imipaka
Ubumuga ntibugira imipaka
UWITWA Christian, akaba atuye mu gihugu kimwe cyo muri Afurika, yashimuswe n’abasirikare bageragezaga kumuhatira kwinjira mu gisirikare, ariko yarabyanze bitewe n’umutimanama we watojwe na Bibiliya. Hanyuma, abo basirikare baramufashe bamujyana mu kigo cya gisirikare, maze nyuma y’iminsi ine bamaze bamukubita, umwe muri bo amurasa mu kaguru. Christian yashoboye kugera kwa muganga, ariko byabaye ngombwa ko akaguru ke bagacira munsi y’ivi. Mu kindi gihugu cyo muri Afurika, hari n’abana bakiri bato bagiye bacibwa ingingo z’umubiri n’abigometse ku butegetsi. Kandi uhereye muri Kamboje ukagera mu karere ka Balkan, ukongera ugahera muri Afuganisitani ukagera muri Angola, ibisasu bitegwa biracyakomeza guca abato n’abakuru ingingo z’umubiri kandi bikabamugaza nta kuvangura.
Nanone kandi, impanuka hamwe n’indwara, urugero nka diyabete, na byo bimugaza benshi. Ndetse n’imyanda y’uburozi ihumanya ibidukikije ishobora kumugaza abantu. Urugero, nko mu turere twegereye umujyi umwe wo mu Burayi bw’i Burasirazuba, abana batari bake bavutse badafite igice cyo hepfo cy’ukuboko kw’iburyo. Bari bafite agace gato gusa k’akanimfunimfu hepfo y’inkokora. Hari ibihamya bigaragaza ko ibyo byatewe n’uburozi bwo mu bwoko bwa shimi bwononnye imiterere y’ingirabuzima fatizo. Hari abandi bantu batabarika bafite ingingo zabo zose ariko bakaba baramugaye bitewe no kugagara ingingo cyangwa ubundi burwayi. Koko rero, ubumuga ntibugira imipaka.
Ubumuga bushobora gushegesha umuntu uko icyabuteye cyaba kiri kose. Junior yacitse ukuguru kw’ibumoso igihe yari afite imyaka 20. Nyuma y’aho yaje kuvuga ati “nari mfite ingorane nyinshi zo mu byiyumvo. Nahoraga ndizwa n’uko ntari kuzigera nongera gusubirana ukuguru kwanjye. Sinari nzi icyo nakora. Nari mu rujijo.” Ariko kandi, nyuma y’igihe runaka, imyifatire ya Junior yarahindutse mu buryo bugaragara. Yatangiye kwiga Bibiliya maze amenya ibintu bitamufashije guhangana n’ubumuga gusa, ahubwo nanone byatumye agira ibyiringiro bihebuje by’imibereho ishimishije y’igihe kizaza hano ku isi. Niba waramugaye, mbese, wakwishimira kugira ibyo byiringiro?
Niba ari ko biri, soma igice gikurikira. Turagutera inkunga yo gusoma muri Bibiliya yawe bwite imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe, kugira ngo ushobore kwibonera ibyo Umuremyi ateganyiriza abantu biga ibyerekeranye n’umugambi we maze bagahuza imibereho yabo n’uwo mugambi.