Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko ubumuga buzavanwaho

Uko ubumuga buzavanwaho

Uko ubumuga buzavanwaho

TEKEREZA amaso y’impumyi yongeye kureba, amatwi y’igipfamatwi yumva ijwi ryose, ururimi rw’ikiragi ruririmbana ibyishimo, n’ibirenge by’ikirema bikomeye kandi gishobora gutambuka! Aha ntidushaka kuvuga iby’amajyambere atunguranye mu bya siyansi y’ubuvuzi, ahubwo turavuga ibyerekeranye n’ingaruka z’ibyo Imana ubwayo izakorera abantu. Bibiliya yahanuye igira iti “icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba” (Yesaya 35:5, 6). Ariko se, ni gute dushobora kwiringira tudashidikanya ko ubwo buhanuzi butangaje by’ukuri buzasohozwa?

Icyo tugomba kubanza kumenya, ni uko igihe Yesu Kristo yari ku isi, mu by’ukuri yakijije abantu bari bafite indwara n’ubumuga bw’uburyo bwose. Byongeye kandi, ibitangaza yakoze hafi ya byose byabonywe n’abantu benshi—ndetse n’abanzi be barabibonye. Mu by’ukuri, nibura mu gihe kimwe, abamurwanyaga b’abemeragato bakoze iperereza rirambuye ku birebana n’umuntu wari wakijijwe bagamije gutesha Yesu agaciro. Ariko kandi, icyabakojeje isoni, ni uko ibyo bakoze byose byemeje ko igitangaza cye cyari cyabayeho koko (Yohana 9:1, 5-34). Nyuma y’aho Yesu akoreye ikindi gitangaza kitashoboraga gushidikanywaho, bavuze basuherewe bati “tugire dute, ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi” (Yohana 11:47)? Icyakora, rubanda rwa giseseka ntirwari rufite umutima winangira, kuko benshi muri bo batangiye kwizera Yesu.—Yohana 2:23; 10:41, 42; 12:9-11.

Ibitangaza bya Yesu Byari Umusogongero w’Ukuntu Azakiza Abantu ku Isi Hose

Ibitangaza bya Yesu byageze ku ntego irenze cyane iyo kugaragaza ko yari Mesiya n’Umwana w’Imana. Byashyizeho urufatiro rwo kwizera amasezerano ya Bibiliya y’uko mu gihe kizaza abantu bumvira bazakizwa. Ayo masezerano akubiyemo n’ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 35, twavuze muri paragarafu ibanza. Muri Yesaya 33:24 herekeza ku buzima abantu batinya Imana bazagira mu gihe kizaza, hagira hati “nta muturage waho uzataka indwara.” Mu buryo nk’ubwo, mu Byahishuwe 21:4 hatanga isezerano rigira riti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere [ni ukuvuga ibigeragezo n’imibabaro byo muri iki gihe] bishize.”

Buri gihe abantu basenga basaba ko ubwo buhanuzi bwasohora iyo basubiramo isengesho ntangarugero rya Yesu, ririmo amagambo agira ati “ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). Ni koko, ibyo Imana ishaka bikubiyemo isi n’abantu. Nubwo hari impamvu yatumye indwara n’ubumuga byemererwa kubaho, mu gihe cya vuba aha, bizaba bitagihari; ntibizongera konona ‘intebe y’ibirenge’ by’Imana iteka ryose.—Yesaya 66:1. *

Bakizwaga nta Bubabare Cyangwa Ikiguzi

Uko imibabaro abantu babaga bafite yabaga iri kose, Yesu yabakizaga atabababaje, atazuyaje kandi akabakiza ku buntu. Nta kuntu inkuru y’ibyo bintu itari gusakara mu buryo bwihuse cyane, kandi nyuma y’igihe gito ‘abantu benshi baje aho ari, bazana abacumbagira n’ibirema n’impumyi n’ibiragi n’abandi barwayi benshi babarambika hasi imbere ye, arabakiza.’ Abantu babyitabiriye bate? Inkuru yanditswe na Matayo wari uhibereye ikomeza igira iti “bituma abantu batangara, babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n’impumyi zireba: bahimbaza Imana y’Abisirayeli.”—Matayo 15:30, 31.

Zirikana ko abakijijwe na Yesu batabanje gutoranywa mu mbaga y’abantu bikoranywe ubwitonzi, ayo akaba ari amayeri abatekamutwe bakoresha. Ahubwo incuti n’abavandimwe benshi bazanye abarwayi babo “babarambika hasi imbere [ya Yesu], arabakiza.” Nimucyo noneho dusubiremo ingero zihariye zigaragaza ubushobozi bwa Yesu bwo gukiza.

Ubuhumyi: Igihe Yesu yari i Yerusalemu, yabonye umugabo wari ‘waravutse ari impumyi.’ Uwo mugabo yari azwi mu mudugudu w’iwabo hose ko yari impumyi isabiriza. Bityo ushobora kwiyumvisha ukuntu abantu bari bahimbawe kandi urusaku rwabarenze mu gihe babonaga uwo mugabo agenda kandi abona neza! Ariko kandi, bose si ko babyishimiye. Kubera ko bamwe mu bayoboke b’agatsiko k’idini kari gakomeye mu Bayahudi k’abitwaga Abafarisayo bari barababajwe n’uko mbere y’aho Yesu yari yarashyize ahagaragara ubugome bwabo, bashakiraga hasi kubura hejuru igihamya cyagaragaza ko Yesu yabeshyaga (Yohana 8:13, 42-44; 9:1, 6-31). Ku bw’ibyo, babajije uwo mugabo wari wakijijwe, babaza n’ababyeyi be, hanyuma bongera kubaza uwo mugabo. Ariko kandi, iperereza Abafarisayo bakoze nta kindi ryagezeho uretse kwemeza ko Yesu yari yakoze igitangaza koko, ibyo bikaba byarabarakaje. Uwo mugabo wakijijwe amaze kumirwa bitewe n’uburyarya bw’abo bayobozi ba kidini batagiraga isoni, we ubwe yagize ati “uhereye kera kose ntihari haboneka umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi. Uwo muntu iyaba atavuye ku Mana, nta cyo yabashije gukora” (Yohana 9:32, 33). Kubera ko uwo mugabo yavuze amagambo y’ukwizera avuye ku mutima kandi arangwa n’ubwenge, Abafarisayo ‘bamusunikiye hanze,’ bikaba bisobanura ko birukanye uwo mugabo wari warahoze ari impumyi mu isinagogi.—Yohana 9:22, 34.

Gupfa amatwi: Igihe Yesu yari muri Dekapoli, akarere kari mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani, abantu ‘bamuzaniye igipfamatwi kidedemanga’ (Mariko 7:31, 32). Yesu ntiyakijije uwo muntu gusa, ahubwo nanone yagaragaje mu buryo bwimbitse ko yiyumvishaga ibyiyumvo umuntu w’igipfamatwi agira, ushobora kuba yumva afite ipfunwe mu gihe ari mu mbaga y’abantu benshi. Bibiliya itubwira ko Yesu yafashe uwo mugabo wari igipfamatwi ‘akamukura mu bantu, akamwihererana’ maze akamukiza. Nanone, abantu babibonye ‘baratangaye cyane bikabije, bavuga bati “byose abikoze neza; azibura ibipfamatwi, kandi akavugisha ibiragi.” ’—Mariko 7:33-37.

Kugagara ingingo z’umubiri: Igihe Yesu yari i Kaperinawumu, abantu bamuzaniye umuntu wari ikirema wari uryamye mu ngobyi (Matayo 9:2). Kuva ku murongo wa 6 kugeza ku wa 8 hasobanura uko byagenze. Hagira hati “[Yesu] abwira icyo kirema ati ‘byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.’ Arabyuka aragenda, arataha. Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantu ubutware bungana butyo.” Icyo gitangaza na cyo cyakozwe hari abigishwa ba Yesu n’abanzi be. Zirikana ko abigishwa ba Yesu, bo batari barahumwe amaso n’urwango hamwe n’urwikekwe, ‘bahimbaje Imana’ ku bw’ibyo bari biboneye.

Indwara: “Umubembe aza aho ari, aramupfukamira, aramwinginga, aramubwira ati ‘washaka, wabasha kunkiza.’ Aramubabarira, arambura ukuboko, amukoraho ati ‘ndabishaka, kira.’ Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira” (Mariko 1:40-42). Zirikana ko Yesu atakijije uwo muntu agononwa, ahubwo yabitewe n’uko yamugiriye impuhwe by’ukuri. Tekereza iyo uza kuba uri uwo mubembe. Wari kumva umeze ute iyo uza kuba warakijijwe mu kanya gato nta bubabare wumvise, ugakizwa indwara iteye ubwoba, yari yaragiye buhoro buhoro igutera ubusembwa umubiri wose kandi ikaba yari yaratumye uhabwa akato? Nta gushidikanya ko ushobora kwiyumvisha impamvu undi mubembe wakijijwe mu buryo bw’igitangaza yaje ‘akikubita imbere y’ibirenge bya Yesu akamushima.’—Luka 17:12-16.

Gukomereka: Igitangaza cya nyuma Yesu yakoze mbere y’uko afatwa akamanikwa, cyari igikorwa cyo gukiza. Intumwa Petero yarahubutse itera abantu bari bagiye gufata Yesu ngo bamujyane, maze kubera ko “yari afite inkota, arayikura, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo” (Yohana 18:3-5, 10). Inkuru isa n’iyo yanditswe na Luka itubwira ko Yesu ‘yamukoze ku gutwi, akagukiza’ (Luka 22:50, 51). Nanone, icyo gikorwa kirangwa n’impuhwe, cyakozwe hari incuti za Yesu hamwe n’abanzi be—muri icyo gihe bwo n’abari baje kumufata bakaba bari bahari.

Ni koko, uko tugenda turushaho gusuzuma ibitangaza Yesu yakoze, ni na ko turushaho kubona ibimenyetso byihariye bigaragaza ko byabayeho koko (2 Timoteyo 3:16). Kandi nk’uko twabivuze tugitangira, icyo cyigisho cyagombye gutuma turushaho kwizera mu buryo bukomeye isezerano ry’Imana ryo kuzakiza abantu bumvira. Bibiliya isobanura ko ukwizera kwa Gikristo ari “ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.” (Abaheburayo 11:1, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Uko bigaragara, Imana ntidutera inkunga yo gupfa kwemera ayo masezerano buhumyi cyangwa kwifuza gusa ko ibyo bintu byazabaho, ahubwo idutera inkunga yo kugira ukwizera gukomeye gushingiye ku bihamya (1 Yohana 4:1). Iyo tumaze kugira bene uko kwizera, turushaho gukomera mu buryo bw’umwuka, tukagira amagara mazima kandi tukarushaho kugira ibyishimo.—Matayo 5:3; Abaroma 10:17.

Umuntu Agomba Kubanza Gukizwa mu Buryo bw’Umwuka!

Abantu benshi bafite amagara mazima mu mubiri usanga batishimye. Ndetse hari bamwe bagerageza kwiyahura kubera ko baba badafite ibyiringiro by’igihe kizaza, cyangwa bitewe n’uko baba bumva ibibazo bibarenze. Mu by’ukuri, twavuga ko bamugaye mu buryo bw’umwuka, iyo akaba ari imimerere ibabaje cyane mu maso y’Imana kuruta ubumuga bwo mu buryo bw’umubiri (Yohana 9:41). Ku rundi ruhande, abantu benshi bafite ubumuga mu mubiri, kimwe na Christian na Junior twavuze mu gice kibanziriza iki, bafite imibereho irangwa n’ibyishimo no kunyurwa. Kubera iki? Ni ukubera ko bafite amagara mazima mu buryo bw’umwuka kandi bakaba bahabwa imbaraga n’ibyiringiro bizima bishingiye kuri Bibiliya.

Mu gihe Yesu yerekezaga ku bintu byihariye twebwe abantu dukenera, yagize ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana” (Matayo 4:4). Ni koko, mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku nyamaswa, abantu bo bakenera ibirenze ibintu byo gutunga umubiri. Kubera ko twaremwe mu “ishusho” y’Imana, dukenera ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka—ni ukuvuga ubumenyi ku byerekeye Imana n’umwanya dufite mu mugambi wayo, hamwe no gukora ibyo ishaka (Itangiriro 1:27; Yohana 4:34). Ubumenyi ku byerekeye Imana butuma tugira imibereho ifite ireme n’imbaraga zo mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, buduha urufatiro rwo kuzabaho iteka mu isi izahinduka paradizo. Yesu yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

Birashishikaje kuba abantu bo mu gihe cya Yesu bataramwitaga “Ukiza,” ahubwo bakaba baramwitaga ‘Umwigisha’ (Luka 3:12; 7:40). Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yigishaga abantu ibyerekeranye n’umuti urambye w’ibibazo by’abantu—ni ukuvuga Ubwami bw’Imana (Luka 4:43; Yohana 6:26, 27). Ubwo butegetsi bwo mu ijuru buyobowe na Yesu Kristo buzategeka isi yose uko yakabaye, kandi busohoze amasezerano yose ya Bibiliya arebana n’ukuntu abantu b’abakiranutsi n’isi bazaba batuyeho bizongera gutunganywa mu buryo bwuzuye kandi burambye (Ibyahishuwe 11:15). Ni yo mpamvu mu isengesho ntangarugero, Yesu yagaragaje ko kuza k’Ubwami bw’Imana gufitanye isano n’uko ibyo Imana ishaka bizakorwa hano ku isi.—Matayo 6:10.

Ku bantu benshi bamugaye, kugira ubwo bumenyi butanga ibyiringiro byatumye amarira yabo y’agahinda ahinduka amarira y’ibyishimo (Luka 6:21). Mu by’ukuri, Imana izanakora ibirenze ibyo kuvanaho indwara n’ubumuga; izarandurana n’imizi impamvu ituma abantu bababara—ni ukuvuga icyaha ubwacyo. Koko rero, muri Yesaya 33:24 no muri Matayo 9:2-7 twigeze kuvuga mbere, hagaragaza isano riri hagati y’indwara n’imimerere y’icyaha turimo (Abaroma 5:12). Ku bw’ibyo, mu gihe icyaha kizaba kimaze gukubitwa incuro, amaherezo noneho abantu bazaba bagiye kwishimira ‘umudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana,’ umudendezo ukubiyemo ubutungane bwo mu bwenge no mu mubiri.—Abaroma 8:21.

Abantu bafite ubuzima bwiza bashobora mu buryo bworoshye kutabona agaciro ko kugira amagara mazima. Ariko si ko bimeze ku bantu bahanganye n’imibabaro iterwa n’ubumuga. Bo bazi ukuntu ubuzima bwiza ari ubw’agaciro kenshi, kandi bazi ukuntu ibintu bishobora guhinduka mu buryo butari bwitezwe (Umubwiriza 9:11). Ku bw’ibyo, twiringiye ko abantu bamugaye basoma inyandiko zacu bazita mu buryo bwihariye ku masezerano ahebuje y’Imana yanditswe muri Bibiliya. Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo ayo masezerano azasohozwe. Ni ikihe cyemezo twabona kirenze icyo?—Matayo 8:16, 17; Yohana 3:16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Niba wifuza ibisobanuro birenzeho ku birebana n’impamvu yatumye Imana ireka imibabaro ikabaho, reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Mbese Imana Itwitaho Koko?, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.