Uko umwana yafashije se
Uko umwana yafashije se
JAMES, ukomoka mu Bwongereza, ari mu kigero cy’imyaka 30, akaba afite ubumuga bukomeye bwo mu mutwe kandi ahora asa n’urota. Ariko kandi, amaze imyaka myinshi ajyana na nyina na mushiki we mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Icyakora, se ntiyari yarigeze ashishikazwa cyane n’imyizerere yabo. Ku mugoroba umwe, ubwo bari bavuye mu materaniro yatanzwemo icyerekanwa cyagaragazaga uburyo bwo gutumira umuntu musanzwe muziranye ngo azaze kwifatanya ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo, James yahise ajya mu cyumba cye. Nyina yamukurikiye ahangayitse, maze asanga ibintu yabitereye hejuru arimo atoranya inomero za kera z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Yatoranyije igazeti yari iriho itumira ry’Urwibutso ku gifubiko cy’inyuma, maze arihuta asanga se. Yabanje gutunga urutoki ku ifoto hanyuma arutunga kuri se maze aravuga ati “ni wowe!” Nyina na se bararebanye batangaye mu gihe babonaga ko James yari arimo atumira se ngo azaze mu Rwibutso. Se yavuze ko yashoboraga kuzaza.
Ku mugoroba Urwibutso rwagombaga kuberaho, James yagiye mu kabati se abikamo imyenda, atoranya ipantaro maze ayishyira se, hanyuma amucira amarenga amubwira ko yagombaga kuyambara. Se yamushubije ko atari kujya mu materaniro. Bityo, James na nyina bagiye ku Nzu y’Ubwami bonyine.
Ariko kandi, hashize igihe runaka nyuma y’aho, James yagendaga arushaho kutitabira ibyo nyina yamubwiraga mu gihe yabaga agerageza kumufasha kwitegura ngo bajye mu materaniro y’itorero, agahitamo kwisigarira imuhira hamwe na se. Hanyuma, umunsi umwe ari ku Cyumweru mu gitondo, James yongeye gusuzugura nyina mu gihe yageragezaga kumufasha kwitegura ngo bajye mu materaniro. Mu buryo butunguranye, se wa James yarahindukiye aramureba maze aravuga ati “niko James, uyu munsi ninjya mu materaniro, nawe urajyayo?” James yagaragaje akanyamuneza mu maso. Yahise ahobera se, maze aravuga ati “yee!” kandi bose uko ari batatu bajyanye ku Nzu y’Ubwami.
Kuva uwo munsi, se wa James yakomeje kujya ajya mu materaniro yose yo ku Cyumweru, maze bidatinze avuga ko yagombaga kujya no mu yandi materaniro kugira ngo agire amajyambere (Abaheburayo 10:24, 25). Ibyo yarabikoze, maze nyuma y’amezi atatu atangira kwiga Bibiliya buri gihe. Yagize amajyambere mu buryo bwihuse, ntiyazuyaza kugira ihinduka rya ngombwa mu mibereho ye, maze bidatinze atangira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Hashize umwaka umwe nyuma y’aho atangiriye kwiga Bibiliya, yeguriye Yehova ubuzima bwe, ibyo abigaragaza yibizwa mu mazi. Ubu ni umukozi w’imirimo mu itorero rye. Ubu noneho abagize umuryango bose bakorera Yehova bunze ubumwe.