Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abakiranutsi bayoborwa no gushikama

Abakiranutsi bayoborwa no gushikama

Abakiranutsi bayoborwa no gushikama

BIBILIYA igira iti “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho, agakenyuka” (Yobu 14:1, 2). Uburibwe n’imibabaro bisa n’aho ari byo byiganje mu mibereho y’abantu. N’ikimenyimenyi, ndetse n’imibereho ya buri munsi ishobora kwiganzamo imihangayiko n’imivurungano. Ni iki kizatuyobora neza kikadufasha guhangana mu buryo bugira ingaruka nziza n’imimerere igoranye kandi kikadufasha gukomeza kugira igihagararo cyiza imbere y’Imana?

Reka turebe urugero rw’umugabo w’umukungu witwaga Yobu, wabayeho mu myaka igera ku 3.500 ishize, mu gihugu ubu cyitwa Arabiya. Mbega ukuntu Satani yateje uwo mugabo watinyaga Imana amakuba! Yatakaje amatungo ye yose kandi apfusha abana be bose yakundaga. Nyuma y’aho gato, Satani yateje Yobu ibishyute bibi bibabaza, bimuhera ku mutwe bigeza ku birenge (Yobu igice cya 1 n’icya 2). Yobu nta cyo yari azi ku bihereranye n’impamvu yari arimo agerwaho n’amakuba. Nyamara kandi, “nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe” (Yobu 2:10). Yaravuze ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo” (Yobu 27:5). Ni koko, gushikama kwa Yobu kwaramuyoboye mu bigeragezo yaciyemo.

Ijambo gushikama risobanurwa ko ari ukuba umuntu muzima cyangwa ushyitse mu byerekeye umuco, kandi bikubiyemo kuba umuntu uzira amakemwa kandi utagira inenge mu maso y’Imana. Ariko kandi, ntiryumvikanisha ko abantu badatunganye bavuga kandi bagakora ibintu mu buryo butunganye, kubera ko bidashoboka ko bakubahiriza amahame y’Imana mu buryo bwuzuye. Ahubwo, gushikama kw’abantu byumvikanisha kugira umutima wo kwiyegurira Yehova mu buryo bwuzuye, no kwitangira gukora ibyo ashaka kandi bihuje n’umugambi we. Bene uko kwiyegurira Imana biyobora umukiranutsi mu mimerere yose no mu bihe byose. Icyiciro cya mbere cy’igice cya 11 cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani, kigaragaza ukuntu imyifatire yacu yo gushikama ishobora kutuyobora mu bice binyuranye by’imibereho yacu kandi kitwizeza imigisha, iyo tuzabona tuyikesha gushikama. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tuharambure turebe ibihanditswe tubishishikariye.

Gushikama Bituma Umuntu Aba Inyangamugayo mu by’Ubucuruzi

Mu gutsindagiriza ihame ryo kuba inyangamugayo, Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yakoresheje amagambo y’ibisigo aho gukoresha imvugo nk’ikoreshwa mu bucamanza, agira ati “urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka; ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza” (Imigani 11:1). Iyo ni yo ncuro ya mbere mu ncuro enye aho ingero n’ibipimo bikoreshwa mu gitabo cy’Imigani mu kumvikanisha ko Yehova yifuza ko abamusenga baba inyangamugayo mu birebana n’ubucuruzi.—Imigani 16:11; 20:10, 23.

Ubukire buturuka ku bantu bakoresha ingero z’uburiganya—cyangwa ubuhemu—bushobora kutureshya. Ariko se, twakwifuza mu by’ukuri gutera umugongo amahame y’Imana arebana n’icyiza n’ikibi twishora mu bikorwa by’ubucuruzi bitemewe? Si ko biri niba tuyoborwa no gushikama. Twamaganira kure ubuhemu bitewe n’uko ibuye ryuzuye ripimishwa ku munzani n’ibiro bishyitse bigaragaza ko umuntu ari inyangamugayo, ibyo bishimisha Yehova.

“Ubwenge Bufitwe n’Abicisha Bugufi”

Umwami Salomo akomeza agira ati “iyo ubwibone buje, isoni ziherako zikaza; ariko ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi” (Imigani 11:2). Ubwibone butuma umuntu akorwa n’isoni, bwaba bwigaragaza mu buryo bwo kwishyira hejuru, kutumvira, cyangwa kurarikira iby’abandi. Ku rundi ruhande, kwemera twicishije bugufi ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira ni iby’ubwenge. Mbega ukuntu ingero zo mu Byanditswe zigaragaza neza ukuri k’uwo mugani!

Umulewi wararikiraga iby’abandi witwaga Kora yayoboye agatsiko k’abantu bigometse ku batware bashyizweho na Yehova, ari bo Mose na Aroni. Icyo gikorwa cy’ubwibone cyagize izihe ngaruka? ‘Ubutaka bwarasamye bumira’ bamwe mu bari bigometse, mu gihe abandi bo, harimo na Kora, bakongowe n’umuriro (Kubara 16:1-3, 16-35; 26:10; Gutegeka 11:6). Mbega gusuzugurwa! Zirikana nanone iby’uwitwa Uza, wasingiriye isanduku y’isezerano abigiranye ukwiyemera kugira ngo ayiramire itagwa. Yahise akumbanywa (2 Samweli 6:3-8). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twamaganira kure ubwibone!

Umuntu wicisha bugufi kandi akiyoroshya, ntasuzugurwa, ndetse n’iyo acumuye. Nubwo Yobu yari intangarugero mu bintu byinshi, yari umuntu udatunganye. Ibigeragezo byamugezeho byahishuye inenge ikomeye yari afite mu bintu bimwe na bimwe yatekerezaga. Mu gihe yireguraga imbere y’abamushinjaga, Yobu yagaragaje kudashyira mu gaciro mu rugero runaka. Ndetse yumvikanishije ko yakiranukaga kuruta Imana (Yobu 35:2, 3). Ni gute Yehova yakosoye imitekerereze ya Yobu?

Yehova yerekeje ku isi, ku nyanja, ku ijuru rihunze inyenyeri, ku nyamaswa zimwe na zimwe no ku bindi bintu bitangaje byaremwe, aha Yobu isomo ku bihereranye n’ukuntu umuntu ari ubusabusa ugereranyije no gukomera kw’Imana (Yobu, igice cya 38-41). Nta hantu na hamwe mu byo Yehova yavuze yigeze agaragaza impamvu Yobu yari arimo ababara. Ntibyari ngombwa. Yobu yicishaga bugufi. Yemeye abigiranye ukwicisha bugufi itandukaniro rinini ryari hagati ye n’Imana, hagati y’ukudatungana kwe n’intege nke ze hamwe no gukiranuka kwa Yehova n’imbaraga ze. Yaravuze ati ‘ndizinutswe, ndihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu’ (Yobu 42:6). Gushikama kwa Yobu kwatumye yemera gucyahwa atagononwa. Byifashe bite se kuri twe? Mbese, twakwemera gucyahwa cyangwa gukosorwa tubigiranye umutima ukunze mu gihe byaba bibaye ngombwa, tuyobowe no gushikama?

Mose na we yari umuntu wiyoroshya kandi wicisha bugufi. Igihe yinanizaga binyuriye mu kwita ku bibazo by’abandi, sebukwe, Yetiro, yamuhaye inama y’ingirakamaro ikurikira: kugabanya inshingano zimwe akaziha abandi bantu babishoboye. Kubera ko Mose yemeye ko ubushobozi bwe bwari bufite aho bugarukira, yemeye abigiranye ubwenge icyo gitekerezo (Kuva 18:17-26; Kubara 12:3). Umuntu wiyoroshya ntagononwa mu guha abandi ubutware, ndetse nta n’ubwo atinya ko mu buryo runaka yatakaza ubutware bwe bitewe n’uko aba ahaye abandi bagabo babishoboye inshingano (Kubara 11:16, 17, 26-29). Ahubwo, ashishikazwa no kubafasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (1 Timoteyo 4:15). Mbese, ibyo si ko byagombye kumera no kuri twe?

‘Gutungana k’Umuntu Uboneye Kuzamutunganyiriza Inzira’

Mu kugaragaza ko gushikama atari ko buri gihe kurinda umukiranutsi kugira ngo atagerwaho n’akaga cyangwa amakuba, Salomo yaravuze ati “gutungana kw’abakiranutsi kuzabayobora; ariko ubugoryi bw’abariganya buzabarimbura” (Imigani 11:3). Koko rero, gushikama biyobora umukiranutsi bigatuma akora ibyiza mu maso y’Imana, ndetse no mu mimerere igoranye, kandi amaherezo bimuhesha inyungu. Yobu yanze kunamuka ku gushikama kwe, maze Yehova “ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere” (Yobu 42:12). Abantu bariganya bashobora kumva ko barimo biyungura igihe banyunyuza imitsi y’undi muntu kandi bashobora no gusa n’aho bamerewe neza mu gihe runaka. Ariko kandi, byatinda cyangwa byatebuka uburiganya bwabo buzabarimbuza.

Umwami w’umunyabwenge yagize ati “ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari; ariko gukiranuka kudukiza urupfu” (Imigani 11:4). Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa kugokera indamu z’iby’umubiri ariko umuntu akananirwa gushaka igihe cyo kugira icyigisho cya bwite, isengesho, kujya mu materaniro n’umurimo wo kubwiriza—ibyo akaba ari ibikorwa bituma turushaho gukunda Imana mu buryo bwimbitse kandi bigashimangira icyemezo twafashe cyo kuyiyegurira! Nta butunzi ubwo ari bwo bwose buzarokora umuntu ngo bumwambutse umubabaro ukomeye wegereje (Matayo 24:21). Gukiranuka kw’abakiranutsi ni byo byonyine bizabarokora (Ibyahishuwe 7:9, 14). Ku bw’ibyo rero, twagombye gushyira ku mutima amagambo yo kwinginga yavuzwe na Zefaniya agira ati “uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho. Mushake Uwiteka, mwa bagwaneza bo mu isi mwese, bakomeza amategeko ye; mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza” (Zefaniya 2:2, 3). Hagati aho, nimucyo twishyirireho intego yo ‘kubahisha Uwiteka ubutunzi bwacu.’—Imigani 3:9.

Mu gutsindagiriza akamaro ko guharanira kuba umukiranutsi, Salomo yashyize itandukaniro hagati y’ukuntu bizagendekera umuntu uzira amakemwa n’uko bizagendekera ababi, agira ati “gukiranuka k’umuntu uboneye kuzamutunganyiriza inzira; ariko umunyabyaha azagushwa n’ibyaha bye. Gukiranuka kw’abatunganye kuzabarokora; ariko abariganya bazategwa no kugira nabi kwabo. Iyo umunyabyaha apfuye, kwiringira kwe kuba gushize; kandi ibyiringiro by’abakiranirwa biba bishiranye na bo. Umukiranutsi akizwa amakuba; umunyabyaha agasubira mu kigwi cye” (Imigani 11:5-8). Umuntu uzira amakemwa ntiyigera agwa mu nzira ze kandi ntategwa n’imigirire ye. Inzira ze ziratunganye. Amaherezo, abakiranutsi bakizwa amakuba. Ababi bo bashobora gusa n’aho bakomeye, ariko nta bwo baba biteze kuzakizwa batyo.

“Umudugudu Urishima”

Nanone kandi, gushikama kw’abakiranutsi n’ububi bw’abanyabyaha bigira ingaruka ku bandi bantu. Umwami wa Isirayeli yaravuze ati “utubaha Imana yicisha mugenzi we akanwa ke; ariko umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe” (Imigani 11:9). Ni nde wahakana ko gusebanya, amazimwe yangiza, amagambo ateye isoni n’ibiganiro bitagira umumaro byangiza abandi? Ku rundi ruhande, ibyo umukiranutsi avuga biba bitanduye, ari ibintu yabanje gutekerezaho kandi abivuga azirikana abandi. Akizwa n’ubwenge bitewe n’uko gushikama kwe kumufasha gutekereza ku bintu akabona ibihamya bikenewe kugira ngo agaragaze ko abamushinja bavuga ibinyoma.

Umwami akomeza agira ati “iyo umukiranutsi amerewe neza, umudugudu urishima; iyo umunyabyaha apfuye, impundu ziravuga” (Imigani 11:9b, 10). Muri rusange, abakiranutsi bakundwa n’abandi, kandi batuma abaturanyi babo bumva bishimye kandi bafite akanyamuneza. Nta muntu n’umwe mu by’ukuri ukunda ‘abanyabyaha.’ Iyo abanyabyaha bapfuye, ubusanzwe ntibaririrwa n’abantu. Nta gushidikanya ko igihe Yehova ‘azaca inkozi z’ibibi [akazikura] ku isi, abariganya akayibaranduramo,’ nta muntu bizatera agahinda (Imigani 2:21, 22). Ahubwo, hazabaho ibyishimo bitewe n’uko bazaba batagihari. Ariko se, bite kuri twe? Byaba byiza twisuzumye tukareba niba imyifatire yacu igira uruhare mu gutuma abandi bagira ibyishimo.

‘Umudugudu Ushyirwa Hejuru’

Mu gukomeza gushyira itandukaniro hagati y’ingaruka abakiranutsi n’ababi bagira ku bantu, Salomo yaravuze ati “umugisha w’abakiranutsi ushyira umudugudu hejuru: ariko usenywa n’akanwa k’umunyabyaha.”Imigani 11:11.

Abaturage baba mu mudugudu bafite imyifatire yo gukiranuka, bimakaza amahoro kandi bagatuma abandi bantu bo muri uwo mudugudu bamererwa neza kandi bakabubaka. Nguko uko umudugudu ushyirwa hejuru—ugakungahara. Abavuga amagambo asebanya, akomeretsa abandi kandi bakavuga ibintu bikocamye, bateza imyiryane, kubura ibyishimo, amacakubiri n’akaduruvayo. Ibyo ni ko biri mu buryo bwihariye, cyane cyane iyo abo bantu bafite imyanya yo hejuru. Bene uwo mudugudu urangwa n’imivurungano, kurya ruswa no guhenebera mu by’umuco kandi wenda no mu byerekeye ubukungu.

Ihame riboneka mu Migani 11:11 rinareba abagize ubwoko bwa Yehova mu gihe bifatanya mu matorero yabo agereranywa n’umudugudu. Iyo ubutware mu itorero bufitwe n’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga abantu b’abakiranutsi bayoborwa no gushikama, usanga iryo torero ari itsinda ry’abantu barangwa n’ibyishimo, bashabutse kandi bafite umutima wo gufashanya, ibyo bikaba bihesha Imana icyubahiro. Yehova aha imigisha iryo torero, kandi rigira uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka. Rimwe na rimwe, abantu bake gusa bashobora kuba batishimye kandi bakumva batanyuzwe, banenga abandi babashakishaho amakosa kandi bakavugana ubukana ibihereranye n’uburyo ibintu birimo bikorwa, bameze nk’‘umuzi usharira’ ushobora gukwira hose maze ugahumanya indi yari isanzwe idahumanye (Abaheburayo 12:15). Bene abo akenshi usanga baba bifuza kugira ubundi butware no kurushaho gukomera. Bakwirakwiza ibihuha by’uko mu itorero cyangwa mu basaza hari akarengane, urwikekwe rushingiye ku moko, cyangwa ibindi bintu nk’ibyo. Iminwa yabo ishobora rwose gutuma mu itorero havuka amacakubiri. Mbese, ntitwagombye kwima amatwi ibyo bavuga maze tugahatanira kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka bagira uruhare mu kwimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero?

Salomo yakomeje agira ati “ugaya umuturanyi we nta mutima agira; ariko umuntu ujijutse we aricecekera. Ugenda azimura agaragaza ibihishwe; ariko ufite umutima w’umurava ntamena ibanga.”Imigani 11:12, 13.

Mbega ukuntu umuntu utajijutse, cyangwa ‘utagira umutima’ yonona byinshi! Akomeza kuvugagura ibigambo bitagira rutangira ku buryo agera ubwo avuga amagambo asebanya cyangwa atukana. Abasaza bashyizweho bagomba kwihutira guhagarika ibyo bintu bibi bishobora kugira ingaruka mbi ku itorero. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku muntu ‘utagira umutima,’ umuntu ujijutse we aba azi igihe agomba gucecekera. Aho kugira ngo amene ibanga, arabiceceka. Kubera ko umuntu ujijutse aba azi ko guhuragura ibigambo ibi bitagira rutangira bishobora guteza akaga, agira ‘umutima w’umurava.’ Ni indahemuka kuri bagenzi be bahuje ukwizera kandi ntamena ibanga rishobora gushyira bagenzi be mu kaga. Mbega ukuntu bene abo bantu bakomeza gushikama ari imigisha ku itorero!

Kugira ngo Yehova adufashe kugendera mu nzira y’abakiranutsi, aduha ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka byateguwe binyuriye ku buyobozi bw’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Nanone kandi, twitabwaho cyane mu buryo bwa bwite binyuriye ku basaza b’Abakristo mu matorero yacu agereranywa n’umudugudu (Abefeso 4:11-13). Dushimira rwose ku bwo kuba dufite abo bantu, kubera ko “aho abayobora b’ubwenge batari, abantu baragwa; ariko aho abajyanama bagwiriye, haba amahoro” (Imigani 11:14). Uko byagenda kose, nimucyo twiyemeze tumaramaje ‘kugendera mu gukiranuka kwacu.’—Zaburi 26:1.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 26]

Mbega Ukuntu Kugokera Inyungu z’Iby’ubutunzi Ariko Tukirengagiza Ibikorwa bya Gitewokarasi ari Ubupfapfa!

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Yobu yayobowe no gushikama kwe, maze Yehova amuha imigisha

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Uza yapfuye azize ubwibone bwe