Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amayoberane ya Tertullien

Amayoberane ya Tertullien

Amayoberane ya Tertullien

‘NI HEHE wambonera isano iryo ari ryo ryose hagati y’Umukristo n’umuhanga mu bya filozofiya? hagati y’umuntu wonona ukuri, n’umuntu ukugarura kandi akakwigisha? Ishuri rya kaminuza na Kiliziya bihuriye he?’ Ibyo bibazo bikurugutura byabajijwe na Tertullien, akaba yari umwanditsi wo mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu I.C. Yaje kumenyekana ko ari “umwe mu bantu batanze amateka menshi cyane kurusha abandi bose ku birebana na Kiliziya hamwe n’inyigisho zigishwaga mu gihe cye.” Nta kintu na kimwe gifitanye isano n’imibereho yo mu rwego rw’idini cyamwisobaga.

Tertullien ashobora kuba yaramenyekanye cyane bitewe n’amagambo y’amayoberane cyangwa asa n’avuguruzanya yavugaga, urugero nk’aya agira ati “Imana irakomeye mu buryo bwihariye, mu gihe iciye bugufi.” “[Urupfu rw’Umwana w’Imana] rugomba kwemerwa uko byagenda kose, kubera ko rudahuje n’ubwenge.” “[Yesu] yarahambwe, maze arongera arazuka; ibyo bintu ntibishidikanywaho, kubera ko bidashoboka.”

Amagambo ya Tertullien si yo yonyine yari agize ibintu bisa n’ibivuguruzanya byamurangaga. Nubwo yateganyaga ko inyandiko ze zari kurengera ukuri kandi zigashyigikira kiliziya n’inyigisho zayo ntibihungabane, mu by’ukuri yononnye inyigisho z’ukuri. Umusanzu w’ingenzi yahaye Kristendomu waje kuba inyigisho abanditsi bo hanyuma ye bashingiyeho bahimba inyigisho y’Ubutatu. Kugira ngo dusobanukirwe mu buryo bwimbitse ukuntu ibyo byagenze, nimucyo tubanze tumenye muri make Tertullien ubwe.

“Nta Kuntu Atagushishikaza”

Ibintu bizwi ku mibereho ya Tertullien ni bike cyane. Intiti hafi ya zose zemeranya ko yavutse ahagana mu mwaka wa 160 I.C., akavukira mu mujyi wa Carthage, muri Afurika y’Amajyaruguru. Uko bigaragara, yari yarize cyane kandi yari aziranye cyane n’amatsinda y’abahanga mu bya filozofiya yari akomeye mu gihe cye. Bavuga ko icyatumye ayoboka Ubukristo ari ukuntu abitwaga Abakristo babaga biteguye gupfa bazira ukwizera kwabo. Ku birebana n’Abakristo bicwaga bahorwa ukwizera kwabo, yarabajije ati “ni nde wareba abo bantu bazira ukwizera kwabo, ntibimusunikire kubaririza impamvu ibibatera? ni nde wamara kubaririza ibyabo ntahindukirire inyigisho zacu?”

Tertullien amaze guhindukirira Ubukristo bwo ku izina gusa, yabaye umwanditsi uzi guhimba, ufite ubuhanga bwo gukoresha amagambo agusha ku ngingo kandi y’urwenya. Igitabo cyitwa The Fathers of the Church kigira kiti “[yari] afite ubuhanga butari bufitwe na benshi mu banyatewolojiya. Nta kuntu atagushishikaza.” Intiti imwe yagize iti “Tertullien [yari] afite impano y’amagambo aho kuba iy’interuro, kandi biroroshye cyane kwiyumvisha amagambo ye y’ubuhanga asetsa kurusha gusobanukirwa umurongo w’ibitekerezo bye. Wenda wasanga ari yo mpamvu abantu benshi bakunda gusubiramo amagambo ye incuro nyinshi cyane ariko ntibasubiremo kenshi ibice birebire by’imyandiko ye.”

Atangira Kurengera Ubukristo

Igitabo kizwi cyane kurusha ibindi byose Tertullien yanditse, cyitwa Apology, kikaba kibonwa ko ari kimwe mu bitabo bikomeye birwanirira Ubukristo bwo ku izina. Cyanditswe mu gihe Abakristo bakundaga kwibasirwa n’ibitero by’abantu bibandaga ku miziririzo. Tertullien yatangiye kurengera abo Bakristo, maze yamagana ukuntu bagirirwaga ibikorwa bidahuje n’ubwenge. Yagize ati “[abanzi] batekereza ko Abakristo ari bo bateza ibyago byose bigera ku baturage n’imyaku yose abantu bagira. . . . Iyo Nili ituzuye ngo igeze amazi mu mirima, iyo ibihe by’ikirere bitahindutse, iyo habayeho umutingito, inzara cyangwa ibindi byago—uwo mwanya abantu bavuza induru bagira bati ‘abo Bakristo mubajugunyire intare!’ ”

Nubwo akenshi Abakristo bashinjwaga ko bagambaniraga Leta, Tertullien yihatiye kugaragaza ko mu by’ukuri ari bo baturage bashoboraga kwiringirwa kurusha abandi bose mu bwami. Amaze kugaragaza ibikorwa byinshi byo gushaka guhirika ubutegetsi byagiye bikorwa, yibukije abanzi be ko abo bagambanyi bavuye mu bapagani, ko batari Abakristo. Tertullien yagaragaje ko mu gihe Abakristo bicwaga, Leta ari yo mu by’ukuri yihomberaga.

Ibindi bitabo bya Tertullien byibandaga ku buzima bwa Gikristo. Urugero, mu gitabo yise On the Shows, Tertullien yatanze inama yo kwirinda kujya mu bibuga bimwe abantu bidagaduriragamo, mu mikino ya gipagani no mu makinamico. Uko bigaragara, hari abantu bashya bari barahindukiriye idini rya Gikristo babonaga ko kujya mu materaniro atangirwamo inyigisho za Bibiliya hanyuma umuntu akajya mu mikino ya gipagani ari nta kibi cyari kirimo. Kugira ngo abakangurire gukoresha ubushobozi bwabo bwo gutekereza, Tertullien yaranditse ati “mbega ukuntu biteye ishozi kubona umuntu ava mu rusengero rw’Imana akajya mu rwa diyabule—akava mu bikorwa byo mu buryo bw’umwuka akajya mu bya kinyamaswa!” Yagize ati “ibyo mwamagana mu bikorwa, ntimugomba kubyemera mu magambo.”

Yonona Ukuri mu Gihe Yakurengeraga

Tertullien yatangiye kwandika agatabo ke kitwa Against Praxeas agira ati “diyabule yahereye kera ahanganye n’ukuri kandi akurwanya mu buryo bunyuranye. Rimwe na rimwe, intego ye yabaga ari iyo gusenya ukuri binyuriye ku kukurengera.” Umugabo witwa Praxeas uvugwa muri ako gatabo, ntazwi neza, ariko Tertullien yashidikanyije ku nyigisho ze zerekeranye n’Imana na Kristo. Yabonaga ko Praxeas yari igikoresho cya Satani cyageragezaga konona Ubukristo rwihishwa.

Ikibazo cy’ingorabahizi cyari mu bitwaga Abakristo muri icyo gihe, cyari ukumenya isano riri hagati y’Imana na Kristo. Bamwe muri bo, cyane cyane abakuriye mu muco wa Kigiriki, ibyo guhuza imyizerere y’uko hariho Imana imwe n’uruhare Yesu afite rwo kuba Umukiza n’Umucunguzi byarabagoraga. Praxeas yagerageje gukemura icyo kibazo binyuriye mu kwigisha ko Yesu yari yarigaragaje mu buryo butandukanye n’ubwa Data, kandi ko nta tandukaniro ryari hagati ya Data n’Umwana. Iyo nyigisho yitwa ko ari uburyo Imana yigaragajemo, ivuga ko Imana yigaragarije “mu buryo bwa Data mu Irema no mu gutanga Amategeko, ikigaragaza mu buryo bw’Umwana muri Yesu Kristo, hanyuma ikigaragaza mu buryo bw’Umwuka Wera nyuma y’aho Kristo azamuriwe mu ijuru.”

Tertullien yagaragaje ko Ibyanditswe byashyize itandukaniro rigaragara hagati ya Data n’Umwana. Igihe yari amaze gusubiramo amagambo aboneka mu 1 Abakorinto 15:27, 28, yatanze igitekerezo kigira kiti “uwatanze (ibintu byose) ngo bitwarwe, n’Uwo byahawe ngo abitware—byanze bikunze bagomba kuba ari Abantu babiri batandukanye.” Tertullien yerekeje ku magambo Yesu ubwe yivugiye agira ati ‘Data aranduta’ (Yohana 14:28). Yakoresheje ibice byo mu Byanditswe bya Giheburayo, urugero nka Zaburi ya 8:6 (umurongo wa 5 muri Biblia Yera), agaragaza ukuntu Bibiliya isobanura ko Umwana “ari muto kuri se.” Tertullien yanzuye agira ati “muri ubwo buryo, Data atandukanye n’Umwana, akaba akomeye kuruta Umwana. Ubwo rero, ni ukuvuga ko Uwabyaye ari umwe, n’Uwabyawe akaba ari undi; nanone kandi, Uwatumye ni umwe, kandi Uwatumwe ni undi; nanone, Urema ni umwe, kandi Uwo binyuriraho kugira ngo ibintu biremwe ni undi.”

Tertullien yabonaga ko Umwana ari uwa kabiri kuri Se. Ariko kandi, mu gihe yageragezaga gusenya inyigisho y’uburyo bunyuranye Imana yigaragajemo, ‘yatekereje ibirenze ibyanditswe’ (1 Abakorinto 4:6). Mu gihe Tertullien yahuzagurikaga ashaka kugaragaza ubumana bwa Yesu akoresheje indi nyigisho, yahimbye igitekerezo cy’ “ikintu kimwe gikubiyemo abaperisona batatu.” Yishingikirije kuri icyo gitekerezo, yagerageje kugaragaza ko Imana, Umwana wayo n’umwuka wera bari abaperisona batatu batandukanye bibumbiye mu Mana imwe. Muri ubwo buryo, Tertullien ni we wa mbere wakoresheje ijambo ry’Ikilatini risobanura “ubutatu” aryerekeza kuri Data, Umwana n’umwuka wera.

Mwirinde Filozofiya y’Isi

Ni gute Tertullien yashoboye gucura inyigisho y’ “ikintu kimwe mu baperisona batatu”? Igisubizo gikubiye mu kindi kintu cy’amayoberane ku byerekeye uwo mugabo—ni ukuvuga ukuntu yabonaga filozofiya. Tertullien yitaga filozofiya “ ‘inyigisho’ z’abantu n’iz’ ‘abadayimoni.’ ” Yanenze ku mugaragaro ingeso yariho yo gukoresha filozofiya kugira ngo bashyigikire ukuri kwa Gikristo. Yagize ati “mwirinde imihati yose igamije kuzana Ubukristo bwononekaye burimo inyigisho z’Abasitoyiko, iz’abayoboke ba Platon n’ibice bya filozofiya.” Ariko kandi, Tertullien ubwe yakoreshaga cyane filozofiya y’isi mu gihe yabaga yumva ihuje n’ibitekerezo bye bwite.—Abakolosayi 2:8.

Igitabo kimwe kigira kiti “abashyigikira inyigisho y’Ubutatu bari bakeneye ubufasha bw’ibitekerezo n’inyigisho by’Abagiriki ba kera kugira ngo bayihimbe kandi babone uburyo bwo kuyisobanura.” Naho igitabo cyitwa The Theology of Tertullian, kigira kiti “ibitekerezo n’amagambo bishingiye ku mategeko na filozofiya bikomatanyirijwe hamwe mu buryo buteye amatsiko ni byo byatumye Tertullien ashobora gushyira inyigisho y’ubutatu mu gitekerezo cyahaye iyo nyigisho isura nyuma y’aho yajyanye muri Konsili ya Nicée, nubwo hari ibyo icyo gitekerezo kitasobanuraga neza kandi kikaba cyari gifite inenge nyinshi.” Muri ubwo buryo, igitekerezo cya Tertullien cy’abaperisona batatu mu Mana imwe, cyagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ikosa ryo mu rwego rw’idini muri Kristendomu hose.

Tertullien yashinjaga abandi ko basenyaga ukuri mu gihe babaga bagerageza kukurengera. Ariko kandi, ikintu kitumvikana ni ukuntu na we yaje kugwa muri uwo mutego binyuriye mu gufata ukuri kwa Bibiliya kwahumetswe n’Imana akakuvanga na filozofiya y’abantu. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dushyire ku mutima umuburo w’Ibyanditswe udusaba kwirinda ‘kwita ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni.’—1 Timoteyo 4:1.

[Amafoto yo ku ipaji ya 29 n’iya 30]

Tertullien yanengaga filozofiya, ariko yayikoresheje mu gushyigikira ibitekerezo bye bwite

[Aho ifoto yavuye]

Ipaji ya 29 n’iya 30: © Cliché Bibliothèque nationale de France, Paris

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Abakristo b’ukuri birinda kuvanga ukuri kwa Bibiliya na filozofiya y’abantu