Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukeneye kumenya Imana iyo ari yo

Dukeneye kumenya Imana iyo ari yo

Dukeneye kumenya Imana iyo ari yo

MBESE, iyo ubonye ijuru rihunze inyenyeri mu ijoro rikeye ntibigushimisha cyane? Mbese, impumuro y’indabo z’amabara anyuranye ntishimisha? Mbese, ntiwishimira kumva uturirimbo tw’inyoni n’urusaku rw’ibibabi by’ibiti bihuhwa n’akayaga keza? Kandi se, mbega ukuntu bishishikaje cyane kubona ibifi binini bifite imbaraga byitwa baleine hamwe n’ibindi biremwa byo mu nyanja! Hanyuma, hari abantu bavukana ubushobozi bwo gukoresha umutimanama wabo n’ubwonko bwabo buhambaye mu buryo butangaje. Ni gute wasobanura ukuntu ibyo bintu byose bihambaye bidukikije byabayeho?

Hari bamwe batekereza ko ibyo bintu byose byabayeho gutya gusa mu buryo bw’impanuka. Ariko se, niba ibyo ari ko byagenze, kuki abantu bemera ko Imana iriho? Kuki ibintu binyuranye byo mu rwego rwa shimi byagira bitya bikagenda byiterateranya mu buryo bw’impanuka, maze bikavamo ibiremwa bizi ko bikeneye ibintu by’umwuka?

“Idini ryashinze imizi mu buryo bwimbitse muri kamere muntu, kandi urisanga mu bantu b’ingeri zose bakuriye mu mimerere itandukanye y’iby’ubukungu n’amashuri.” Iyo nteruro yavuze mu magambo ahinnye ibyo Professor Alister Hardy yagezeho mu bushakashatsi bwe yanditse mu gitabo cyitwa The Spiritual Nature of Man. Iperereza riherutse gukorwa ku bwonko ryatumye abahanga bamwe na bamwe bazobereye mu by’imyakura batekereza ko abantu bashobora kuba “mu bwonko bwabo barashyizwemo porogaramu” ibaha ubushobozi bwo kwitabira iby’idini. Igitabo cyitwa Is God the Only Reality? kigira kiti “gushakisha intego y’ubuzima binyuriye ku idini . . . ni ibintu usanga mu mico yose no mu bihe byose, uhereye igihe umuryango w’abantu watangiriye kubaho.”

Zirikana umwanzuro umuntu wari warize amashuri menshi yagezeho mu myaka igera ku 2.000 ishize. Yaranditse ati “amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose” (Abaheburayo 3:4). Mu by’ukuri, umurongo wa mbere muri Bibiliya ugira uti “mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.”—Itangiriro 1:1.

None se, Imana ni nde? Abantu ntibavuga rumwe kuri icyo kibazo. Igihe babazaga umwana w’ingimbi w’Umuyapani witwa Yoshi bati ‘Imana ni nde,’ yarashubije ati “simbizi. Ndi Umubuda, kandi kumenya Imana iyo ari yo ntibyigeze binshishikaza cyane.” Icyakora, Yoshi yiyemereye ko hari abantu benshi bemera ko Bouddha na we ari imana. Uwitwa Nick, akaba ari umucuruzi ugeze mu kigero cy’imyaka 60, yemera Imana kandi atekereza ko ari imbaraga ishoborabyose. Igihe basabaga Nick gusobanura icyo yari azi ku byerekeye Imana, yamaze umwanya yiyumvira, maze arasubiza ati “yewe, icyo kibazo kirankomereye cyane. Icyo navuga gusa, ni uko Imana iriho.”

Hari abantu bamwe ‘baramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema’ (Abaroma 1:25). Abantu babarirwa muri za miriyoni basenga abakurambere bapfuye, kubera ko batekereza ko Imana iri kure cyane ku buryo nta wayegera. Mu idini rya Hindu, hari imana n’imanakazi nyinshi. Imana zinyuranye, urugero nka Zewu na Herume, zasengwaga mu gihe cy’intumwa za Yesu Kristo (Ibyakozwe 14:11, 12). Amadini menshi yo muri Kristendomu yigisha ko Imana ari Ubutatu, bugizwe n’Imana Data, Imana Mwana n’Imana Umwuka Wera.

Koko rero, Bibiliya igira iti “hariho imana nyinshi n’abami benshi.” Ariko kandi, yongeraho iti “ariko kuri twe hariho Imana imwe, ni yo Data wa twese, ikomokwamo na byose” (1 Abakorinto 8:5, 6). Ni koko, hariho Imana imwe rukumbi y’ukuri. Ariko se, iyo Mana ni nde? Imeze ite? Ni iby’ingenzi ko tumenya ibisubizo by’ibyo bibazo. Yesu ubwe yavuze mu isengesho yatuye iyo Mana agira ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Hari impamvu yumvikana yo gutekereza ko imimerere myiza yacu y’iteka ishingiye ku kumenya ukuri ku byerekeye Imana.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Wasobanura ute ukuntu byabayeho?

[Aho ifoto yavuye]

Balene: Uruhushya rwatanzwe na Tourism Queensland

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

COVER: Index Stock Photography © 2002