Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Garagariza ineza yuje urukundo abantu bafite ibyo bakeneye

Garagariza ineza yuje urukundo abantu bafite ibyo bakeneye

Garagariza ineza yuje urukundo abantu bafite ibyo bakeneye

“Umuntu wese agirire mugenzi we imbabazi [“ineza yuje urukundo,” “NW” ].”​—ZEKARIYA 7:9.

1, 2. (a) Kuki twagombye kugaragaza ineza yuje urukundo? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

IJAMBO rya Yehova Imana ridutera inkunga yo gukunda “ineza yuje urukundo.” (Mika 6:8, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Nanone kandi, riduha impamvu twagombye kubikora. Mbere na mbere, “umunyambabazi [“umuntu urangwa n’ineza yuje urukundo,” NW ] agirira ubugingo bwe neza” (Imigani 11:17). Mbega ukuntu ibyo ari ukuri! Kugaragaza ineza yuje urukundo, cyangwa urukundo rudahemuka, bituma umuntu agirana n’abandi imishyikirano isusurutse kandi irambye. Ibyo bituma tugira incuti z’indahemuka—iyo ikaba ari ingororano y’agaciro rwose!—Imigani 18:24.

2 Byongeye kandi, Ibyanditswe bigira biti “ukurikiza gukiranuka n’imbabazi [“ineza yuje urukundo,” NW ] , ni we uzabona ubugingo” (Imigani 21:21). Ni koko, nidukurikiza ineza yuje urukundo, bizatuma dukundwa n’Imana kandi bizatuma tubarirwa mu bazabona imigisha yo mu gihe kizaza, hakubiyemo n’ubuzima bw’iteka. Ariko se, ni gute twagaragaza ineza yuje urukundo? Ni nde twagombye kuyigaragariza? Kandi se, ineza yuje urukundo yaba itandukanye n’umuco wo kugira neza ibi bisanzwe muri kamere muntu, cyangwa kugira neza muri rusange?

Umuco wo Kugira Neza Uba Muri Kamere Muntu n’Ineza Yuje Urukundo

3. Ni gute ineza yuje urukundo itandukanye n’umuco wo kugira neza uba muri kamere muntu?

3 Umuco wo kugira neza ibi bisanzwe muri kamere muntu n’ineza yuje urukundo biratandukanye mu buryo bwinshi. Urugero, abantu bagaragaza umuco wo kugira neza uba muri kamere muntu, akenshi babikora nta rukundo rwimbitse kandi rwa bwite cyangwa imishyikirano baba bafitanye n’abo bagiriye neza. Ariko kandi, iyo tugaragarije umuntu ineza yuje urukundo, tugirana n’uwo muntu imishyikirano yuje urukundo. Muri Bibiliya yitwa New World Translation, uburyo abantu bagiye bagaragarizanya ineza yuje urukundo bushobora kuba bwarabaga bushingiye ku mishyikirano yari isanzwe iri hagati yabo (Itangiriro 20:13; 2 Samweli 3:8; 16:17). Cyangwa bushobora kuba bwari bushingiye ku mishyikirano yavutse biturutse ku bikorwa birangwa n’ineza yuje urukundo bari barakorewe mbere y’aho (Yosuwa 2:1, 12-14, NW; 1 Samweli 15:6; 2 Samweli 10:1, 2, NW ). Kugira ngo tugaragaze neza iryo tandukaniro, reka tugereranye ingero ebyiri zo muri Bibiliya, rumwe rugaragaza umuco wo kugira neza uba muri kamere muntu, n’urundi rugaragaza ineza yuje urukundo abantu bagaragarije bagenzi babo.

4, 5. Ni gute ingero ebyiri zo muri Bibiliya zavuzwe aha zigaragaza itandukaniro riri hagati y’umuco wo kugira neza uba muri kamere muntu n’ineza yuje urukundo?

4 Urugero rumwe rugaragaza umuco wo kugira neza uba muri kamere muntu rwerekeza ku itsinda ry’abantu ubwato bwamenekeyeho, harimo n’intumwa Pawulo. Umuhengeri wabajugunye ku nkombe z’ikirwa cya Melita (Ibyakozwe 27:37–28:1). Nubwo abaturage bo ku kirwa cya Melita nta nshingano bari bafite mbere y’aho yo kwita ku bagenzi batashoboraga gukomeza urugendo, kandi bakaba ari nta mishyikirano bari basanzwe bafitanye, abo bantu bo ku kirwa bakiriye neza abo bantu batari bazi, ‘babagirira neza cyane’ (Ibyakozwe 28:2, 7). Babakiriye babigiranye ubugwaneza, ariko ibyo ni ibintu byabagwiririye kandi babikoreye abo batari bazi. Ku bw’ibyo rero, byari bishingiye ku muco wo kugira neza uba muri kamere muntu.

5 Reka ibyo tubigereranye n’ukuntu Umwami Dawidi yakiriye neza Mefibosheti, umuhungu w’incuti ye Yonatani. Dawidi yabwiye Mefibosheti ati “uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.” Dawidi yasobanuye impamvu yari yateganyije ko bizajya bigenda bityo, aramubwira ati ‘sinzabura kukugirira neza [“kukugaragariza ineza yuje urukundo,” NW ] ku bwa so Yonatani’ (2 Samweli 9:6, 7, 13). Igikorwa Dawidi yari gukora cyo kumwakira cyerekezwaho mu buryo bukwiriye ko ari ukugaragaza ineza yuje urukundo, aho kuba umuco wo kugira neza uba muri kamere muntu gusa, kuko byari igihamya cy’uko yabaye indahemuka ku mishyikirano yari isanzwe iriho. (1 Samweli 18:3; 20:15, gereranya na NW, 42.) Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abagaragu b’Imana bagaragariza bagenzi babo muri rusange umuco wo kugira neza uba muri kamere muntu. Icyakora, bagaragariza ineza yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka mu buryo burambye, abo bagirana imishyikirano yemewe n’Imana.—Matayo 5:45; Abagalatiya 6:10.

6. Ni ibihe bintu biranga ineza yuje urukundo abantu bagaragarizanya biboneka mu Ijambo ry’Imana?

6 Kugira ngo dutahure ibindi bintu biranga ineza yuje urukundo, turi busuzume mu buryo buhinnye inkuru eshatu zo muri Bibiliya zigaragaza uwo muco. Muri izo nkuru, turi bubone ko ineza yuje urukundo igaragazwa n’abantu (1) igaragarira ku bikorwa runaka byihariye, (2) ikagaragazwa ku bushake, kandi (3) ikagaragarizwa abafite icyo bakeneye. Byongeye kandi, izo nkuru zerekana ukuntu dushobora kugaragaza ineza yuje urukundo muri iki gihe.

Umubyeyi Agaragaza Ineza Yuje Urukundo

7. Ni iki umugaragu wa Aburahamu yabwiye Betuweli na Labani, kandi se, ni ikihe kibazo cy’ingenzi uwo mugaragu yazamuye?

7 Mu Itangiriro 24:28-67, hakomeza hatubwira ibya ya nkuru yerekeranye n’umugaragu wa Aburahamu twavuze mu gice kibanziriza iki. Nyuma y’aho ahuriye na Rebeka, yahawe ikaze mu rugo rwa se, Betuweli (Umurongo wa 28-32). Uwo mugaragu agezeyo, yababariye mu buryo burambuye inkuru y’ukuntu urugendo yakoze ashakisha umugore w’umuhungu wa Aburahamu rwagenze (Umurongo wa 33-47). Yatsindagirije ko yabonaga ko ibyiza yari amaze kugeraho kugeza ubwo, byari ikimenyetso giturutse kuri Yehova, wari ‘wamuyoboye inzira ikwiriye, ngo aboneremo umukobwa wa shebuja, amusabire umwana we’ (Umurongo wa 48). Nta gushidikanya ko uwo mugaragu yiringiraga ko kuba yari arimo avuga uko ibintu byagenze nta buryarya byari kwemeza Betuweli n’umuhungu we Labani ko Yehova yari arimo aha imigisha ubwo butumwa yari yagiyemo. Hanyuma, uwo mugaragu yaravuze ati “nuko nimushaka kugirira databuja neza [“ineza yuje urukundo,” NW ] ntimumurerege, nimumbwire: kandi nimutabyemera, nimumbwire, nanjye mpindukire njye iburyo cyangwa ibumoso.”—Umurongo wa 49.

8. Betuweli yabyifashemo ate igihe yabwirwaga ibyerekeye Rebeka?

8 Yehova yari yaragaragarije Aburahamu ineza yuje urukundo (Itangiriro 24:12, 14, 27). Mbese, Betuweli na we yari kuba yiteguye kuyimugaragariza binyuriye mu kwemerera Rebeka kujyana n’umugaragu wa Aburahamu? Mbese, ineza yuje urukundo y’Imana yari kongerwaho ineza yuje urukundo yari kugaragazwa n’umuntu? Cyangwa se, urugendo rurerure rwari rwakozwe n’uwo mugaragu rwari kuba rwabaye imfabusa? Kumva Labani na Betuweli bavuga bati “ibyo biturutse ku Uwiteka,” bigomba kuba byarahumurije umugaragu wa Aburahamu cyane (Umurongo wa 50). Bamenye ko Yehova abifitemo uruhare, maze bemera icyemezo cye nta kuzuyaza. Hanyuma, Betuweli yagaragaje ineza yuje urukundo yongeraho ati “dore Rebeka ari imbere yawe, mujyane, abe muka mwene shobuja, nk’uko Uwiteka yavuze” (Umurongo wa 51). Rebeka yemeye kujyana n’umugaragu wa Aburahamu, maze bidatinze aba umugore wa Isaka ukundwa cyane.—Umurongo wa 49, 52-58 n’uwa 67.

Ineza Yuje Urukundo Umwana w’Umuhungu Yagaragarije Se

9, 10. (a) Ni iki Yakobo yasabye umuhungu we Yozefu ko yazamukorera? (b) Ni gute Yozefu yagaragarije se ineza yuje urukundo?

9 Umwuzukuru wa Aburahamu, Yakobo, na we yagaragarijwe ineza yuje urukundo. Nk’uko bivugwa mu Itangiriro igice cya 47, icyo gihe Yakobo yari atuye mu Misiri, kandi “igihe cyo gupfa [kwe] cyari bugufi” (Umurongo wa 27-29). Yari ahangayikishijwe no kuba yari agiye kugwa mu gihugu kitari icyo Imana yari yarasezeranyije Aburahamu (Itangiriro 15:18; 35:10, 12; 49:29-32). Icyakora, Yakobo ntiyashakaga guhambwa mu Misiri, bityo yakoze gahunda kugira ngo umurambo we uzajyanwe mu gihugu cya Kanaani. Ni nde wari gushobora gukora ibishoboka byose kugira ngo icyifuzo cye cyubahirizwe kuruta umuhungu we wari ufite ijambo, ari we Yozefu?

10 Inkuru igira iti “[Yakobo] ahamagaza umwana we Yosefu, aramubwira ati ‘niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze, shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye, ungirire neza, umbere umunyamurava. Ndakwinginze, ntuzampambe mu Egiputa: ahubwo ninsinzirana na data na sogokuru, uzanjyane, unkure mu Egiputa, umpambe mu gituro cyabo’ ” (Itangiriro 47:29, 30). Yozefu yamusezeranyije ko azubahiriza ibyo yari asabwe, maze bidatinze Yakobo arapfa. Yozefu hamwe n’abandi bahungu ba Yakobo bajyanye umurambo we “mu gihugu cy’i Kanāni, bamuhamba mu buvumo bwo mu isambu y’i Makipela, iri imbere ya Mamure, ubwo Aburahamu yaguranye n’iyo sambu” (Itangiriro 50:5-8, 12-14). Nguko uko Yozefu yagaragarije se ineza yuje urukundo.

Ineza Yuje Urukundo Yagaragajwe n’Umukazana

11, 12. (a) Ni gute Rusi yagaragarije Nawomi ineza yuje urukundo? (b) Ni mu buhe buryo ineza yuje urukundo Rusi yagaragaje “ubwa nyuma” yarutaga iyo yagaragaje “ubwa mbere”?

11 Igitabo cya Rusi kivuga ukuntu umupfakazi witwaga Nawomi yagaragarijwe ineza yuje urukundo n’umukazana we w’Umumowabukazi witwaga Rusi, na we wari umupfakazi. Igihe Nawomi yafataga umwanzuro wo gusubira i Betelehemu i Yudaya, Rusi yagaragaje ineza yuje urukundo no kwiyemeza, maze aravuga ati ‘aho uzajya, ni ho nzajya; kandi aho uzarara ni ho nzarara; ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye: Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye’ (Rusi 1:16). Nyuma y’aho, Rusi yagaragaje ineza ye yuje urukundo ubwo yagaragazaga ko yari yiteguye gushakana na mwene wabo wa Nawomi wari usheshe akanguhe, ari we Bowazi * (Gutegeka 25:5, 6; Rusi 3:6-9). Uwo mugabo yabwiye Rusi ati “ineza werekanye none iruta iyo werekanye ubwa mbere, kuko utashatse abasore, naho baba abakene cyangwa abatunzi.”—Rusi 3:10.

12 Ineza yuje urukundo Rusi yerekanye “ubwa mbere” ivugwa aha ngaha, ni igihe yasigaga abo mu bwoko bwe maze akifatanya akaramata kuri Nawomi (Rusi 1:14; 2:11). Ndetse icyo gikorwa cyarutwaga n’ineza yuje urukundo Rusi yagaragaje nyuma y’aho—yo kuba yaremeye abikunze gushyingiranwa na Bowazi. Icyo gihe noneho, Rusi yashoboraga kubyarira Nawomi umuragwa, dore ko Nawomi yari yaracuze. Ishyingiranwa ryarabaye, maze nyuma y’aho ubwo Rusi yabyaraga umwana, abagore b’i Betelehemu bararanguruye bati “Nawomi abyariwe umuhungu” (Rusi 4:14, 17)! Mu by’ukuri, Rusi yari “umugore utunganye,” bityo Yehova akaba yaramugororeye akamuha igikundiro gihebuje cyo kuba nyirakuruza wa Yesu Kristo.—Rusi 2:12; 3:11; 4:18-22; Matayo 1:1, 5, 6.

Igaragazwa Binyuriye ku Bikorwa

13. Ni gute Betuweli, Yozefu na Rusi bagaragaje ineza yabo yuje urukundo?

13 Mbese, waba wazirikanye ukuntu Betuweli, Yozefu na Rusi bagaragaje ineza yabo yuje urukundo? Ntibabikoze binyuriye ku magambo arangwa n’ubugwaneza bavugaga gusa, ahubwo nanone babikoze binyuriye ku bikorwa byihariye. Betuweli ntiyavuze gusa ngo “dore Rebeka,” ahubwo mu by’ukuri ‘yasezereye Rebeka’ (Itangiriro 24:51, 59). Yozefu ntiyavuze gusa ngo “nzabikora uko untegetse,” ahubwo we n’abavandimwe be bakoreye Yakobo “uko yabategetse” (Itangiriro 47:30; 50:12, 13). Rusi ntiyavuze gusa ngo ‘aho uzajya ni ho nzajya,’ ahubwo yasize ubwoko bwe maze ajyana na Nawomi, ku buryo ‘bombi bajyanye, bagerana i Betelehemu’ (Rusi 1:16, 19). Igihe Rusi yari ageze i Buyuda, nanone ‘yabigenje uko nyirabukwe yamutegetse’ (Rusi 3:6). Ni koko, ineza yuje urukundo ya Rusi, kimwe n’iyagaragajwe n’abandi, yagaragarijwe mu bikorwa.

14. (a) Ni gute abagaragu b’Imana muri iki gihe bagaragariza mu bikorwa ineza yuje urukundo? (b) Ni ibihe bikorwa bigaragaza ineza yuje urukundo waba uzi bikorwa n’Abakristo bo mu karere utuyemo?

14 Kubona ukuntu abagaragu b’Imana muri iki gihe bakomeza kugaragariza mu bikorwa ineza yuje urukundo, bisusurutsa umutima. Urugero, tekereza ku bantu bamara igihe kirekire bashyigikira mu buryo bw’ibyiyumvo bagenzi babo bahuje ukwizera bamugaye, bihebye, cyangwa bashegeshwe n’agahinda (Imigani 12:25). Cyangwa se, zirikana Abahamya ba Yehova benshi bitangira kugeza abageze mu za bukuru ku Nzu y’Ubwami kugira ngo bifatanye mu materaniro y’itorero ya buri cyumweru. Uwitwa Anna ufite imyaka 82 kandi akaba arwaye rubagimpande, agaragaza ibyiyumvo bimeze nk’iby’abantu benshi agira ati “kujyanwa ku materaniro yose ni imigisha ituruka kuri Yehova. Ndamushimira mbikuye ku mutima ku bwo kuba yarampaye abavandimwe na bashiki bacu buje urukundo bene ako kageni.” Mbese, wifatanya mu bikorwa nk’ibyo mu itorero ryanyu (1 Yohana 3:17, 18)? Niba ari ko biri, gira icyizere cy’uko ineza yuje urukundo ugaragaza yishimirwa cyane.

Bayigaragaza Babigiranye Umutima Ukunze

15. Ni ikihe kintu kiranga ineza yuje urukundo cyagaragajwe n’inkuru eshatu zo muri Bibiliya tumaze gusuzuma?

15 Inkuru zo muri Bibiliya tumaze gusuzuma zinagaragaza ko ineza yuje urukundo abantu bagirira abandi bayibagirira batagononwa, ahubwo ko bayigira babigiranye umutima ukunze, nta wubibahatiye. Betuweli yafatanyije n’umugaragu wa Aburahamu abigiranye umutima ukunze, kandi ni na ko byagenze kuri Rebeka (Itangiriro 24:51, 58). Yozefu yagaragaje ineza ye yuje urukundo nta wundi muntu ubimuhatiye (Itangiriro 50:4, 5). Rusi ‘yamaramaje kujyana na [Nawomi]’ (Rusi 1:18). Mu gihe Nawomi yatangaga igitekerezo cy’uko Rusi yakwegera Bowazi, ineza yuje urukundo yasunikiye uwo Mumowabukazi kuvuga ati “ibyo umbwiye byose ndabikora.”—Rusi 3:1-5.

16, 17. Ni iki gituma ineza yuje urukundo yagaragajwe na Betuweli, Yozefu na Rusi igira ireme mu buryo bwihariye, kandi se, ni iki cyabasunikiye kugaragaza uwo muco?

16 Ineza yuje urukundo yagaragajwe na Betuweli, Yozefu na Rusi ifite ireme mu buryo bwihariye, kubera ko Aburahamu, Yakobo na Nawomi batashoboraga kugira icyo bakora kugira ngo babibahatire. N’ubundi kandi, Betuweli nta mategeko yamuhatiraga gutandukana n’umukobwa we. Yashoboraga mu buryo bworoshye kubwira umugaragu wa Aburahamu ati ‘umva, ndashaka ko umukobwa wanjye w’umunyamwete anguma hafi’ (Itangiriro 24:18-20). Mu buryo nk’ubwo, Yozefu yari afite uburenganzira bwo kwihitiramo niba yari kubahiriza ibyo se yamusabye cyangwa kutabyubahiriza, kubera ko Yakobo yari kuba yarapfuye bityo akaba atarashoboraga kumuhatira kubahiriza ibyo yavuze. Nawomi ubwe yagaragaje ko Rusi yari afite uburenganzira bwo kwigumira i Mowabu (Rusi 1:8). Nanone, Rusi yashoboraga gushyingiranwa n’umwe mu ‘basore’ aho gusanga Bowazi wari usheshe akanguhe.

17 Betuweli, Yozefu na Rusi bagaragaje ineza yuje urukundo babigiranye umutima ukunze; umutima wabo ni wo wabasunikiye kubikora. Bumvaga umutimanama wabo ubahatira kugaragariza uwo muco abo bari bafitanye imishyikirano, nk’uko nyuma y’aho Umwami Dawidi na we yumvaga ko agomba kuwugaragariza Mefibosheti.

18. (a) Abasaza b’Abakristo ‘baragira umukumbi’ bafite ibihe byiyumvo? (b) Ni gute umusaza umwe yagaragaje uko yabonaga ibihereranye no gufasha bagenzi be bahuje ukwizera?

18 Kugeza ubu ineza yuje urukundo iracyari umuco uranga ubwoko bw’Imana, hakubiyemo n’abagabo baragira umukumbi w’Imana (Zaburi 110:3; 1 Abatesalonike 5:12). Abo basaza, cyangwa abagenzuzi, bumva bagomba kubaho mu buryo buhuje n’icyizere bagiriwe mu gihe bahabwaga inshingano (Ibyakozwe 20:28). Nanone ariko, umurimo wabo wo kuragira umukumbi n’ibindi bikorwa by’ineza yuje urukundo bakorera abagize itorero, babikora ‘badahatwa, ahubwo [babikora] babikunze’ (1 Petero 5:2). Abasaza baragira umukumbi bitewe n’uko baba bafite inshingano yo kubikora kandi bakaba babyifuza. Bagaragariza ineza yuje urukundo intama za Kristo kubera ko bumva bagomba kubikora kandi bakaba babishaka (Yohana 21:15-17). Umusaza umwe w’Umukristo yaravuze ati “nkunda gusura ingo z’abavandimwe cyangwa nkabaterefona nta kindi ngamije uretse kugaragaza ko nabatekerezaga. Gufasha abavandimwe bimbera isoko ikomeye y’ibyishimo no kunyurwa!” Abasaza bita ku mukumbi aho baba bari hose bemeranya na we babigiranye umutima wabo wose.

Garagariza Ineza Yuje Urukundo Abantu Bafite Ibyo Bakeneye

19. Ni ikihe kintu kirebana n’ineza yuje urukundo gitsindagirizwa n’inkuru za Bibiliya twasuzumye muri iki gice?

19 Inkuru za Bibiliya tumaze gusuzuma, nanone zitsindagiriza ko ineza yuje urukundo igomba kugaragarizwa abafite ibyo bakeneye bo ubwabo badashobora kwikorera. Kugira ngo umuryango wa Aburahamu udacika, yari akeneye ubufatanye bwa Betuweli. Kugira ngo amagufwa ya Yakobo ajyanwe i Kanaani, yari akeneye ubufasha bwa Yozefu. Kandi kugira ngo Nawomi abone umuragwa, yari akeneye guterwa ingabo mu bitugu na Rusi. Yaba Aburahamu, Yakobo cyangwa Nawomi, nta n’umwe muri bo washoboraga kwigeza kuri ibyo bintu byari bikenewe atabonye ubimufashamo. Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, ineza yuje urukundo yagombye cyane cyane kugaragarizwa abafite ibyo bakeneye (Imigani 19:17). Twagombye kwigana umukurambere Yobu, we witaga ku ‘bakene bataka n’imfubyi zitagira gifasha,’ kandi akita no ku ‘wendaga gupfa wese.’ Nanone kandi, Yobu ‘yatumaga umutima w’umupfakazi uririmbishwa no kunezerwa,’ kandi akaba “amaso y’impumyi n’ibirenge by’ikirema.”—Yobu 29:12-15.

20, 21. Ni bande tugomba kugaragariza ineza yuje urukundo, kandi se, ni iki buri wese muri twe yagombye kwiyemeza gukora?

20 Mu by’ukuri, muri buri torero rya Gikristo, usangamo ‘abakene bataka.’ Ibyo bishobora kuba biterwa n’ibintu binyuranye, urugero nk’irungu, gucika intege, ikibazo cyo kumva umuntu nta cyo amaze, kuba abandi baramutengushye, indwara ikomeye, cyangwa gupfusha uwo wakundaga. Icyaba cyarabiteye cyose, abo bantu bose bakundwa bafite ibyo bakeneye bishobora kandi byagombye guhazwa binyuriye ku bikorwa byacu by’ineza yuje urukundo dukoranye umutima ukunze kandi tukabikora ubutadohoka.—1 Abatesalonike 5:14.

21 Ku bw’ibyo rero, nimucyo twigane Yehova Imana, we ‘ufite kugira neza kwinshi’ (Kuva 34:6; Abefeso 5:1). Ibyo dushobora kubikora binyuriye mu gufata ingamba zihamye, cyane cyane kugira ngo dufashe abafite ibyo bakeneye. Kandi nta gushidikanya ko tuzahesha Yehova icyubahiro kandi tukagira ibyishimo byinshi, ‘umuntu wese nagirira mugenzi we imbabazi [“ineza yuje urukundo,” NW ] .’—Zekariya 7:9.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’ishyingiranwa ryakozwe aha ngaha, reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ipaji ya 226, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ni Gute Wasubiza?

• Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ineza yuje urukundo n’umuco wo kugira neza uba muri kamere muntu?

• Ni mu buhe buryo Betuweli, Yozefu na Rusi bagaragaje ineza yuje urukundo?

• Ni iyihe myifatire twagombye kugira mu gihe tugaragaza ineza yuje urukundo?

• Ni bande tugomba kugaragariza ineza yuje urukundo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ni gute Betuweli yagaragaje ineza yuje urukundo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Urukundo rudahemuka rwagaragajwe na Rusi rwahesheje Nawomi imigisha

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Abantu bagaragaza ineza yuje urukundo babigiranye umutima ukunze, bakayigaragariza mu gukora igikorwa gifatika, kandi ikagaragarizwa abantu bafite ibyo bakeneye