Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, byaba ari iby’ubwenge Umukristo w’ukuri agiye mu mihango y’ihamba cyangwa iy’ishyingiranwa yabereye mu rusengero?

Turamutse twifatanyije mu buryo ubwo ari bwo bwose bw’idini ry’ikinyoma, ntibyashimisha Yehova kandi tugomba kubyirinda (2 Abakorinto 6:14-17; Ibyahishuwe 18:4). Imihango y’ihamba ibera mu rusengero iba igizwe na misa y’idini ishobora kuba ikubiyemo ikibwiriza gishyigikira ibitekerezo bimwe na bimwe bidashingiye ku Byanditswe, urugero nko kudapfa k’ubugingo no kuba abantu beza bose bahabwa ingororano yabo mu ijuru. Nanone kandi, ishobora kuba ikubiyemo ibikorwa bimwe na bimwe, urugero nko gukora ikimenyetso cy’umusaraba no kwifatanya mu kuvuga amasengesho aterwa na padiri cyangwa pasiteri. Amasengesho hamwe n’ibindi bikorwa by’idini binyuranyije n’inyigisho za Bibiliya na byo bishobora kugaragara mu mihango y’ishyingiranwa ibera mu rusengero. Mu gihe Umukristo yaba ari mu itsinda ry’abantu aho buri wese arimo yifatanya mu bikorwa by’idini ry’ikinyoma, kunanira igishuko cyo kubyifatanyamo bishobora kumugora. Mbega ukuntu ari ubwenge buke kwitegeza igishuko nk’icyo!

Byagenda bite se Umukristo aramutse ahatiwe kujya mu mihango y’ihamba cyangwa iy’ishyingiranwa yabereye mu rusengero? Urugero, umugabo utizera ashobora guhatira umugore we w’Umukristokazi ngo bajyane muri iyo mihango. Mbese, ashobora kujyana na we akagenda mu rwego rw’indorerezi gusa? Umugore ashobora gufata umwanzuro wo kujyana n’umugabo we kugira ngo yubahirize ibyifuzo bye, akagenda yiyemeje kutifatanya mu mihango iyo ari yo yose y’idini. Ku rundi ruhande, ashobora gufata umwanzuro wo kutajyayo, atekereza ko iyo mihango ishobora kumuganza mu byiyumvo, wenda bigatuma ateshuka ku mahame y’Imana. Ni we ugomba kwifatira umwanzuro. Nta gushidikanya ko aba yifuza kugira umutima utuje, akagira umutimanama ukeye.—1 Timoteyo 1:19.

Uko byagenda kose, byarushaho kumubera byiza asobanuriye umugabo we ko umutimanama utamwemerera kwifatanya mu mihango iyo ari yo yose y’idini cyangwa kwifatanya mu kuririmba indirimbo cyangwa kubika umutwe mu gihe barimo basenga. Bitewe n’ibyo bisobanuro umugabo ahawe, ashobora kubona ko kuhaba k’umugore we bishobora kuza kubyutsa imimerere ishobora kutamushimisha. Ashobora guhitamo kugenda wenyine abitewe n’urukundo akunze umugore we, no kuba yubahiriza imyizerere ye, cyangwa se abitewe n’uko yifuza kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyaza gutuma yumva akozwe n’ikimwaro. Ariko niba akomeje gutsimbarara ku gitekerezo cy’uko bagomba kujyana, ashobora kujyayo mu rwego rw’indorerezi gusa.

Ikindi kintu tutagomba kwirengagiza, ni ingaruka bishobora kugira kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera turamutse tugiye mu mihango yabereye mu rusengero. Mbese, aho ntibyakomeretsa ukwizera kwa bamwe? Mbese, ntibishobora gutuma badohoka ku cyemezo bafashe cyo kwirinda kwifatanya mu gusenga ibigirwamana? Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti “mwite ku bintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi, kugira ngo mube abatagira inenge n’abadasitaza abandi kugeza ku munsi wa Kristo.”—Abafilipi 1:10, NW.

Niba iyo mihango irebana n’umuntu dufitanye isano rya bugufi, hashobora kubaho ibindi bigeragezo bituruka mu muryango. Uko byagenda kose, Umukristo agomba gusuzuma ibintu byose bikubiye muri icyo kibazo abigiranye ubwitonzi. Mu mimerere imwe n’imwe, ashobora kubona ko nta ngorane zishobora kuvuka aramutse agiye mu mihango y’ihamba cyangwa iy’ishyingiranwa yabereye mu rusengero, mu rwego rw’indorerezi. Icyakora, hari ubwo umuntu yajyayo, umutimanama we cyangwa uw’abandi ukononekara, bikaba byaba bibi kuruta ibyiza byashoboraga guterwa n’uko yagiyeyo. Uko imimerere yaba iri kose, Umukristo yagombye kureba neza ku buryo umwanzuro afata utazamubuza gukomeza kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana n’abantu.