Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana ni nde?

Imana ni nde?

Imana ni nde?

IGITABO cyitwa The Encyclopedia Americana, kigira kiti “Imana ni izina rikunze guhabwa inkomoko n’imbaraga z’ikirenga z’isi n’ijuru, kandi ni yo amadini asenga.” Ijambo “Imana” risobanurwa ko ari ukuri guhebuje cyangwa kw’ikirenga. Uko kuri guteye ubwoba gufite kamere iteye ite?

Mbese, Imana ni imbaraga zitagira kamere, cyangwa ifite kamere? Mbese, ifite izina? Mbese, ni Imana igizwe n’ibice bitatu, Ubutatu nk’uko abantu benshi babyemera? Ni gute twamenya Imana? Bibiliya itanga ibisubizo by’ukuri kandi binyuze kuri ibyo bibazo. Mu by’ukuri, idutera inkunga yo gushaka Imana, igira iti “ntiri kure y’umuntu wese muri twe.”—Ibyakozwe 17:27.

Mbese, Ni Imbaraga Zitagira Kamere, Cyangwa Ifite Kamere Kandi Iriho Koko?

Abantu benshi bemera Imana, batekereza ko ari imbaraga, aho kuba ifite kamere. Urugero, mu mico imwe n’imwe, imana zagiye zivugwaho ko ziba mu mbaraga z’ibintu kamere. Abantu bamwe na bamwe basuzumye ibihamya byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bya siyansi ku birebana n’imiterere y’isanzure ry’ikirere hamwe n’uko ubuzima ku isi buteye, bageze ku mwanzuro w’uko hagomba kuba hari Inkomoko y’Ibibaho Byose yatumye ibyo bintu bitangira kubaho. Ariko kandi, usanga bashidikanya ku byerekeranye no kuvuga ko iyo Nkomoko yaba ifite kamere.

Mbese, kuba ibyaremwe bihambaye cyane, ntibigaragaza ko Inkomoko y’Ibibaho Byose igomba kuba yari ifite ubuhanga bwinshi cyane? Ubuhanga busaba ubwenge. Ubwenge bukomeye bwatumye ibintu byose biremwa, bufitwe n’Imana. Ni koko, Imana ifite umubiri, si umubiri bunyama nk’uyu wacu, ahubwo ni umubiri w’umwuka. Bibiliya igira iti “niba hariho umubiri wa kavukire, hariho n’uw’umwuka” (1 Abakorinto 15:44). Bibiliya isobanura kamere y’Imana mu buryo bweruye, igira iti “Imana ni Umwuka” (Yohana 4:24). Umwuka ugira ubuzima bunyuranye cyane n’ubwacu, kandi ntugaragarira amaso y’abantu (Yohana 1:18). Hariho n’ibiremwa by’imyuka bitagaragara. Ni abamarayika, ari bo ‘bana b’Imana’ y’ukuri.—Yobu 1:6; 2:1.

Kubera ko Imana itigeze iremwa kandi ikaba ifite umubiri w’umwuka, bihuje n’ubwenge kumva ko ifite ahantu ituye. Bibiliya yerekeza ku hantu haba imyuka itubwira ko ijuru “ari ryo buturo” bw’Imana (1 Abami 8:43). Nanone kandi, umwanditsi wa Bibiliya witwa Pawulo yagize ati ‘Kristo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.’—Abaheburayo 9:24.

Ijambo “umwuka” nanone rikoreshwa muri Bibiliya rifite ibindi bisobanuro. Igihe umwanditsi wa Zaburi yabwiraga Imana mu isengesho, yagize ati “wohereza umwuka wawe, bikaremwa” (Zaburi 104:30). Uwo mwuka nta bwo ari Imana ubwayo, ahubwo ni imbaraga Imana yohereza, cyangwa ikoresha kugira ngo igere ku byo yifuza byose. Imana yaremye ijuru iri tubona, isi n’ibintu byose bifite ubuzima ikoresheje uwo mwuka (Itangiriro 1:2; Zaburi 33:6). Umwuka wayo witwa umwuka wera. Imana yakoresheje umwuka wayo wera kugira ngo ihumekere abagabo banditse Bibiliya (2 Petero 1:20, 21). Ku bw’ibyo, umwuka wera ni imbaraga rukozi zitagaragara Imana ikoresha kugira ngo isohoze imigambi yayo.

Imana Ifite Izina Ryihariye

Umwanditsi wa Bibiliya witwa Aguri yarabajije ati “ni nde wateranyirije umuyaga mu bipfunsi bye? Ni nde wapfunyitse amazi mu mwambaro we? Ni nde washinze impera zose z’isi? Izina rye ni nde, kandi izina ry’umwana we ni nde” (Imigani 30:4)? Mu by’ukuri, ni nk’aho Aguri yaba yari arimo abaza ati ‘mbese, uzi izina ry’umuntu uwo ari we wese wakoze ibyo bintu byose cyangwa umuryango akomokamo?’ Imana yonyine ni yo ifite ubushobozi bwo kugenzura imbaraga z’ibintu kamere. Nubwo ibyaremwe bitanga igihamya gikomeye cy’uko Imana iriho, nta cyo bihishura ku birebana n’izina ry’Imana. Mu by’ukuri, ntitwashoboraga kuzigera na rimwe tumenya izina ry’Imana iyo Imana ubwayo itariduhishurira. Kandi koko yarariduhishuriye. Umuremyi yagize ati “bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.”—Yeremiya 16:21.

Izina ry’Imana ryihariye, ari ryo Yehova, riboneka incuro zigera hafi ku 7.000 mu mwandiko w’umwimerere mu Byanditswe bya Giheburayo honyine. Yesu Kristo yamenyesheje abandi iryo zina, kandi yarisingirizaga imbere yabo (Yohana 17:6, 26). Iryo zina riboneka mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya ari kimwe mu bice by’imvugo “Haleluya,” isobanurwa ngo “nimusingize Ya.” Kandi “Ya” ni uburyo buhinnye bwo kuvuga “Yehova” (Ibyahishuwe 19:1-6). Icyakora, Bibiliya nyinshi zo muri iki gihe zikoresha iryo zina incuro nke cyane. Akenshi Bibiliya zo mu ndimi zimwe na zimwe zikoresha ijambo “UMWAMI” cyangwa “IMANA,” ryanditswe mu nyuguti nkuru gusa kugira ngo baritandukanye n’amazina y’icyubahiro asanzwe “Umwami” n’ “Imana.” Hari intiti zimwe na zimwe zivuga ko izina ry’Imana rishobora kuba ryarasomwaga ngo “Yahweh.”

Kuki abantu babona ibintu mu buryo butandukanye bene ako kageni ku bihereranye n’izina ry’Ukomeye cyane kuruta abandi bose mu ijuru no mu isi? Icyo kibazo cyatangiye mu binyejana byashize, ubwo Abayahudi bakurikizaga imiziririzo yabo bakareka kuvuga izina ry’Imana maze bagatangira kurisimbuza ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi” igihe cyose babaga barimo basoma Ibyanditswe bagahura n’izina ry’Imana. Kubera ko Igiheburayo cyo muri Bibiliya cyandikwaga nta nyajwi, ntidushobora kumenya neza nta kwibeshya ukuntu Mose, Dawidi n’abandi bantu bo mu bihe bya kera, basomaga inyuguti zigize izina ry’Imana. Nyamara, uburyo rivugwa mu Kinyarwanda, ari bwo Yehova, bumaze ibinyejana byinshi bukoreshwa, kandi uburyo rivugwa mu zindi ndimi nyinshi muri iki gihe burazwi hose.—Yesaya 12:2; 26:4.

Nubwo tutazi neza ukuntu izina ry’Imana ryavugwaga mu Giheburayo cya cyera, icyo risobanura cyo kirazwi. Izina ryayo risobanurwa ngo “Atuma Biba.” Bityo rero, Yehova Imana yiyita Nyir’Imigambi Ukomeye. Buri gihe atuma imigambi ye n’amasezerano ye bisohora. Imana y’ukuri yonyine, yo ifite ububasha bwo gukora ibyo, ni yo ishobora mu buryo bukwiriye kwitwa iryo zina.—Yesaya 55:11.

Mu buryo budashidikanywaho, izina Yehova ritandukanya Imana Ishoborabyose n’izindi mana zose. Ni yo mpamvu iryo zina riboneka muri Bibiliya incuro nyinshi cyane. Mu gihe ubuhinduzi bwinshi bwananiwe gukoresha izina ry’Imana, muri Yeremiya 16:21 ho havuga heruye hati “bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.” Mu gihe cy’umurimo we, Yesu Kristo yigishije abigishwa be ati “nuko musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe’ ” (Matayo 6:9). Ku bw’ibyo, twagombye gukoresha izina ry’Imana mu gihe dusenga, mu gihe tuvuga ibiyerekeyeho no mu gihe tuyisingiriza imbere y’abandi.

Mbese, Yesu Ni Imana?

Yehova Imana ubwe yagaragaje neza uwo Umwana we ari we. Inkuru y’Ivanjiri ya Matayo ivuga ko nyuma y’aho Yesu abatirijwe, ‘ijwi ryavugiye mu ijuru riti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira” ’ (Matayo 3:16, 17). Yesu Kristo ni Umwana w’Imana.

Nyamara kandi, hari abanyamadini bamwe na bamwe usanga bavuga ko Yesu ari Imana. Abandi bo baravuga ngo Imana ni Ubutatu. Dukurikije iyo nyigisho, “Data ni Imana, Umwana ni Imana, n’Umwuka Wera ni Imana; ariko kandi, ntihariho Imana eshatu, ahubwo ni Imana imwe.” Bemeza ko abo batatu “banganya kuba ari ab’iteka kandi ko bahwanye” (The Catholic Encyclopedia). Mbese, bene ibyo bitekerezo birahwitse?

Ibyanditswe byahumetswe byerekeza kuri Yehova bigira biti “uhereye iteka ryose, ukageza iteka ryose, ni wowe Mana” (Zaburi 90:2). Ni “Umwami nyir’ibihe byose”—ntagira intangiriro cyangwa iherezo (1 Timoteyo 1:17). Ku rundi ruhande, Yesu “ni we mfura mu byaremwe byose,” “inkomoko [“intangiriro,” NW ] y’ibyo Imana yaremye” (Abakolosayi 1:13-15; Ibyahishuwe 3:14). Yesu yerekeje ku Mana ayita Se, agira ati ‘Data aranduta’ (Yohana 14:28). Nanone kandi, Yesu yasobanuye ko hari hari ibintu bimwe na bimwe ari we cyangwa abamarayika batari bazi, ahubwo byari bizwi n’Imana yonyine (Mariko 13:32). Byongeye kandi, Yesu yasenze Se agira ati “bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:42). Ni nde yasengaga niba atarasengaga Umukuriye umuruta? Kandi Imana ni yo yazuye Yesu mu bapfuye, si Yesu wizuye.—Ibyakozwe 2:32.

Bityo rero, Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova ari Imana Ishoborabyose, naho Yesu akaba Umwana we. Abo bombi ntibanganaga mbere y’uko Yesu aza ku isi cyangwa mu gihe cy’ubuzima bwe bwo ku isi; kandi nta nubwo Yesu yigeze angana na Se igihe yari amaze kuzurwa agasubira mu ijuru (1 Abakorinto 11:3; 15:28). Nk’uko twabibonye, icyo bita umuperisona wa gatatu mu Butatu, ni ukuvuga umwuka wera, si umuntu. Ahubwo, ni imbaraga rukozi Imana ikoresha kugira ngo igere ku cyo yifuza cyose. Ku bw’ibyo rero, Ubutatu si inyigisho ishingiye ku Byanditswe. * Bibiliya igira iti “Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.”—Gutegeka 6:4.

Turusheho Kumenya Imana Neza

Kugira ngo dukunde Imana kandi tuyiyegurire nta kindi tuyibangikanyije na cyo, tugomba kuyimenya nk’uko iri koko. Ni gute twarushaho kumenya Imana neza? Bibiliya igira iti “ibitaboneka byayo, ni byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye” (Abaroma 1:20). Uburyo bumwe bwo kurushaho kumenya Imana neza, ni ukwitegereza no gutekereza ku bintu yaremye tubigiranye ugushimira.

Icyakora, ibyaremwe ntibitubwira ibintu byose dukeneye kumenya ku byerekeye Imana. Urugero, kugira ngo dusobanukirwe ko iriho koko kandi ko ifite umubiri w’umwuka ikagira n’izina bwite, tugomba gusuzuma Bibiliya. Mu by’ukuri, kwiga Bibiliya ni bwo buryo bwiza kuruta ubundi dushobora gukoresha kugira ngo turusheho kumenya Imana neza. Mu Byanditswe, Yehova atubwira byinshi cyane ku bihereranye n’Ubumana bwe. Nanone kandi, aduhishurira imigambi ye kandi akatwigisha inzira ze (Amosi 3:7; 2 Timoteyo 3:16, 17). Mbega ukuntu dushobora kwishimira kuba Imana yifuza ko ‘tumenya ukuri’ kugira ngo dushobore kungukirwa n’ibyo iduteganyiriza (1 Timoteyo 2:4)! Ku bw’ibyo, nimucyo dushyireho imihati yose kugira ngo twige ibyo dushobora kumenya byose kuri Yehova.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 19 Niba wifuza gusuzuma iyo ngingo mu buryo burambuye, reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Imana yakoresheje umwuka wayo wera kugira ngo ireme isi kandi ihumekere abantu banditse Bibiliya

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ijwi ryaturutse mu ijuru rigira riti “nguyu Umwana wanjye”

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Yesu yasengaga Imana​—ni ukuvuga ko Imuruta

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Yesu yamenyesheje abandi izina ry’Imana

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Dushobora kurushaho kumenya Imana neza