Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, wiyumvisha uko urukundo rw’Imana rungana?

Mbese, wiyumvisha uko urukundo rw’Imana rungana?

Mbese, wiyumvisha uko urukundo rw’Imana rungana?

UMUGABO witwaga Yobu yigeze gusobanura imimerere abantu badatunganye barimo muri aya magambo ngo: “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho, agakenyuka. Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa. Ahita nk’igicucu, kandi ntarame” (Yobu 14:1, 2). Ubuzima, nk’ubwo Yobu yari afite muri icyo gihe, bwari bwuzuye imibabaro n’intimba. Mbese, hari igihe wigeze wumva umerewe utyo?

Icyakora, nubwo dushobora guhangana n’ingorane n’ibibazo byinshi, hariho ibyiringiro bihamye, ibyiringiro bishingiye ku mpuhwe z’Imana n’urukundo rwayo. Mbere na mbere, Data wo mu ijuru urangwa n’imbabazi yatanze igitambo cy’incungu kugira ngo acungure abantu abavane mu mimerere yo guhenebera n’iy’icyaha. Dukurikije ibivugwa muri Yohana 3:16, 17, Yesu Kristo yagize ati ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye Umwana wayo [Yesu] mu isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.’

Nanone kandi, zirikana ukuntu Imana itugaragariza ineza twebwe abantu badatunganye. Intumwa Pawulo yagize iti “yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye, kugira ngo bashake Imana, ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye; kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyakozwe 17:26, 27). Bitekerezeho rwose! Nubwo turi abantu badatunganye, dushobora kwishimira kugirana imishyikirano ya bwite n’Umuremyi wacu wuje urukundo, ari we Yehova Imana.

Ku bw’ibyo, dushobora gutegereza iby’igihe kizaza dufite icyizere, tuzi ko Imana itwitaho kandi ko yaduteganyirije ibintu byuje urukundo ku bw’inyungu zacu z’iteka (1 Petero 5:7; 2 Petero 3:13). Kubera iyo mpamvu, dufite impamvu zumvikana rwose zidusunikira kwiga byinshi kurushaho ku byerekeye Imana yacu yuje urukundo, binyuriye mu kwiyigisha Ijambo ryayo ari ryo Bibiliya.