Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twungukirwe n’ineza yuje urukundo ya Yehova

Twungukirwe n’ineza yuje urukundo ya Yehova

Twungukirwe n’ineza yuje urukundo ya Yehova

“Umunyabwenge wese azitegereza ibyo, kandi bazita ku mbabazi z’Uwiteka [“ku bikorwa bya Yehova by’ineza yuje urukundo,” “NW” ].”​—ZABURI 107:43.

1. Ni ryari ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “ineza yuje urukundo” ryakoreshejwe ku ncuro ya mbere muri Bibiliya, kandi se, ni ibihe bibazo birebana n’uwo muco turi busuzume?

IMYAKA igera ku 4.000 ishize, mwishywa wa Aburahamu, Loti, yerekeje kuri Yehova agira ati “ugwije imbabazi zawe [“ineza yawe yuje urukundo,” NW ] ungiriye” (Itangiriro 19:19). Ubwo ni ubwa mbere ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “ineza yuje urukundo” riboneka muri Bibiliya. Yakobo, Nawomi, Dawidi n’abandi bagaragu b’Imana, na bo bavuze ibihereranye n’uwo muco wa Yehova. (Itangiriro 32:10; Rusi 1:8; 2 Samweli 2:6; gereranya na NW.) Mu by’ukuri, iryo jambo ry’Igiheburayo riboneka incuro 250 mu mwandiko w’umwimerere w’Ibyanditswe bya Giheburayo. Ariko se, ineza yuje urukundo ya Yehova yerekeza ku ki? Ni bande yagaragarijwe mu gihe cyahise? Kandi se, ni gute twungukirwa na yo muri iki gihe?

2. Kuki gusobanura ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ineza yuje urukundo” bigoye cyane, kandi se, ni ubuhe buryo bukwiriye rishobora nanone guhindurwamo?

2 Mu Byanditswe, ijambo “ineza yuje urukundo” ryahinduwe rivanywe mu ry’Igiheburayo rifite ibisobanuro bikungahaye ku buryo indimi nyinshi zidafite ijambo rimwe ryumvikanisha ibisobanuro byaryo byose mu buryo budasubirwaho. Bityo, amagambo ryagiye rihindurwamo, nk’ “urukundo,” “imbabazi” no kuba “uwizerwa,” ntiyumvikanisha neza ibisobanuro byaryo byose mu buryo bwuzuye. Ariko kandi, igitabo cyitwa Theological Wordbook of the Old Testament kivuga ko uburyo bwo kurihindura ukoresheje amagambo “ineza yuje urukundo” akubiyemo ibisobanuro byinshi kurushaho, “bwumvikanisha ibisobanuro by’iryo jambo hafi ya byose.” Mu buryo bukwiriye, Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures—With References, ivuga ko ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “ineza yuje urukundo,” rishobora nanone guhindurwamo “urukundo rudahemuka.”—Kuva 15:13; Zaburi 5:7, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

Itandukanye n’Urukundo n’Ubudahemuka

3. Ni gute ineza yuje urukundo itandukanye n’urukundo ubwarwo?

3 Ineza yuje urukundo, cyangwa urukundo rudahemuka, ifitanye isano rya bugufi n’urukundo hamwe n’ubudahemuka. Ariko kandi, itandukanye na byo mu buryo bw’ingenzi. Reka turebe ukuntu ineza yuje urukundo n’urukundo ubwarwo, bitandukanye. Mu ndimi zimwe na zimwe, urukundo rushobora kwerekezwa ku bintu no ku bitekerezo. Bibiliya ivuga ibihereranye no ‘gukunda vino n’amavuta’ hamwe no ‘gukunda ubwenge’ (Imigani 21:17; 29:3). Ariko kandi, ineza yuje urukundo yerekezwa ku bantu, ntiyerekezwa ku bitekerezo cyangwa ibintu bitagira ubuzima. Urugero, abantu bo berekezwaho amagambo avugwa mu Kuva 20:6, havuga ko Yehova ‘yabababariye [“yabagaragarije ineza yuje urukundo,” NW ] akageza ku buzukuruza babo b’ibihe ibihumbi.’

4. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ineza yuje urukundo n’ubudahemuka?

4 Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ineza yuje urukundo,” nanone rikubiyemo ibisobanuro byinshi kurusha ijambo “ubudahemuka.” Mu ndimi zimwe na zimwe, ijambo “ubudahemuka” akenshi rikoreshwa ryerekeza ku myifatire umukozi akwiriye kugaragariza umukoresha we. Ariko nk’uko umushakashatsi umwe yabivuze, dukurikije Bibiliya, ineza yuje urukundo “incuro nyinshi yerekeza rwose ku mishyikirano inyuranye n’iyo: ufite ububasha aba indahemuka k’ufite intege nke cyangwa umukene cyangwa uwo ahatse.” Ku bw’ibyo, umwami Dawidi yashoboraga kwinginga Yehova amusaba ati “umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe, unkize ku bw’imbabazi zawe [“ku bw’ineza yawe yuje urukundo,” NW ] .” (Zaburi 31:17, umurongo wa 16 muri Biblia Yera.) Aha ngaha, Yehova, we ufite ububasha, asabwa kugaragariza umukene Dawidi ineza yuje urukundo, cyangwa urukundo rudahemuka. Kubera ko umukene nta butware aba afite k’ufite ububasha, ineza yuje urukundo umuntu ukomeye amugaragariza icyo gihe, ayimugaragariza ku bushake, nta wubimuhatiye.

5. (a) Ni ibihe bintu biranga ineza yuje urukundo y’Imana bitsindagirizwa mu Ijambo ryayo? (b) Ni ubuhe buryo Yehova agaragazamo ineza ye yuje urukundo turi busuzume?

5 Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati ‘umunyabwenge wese azita ku mbabazi z’Uwiteka [“ku bikorwa bya Yehova by’ineza yuje urukundo,” NW ]’ (Zaburi 107:43). Ineza yuje urukundo ya Yehova ishobora gutuma umuntu acungurwa kandi akarindwa. (Zaburi 6:4; 119:88, 159, gereranya na NW.) Ni uburinzi kandi ni umuco w’ingenzi utuma umuntu aruhuka akaga. (Zaburi 31:16, 21; 40:11; 143:12, gereranya na NW.) Kubera uwo muco, kuva mu byaha birashoboka. (Zaburi 25:7, NW.) Nidusuzuma inkuru zimwe na zimwe zivugwa mu Byanditswe kandi tukazirikana indi mirongo ya Bibiliya, turi bubone ko ineza yuje urukundo ya Yehova (1) igaragazwa n’ibikorwa byihariye kandi (2) ikaba igaragarizwa abagaragu be bizerwa.

Gucungurwa—Ni Uburyo bwo Kugaragaza Ineza Yuje Urukundo

6, 7. (a) Ni gute Yehova yagaragarije Loti ineza yuje urukundo? (b) Ni ryari Loti yavuze iby’ineza yuje urukundo ya Yehova?

6 Birashoboka ko uburyo bwiza cyane bwo kumenya uko urugero Yehova agaragazamo ineza yuje urukundo rungana, ari ugusuzuma inkuru zo mu Byanditswe zirebana n’uwo muco. Mu Itangiriro 14:1-16, tubona ko Loti, umuhungu wabo wa Aburahamu, yashimuswe n’ingabo z’abanzi. Ariko kandi, Aburahamu yatabaye Loti. Ikindi gihe nanone, ubuzima bwa Loti bwari mu kaga ubwo Yehova yari yiyemeje kurimbura umujyi wari wuzuye ubugome wa Sodomu, umujyi Loti n’umuryango we bari batuyemo.—Itangiriro 18:20-22; 19:12, 13.

7 Mbere gato y’uko Sodomu irimburwa, abamarayika ba Yehova baherekeje Loti n’umuryango we babavana muri uwo mujyi. Icyo gihe, Loti yaravuze ati “umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe [“ineza yawe yuje urukundo,” NW ] ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye” (Itangiriro 19:16, 19). Muri ayo magambo, Loti yiyemereye ko Yehova yari yagaragaje ineza yuje urukundo idasanzwe binyuriye mu kumukiza. Aha ngaha, ineza yuje urukundo y’Imana yagaragajwe binyuriye mu gucungura no kurinda.—2 Petero 2:7.

Ineza Yuje Urukundo ya Yehova n’Ubuyobozi Bwe

8, 9. (a) Ni mu buhe butumwa umugaragu wa Aburahamu yoherejwemo? (b) Kuki uwo mugaragu yasenze asaba ineza yuje urukundo y’Imana, kandi se, byagenze bite mu gihe yari arimo asenga?

8 Mu Itangiriro igice cya 24, dusoma ibihereranye n’ubundi buryo Imana yagaragajemo ineza yuje urukundo, cyangwa urukundo rudahemuka. Iyo nkuru ivuga ko Aburahamu yatumye umugaragu we ngo ajye mu gihugu cya Aburahamu gushakira umuhungu we Isaka umugeni (Umurongo wa 2-4). Ubwo butumwa ntibwari bworoshye, ariko uwo mugaragu yijejwe ko marayika wa Yehova yari kumuyobora (Umurongo wa 7). Amaherezo uwo mugaragu yageze ku iriba ryari inyuma y’umudugudu “w’aba Nahori” (uwo mudugudu ukaba ushobora kuba wari Harani cyangwa hafi y’aho), ahagera igihe abagore bari baje kuvoma (Umurongo wa 10 n’uwa 11). Igihe yabonaga abakobwa baza bamwegera, yamenye ko igihe gikomeye cy’ubutumwa bwe cyari kigeze. Ariko se, ni gute yari gutoranya umukobwa ukwiriye?

9 Kubera ko umugaragu wa Aburahamu yari azi ko yari akeneye ubufasha bw’Imana, yarasenze ati “Uwiteka, Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza [“ugaragarize ineza yuje urukundo,” NW ] databuja Aburahamu” (Umurongo wa 12). Ni gute Yehova yari kugaragaza ineza yuje urukundo? Uwo mugaragu yasabye ikimenyetso cyihariye yashoboraga kumenyeraho umukobwa Imana yari yahisemo (Umurongo wa 13 n’uwa 14). Umukobwa umwe yakoze neza neza ibyo uwo mugaragu yari yasabye Yehova. Rwose byabaye nk’aho uwo mukobwa yari yumvise isengesho ry’uwo mugaragu (Umurongo wa 15-20)! Uwo mugaragu yaratangaye, “amwitegereza acecetse.” Nanone ariko, hari ibindi bintu by’ingenzi yagombaga kumenya. Mbese, uwo mukobwa mwiza yari uwa mwene wabo wa Aburahamu? Kandi se, yari atarashaka umugabo? Ku bw’ibyo, uwo mugaragu yakomeje ‘guceceka, kugira ngo amenye yuko Uwiteka yahaye urugendo rwe amahirwe, cyangwa ataruyahaye.’—Umurongo wa 16 n’uwa 21.

10. Kuki umugaragu wa Aburahamu yafashe umwanzuro w’uko Yehova yari yagaragarije shebuja ineza yuje urukundo?

10 Nyuma y’aho gato, uwo mukobwa yamubwiye ko ari mwene “Betuweli wa Miluka na Nahori [mwene nyina wa Aburahamu]” (Itangiriro 11:26; 24:24). Icyo gihe uwo mugaragu yamenye ko Yehova yari yashubije isengesho rye. Yumvise bimurenze, arunama maze aravuga ati “Uwiteka ahimbazwe, Imana ya databuja Aburahamu, itaretse kugirira databuja imbabazi [“ineza yuje urukundo,” NW ] n’umurava: nanjye Uwiteka anyoboye inzira ijya kwa bene wabo wa databuja” (Umurongo wa 27). Imana yagaragarije ineza yuje urukundo shebuja w’uwo mugaragu, Aburahamu, binyuriye mu gutanga ubuyobozi.

Ineza Yuje Urukundo y’Imana Ihesha Ihumure n’Uburinzi

11, 12. (a) Ni mu bihe bigeragezo Yozefu yagaragarijwemo ineza yuje urukundo ya Yehova? (b) Ni gute Yozefu yagaragarijwe ineza yuje urukundo y’Imana?

11 Hanyuma, reka dusuzume Itangiriro igice cya 39. Cyibanda ku mwuzukuruza wa Aburahamu, ari we Yozefu, wagurishijwe akajyanwa mu bucakara mu Misiri. Nyamara kandi, ‘Uwiteka yabaye kumwe na Yozefu’ (Umurongo wa 1 n’uwa 2). Mu by’ukuri, ndetse na shebuja wa Yozefu w’Umunyamisiri, ari we Potifari, yaje kwibonera ko Yehova yari kumwe na Yozefu (Umurongo wa 3). Ariko kandi, Yozefu yaje kugerwaho n’ikigeragezo gikaze cyane. Yashinjwe ibinyoma ko yari yashatse gufata umugore wa Potifari ku ngufu, maze arafungwa (Umurongo wa 7-20). Bamushyize “mu nzu y’imbohe,” “bababarisha ibirenge bye iminyururu: bamushyiraho ibyuma.”—Itangiriro 40:15; Zaburi 105:18.

12 Byagenze bite muri icyo gihe cyari kigoye mu buryo bwihariye? ‘Uwiteka [yakomeje] kuba hamwe na Yozefu, amugirira neza [“amugaragariza ineza yuje urukundo,” NW ]’ (Umurongo wa 21a). Igikorwa kimwe cyihariye kirangwa n’ineza yuje urukundo cyabimburiye uruhererekane rw’ibintu byabayeho, nyuma y’aho bikaba byaraje gutuma Yozefu aruhurwa, avanirwaho imibabaro yari arimo. Yehova yahaye Yozefu “kugirira umugisha ku murinzi w’iyo nzu y’imbohe” (Umurongo wa 21b). Ibyo byatumye uwo murinzi aha Yozefu umwanya wo hejuru (Umurongo wa 22). Hanyuma, Yozefu yaje kubonana n’umuntu amaherezo waje kumumenyekanisha kuri Farawo, umutegetsi wa Misiri (Itangiriro 40:1-4, 9-15; 41:9-14). Igihe cyarageze, umwami azamura Yozefu mu ntera amugira uwa kabiri ku mutegetsi wa Misiri, bituma akora umurimo warokoye ubuzima mu gihugu cya Misiri cyari cyarayogojwe n’inzara (Itangiriro 41:37-55). Imibabaro ya Yozefu yamaze igihe cy’imyaka isaga cumi n’ibiri, yatangiye igihe yari afite imyaka 17 (Itangiriro 37:2, 4; 41:46). Ariko kandi, muri iyo myaka yose yarimo akaga n’imibabaro, Yehova Imana yagaragarije Yozefu ineza yuje urukundo binyuriye mu kumurinda kugerwaho n’amakuba arenze ubushobozi bwe no kumurinda kugira ngo azagire uruhare rukomeye mu mugambi w’Imana.

Ineza Yuje Urukundo y’Imana Ntishira

13. (a) Ni ubuhe buryo ineza yuje urukundo ya Yehova yagaragajwemo buboneka muri Zaburi ya 136? (b) Ineza yuje urukundo isobanura iki by’ukuri?

13 Incuro nyinshi, Yehova yagiye agaragariza ubwoko bwa Isirayeli ineza ye yuje urukundo. Zaburi ya 136 igaragaza ko yabacunguye abitewe n’ineza ye yuje urukundo (Umurongo wa 10-15), akabaha ubuyobozi (Umurongo wa 16), kandi akabarinda (Umurongo wa 17-20). Nanone kandi, Imana yagiye igaragariza abantu ku giti cyabo ineza yuje urukundo. Umuntu ugaragariza bagenzi be ineza yuje urukundo abikora binyuriye ku bikorwa aba akoze ku bushake kugira ngo abahe ibintu by’ingenzi bakeneye. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyerekeje ku neza yuje urukundo kigira kiti “ni igikorwa kirinda ubuzima kandi kigatuma busagamba. Ni igikorwa cyo kugoboka umuntu ugwiririwe n’amakuba cyangwa akaga.” Intiti imwe yasobanuye ko ineza yuje urukundo ari “urukundo ruhindurwa mu bikorwa.”

14, 15. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Loti yari umugaragu w’Imana wemewe?

14 Inkuru zivugwa mu Itangiriro tumaze gusuzuma zitugaragariza ko Yehova atigera na rimwe ananirwa kugaragariza ineza yuje urukundo abamukunda. Loti, Aburahamu na Yozefu babayeho mu mimerere itandukanye kandi bagezweho n’ibigeragezo bitandukanye rwose. Bari abantu badatunganye, ariko kandi bari abagaragu ba Yehova bemewe, kandi bari bakeneye ubufasha bw’Imana. Dushobora guhumurizwa no kumenya ko Data wo mu ijuru wuje urukundo agaragariza umuntu ku giti cye ineza yuje urukundo.

15 Loti yagiye agira amahitamo mabi yatumye agerwaho n’ingorane (Itangiriro 13:12, 13; 14:11, 12). Nyamara kandi, yanagaragaje imico ikwiriye gushimwa. Igihe abamarayika babiri b’Imana bageraga i Sodomu, Loti yabagaragarije umuco wo gucumbikira abashyitsi (Itangiriro 19:1-3). Ukwizera kwamusunikiye kuburira abakwe be ibihereranye n’irimbuka ryari ryegereje ryagombaga kugera kuri Sodomu (Itangiriro 19:14). Uko Imana yabonaga Loti bigaragarira muri 2 Petero 2:7-9, aho dusoma ngo ‘[Yehova] yarokoye Loti, umukiranutsi wagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha (kuko uwo mukiranutsi, ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y’ubugome yarebaga akumva.) Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza.’ Ni koko, Loti yari umukiranutsi, kandi amagambo avugwa aha ngaha yumvikanisha ko yari umuntu wubaha Imana. Kimwe na we, tugaragarizwa ineza yuje urukundo y’Imana mu gihe dufite “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera hamwe n’ibikorwa birangwa no kwiyegurira Imana.”—2 Petero 3:11, 12, NW.

16. Ni ayahe magambo ashimishije Bibiliya ikoresha yerekeza kuri Aburahamu na Yozefu?

16 Inkuru iboneka mu Itangiriro igice cya 24 igaragaza neza rwose ko Aburahamu yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova. Umurongo ubanza ugira uti “Uwiteka yari yarahaye Aburahamu umugisha kuri byose.” Umugaragu wa Aburahamu yerekeje kuri Yehova avuga ngo “Imana ya databuja Aburahamu” (Umurongo wa 12 n’uwa 27). Kandi umwigishwa Yakobo avuga ko Aburahamu ‘yabazweho gukiranuka’ (NW ) kandi “yitwa incuti y’Imana” (Yakobo 2:21-23). Uko ni na ko byari bimeze kuri Yozefu rwose. Imishyikirano ya bugufi yari hagati ya Yehova na Yozefu itsindagirizwa mu Itangiriro igice cya 39 (Umurongo wa 2, 3, 21 n’uwa 23). Byongeye kandi, umwigishwa Sitefano yerekeje kuri Yozefu agira ati “Imana ibana na we.”—Ibyakozwe 7:9.

17. Ni irihe somo tuvana mu ngero za Loti, Aburahamu na Yozefu?

17 Abantu bagiye bagaragarizwa ineza yuje urukundo y’Imana tumaze gusuzuma, ni abantu bari bafitanye na Yehova Imana imishyikirano myiza kandi bakaba baragize uruhare mu gusohoza umugambi w’Imana mu buryo bunyuranye. Bagiye bahura n’inzitizi batashoboraga kunesha bo ubwabo. Hari ikibazo kitoroshye cyo kurinda ubuzima bwa Loti, gutuma umuryango wa Aburahamu udacika, hamwe no kurinda inshingano ya Yozefu. Yehova wenyine ni we washoboraga guhaza ibyo abantu bubahaga Imana bari bakeneye, kandi ibyo yabikoze binyuriye mu kubagoboka akora ibikorwa birangwa n’ineza yuje urukundo. Niba twifuza kuzagaragarizwa ineza yuje urukundo ya Yehova Imana mu gihe cy’iteka ryose, natwe tugomba kugirana na we imishyikirano ya bugufi kandi ya bwite, kandi tugomba gukomeza gukora ibyo ashaka.—Ezira 7:28; Zaburi 18:51, umurongo wa 50 muri Biblia Yera.

Abagaragu b’Imana Baratoneshwa

18. NI iki imirongo inyuranye ya Bibiliya igaragaza ku bihereranye n’ineza yuje urukundo ya Yehova?

18 Ineza yuje urukundo ya Yehova ‘yuzuye isi,’ kandi mbega ukuntu dushimira ku bw’uwo muco w’Imana (Zaburi 119:64)! Twitabira inyikirizo y’umwanditsi wa Zaburi tubigiranye umutima wacu wose, tugira tuti “abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe [“ku bw’ineza ye yuje urukundo,” NW ] , n’imirimo itangaza yakoreye abantu” (Zaburi 107:8, 15, 21, 31)! Twishimira kuba Yehova agaragariza ineza yuje urukundo abagaragu be bemewe—haba buri muntu ku giti cye cyangwa mu rwego rw’itsinda. Umuhanuzi Daniyeli yerekeje kuri Yehova mu isengesho, amwita “Nyagasani Mana nkuru y’igitinyiro ikomeza gusohoza isezerano no kugirira ibambe [“kugaragariza ineza yuje urukundo,” NW ] abayikunda bakitondera amategeko yayo” (Daniyeli 9:4). Umwami Dawidi yarasenze ati “ujye ukomeza kugirira ineza yuje urukundo abakuzi” (Zaburi 36:10, NW ). Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba Yehova agaragariza ineza yuje urukundo abagaragu be!—1 Abami 8:23, NW; 1 Ngoma 17:13, NW.

19. Mu gice gikurikira, ni ibihe bibazo tuzasuzuma?

19 Mu by’ukuri, turi ubwoko bwa Yehova bwatoneshejwe! Uretse kungukirwa n’urukundo rw’Imana abantu bose bagaragarijwe muri rusange, duhabwa imigisha yihariye dukesha ineza yuje urukundo, cyangwa urukundo rudahemuka rwa Data wo mu ijuru (Yohana 3:16). Cyane cyane mu gihe kigoye ni bwo twungukirwa n’uwo muco w’agaciro wa Yehova. (Zaburi 36:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Ariko se, ni gute twakwigana ineza yuje urukundo ya Yehova Imana? Mbese, ku bitwerekeyeho, buri muntu ku giti cye, twaba tugaragaza uwo muco uhebuje? Ibyo bibazo hamwe n’ibindi bifitanye isano na byo, bizasuzumwa mu gice gikurikira.

Mbese, Uribuka?

• Ni ubuhe buryo bundi ijambo “ineza yuje urukundo” rishobora guhindurwamo mu Byanditswe?

• Ni gute ineza yuje urukundo itandukanye n’urukundo hamwe n’ubudahemuka?

• Ni mu buhe buryo Yehova yagaragarije Loti, Aburahamu na Yozefu ineza yuje urukundo?

• Ni ikihe cyizere dushobora kuvana mu buryo Yehova yagiye agaragazamo ineza yuje urukundo mu bihe bya kera?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Mbese, waba uzi ukuntu Imana yagaragarije Loti ineza yuje urukundo?

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Yehova yayoboye umugaragu wa Aburahamu abitewe n’ineza yuje urukundo

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Yehova yagaragarije Yozefu ineza yuje urukundo binyuriye mu kumurinda