Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwiyongera guhambaye kugomba kujyanirana no kwagura mu buryo bwihuse ahantu ho gusengera

Ukwiyongera guhambaye kugomba kujyanirana no kwagura mu buryo bwihuse ahantu ho gusengera

“Nimuze munsange, ndabaruhura”

Ukwiyongera guhambaye kugomba kujyanirana no kwagura mu buryo bwihuse ahantu ho gusengera

“YESU KRISTO yaravuze ati “nimuze munsange, ndabaruhura” (Matayo 11:28). Mbega itumira risusurutsa ryatanzwe n’Umutware w’itorero rya Gikristo (Abefeso 5:23)! Iyo dutekereje kuri ayo magambo tubigiranye ubwitonzi, nta kuntu mu by’ukuri tutakwishimira iyo soko y’ingenzi itugarurira ubuyanja—ni ukuvuga kwifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka mu materaniro ya Gikristo. Nta gushidikanya, twemeranya n’umwanditsi wa Zaburi waririmbye agira ati “erega ni byiza n’iby’igikundiro ko abavandimwe baturana bahuje”!—Zaburi 133:1.

Koko rero, abantu duhurira muri ayo materaniro yo gusenga ni bo ncuti nyancuti, kandi imimerere yo mu buryo bw’umwuka iba iharangwa iba ari mizima kandi irashimisha. Ku bw’ibyo rero, hari impamvu yumvikana yatumye umukobwa w’Umukristokazi avuga ati “njya ku ishuri nkirirwayo, kandi ibyo birananiza cyane. Ariko amateraniro ameze nk’ahantu hari amazi mu butayu, aho ngarurirwa ubuyanja kugira ngo nzashobore guhangana n’undi munsi ku ishuri.” Umukobwa wo muri Nijeriya yagize ati “niboneye ko kugirana ubucuti bwa bugufi n’abandi bakunda Yehova bimfasha gukomeza kugirana na we imishyikirano ya bugufi.”

Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova ifite akamaro gakomeye kubera ko ari ihuriro ryo gusenga k’ukuri mu karere iba irimo. Mu turere hafi ya twose, amateraniro abera mu Nzu y’Ubwami nibura incuro ebyiri mu cyumweru, kandi abigana Bibiliya n’Abahamya baterwa inkunga yo kwifatanya na bo mu materaniro vuba uko bishoboka kose kugira ngo bungukirwe no kwifatanya n’abandi mu buryo bugarura ubuyanja.—Abaheburayo 10:24, 25.

Ibintu Bikenewe mu Buryo Bwihutirwa

Icyakora, birakwiriye kuzirikana ko Abahamya ba Yehova bose atari ko bafite Inzu y’Ubwami ikwiriye bakoresha. Kuba umubare w’ababwiriza b’Ubwami wariyongereye mu buryo buhambaye, byatumye tugira ibyo dukenera mu buryo bwihutirwa. Ubu haracyakenewe Amazu y’Ubwami abarirwa mu bihumbi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.—Yesaya 54:2; 60:22.

Dufate urugero: hari Amazu y’Ubwami icumi gusa ku matorero 290 yari mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Icyo gihugu cyari gikeneye Amazu y’Ubwami menshi mu buryo bwihutirwa. Muri Angola, amenshi mu matorero ateranira ku gasozi, bitewe n’uko Amazu y’Ubwami ahari ari make cyane. Mu bindi bihugu byinshi na ho hari ubukene nk’ubwo.

Ku bw’ibyo, guhera mu mwaka wa 1999, hakozwe gahunda yo gushyiraho imihati yo gufasha mu byo kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bidafite umutungo uhagije. Abahamya b’inararibonye bitangiye gukoresha ubuhanga bwabo kugira ngo bafashe mu mishinga y’ubwubatsi muri ibyo bihugu. Mu gihe iyo mihati ikomatanyirijwe hamwe n’umutima ukunze, kandi muri ibyo bihugu hakaba hari abantu bitangira imirimo, bigira ingaruka ziteye inkunga cyane. Nanone kandi, Abahamya bo muri ibyo bihugu bungukirwa n’imyitozo bahabwa. Ibyo byose birimo biragira uruhare mu gutuma Amazu y’Ubwami akenewe aboneka mu bihugu byabo.

Muri ubwo buryo, ubufasha bufatika butangwa muri gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami ihuza n’imimerere ya buri gihugu kandi igakoresha uburyo n’ibikoresho biboneka muri icyo gihugu. Intego si iyo kubaka Amazu y’Ubwami akenewe ari menshi cyane gusa, ahubwo nanone ni iyo gushyiraho gahunda yo kwita kuri ayo mazu hakurikijwe imimerere iri muri ibyo bihugu.—2 Abakorinto 8:14, 15.

Ibintu Byabayeho Biteye Inkunga

Iyo mihati yo kubaka ahantu ho gusengera yagize izihe ngaruka? Mu ntangiriro z’umwaka wa 2001, hari raporo yaturutse muri Malawi igira iti “ibyagezweho muri iki gihugu, mu by’ukuri birahambaye. Mu mezi abiri ari imbere, tuzaba twujuje andi Mazu y’Ubwami” (Ifoto ya 1 n’iya 2). Muri Togo, mu mezi ya vuba aha abitangiye gukora imirimo bashoboye kubaka Amazu y’Ubwami aciriritse atari make (Ifoto ya 3). Nanone kandi, umurimo mwiza ukorwa n’abitangiye gukora imirimo urimo uratuma haboneka Amazu y’Ubwami akwiriye muri Megizike, Brezili no mu bindi bihugu.

Amatorero amaze kubona ko iyo Inzu y’Ubwami yubatswe, abantu bo muri ako karere batangira kubona ko Abahamya ba Yehova bahari kandi ko nta ho bazajya. Hari abantu benshi basaga n’abajijinganya kwifatanya n’Abahamya, kugeza igihe ahantu ho gusengera hakwiriye habonekeye. Itorero rya Nafisi muri Malawi ryagize riti “ubu ubwo dufite Inzu y’Ubwami ikwiriye, bitanga ubuhamya buhebuje. Kubera iyo mpamvu, ubu bisigaye byoroshye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya.”

Abagize Itorero rya Krake ho muri Bénin bihanganiye ukuntu bakobwaga cyane kubera ko Inzu y’Ubwami bahoze bateraniramo yari isuzuguritse uyigereranyije n’insengero zimwe na zimwe (Ifoto ya 4). Ubu iryo torero rifite Inzu y’Ubwami nziza kandi nshya, ihagarariye ugusenga k’ukuri mu buryo bworoheje ariko bwiyubashye (Ifoto ya 5). Iryo torero ryari rifite ababwiriza b’Ubwami 34 kandi ukoze mwayeni hateranaga abantu 73 mu materaniro yo ku Cyumweru, ariko igihe Inzu y’Ubwami yatahwaga hateranye abantu 651! Abenshi muri abo bari abaturage bo muri uwo mudugudu bari barashimishijwe no kubona ko Abahamya bari barashoboye kubaka iyo nzu mu gihe gito cyane. Mu gihe ishami ryo muri Zimbabwe ryatekerezaga ku bintu byabayeho mu myaka ishize mu birebana n’ibyo, ryaranditse riti “iyo itorero ryubatse Inzu y’Ubwami nshya mu kwezi kumwe gusa, ubusanzwe umubare w’abaterana wikuba kabiri.”—Ifoto ya 6 n’iya 7.

Nta gushidikanya, Amazu y’Ubwami mashya menshi atuma haboneka ahantu Abakristo biyeguriye Imana hamwe n’abantu bashimishijwe bagarurira ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Umuhamya umwe wo muri Ukraine, nyuma y’aho itorero rye ritangiriye gukoresha Inzu y’Ubwami yaryo nshya, yagize ati “twumva dufite ibyishimo byinshi. Twiboneye n’amaso yacu ukuntu Yehova afasha ubwoko bwe. Ubu noneho twarushijeho kwiringira ko Yehova azakomeza kudufasha.”

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 10 n’iya 11]

Inkunga Itanzwe ku Bushake Irishimirwa

Abahamya ba Yehova bashimishwa cyane no kubona amajyambere yagezweho mu buryo bwihuse mu birebana no gukemura ikibazo cy’Amazu y’Ubwami mashya akenewe mu buryo bwihutirwa hirya no hino ku isi. Umubare w’abasenga Yehova udahwema kwiyongera mu bihugu binyuranye, bisaba ko mu gihe kizaza hazubakwa Amazu y’Ubwami mashya menshi. N’ikimenyimenyi, ukoze mwayeni, mu mwaka w’umurimo wa 2001, hashingwaga amatorero 32 buri cyumweru! Ayo matorero akeneye ahantu azajya ateranira kugira ngo asenge Imana.

Hashobora kuvuka ikibazo kigira kiti ‘ni gute tubona amafaranga yo gukoresha mu mishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami mashya, cyane cyane mu bihugu usanga abavandimwe baho bafite ubutunzi buciriritse?’ Ayo mafaranga aboneka biturutse ku bufasha buturuka ku Mana no ku mpano abantu batanga babigiranye ubuntu.

Mu buryo buhuje n’isezerano rye, Yehova asuka umwuka we wera ku bagaragu be, agatuma bashobora ‘gukora ibyiza, bakaba abatunzi ku mirimo myiza [kandi] bakaba abanyabuntu bakunda gutanga’ (1 Timoteyo 6:18). Umwuka w’Imana usunikira Abahamya ba Yehova gushyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami mu buryo bwose—bagakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo, amaboko yabo n’ubundi butunzi bafite mu bikorwa bya Gikristo.

Umutima wo kugira ubuntu usunikira Abahamya hamwe n’abandi batanga ubufasha bw’amafaranga akoreshwa mu mirimo yo kwagura no kubaka amazu. Uretse kuba bagira uruhare mu gutanga amafaranga akoreshwa n’itorero ryabo, batanga impano zikoreshwa mu murimo wo kubaka mu tundi duce tw’isi.

Muri buri torero, haba hari udusanduku twanditsweho amagambo agaragara neza agira ati “Impano zo Gushyigikira Umurimo Ukorwa ku Isi Hose—Matayo 24:14.” Muri utwo dusanduku, abantu bashobora gushyiramo impano batanze ku bushake niba babyifuza. (2 Abami 12:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Impano zose, zaba zitubutse cyangwa ari nto, zirishimirwa (Mariko 12:42-44). Ayo mafaranga akoreshwa mu buryo bunyuranye hakurikijwe ibiba bikenewe, hakubiyemo no kubaka Amazu y’Ubwami. Ayo mafaranga ntakoreshwa mu guhemba abategetsi, kubera ko mu Bahamya ba Yehova nta bantu nk’abo babamo.

Mbese, impano zitangwa zo gushyigikira umurimo ukorwa ku isi hose zigera ku ntego yazo? Yego rwose. Ishami ryo muri Liberiya, igihugu cyayogojwe n’intambara, ryatanze raporo rivuga ko abenshi mu Bahamya bo muri icyo gihugu, nta kazi bagira kandi bafite ibibazo bikomeye by’ubukungu. Ni gute abagize ubwoko bwa Yehova muri icyo gihugu bari kubona ahantu hakwiriye ho gusengera? Ibiro by’ishami byagize biti “impano zatanzwe n’abavandimwe bo mu bindi bihugu zizakoreshwa muri uwo murimo. Mbega gahunda irangwa n’ubwenge kandi yuje urukundo!”

Abavandimwe bo muri icyo gihugu na bo batanga impano nubwo bafite ubushobozi buciriritse. Igihugu cyo muri Afurika cya Sierra Leone cyatanze raporo igira iti “abavandimwe b’ino bashyigikira iyo mihati kandi bishimira gutanga imbaraga z’amaboko yabo n’impano z’amafaranga bashoboye kubona, kugira ngo bashyigikire umurimo wo kubaka Amazu y’Ubwami.”

Amaherezo, iyo mihati yo kubaka ihesha Yehova ikuzo. Abavandimwe bo muri Liberiya bavuze basusurutse bati “kubaka ahantu hakwiriye hirya no hino mu gihugu, bizereka abantu ko ugusenga k’ukuri kwashinze imizi rwose, kandi bizubahisha kandi byizihize izina rikomeye ry’Imana yacu.”