Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Barokeye imuhengeri”

“Barokeye imuhengeri”

“Barokeye imuhengeri”

“Imuhengeri habarenzeho: barokeye imuhengeri nk’ibuye.”

MOSE n’Abisirayeli bakoresheje ayo magambo, maze baririmba indirimbo bizihiza ko bari bamaze kurokorwa mu Nyanja Itukura, mu gihe abanzi babo b’Abanyamisiri bari babakurikiye, barimo Farawo n’ingabo ze, bo bari barimbutse.​—Kuva 15:4, 5.

Ku muntu uwo ari we wese wiboneye n’amaso ye ibyo bintu, isomo yagombaga kuvanamo ryarigaragazaga. Nta muntu ushobora kurwanya ubutware bwa Yehova ngo agire icyo ageraho kandi ngo abeho. Ariko kandi, hashize amezi make gusa nyuma y’aho, abantu bari bakomeye mu Bisirayeli, ari bo Kora, Datani, Abiramu hamwe n’abandi 250 bari babashyigikiye, barwanyije ku mugaragaro ubutware bwatanzwe n’Imana bwa Mose na Aroni.​—Kubara 16:1-3.

Biturutse ku buyobozi bwa Yehova, Mose yaburiye Abisirayeli kugira ngo bitarure amahema y’abo bagome. Datani na Abiramu bagaragiwe n’abagize imiryango yabo, banze guhindura imyifatire yabo babigiranye agasuzuguro. Hanyuma, Mose yavuze ko Yehova yari kubikora uko ashaka, akamenyesha abantu ko abo bantu bari “basuzuguye Uwiteka.” Muri uwo mwanya, Yehova yasamuye ubutaka bari bahagazeho. “Nuko bo n’ababo n’ibyabo byose barigita ikuzimu bakiri bazima, ubutaka bubarengaho.” Bite se ku birebana na Kora hamwe n’abandi bagome? ‘Umuriro wavuye imbere y’Uwiteka, ukongora ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosheje imibavu.”​—Kubara 16:23-35; 26:10.

Farawo n’ingabo ze, kimwe n’abo bantu bigometse mu butayu, bose bararimbutse bitewe n’uko bananiwe kwemera ubutware bwa Yehova hamwe n’ukuntu yitaga ku bwoko bwe. Ku bw’ibyo rero, ni ibyihutirwa ko twese abazarindwa na Yehova muri iyi minsi iruhije twamenya ibihereranye na Yehova kandi tukamwumvira kubera ko ari “Isumbabyose” n’ ‘Ishoborabyose.’ Nibabigenza batyo, bashobora kwiringira badashidikanya amagambo ya Yehova atanga icyizere agira ati “abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe; abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe; ariko ntibizakugeraho. Uzabirebesha amaso yawe gusa, ubone ibihembo by’abanyabyaha. Kuko ari wowe buhungiro bwanjye, Uwiteka; wagize Isumbabyose ubuturo.”​—Zaburi 91:1, 7-9.