Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bonera ibyishimo mu gukiranuka kwa Yehova

Bonera ibyishimo mu gukiranuka kwa Yehova

Bonera ibyishimo mu gukiranuka kwa Yehova

“Ukurikiza gukiranuka n’imbabazi, ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n’icyubahiro.”​—IMIGANI 21:21.

1. Ni iyihe myifatire irangwa mu bantu muri iki gihe yatumye habaho ingaruka mbi cyane?

“HARIHO inzira umuntu yibwira ko ari nziza; ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu” (Imigani 16:25). Mbega ukuntu uyu mugani wo muri Bibiliya usobanura mu buryo nyakuri imyifatire y’abantu benshi muri iki gihe! Muri rusange, abantu bashishikazwa gusa no gukora ibintu babona ko ari byiza mu maso yabo, bakirengagiza ndetse n’ibintu by’ibanze cyane kuruta ibindi abandi bakeneye (Imigani 21:2). Usanga ibyerekeye amategeko n’amahame y’igihugu babivuga mu magambo gusa, ahubwo ugasanga igihe cyose bashakisha uko bayaca ku ruhande bakoresheje amayeri. Ibyo bituma habaho umuryango w’abantu batavuga rumwe, bari mu rujijo kandi bataye umutwe.—2 Timoteyo 3:1-5.

2. Ni iki abantu bakeneye mu buryo bwihutirwa kugira ngo bamererwe neza?

2 Kugira ngo tumererwe neza kandi umuryango wa kimuntu wose ugire amahoro n’umutekano, dukeneye mu buryo bwihutirwa itegeko cyangwa ihame rikiranuka, iryo abantu bose bakwemera kandi bakaryumvira babikunze. Birumvikana ko ari nta tegeko cyangwa ihame ryashyizweho n’umuntu uwo ari we wese, uko yaba ari umuhanga kose cyangwa atarangwa n’uburyarya, rishobora guhaza icyo cyifuzo (Yeremiya 10:23; Abaroma 3:10, 23). Niba iryo hame ririho, ni hehe rishobora kuboneka, kandi se, ryaba riteye rite? Wenda ikibazo cy’ingenzi cyane kuri twe ni iki gikurikira: niba iryo hame ririho, mbese, waryishimira kandi ukemera kuryubahiriza utagononwa?

Uko Twabona Ihame Rikiranuka

3. Ni nde wujuje ibisabwa byose ku buryo yaduha ihame ryemewe kandi ryakungura abantu bose, kandi kuki?

3 Kugira ngo tubone ihame ryemewe kandi ry’ingirakamaro kuri buri wese, byaba ngombwa ko twarishakira ku muntu urenga imipaka yose ishingiye ku moko, ku mico no kuri politiki kandi akaba adakomwa imbere no kutareba kure by’abantu n’intege nke zabo. Nta gushidikanya ko Umuremyi ushoborabyose, ari we Yehova Imana, ari we wenyine wujuje ibyo byose, we wagize ati “nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira” (Yesaya 55:9). Byongeye kandi, Bibiliya ivuga ko Yehova ari ‘Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, itunganye’ (Gutegeka 32:4). Muri Bibiliya hose, dusangamo imvugo ngo “Uwiteka arakiranuka” (Kuva 9:27; 2 Ngoma 12:6; Zaburi 11:7; 129:4; Amaganya 1:18). Ni koko, dushobora kwisunga Yehova kugira ngo adushyirireho ihame ry’ikirenga kubera ko yizerwa, akaba arangwa no kutabera hamwe no gukiranuka.

4. Ijambo “gikiranuka” risobanura iki?

4 Abantu benshi ntibabona neza abantu bumva ko ari abakiranutsi cyangwa ko ari abera kurusha abandi, ndetse usanga babanegura. Ariko kandi, igitekerezo cya Bibiliya cyerekeranye n’ijambo “gikiranuka,” gikubiyemo igitekerezo cyo kuba umuntu utabera, kuba inyangamugayo, kugira ingeso nziza, kutabaho urubanza, kutagira icyaha; gukurikiza amahame akubiye mu mategeko y’Imana cyangwa amahame yemewe arebana no kwitwararika mu by’umuco, gukora ibintu mu buryo bukwiriye cyangwa buhuje n’ubutabera. Mbese, ntiwakwishimira itegeko cyangwa ihame rikubiyemo iyo mico myiza?

5. Sobanura uko umuco wo gukiranuka uvugwa muri Bibiliya uteye.

5 Ku bihereranye n’umuco wo gukiranuka, igitabo cyitwa Encyclopaedia Judaica kigira kiti “gukiranuka si igitekerezo kidafututse, ahubwo mu by’ukuri uwo muco ushingiye ku gukora ibihuje no kutabera kandi mu buryo bukwiriye mu mishyikirano yose tugirana n’abandi.” Urugero, gukiranuka kw’Imana si umuco uyibamo imbere cyangwa yifitiye gusa, wenda nko kwera no kutandura kwayo. Ahubwo, ni uburyo igaragazamo kamere yayo mu buryo bukwiriye kandi burangwa n’ubutabera. Dushobora kuvuga ko kubera ko Yehova ari uwera kandi akaba atanduye, buri kintu cyose akora na buri kintu cyose kimukomokaho kirangwa no gukiranuka. Nk’uko Bibiliya ibivuga, “Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose, ni umunyarukundo mu mirimo ye yose.”—Zaburi 145:17.

6. Ni iki Pawulo yavuze yerekeza ku Bayahudi batizeraga bo mu gihe cye, kandi kuki?

6 Intumwa Pawulo yatsindagirije iyo ngingo mu rwandiko yandikiye Abakristo b’i Roma. Yerekeje ku Bayahudi bamwe na bamwe batizeraga, arandika ati “ubwo batari bazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana” (Abaroma 10:3). Kuki Pawulo yerekeje kuri bene abo bantu avuga ko “batari bazi gukiranuka kw’Imana”? Mbese, ntibari barigishijwe Amategeko, ni ukuvuga amahame akiranuka y’Imana? Bari barayigishijwe rwose. Nyamara, abenshi muri bo babonaga ko gukiranuka ari umuco w’umuntu ku giti cye gusa, ugomba kugerwaho binyuriye mu kubahiriza amategeko yo mu rwego rw’idini mu buryo bwitondewe cyane kandi nta guca ku ruhande, aho kubona ko ari ihame rigomba kubayobora mu byo bagirira bagenzi babo. Kimwe n’abayobozi ba kidini bo mu gihe cya Yesu, bananiwe kwiyumvisha icyo ubutabera no gukiranuka bisobanura by’ukuri.—Matayo 23:23-28.

7. Ni gute gukiranuka kwa Yehova kugaragazwa?

7 Mu buryo bunyuranye cyane, gukiranuka kwa Yehova kugaragarizwa kandi kukagaragarira neza mu byo agirira abandi byose. Nubwo gukiranuka kwe bisaba ko adapfa kwirengagiza gusa ibyaha by’abanyabyaha bacumura nkana, ibyo ntibituma aba Imana itagira ibyiyumvo kandi itanyurwa, igomba gutinywa kandi tukayigendera kure. Ibinyuranye n’ibyo, ibikorwa bye byo gukiranuka byabereye abantu urufatiro bashobora guheraho bamwegera maze bakazakizwa ingaruka mbi z’icyaha. Ku bw’ibyo rero, birakwiriye rwose ko Yehova avugwaho kuba ari “Imana idaca urwa kibera, kandi ikiza.”—Yesaya 45:21.

Gukiranuka n’Agakiza

8, 9. Ni mu buhe buryo Amategeko agaragaza gukiranuka kw’Imana?

8 Kugira ngo dusobanukirwe neza isano riri hagati yo gukiranuka kw’Imana n’ibikorwa byayo byo gukiza birangwa n’urukundo, reka turebe Amategeko yahaye ishyanga rya Isirayeli binyuriye kuri Mose. Nta washidikanya ko Amategeko yarangwaga no gukiranuka. Mu magambo asoza Mose yabwiye Abisirayeli, yabibukije agira ati “ni ishyanga rikomeye ki rifite amategeko n’amateka atunganye, ahwanye n’aya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi” (Gutegeka 4:8)? Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, Umwami Dawidi wa Isirayeli yaravuze ati “amateka y’Uwiteka ni ay’ukuri, ni ayo gukiranuka rwose.”Zaburi 19:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.

9 Binyuriye ku Mategeko, Yehova yagaragaje neza amahame ye atunganye agenga icyiza n’ikibi. Amategeko ntiyagaragazaga neza mu buryo burambuye cyane kuri buri kantu kose imyifatire Abisirayeli bagombaga kugira mu birebana n’idini gusa, ahubwo nanone yagaragazaga uko bagombaga kwitwara mu byerekeranye n’ubucuruzi, ishyingiranwa, ibirebana n’ibyokurya hamwe n’isuku, kandi birumvikana ko hari amabwiriza ku bihereranye n’imanza. Nanone kandi, Amategeko yabaga akubiyemo ibihano bikomeye bigenewe ababaga bayarenzeho, ndetse mu byaha bimwe na bimwe yateganyaga igihano cyo gupfa. * Ariko se, ibyo gukiranuka Imana yasabaga abantu mu Mategeko, byababeraga umutwaro uremereye kandi ubashengura, ubavutsa umudendezo n’ibyishimo byabo, nk’uko bivugwa n’abantu benshi muri iki gihe?

10. Ni ibihe byiyumvo abakundaga Yehova bari bafite ku birebana n’amategeko ye?

10 Abakundaga Yehova bishimiraga cyane amategeko n’amateka ye akiranuka. Urugero, nk’uko twabibonye, umwami Dawidi ntiyemeye gusa ko imanza za Yehova ari iz’ukuri kandi ko zikiranuka, ahubwo nanone yazikundaga abivanye ku mutima kandi yarazishimiraga. Yerekeje ku mategeko n’imanza za Yehova, arandika ati ‘akwiriye kwifuzwa kuruta izahabu nziza cyane, aryoherera kuruta ubuki n’umushongi w’ibinyagu utonyanga. Kandi ni byo bihana umugaragu wawe; kubyitondera harimo ingororano ikomeye.’—Zaburi 19:8, 11, 12, umurongo wa 7, 10 n’uwa 11 muri Biblia Yera.

11. Ni gute Amategeko yabereye Abisirayeli ‘umushorera ubageza kuri Kristo’?

11 Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, Pawulo yagaragaje akandi gaciro gakomeye ndetse kurushaho k’Amategeko. Mu rwandiko yandikiye Abagalatiya, yaranditse ati “amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera” (Abagalatiya 3:24). Mu gihe cya Pawulo, umushorera yari umugaragu cyangwa umucakara wabaga mu rugo rugizwe n’abantu benshi. Yari afite inshingano yo kurinda abana no kubaherekeza akabajyana ku ishuri. Mu buryo nk’ubwo, Amategeko yarindaga Abisirayeli agatuma batishora mu bikorwa by’akahebwe mu bihereranye n’umuco hamwe n’ibya kidini byakorwaga n’amahanga yari abakikije (Gutegeka 18:9-13; Abagalatiya 3:23). Byongeye kandi, Amategeko yatumaga Abisirayeli bamenya ko ari abanyabyaha kandi ko bari bakeneye kubabarirwa ibyaha no guhabwa agakiza (Abagalatiya 3:19). Ibitambo byari byarateganyijwe byagaragazaga ko bari bakeneye igitambo cy’incungu kandi byatanze urugero rw’ubuhanuzi Mesiya nyakuri yashoboraga kumenyekaniraho (Abaheburayo 10:1, 11, 12). Bityo rero, nubwo Yehova yagaragaje ugukiranuka binyuriye ku Mategeko, yabikoze azirikana icyatuma abantu bamererwa neza n’icyatuma babona agakiza k’iteka.

Abo Imana Ibona ko Ari Abakiranutsi

12. Ni iki Abisirayeli bashoboraga kunguka mu gihe bari kuba bitondeye Amategeko babyitayeho?

12 Kubera ko Amategeko yatanzwe na Yehova yarangwaga no gukiranuka mu buryo bwose, Abisirayeli bashoboraga kugira igihagararo cyo kuba abakiranutsi mu maso y’Imana, binyuriye mu kumvira ayo mategeko. Mu gihe Abisirayeli bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yabibukije ko ‘nibitondera ayo mategeko yose bakayumvira imbere y’Uwiteka Imana yabo, uko yabategetse, byari kubabera gukiranuka’ (Gutegeka 6:25). Ikindi nanone, Yehova yari yarabasezeranyije ati “mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye; ibyo, uzabikora azabeshwaho na byo: ndi Uwiteka.”—Abalewi 18:5; Abaroma 10:5.

13. Mbese, kuba Yehova yarasabaga ko abagize ubwoko bwe bakubahiriza Amategeko akiranuka byaba byari ukutarangwa n’ubutabera? Sobanura.

13 Ikibabaje ni uko Abisirayeli mu rwego rw’ishyanga, bananiwe ‘kumvira ayo mategeko yose imbere y’Uwiteka’ bityo bagatakaza imigisha bari barasezeranyijwe. Bananiwe kumvira amategeko y’Imana yose bitewe n’uko Amategeko y’Imana yari atunganye ariko bo bakaba bari badatunganye. None se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko Imana idakoresha ubutabera cyangwa ko ikiranirwa? Oya rwose. Pawulo yaranditse ati “nuko tuvuge iki? Imana irakiranirwa? Ntibikabeho” (Abaroma 9:14). Icyo tuzi cyo ni uko hari abantu Imana yabonaga ko ari abakiranutsi nubwo bari badatunganye kandi bakaba bari abanyabyaha, haba mbere y’uko Amategeko atangwa na nyuma y’aho. Mu rutonde rwa bene abo bantu batinyaga Imana harimo Nowa, Aburahamu, Yobu, Rahabu na Daniyeli (Itangiriro 7:1; 15:6; Yobu 1:1; Ezekiyeli 14:14; Yakobo 2:25). Ku bw’ibyo rero, twakwibaza tuti ‘Imana ibara abantu ho gukiranuka ishingiye ku ki?’

14. Iyo Bibiliya yerekeza ku muntu ivuga ko ari “umukiranutsi,” iba yumvikanisha iki?

14 Iyo Bibiliya yerekeza ku muntu ivuga ko ari “umukiranutsi,” ntiba yumvikanisha ko atagira icyaha cyangwa ko atunganye. Ahubwo biba bisobanura ko yubahiriza inshingano ze imbere y’Imana n’abantu. Urugero, Nowa yiswe ‘umukiranutsi watunganaga rwose mu gihe cye’ bitewe n’uko ‘yagenje atyo, agakora ibyo Imana yamutegetse byose’ (Itangiriro 6:9, 22; Malaki 3:18). Zakariya na Elizabeti, ababyeyi ba Yohana Umubatiza, “bari abakiranutsi imbere y’Imana” bitewe n’uko ‘bagenderaga mu mategeko n’imihango by’Umwami Imana byose ari inyangamugayo’ (Luka 1:6). Kandi umutware w’Umutaliyani utari Umwisirayeli witwaga Koruneliyo wategekaga umutwe w’abasirikare, yavuzweho kuba yari “umuntu ukiranuka wubaha Imana.”—Ibyakozwe 10:22.

15. Gukiranuka bifitanye isano rya bugufi n’iki?

15 Byongeye kandi, gukiranuka kw’abantu gufitanye isano rya bugufi cyane n’ibintu biri mu mutima w’umuntu—kuba yizera, ashimira kandi akunda Yehova n’ibyo yadusezeranyije—aho kwerekeza gusa ku kuba umuntu akora ibyo Imana isaba. Ibyanditswe bivuga ko Aburahamu ‘yizeraga Uwiteka, akabimuhwaniriza no gukiranuka’ (Itangiriro 15:6). Aburahamu ntiyizeraga gusa ko Imana ibaho, ahubwo yanizeraga isezerano ryayo rirebana n’ “imbuto” (NW ) (Itangiriro 3:15; 12:2; 15:5; 22:18). Yehova yashoboraga kugirana imishyikirano na Aburahamu hamwe n’abandi bantu bizerwa kandi akabaha umugisha nubwo bari badatunganye, ashingiye kuri uko kwizera hamwe n’imirimo ijyaniranye na ko.—Zaburi 36:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera; Abaroma 4:20-22.

16. Kwizera incungu byagize izihe ngaruka?

16 Hanyuma, gukiranuka kw’abantu kuba gushingiye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Pawulo yerekeje ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, arandika ati “batsindishirizwa n’ubuntu [bw’Imana], ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo” (Abaroma 3:24). Aha ngaha, Pawulo yerekezaga ku bantu bari baratoranyirijwe kuba abaraganwa na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru. Ariko nanone, igitambo cy’incungu cya Yesu cyatumye abandi bantu babarirwa muri za miriyoni babona uburyo bwo kugira igihagararo cyo kuba abantu bakiranuka imbere y’Imana. Mu iyerekwa, intumwa Yohana yabonye “[imbaga y’]abantu benshi, umuntu atabasha kubara, . . . bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera.” Ibyo bishura byera bigereranya igihagararo cyabo kitanduye kandi cyo kuba ari abakiranutsi imbere y’Imana bitewe n’uko “bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.”—Ibyahishuwe 7:9, 14.

Ishimire Gukiranuka kwa Yehova

17. Ni izihe ntambwe umuntu agomba gutera mu gihe ashaka gukurikiza ibyo gukiranuka?

17 Nubwo Yehova yatanze Umwana we Yesu Kristo abigiranye urukundo kugira ngo binyuriye kuri we abantu bazagire igihagararo cyo kuba abakiranutsi imbere ye, ibyo ntibizapfa kwikora gutya gusa. Umuntu agomba kwizera incungu, agahuza imibereho ye n’ibyo Imana ishaka, akiyegurira Yehova, kandi akabigaragaza abatizwa mu mazi. Hanyuma, umuntu agomba gukomeza gukora ibyo gukiranuka, kandi akagira n’indi mico yo mu buryo bw’umwuka. Timoteyo, Umukristo wabatijwe wahamagariwe kujya mu ijuru, Pawulo yamuteye inkunga muri aya magambo ngo “ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n’ubugwaneza” (1 Timoteyo 6:11; 2 Timoteyo 2:22). Nanone kandi, Yesu yatsindagirije akamaro ko gukomeza gushyiraho imihati ubwo yagiraga ati “[mukomeze] mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.” Dushobora kuba dushyiraho umwete mu gushaka imigisha duheshwa n’Ubwami bw’Imana, ariko se, twaba tunashyiraho umwete kugira ngo dukomeze kugendera mu nzira zo gukiranuka za Yehova?—Matayo 6:33.

18. (a) Kuki bitoroshye gukurikiza ibyo gukiranuka? (b) Ni irihe somo twavana ku rugero rwatanzwe na Loti?

18 Birumvikana ko gukurikiza ibyo gukiranuka bitoroshye. Ibyo biterwa n’uko twese tudatunganye kandi kamere yacu tuvukana ikaba ibogamira ku gukora ibyo gukiranirwa. (Yesaya 64:5, umurongo wa 6 muri Biblia Yera.) Ikindi nanone, dukikijwe n’abantu badakunze kwita ku nzira za Yehova zikiranuka. Imimerere turimo ihuje cyane rwose n’iyo Loti yari arimo, umugabo wari utuye mu mujyi wa Sodomu wari warabaye indahiro kubera ko wari wiganjemo abantu babi. Intumwa Petero yasobanuye impamvu Yehova yabonye ko byari bikwiriye kurokora Loti akamukiza irimbuka ryari ryegereje. Petero yaravuze ati “uwo mukiranutsi, ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y’ubugome yarebaga akumva” (2 Petero 2:7, 8). Ku bw’ibyo, byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati ‘mbese, njya nemeranya bucece mu mutima wanjye n’ibikorwa by’ubwiyandarike tubona hirya no hino? Naba se mbona ko imyidagaduro cyangwa siporo bikunzwe n’abantu benshi ariko birangwa n’urugomo bigayitse? Cyangwa se, naba mbabazwa n’ibikorwa birangwa no gukiranirwa nk’uko byari bimeze kuri Loti?’

19. Ni izihe ngororano dushobora kuronka nitwishimira gukiranuka kw’Imana?

19 Muri ibi bihe birimo akaga kandi bitiringirwa, kwishimira gukiranuka kwa Yehova ni isoko y’umutekano n’uburinzi. Ku kibazo kigira kiti “Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?” Umwami Dawidi yarashubije ati “ni ugendera mu bitunganye, agakora ibyo gukiranuka” (Zaburi 15:1, 2). Dushobora gukomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza kandi tugakomeza kwemerwa na yo ari na ko iduha imigisha, binyuriye mu gukurikira ugukiranuka kw’Imana no kukwishimira. Muri ubwo buryo, tuzagira imibereho irangwa no kunyurwa, kwiyubaha n’amahoro yo mu bwenge. Ijambo ry’Imana rigira riti “ukurikiza gukiranuka n’imbabazi, ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n’icyubahiro” (Imigani 21:21). Byongeye kandi, kugerageza uko dushoboye kose kugira ngo dukore ibihuje n’ubutabera kandi bikwiriye mu mihati yose dushyiraho, bituma tugirana na bagenzi bacu imishyikirano irangwa n’ibyishimo kandi tukarushaho kugira imibereho myiza—haba mu byerekeye umuco no mu buryo bw’umwuka. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “hahirwa abitondera ibitunganye, hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose.”—Zaburi 106:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’ukuntu Amategeko ya Mose yari yagutse, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibintu Bimwe na Bimwe Byarangaga Isezerano ry’Amategeko,” mu gitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 154-160, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese, Ushobora Gusobanura?

• Gukiranuka bisobanura iki?

• Ni gute agakiza gafitanye isano no gukiranuka kw’Imana?

• Imana ibona ko abantu ari abakiranutsi ishingiye ku ki?

• Ni gute dushobora kwishimira gukiranuka kwa Yehova?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Umwami Dawidi yagaragaje ko akunda amategeko y’Imana abikuye ku mutima

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Nowa, Aburahamu, Zakariya na Elizabeti kimwe na Koruneliyo, Imana yababazeho gukiranuka. Mbese, waba uzi impamvu yabiteye?