Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dusesengure imwe mu migani y’imihimbano ivuga iby’urupfu

Dusesengure imwe mu migani y’imihimbano ivuga iby’urupfu

Dusesengure imwe mu migani y’imihimbano ivuga iby’urupfu

MU MATEKA yose, umuntu yagiye aterwa urujijo kandi agatinya igitekerezo cyijimye cy’urupfu. Byongeye kandi, gutinya urupfu byagiye bihemberwa n’uruvange rw’ibitekerezo by’idini ry’ikinyoma, imigenzo ikurikizwa n’abantu benshi, n’imyizerere y’umuntu ku giti cye yashinze imizi. Aho ikibazo cyo gutinya urupfu kiri, ni uko gishobora guhahamura umuntu bigatuma adashobora kwishimira ubuzima, kandi bikamunga icyizere umuntu yari afite cy’uko ubuzima bufite intego.

Idini ry’ikigugu ni ryo cyane cyane rigomba kuryozwa iby’ikwirakwizwa ry’imigani myinshi y’imihimbano ivuga ku byerekeranye n’urupfu yiganje mu bantu benshi. Mu gihe turi bube dusuzuma imwe muri yo twifashishije ukuri kwa Bibiliya, wirebere niba ibitekerezo wari usanganywe ku birebana n’urupfu bishobora gusobanuka neza.

Umugani w’umuhimbano wa 1: urupfu ni iherezo risanzwe ry’ubuzima.

Igitabo cyitwa Death—The Final Stage of Growth kigira kiti “urupfu . . . ni igice cy’ingenzi kigize ubuzima bwacu.” Amagambo nk’ayo agaragaza imyizerere y’uko urupfu ari ikintu gisanzwe, ko ari iherezo risanzwe ry’ibifite ubuzima byose. Hanyuma, iyo myizerere yatumye abantu benshi bayoboka filozofiya ivuga ko nta kintu gifite agaciro kibaho, kandi bagira imyifatire yo gukubirana ibyo babonye byose.

Ariko se koko, urupfu ni iherezo risanzwe ry’ubuzima? Abashakashatsi bose ntibabitekereza batyo. Urugero, uwitwa Calvin Harvey, akaba ari umuhanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima wakoze ubushakashatsi ku bihereranye n’uko umuntu asaza, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru yavuze ko atemera ko abantu “bagenewe gupfa.” Umuhanga mu birebana n’ubushobozi bw’umubiri bwo kwirinda indwara witwa William Clark yagize ati “si ngombwa ko urupfu ruba kimwe mu bigize ubuzima.” Naho Seymour Benzer, wo muri California Institute of Technology, yavuze amagambo yatekerejeho cyane agira ati “gusaza bishobora gusobanurwa mu buryo bukwiriye kurushaho ko atari nk’isaha, ahubwo ko ari nk’ikintu dushobora kwiringira ko tuzahindura.”

Mu gihe abahanga mu bya siyansi biga imiterere y’abantu, birabashobera. Babona ko twaremanywe ibikenewe byose hamwe n’ubushobozi birenze kure ibyo dukenera kuzakoresha mu myaka 70 kugera kuri 80 ubuzima bwacu bumara. Urugero, abahanga mu bya siyansi babonye ko ubwonko bw’umuntu bufite ubushobozi bwo kubika ibintu byinshi cyane. Umushakashatsi umwe yavuze ko ugereranyije, ubwonko bwacu bushobora kubika amakuru “yakuzura ibitabo bigera kuri miriyoni makumyabiri, bingana n’ibiri mu mazu y’ibitabo manini kuruta andi ku isi.” Abahanga bamwe bazobereye mu by’imyakura batekereza ko mu gihe giciriritse ubuzima bumara, umuntu akoresha gusa 1/100 cya 1 ku ijana (ni ukuvuga 0,0001) cy’ubushobozi bw’ubwonko bwe. Birakwiriye kwibaza tuti ‘kuki dufite ubwonko bufite ubushobozi bwinshi bene ako kageni, kandi dukoresha agace gato cyane kabwo mu gihe giciriritse cy’ubuzima bwacu?’

Zirikana nanone ukuntu abantu babona urupfu mu buryo budasanzwe! Ku bantu benshi, gupfusha umugore, umugabo cyangwa se umwana, bishobora kuba ibintu bibababaza kurusha ibindi byose mu buzima bwabo. Akenshi ibyiyumvo by’abantu byose uko byakabaye biravurungana bikamara igihe kirekire nyuma yo gupfusha umuntu bakundaga. Ndetse n’abantu bihandagaza bavuga ko urupfu ari ikintu gisanzwe mu bantu, usanga kwemera igitekerezo cy’uko urupfu rwabo ruzaba ari iherezo rya byose bibagora. Ikinyamakuru cyitwa British Medical Journal cyavuze iby’ “igitekerezo cyiganje mu ntiti cy’uko buri muntu yifuza kubaho igihe kirekire uko bishoboka kose.”

Turebye ukuntu umuntu muri rusange abona ibyerekeye urupfu, ubushobozi buhambaye afite bwo kwibuka no kwiga, hamwe n’ukuntu mu mutima we yifuza cyane kubaho iteka, mbese, ntibyigaragaza ko yari yaremewe kubaho? Koko rero, Imana yaremye abantu, atari ukugira ngo nyuma y’igihe runaka bazapfe, ahubwo yabaremye bafite ibyiringiro byo kuzabaho ubuziraherezo. Zirikana ibyo Imana yasezeranyije umugabo n’umugore ba mbere byari kuzabaho mu gihe cyari kuzaza: yagize iti “mwororoke, mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo; mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itangiriro 1:28). Mbega ukuntu bari kuzagira imibereho ihebuje kandi irambye!

Umugani w’umuhimbano wa 2: Imana itwara abantu binyuriye mu rupfu kugira ngo bajye kubana na yo.

Umugore w’imyaka 27 warimo asamba kandi wari usize abana batatu, yabwiye umubikira w’Umugatolika ati “ntiwinjire hano uzanywe no kumbwira ko ibi ari byo Imana inyifuriza. . . . Birambabaza cyane iyo umuntu ambwiye ibyo bintu.” Nyamara kandi, ibyo ni byo amadini menshi yigisha ku birebana n’urupfu—ko Imana itwara abantu binyuriye mu rupfu kugira ngo bajye kubana na yo.

Mbese koko, Umuremyi ni umugome bene ako kageni ku buryo yari kuduterereza urupfu nta cyo yitayeho, kandi azi ukuntu ibyo bishavuza imitima yacu? Oya, Imana yo muri Bibiliya si uko iteye. Dukurikije ibivugwa muri 1 Yohana 4:8, ‘Imana ni urukundo.’ Zirikana ko hatavuga ko Imana ifite urukundo cyangwa ko yuje urukundo, ahubwo havuga ko Imana ari urukundo. Urukundo rw’Imana rurakomeye cyane, ruratunganye cyane, rwiganje cyane muri kamere yayo no mu bikorwa byayo byose, ku buryo ishobora mu buryo bukwiriye kuvugwaho ko yo ubwayo ari yo rukundo. Iyo nta bwo ari Imana itwara abantu binyuriye mu rupfu kugira ngo bajye kubana na yo.

Idini ry’ikinyoma ryatumye abantu benshi baba mu rujijo ku birebana n’aho abapfuye bajya hamwe n’imimerere baba barimo. Ijuru, umuriro, purugatori, Irimbi—hamwe n’ahandi hantu hatandukanye bavuga ko abapfuye bajya, hagira kuba hatumvikana hakanatera ubwoba cyane. Ku rundi ruhande, Bibiliya yo itubwira ko abapfuye nta cyo bazi; bari mu mimerere ijya kumera neza neza nk’iy’umuntu uri mu bitotsi (Umubwiriza 9:5, 10; Yohana 11:11-14). Kubera iyo mpamvu, si ngombwa ko duhangayikishwa n’uko bitugendekera nyuma yo gupfa, kimwe n’uko tudahangayika iyo tubonye umuntu asinziriye cyane. Yesu yavuze iby’igihe “abari mu bituro bose” bari ‘kuzavamo’ bakaba mu buzima bushya mu isi izaba yahindutse paradizo.—Yohana 5:28, 29; Luka 23:43.

Umugani w’umuhimbano wa 3: Imana itwara utwana duto ngo tujye kuba abamarayika.

Uwitwa Elisabeth Kübler-Ross, wakoze ubushakashatsi ku bantu barwaye bendaga gupfa, yerekeje ku kindi gitekerezo cyiganje mu banyamadini. Mu gihe yasobanuraga inkuru y’ibintu byabayeho koko, yavuze ko “atari iby’ubwenge kubwira umwana muto wapfushije gasaza ke ko Imana yakunze cyane utwana duto tw’uduhungu ku buryo byatumye itwara ako gasaza ke ikakajyana mu ijuru.” Bene ayo magambo atuma abantu batabona neza Imana, kandi nta bwo agaragaza kamere yayo n’imyifatire yayo. Dr. Kübler-Ross yakomeje agira ati “mu gihe uwo mwana w’umukobwa yari amaze gukura akaba umugore, ntiyigeze ashira umujinya yari afitiye Imana, ibyo bikaba byaratumye ahungabana mu byiyumvo igihe yapfushaga umwana we bwite w’umuhungu hashize imyaka mirongo itatu nyuma y’aho.”

Kuki Imana yatwara umwana kugira ngo ibone undi mumarayika—nk’aho Imana ari yo yari ikeneye uwo mwana kurusha uko ababyeyi be bari bamukeneye? Niba koko Imana itwara abana, mbese, ibyo ntibyatuma iba Umuremyi utarangwa n’urukundo kandi wikunda? Mu buryo bunyuranye n’icyo gitekerezo, Bibiliya igira iti “urukundo ruva ku Mana” (1 Yohana 4:7). Mbese, Imana y’urukundo yatuma abantu babura ikintu ndetse n’abantu bafite imico myiza iciriritse babona ko bidahwitse?

None se, kuki abana bapfa? Igice kimwe cy’igisubizo cya Bibiliya cyanditswe mu Mubwiriza 9:11, hagira hati “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” Naho muri Zaburi ya 51:7 (umurongo wa 5 muri Biblia Yera), hatubwira ko twese uhereye igihe twasamiwe tudatunganye, turi abanyabyaha, kandi ko abantu bose ubu bashobora kugerwaho n’urupfu ruturutse ku mpamvu zitari zimwe. Rimwe na rimwe, urupfu rugera ku muntu ataravuka, bigatuma umugore akubita igihwereye. Ikindi gihe abana bapfa bazize imimerere ibabaje, cyangwa se bagahura n’impanuka bagapfa. Imana si yo ituma ibyo byose bigenda bityo.

Umugani w’umuhimbano wa 4: hari abantu bababazwa nyuma yo gupfa.

Amadini menshi yigisha ko ababi bazajya mu muriro utazima maze bakababazwa iteka ryose. Mbese, iyo nyigisho ihuje n’ubwenge kandi ishingiye ku Byanditswe? Muri rusange abantu babaho imyaka 70 cyangwa 80. Ndetse n’iyo umuntu yaba yarakoze ibikorwa by’ubugome bukabije mu buzima bwe bwose, mbese, kubabazwa iteka ryose byaba ari igihano gihuje n’ubutabera? Oya rwose. Byaba ari akarengane gakabije kubabaza umuntu iteka ryose umuziza ibyaha yakoze mu gihe gito yabayeho.

Imana yonyine ni yo ishobora guhishura uko bigendekera abantu nyuma yo gupfa, kandi yabikoze mu Ijambo ryayo ryanditswe, ari ryo Bibiliya. Dore icyo Bibiliya ivuga: igira iti “nk’uko [abantu] bapfa ni ko [inyamaswa] zipfa; ni ukuri byose bihumeka kumwe . . . Byose bijya hamwe; byose byavuye mu mukungugu, kandi byose bizawusubiramo” (Umubwiriza 3:19, 20). Aha nta muriro w’ikuzimu uvuzwe. Abantu iyo bapfuye basubira mu mukungugu, ntibongera kubaho.

Kugira ngo umuntu ababazwe, agomba kuba yumva. Mbese, abapfuye hari icyo bumva? Aho nanone Bibiliya itanga igisubizo igira iti “abazima bazi ko bazapfa: ariko abapfuye bo nta cyo bakizi, kandi nta ngororano bakizeye; kuko batacyibukwa” (Umubwiriza 9:5). Ntibishoboka ko abapfuye, batagira icyo ‘bazi,’ bababarizwa ahantu aho ari ho hose.

Umugani w’umuhimbano wa 5: urupfu rusobanura iherezo ryo kubaho kwacu kose.

Mu gihe dupfuye tureka kubaho, ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko ibintu byose biba birangiriye aho byanze bikunze. Umugabo wizerwa witwaga Yobu yari azi ko igihe yari gupfa yari kujya mu mva cyangwa Sheoli. Ariko kandi, umva isengesho yatuye Imana agira ati “icyampa ukampisha ikuzimu, ukandindira mu rwihisho, kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira; ukantegekera igihe kandi ukazanyibuka. Umuntu napfa, azongera abeho? . . . Wampamagara, nakwitaba.”—Yobu 14:13-15.

Yobu yizeraga ko iyo akomeza kuba uwizerwa kugeza ku gupfa, Imana yari kuzamwibuka, maze mu gihe runaka akazuka. Ibyo ni byo abagaragu b’Imana bose bo mu bihe bya kera biringiraga. Yesu ubwe yemeje ibyo byiringiro kandi agaragaza ko Imana izamukoresha mu kuzura abapfuye. Amagambo Kristo ubwe yivugiye aduha iki cyizere, avuga ko “igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi [rya Yesu], bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.”—Yohana 5:28, 29.

Vuba aha cyane, Imana izakuraho ububi bwose maze ishyireho isi nshya izaba iyobowe n’ubutegetsi bwo mu ijuru (Zaburi 37:10, 11; Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 16:14, 16). Ibyo bizatuma isi yose uko yakabaye ihinduka paradizo, iturwe n’abantu bakorera Imana. Dusoma muri Bibiliya ngo “numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti ‘dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi, kuko ibya mbere bishize.’ ”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Twabatuwe ku Bwoba

Kumenya ko hari ibyiringiro by’umuzuko hamwe no kumenya Uwo ibyo byiringiro bikomokaho, bishobora kuguhumuriza. Yesu yatanze isezerano rigira riti “namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:32). Ibyo bikubiyemo no kutubatura ku gutinya urupfu. Yehova ni we wenyine ushobora mu by’ukuri guhindura imiterere yo gusaza no gupfa, maze akaduha ubuzima bw’iteka. Mbese, ushobora kwiringira amasezerano y’Imana? Yee, ushobora kuyiringira bitewe n’uko Ijambo ry’Imana buri gihe rigaragara ko ari ukuri (Yesaya 55:11). Turagutera inkunga yo kwiga byinshi kurushaho ku byerekeranye n’imigambi Imana ifitiye abantu. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Aho ikibazo cyo gutinya urupfu kiri ni uko ibyo bishobora guhahamura umuntu bigatuma adashobora kwishimira ubuzima

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 7]

IMWE MU MIGANI Y’IMIHIMBANO YIGANJE KU BIREBANA N’URUPFU NI IKI IBYANDITSWE BIVUGA?

● Urupfu ni iherezo risanzwe ry’ubuzima Itangiriro 1:28; 2:17; Abaroma 5:12

● Imana itwara abantu binyuriye mu rupfu kugira ngo bajye kubana na yo Yobu 34:15; Zaburi 37:11, 29; 115:16

● Imana itwara utwana duto ngo tujye kuba abamarayika Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera; 104:1, 4; Abaheburayo 1:7, 14

● Hari abantu bababazwa nyuma yo gupfa Zaburi 146:4; Umubwiriza 9:5, 10; Abaroma 6:23

● Urupfu rusobanura iherezo ry’ukubaho kwacu kose Yobu 14:14, 15; Yohana 3:16; 17:3; Ibyakozwe 24:15

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Kumenya ukuri ku birebana n’urupfu bitubatura ku bwoba

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]

Barrators—Giampolo/The Doré Illustrations For Dante’s Divine Comedy/Dover Publications Inc.