Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, umuntu yaba asabwa kwibizwa mu mazi wese wese niba yifuza kubatizwa, ariko akaba afite ubumuga bukomeye cyangwa akaba arwaye cyane, ku buryo kumwibiza mu mazi byagorana?

Ijambo ‘kubatiza’ ryavanywe mu nshinga y’Ikigiriki baʹpto, isobanura ‘kwibiza’ (Yohana 13:26). Muri Bibiliya, “kubatiza” bisobanura kimwe no “kwibiza mu mazi.” Bibiliya yitwa The Emphasised Bible, yahinduwe na Rotherham, yerekeje ku gihe Filipo yabatizaga Umunyetiyopiya w’inkone, igira iti “Filipo n’inkone bombi baramanutse bajya mu mazi—maze ayibiza mu mazi” (Ibyakozwe 8:38). Bityo, umuntu urimo ubatizwa mu by’ukuri aba arimo yibizwa mu mazi.—Matayo 3:16; Mariko 1:10.

Yesu yategetse abigishwa be ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza” (Matayo 28:19, 20). Kubera iyo mpamvu, Abahamya ba Yehova bateganya ko imibatizo ibera mu bidendezi, mu biyaga, mu migezi, cyangwa ahandi hantu haba hari amazi menshi bihagije ku buryo umuntu yibizwa wese wese. Kubera ko Ibyanditswe bisaba ko umuntu abatizwa yibijwe mu mazi wese wese, abantu nta burenganzira bafite bwo kugira uwo bavaniraho kubatizwa. Bityo, umuntu yagombye kubatizwa ndetse n’iyo byaba ngombwa ko haterwa intambwe zidasanzwe bitewe n’imimerere ye. Urugero, kubatiriza mu mivure biyuhagiriramo byagiye biba ingirakamaro ku bantu bageze mu za bukuru cyangwa ku bantu bafite amagara make mu buryo bwihariye. Amazi yo muri iyo mivure ashobora gushyushywa, hanyuma uwitegura kubatizwa agashyirwa mu mazi mu bwitonzi kandi gahoro gahoro, maze mu gihe aba amaze kuyamenyera, akabona kubatizwa.

Ndetse n’abantu bafite ubumuga bukomeye bagiye babatizwa. Urugero, abantu bari barabazwe mu muhogo bikaba byaratumye bagira umwenge uhoraho mu muhogo, cyangwa abakenera gukoresha akamashini kabafasha guhumeka, baribijwe. Birumvikana ariko ko kugira ngo imibatizo yose nk’iyo ikorwe, biba ngombwa ko hakorwa imyiteguro mu buryo bwitondewe. Byaba ari iby’ubwenge kwitwaza umuforomokazi wabizobereyemo akaba ari hafi aho cyangwa se umuganga niba ashobora kuboneka. Nyamara, iyo habayeho kwitondera ibintu mu buryo bwihariye cyangwa kugira amakenga, mu mimerere hafi ya yose, abantu bashobora kubatizwa. Ku bw’ibyo rero, mu buryo buhuje n’ubwenge, hagombye gushyirwaho imihati yo kubatiza umuntu mu mazi niba uwo muntu abyifuza abivanye ku mutima kandi akaba yifuza kwemera ingaruka ibyo byagira.