Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyuguti z’igiheburayo zigize izina ry’Imana mu buhinduzi bwa Septante

Inyuguti z’igiheburayo zigize izina ry’Imana mu buhinduzi bwa Septante

Inyuguti z’igiheburayo zigize izina ry’Imana mu buhinduzi bwa Septante

IZINA ry’Imana, ari ryo Yehova, rigaragazwa na Tétragramme, ni ukuvuga inyuguti enye z’Igiheburayo, יהוה (YHWH). Hashize igihe kirekire abantu batekereza ko Tétragramme itabonekaga muri kopi z’ubuhinduzi bwa Septante. Ku bw’ibyo, hari abantu bagiye bavuga ko igihe abanditsi b’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bandukuraga amagambo yavuzwe mu Byanditswe bya Giheburayo, batari gukoresha izina ry’Imana mu nyandiko zabo.

Ibintu byagiye bivumburwa mu myaka igera ku ijana ishize cyangwa irenzeho, byahishuye ko izina ry’Imana ryabonekaga mu buhinduzi bwa Septante. Hari igitabo kimwe kigira kiti “Abayahudi bari baracengewe n’umuco wa Kigiriki bari bafite icyifuzo gikomeye cyane cyo kutonona izina ryera ry’Imana, ku buryo mu gihe bahinduraga Bibiliya y’Igiheburayo bayishyira mu Kigiriki, bandukuye inyuguti zose zigize Tétragramme mu mwandiko w’Ikigiriki.”

Igice cy’urupapuro rukozwe mu rufunzo kigaragazwa ibumoso, ni kimwe gusa mu ngero nyinshi zikiriho. Icyo gice cyavumbuwe ahitwa i Oxyrhynchus, ho mu Misiri, kigahabwa inomero ya 3522, ni icyo mu kinyejana cya mbere I.C. * Gifite uburebure bwa santimetero 10,5 kuri 7, kandi kiriho ibivugwa muri Yobu 42:11, 12. Tétragramme yerekanywe kuri icyo gice, iboneka mu nyuguti z’Igiheburayo cya kera. *

None se, izina ry’Imana ryaba ryarabonekaga muri kopi za mbere z’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki? Intiti yitwa George Howard yagize iti “kubera ko Tétragramme yari icyandikwa muri kopi za Bibiliya y’Ikigiriki [Septante] yari igize Ibyanditswe bya kiliziya ya mbere, bihuje n’ubwenge gutekereza ko abanditsi b’I[sezerano] R[ishya], mu gihe bandukuraga amagambo yavuzwe mu Byanditswe, bagumishije Tétragramme mu mwandiko wa Bibiliya.” Biragaragara ko nyuma y’aho gato abandukuzi batangiye kujya basimbuza izina ry’Imana andi mazina, urugero nka Kyʹri·os (Umwami) na The·osʹ (Imana).

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Niba wifuza ibisobanuro birenzeho ku bihereranye n’impapuro z’urufunzo zabonetse i Oxyrhynchus, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1992, ipaji ya 26-28.—Mu Gifaransa.

^ par. 4 Niba wifuza izindi ngero zigaragaza aho izina ry’Imana riboneka mu buhinduzi bwa kera bw’Ikigiriki, reba Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures−With References, appendix 1C.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 30 yavuye]

Uburenganzira bwatanzwe na Egypt Exploration Society