Kugira imibereho irangwa no kubaha Imana byampesheje ingororano
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Kugira imibereho irangwa no kubaha Imana byampesheje ingororano
BYAVUZWE NA WILLIAM AIHINORIA
Nakangutse nijoro mu gicuku nkanguwe na Papa wakundaga kuniha ababara. Yigaraguraga hasi yifashe mu nda. Mama, mukuru wanjye nanjye, twabaga tumukikije. Iyo ububabare bwabaga busa n’aho bugabanutse, yicaraga yemye, akitsa umutima, maze akavuga ati “Abahamya ba Yehova ni bo bonyine bafite amahoro muri iyi si.” Ayo magambo yaduteraga urujijo, ariko yangizeho ingaruka zikomeye kubera ko mbere y’aho ntari narigeze numva bavuga Abahamya ba Yehova. Nibazaga icyo yashakaga kuvuga, bikanyobera.
IBYO bintu byabaye mu mwaka wa 1953, ubwo nari mfite imyaka itandatu. Nari umwana w’umugabo wari ufite abagore benshi mu mudugudu w’ubuhinzi wa Ewossa mu burengerazuba bwo hagati muri Nijeriya. Nari umwana wa kabiri, ariko nkaba nari umuhungu w’imfura mu muryango waje kwaguka ukaba wari ukubiyemo abagore 3 ba Papa n’abana 13. Twabanaga na Sogokuru mu nzu y’ibyondo y’ibyumba bine, yari isakajwe ibyatsi. Nanone kandi, twabanaga na Nyogokuru na barumuna ba Papa batatu hamwe n’imiryango yabo.
Nkiri muto nari mfite imibereho ibabaje. Icyatumaga imimerere narimo itera agahinda, ni uko Papa yahoraga arwaye. Yari afite ububabare bw’igifu bwamubayeho akarande, bukaba bwarakomeje kugeza igihe yapfiriye hashize imyaka myinshi nyuma y’aho. Indwara ye itaramenyekanye yananiye imiti yose umuryango w’abahinzi wo muri Afurika washoboraga kubona, yaba imiti y’imivugutano n’imiti gakondo. Incuro nyinshi nijoro twararaga turira iruhande rwa Papa mu gihe yabaga yigaragura hasi ababara kugeza mu nkoko. Mu gihe yabaga ashakisha aho yakwivuriza
indwara ye, akenshi yajyanaga na Mama, jye na barumuna banjye tugasigarana na Nyogokuru.Umuryango wacu wari utunzwe no guhinga no kugurisha ibikoro, imyumbati n’imbuto za kola. Nanone kandi, twajyaga tuvusha amariragege y’ibiti bikorwamo ibikabuci kugira ngo tubone udufaranga twiyongera kuri duke twinjizaga. Ibiribwa byacu by’ibanze byari bigizwe n’ibikoro. Twaryaga ibikoro mu gitondo, nyuma ya saa sita tukarya ibikoro bicucumye, na nijoro tukongera tukararira ibikoro. Rimwe na rimwe, twajyaga duhindura tukarya igitoki cyokeje.
Ikintu cy’ingenzi cyari kigize ubuzima bwacu cyari ugusenga abakurambere. Umuryango wacu wajyaga ushyira ibyokurya imbere y’uduti tujombye mu bikonoshwa by’amabara atandukanye by’ibinyamushongo byo mu mazi. Nanone kandi, Papa yari afite igishushanyo yasengaga kugira ngo yirinde imyuka mibi n’abarozi.
Igihe nari mfite imyaka itanu, twarimutse by’agateganyo tuva mu mudugudu w’iwacu tujya gutura mu kigo cyakoraga imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi cyari ku birometero cumi na kimwe. Tugezeyo, Papa yarwaye teniya, iyo ndwara ikaba yarongeraga ububabare yari asanzwe aterwa n’uburwayi bwe bwo mu nda. Ku manywa ntiyashoboraga kugira icyo akora, kandi nijoro mu nda haramuryaga cyane. Narwaye indwara yo mu bwoko bwa tifusi iterwa n’isazi. Ingaruka zabaye iz’uko twatungwaga n’ibyo bene wacu badukuburiraga. Aho kugira ngo ubukene buduhitane, twarongeye turimuka dusubira mu mudugudu wacu wa Ewossa. Papa yifuzaga ko jye, wari umuhungu we w’imfura, nakora umwuga mwiza kuruta kuba umuhinzi. Yumvaga ko kwiga amashuri menshi byari gutuma nzamura imibereho y’umuryango nkagira uruhare mu kurera barumuna banjye.
Tumenya Amadini Atandukanye
Tumaze gusubira mu mudugudu wacu, nashoboye gutangira ishuri. Ibyo byatumye tumenya amadini menshi ya Kristendomu. Mu myaka ya za 50, nta washoboraga gutandukanya amashuri y’i Burayi n’idini ry’abakoroni. Kubera ko amashuri abanza nayize mu ishuri ry’Abagatolika, ibyo byasobanuraga ko nagombaga kuba umuyoboke wa Kiliziya Gatolika y’i Roma.
Mu mwaka wa 1966, ubwo nagiraga imyaka 19, nemerewe kwiga mu ishuri ryisumbuye ry’Ababatisita ryari mu mudugudu wa Ewohinmi, uri ku birometero bigera ku 8 uvuye i Ewossa. Ngeze muri iryo shuri, nigishijwe inyigisho z’irindi dini. Kubera ko icyo gihe nigaga mu ishuri ry’Abaporotesitanti, abapadiri b’Abagatolika bambujije guhazwa mu Misa yo ku Cyumweru.
Mu gihe nari muri iryo shuri ry’Ababatisita, nabonye Bibiliya ku ncuro ya mbere. Nubwo nakomeje kujya muri kiliziya y’Abagatolika, jye ku giti cyanjye nasomaga Bibiliya ku Cyumweru mvuye mu misa y’Abagatolika. Inyigisho za Yesu Kristo zaranshishikaje cyane, zintera icyifuzo cyo kugira imibereho ifite ireme kandi irangwa no kubaha Imana. Uko nagendaga ndushaho gusoma Bibiliya, ni na ko narushagaho kuzinukwa bitewe n’uburyarya bwa bamwe mu bayobozi b’amadini hamwe n’imibereho y’ubwiyandarike ya benshi mu bayoboke bayo. Ibyo nabonye mu bantu bihandagazaga bavuga ko ari Abakristo byari bitandukanye cyane n’ibyo Yesu n’abigishwa be bigishaga ndetse n’ibyo bakoraga.
Hari ibintu bimwe na bimwe byanteye kuzinukwa mu buryo bwihariye. Igihe kimwe, ubwo nari ngiye kugura ishapure mu iduka rya paruwasi ryakoragamo umwarimu wa gatigisimu, nabonye impigi yitwa juju imanitse mu nkomanizo z’umuryango w’iduka. Ikindi gihe, umuyobozi mukuru w’ishuri ry’Ababatisita yagerageje kunsambanya. Nyuma y’aho naje kumenya ko yari umugabo wendanaga n’abandi, kandi ko yari yarasambanyije
abandi. Nakomeje gutekereza kuri ibyo bintu, nkibaza nti ‘mbese, Imana yemera amadini afite abayoboke, ndetse n’abayobozi bataryozwa ibyaha bikomeye bakora?’Mpindura Idini
Icyakora, nakundaga ibyo nasomaga muri Bibiliya kandi niyemeje gukomeza kuyisoma. Icyo gihe ni bwo natangiye gutekereza ku magambo Papa yari yaravuze mu myaka 15 yari ishize agira ati “Abahamya ba Yehova ni bo bonyine bafite amahoro muri iyi si.” Ariko numvaga nifitiye ubwoba bitewe n’uko Abahamya bakiri bato twiganaga bakobwaga kandi rimwe na rimwe bagahanirwa ko babaga banze kwifatanya mu masengesho yacu ya mu gitondo. Nanone kandi, imwe mu myizerere yabo yasaga n’aho idasanzwe. Urugero, kwizera ko abantu 144.000 gusa ari bo bazajya mu ijuru byarangoraga (Ibyahishuwe 14:3). Kubera ko nifuzaga kuzajya mu ijuru, nibazaga niba uwo mubare wari waruzuye mbere y’uko mvuka, bikanyobera.
Byarigaragazaga ko Abahamya bari batandukanye n’abandi mu myifatire n’imigirire yabo. Ntibifatanyaga mu bikorwa by’ubwiyandarike n’urugomo byakorwaga n’urubyiruko rwo ku ishuri. Kuri jye, mu by’ukuri bari baritandukanyije n’isi, nk’uko nari narabisomye muri Bibiliya ko abakurikiza idini ry’ukuri ari uko bagomba kumera.—Yohana 17:14-16; Yakobo 1:27.
Niyemeje gukora ubushakashatsi bwimbitse. Muri Nzeri 1969, nashoboye kubona igitabo “Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka.” Mu kwezi kwakurikiyeho, umupayiniya, nk’uko abakozi b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova bitwa, yatangiye kunyoborera icyigisho. Kubera ko icyigisho cyanjye cya mbere cyanshishikaje cyane, natangiye gusoma igitabo cy’Ukuli ku wa Gatandatu nimugoroba maze nkirangiza bukeye bwaho nyuma ya saa sita. Ako kanya nahise ntangira kubwira abanyeshuri bagenzi banjye ibintu bihebuje nari nasomye. Abanyeshuri n’abarimu batekereje ko idini rishya nari maze kubona ryari ryampinduye umusazi. Ariko nari nzi ko ntari nasaze.—Ibyakozwe 26:24.
Inkuru y’uko nari nsigaye mbwiriza idini rishya yageze ku babyeyi banjye. Bansabye ko mpita nsubira imuhira kugira ngo basuzume ikibazo cyanjye. Nta muntu nashoboraga gusaba inama kubera ko Abahamya bose bari bagiye mu makoraniro yabo y’intara mu karere ka Ilesha. Ngeze 1 Petero 3:15.
imuhira, mama na bene wacu bandi bampase ibibazo kandi baranegura biratinda. Nagerageje uko nshoboye kose gusobanura ibyo nari ndimo niga muri Bibiliya.—Marume amaze kugerageza ay’ubusa kunyereka ko Abahamya ba Yehova ari abigisha b’ibinyoma, yagerageje ubundi buryo. Yambwiye anyinginga ati “wibuke ko wajyanywe mu ishuri no kwiga. Nuta amasomo ngo ugiye kubwiriza, ntuzigera urangiza amashuri yawe. None se, kuki utategereza kugeza igihe uzarangiriza kwiga ukabona kujya muri iryo dini rishya”? Muri icyo gihe, ibyo byasaga n’aho bihuje n’ubwenge, bityo nabaye ndetse kwigana n’Abahamya.
Mu kwezi k’Ukuboza 1970, nkimara kubona impamyabumenyi, nahise njya ku Nzu y’Ubwami, kandi kuva icyo gihe ndacyajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Ku itariki ya 30 Kanama 1971, narabatijwe ngaragaza ko niyeguriye Imana. Ibyo ntibyababaje ababyeyi banjye gusa, ahubwo n’abaturage bose barababaye. Bavuze ko nari narabatengushye, kubera ko ari jye wa mbere mu karere ka Ewossa wari warize mu mashuri ya leta. Benshi bari bantegerejeho byinshi. Bari biringiye ko nari kuzakoresha amashuri yanjye nkazamura akarere kacu.
Ingaruka zo Guhindura Idini Kwanjye
Umuryango wanjye hamwe n’abakuru bo mu karere k’iwacu bohereje intumwa zo kugerageza kunyumvisha ko ngomba kwihakana ukwizera kwanjye. Imihati bakoresheje yari ikubiyemo n’imivumo. Baravuze bati “nutava muri iryo dini, ntuzigere ugira ubuzima bwiza. Ntuzabone akazi. Ntuziyubakire inzu. Ntuzigere ushaka umugore ngo ubyare abana.”
Mu buryo bunyuranye n’imivumo yabo iteye ubwoba, hashize amezi icumi gusa nyuma y’aho ndangirije amashuri, nabonye akazi ko kwigisha. Mu kwezi k’Ukwakira 1972, nashyingiranywe n’umugore wanjye nkunda Veronica. Nyuma y’aho, leta yampaye amahugurwa kugira ngo nkore imirimo yo gufasha amashyirahamwe y’abahinzi n’aborozi. Naguze imodoka yanjye ya mbere, kandi ntangira kubaka inzu yacu. Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1973, umukobwa wacu w’imfura Victory ni bwo yavutse, kandi mu myaka yakurikiyeho, twabyaye Lydia, Wilfred na Joan. Mu mwaka wa 1986, umwana wacu w’umuhererezi witwa Micah yaravutse. Bose batubereye abana beza, umwandu waturutse kuri Yehova.—Zaburi 127:3.
Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko imivumo abantu bo mu karere k’iwacu bamvumye yahindutse imigisha yose. Ni yo mpamvu nise umukobwa wacu w’imfura Victory (bisobanurwa ngo Kunesha). Vuba aha, abaturage bo mu karere k’iwacu baranyandikiye barambwira bati “turakwinginze, turifuza ko wagaruka mu rugo maze ukifatanya mu guteza imbere akarere kacu, kuko ubu Imana irimo iguha imigisha.”
Turerera Abana mu Nzira z’Imana
Jye n’umugore wanjye twari tuzi ko tutashoboraga gufatanya inshingano twahawe n’Imana yo kurera abana no kwiruka inyuma y’ubutunzi. Bityo, twitoje kunyurwa n’imibereho iciriritse. Twahisemo kubaho muri ubwo buryo aho kwitegeza ingaruka zashoboraga kutugeraho iyo duhitamo kugira imibereho inyuranye n’iyo.
Mu karere k’isi dutuyemo, ni ibisanzwe kubana n’indi miryango mu nzu imwe, mukoresha icyumba kimwe cy’urwiyuhagiriro, igikoni kimwe, n’ibindi n’ibindi. Twishimiye ko twashoboraga gukodesha inzu twigengaho muri buri mujyi leta yanyoherezaga gukoramo. Ni iby’ukuri ko bene ayo mazu yabaga ahenze kurusha andi, ariko kuba ari yo twaturagamo byatumye abana bacu batitegeza ibintu byinshi byashoboraga kubagiraho ingaruka mbi. Nshimira Yehova ku bwo kuba mu gihe cy’imyaka myinshi, twarashoboye kurerera abana bacu mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka.
Byongeye kandi, umugore wanjye aguma imuhira kugira ngo asigarane abana kandi abiteho. Iyo ndangije akazi, twihatira gukorera ibintu hamwe mu rwego rw’umuryango. Ibintu byose tubikorera hamwe. Ibyo bikubiyemo icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango, gutegura amateraniro y’itorero no kuyifatanyamo, kwifatanya mu murimo wa Gikristo, no kwifatanya mu bikorwa mbonezamubano.
Twagerageje gukurikiza inama iboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7, hatera ababyeyi inkunga yo kwigisha abana babo, batabigishiriza mu rugo gusa, ahubwo babigisha igihe cyose uburyo bubonetse. Ibyo byatumye abana bacu bashakira incuti mu itorero aho kuzishakira hanze yaryo. Bagiye bigira ku rugero tubaha mu birebana no gushaka incuti, kubera ko jye na Veronica tutamarana igihe kidakwiriye n’abantu tudahuje imyizerere.—Imigani 13:20; 1 Abakorinto 15:33.
Birumvikana ariko ko ubuyobozi n’inyigisho zacu atari byo byonyine byagize ingaruka nziza ku mibereho y’abana bacu. Kuva kera, urugo rwacu rugendwa n’Abakristo bagira umwete, benshi muri bo bakaba ari abagenzuzi basura amatorero y’Abahamya ba Yehova. Igihe abo Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bamarana n’umuryango wacu, cyatumye abana bacu babona uburyo bwo kubitegereza no kuvana isomo ku mibereho yabo irangwa no kwigomwa. Ibyo byabacengejemo inyigisho twabahaga, kandi abana bagize ukuri kwa Bibiliya ukwabo.
Kugira Imibereho Irangwa no Kubaha Imana Byaduhesheje Ingororano
Muri iki gihe, jye n’umugore wanjye hamwe n’abana bacu bane, dukora umurimo w’igihe cyose. Natangiye gukora umurimo w’ubupayiniya mu mwaka wa 1973. Uko imyaka yagendaga ihita, byagiye biba ngombwa ko mpagarika umurimo w’igihe cyose bitewe n’ibibazo by’ubukungu. Nanone kandi, rimwe na rimwe nagiye ngira igikundiro cyo kwifatanya mu kwigisha mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, ritoza abagenzuzi b’Abakristo b’Abahamya ba Yehova. Ubu mfite igikundiro cyo gukora muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga, kandi ndi umugenzuzi w’umujyi wa Uhonmora.
Abakobwa banjye ba mbere, Victory na Lydia, bashyingiranywe n’abasaza b’Abakristo beza, kandi bashimye urugo. Bo hamwe n’abagabo babo bakora mu biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Igieduma, ho muri Nijeriya. Umuhungu wacu mukuru witwa Wilfred ni umukozi w’imirimo, naho umuhererezi wacu Micah, rimwe na rimwe yifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Mu mwaka wa 1997, Joan yarangije amashuri yisumbuye maze ahita atangira umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose.
Mu ngororano zihebuje kurusha izindi nabonye mu buzima bwanjye, harimo kuba narafashije abandi gukorera Yehova Imana. Muri abo harimo bamwe bo muri bene wacu. Papa yagerageje gukorera Yehova, ariko ikibazo cy’abagore benshi kiramuzitira. Kuva nkiri muto nakundaga abantu. Iyo mbonye abantu bababara, numva ari nk’aho ibibazo byanjye nta cyo bivuze. Kandi nibwira ko babona ko nshaka kubafasha mbikuye ku mutima, ibyo bikaba bituma kuganira nanjye biborohera.
Umwe mu bo nafashije kugira ubumenyi ku byerekeye imigambi y’Imana, ni umusore wari waramugaye. Yakoreraga ikigo gitanga amashanyarazi, maze igihe yari ku kazi afatwa n’umuriro mu buryo bukomeye, bituma agagara igice cyo hepfo y’igituza. Yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, maze buhoro buhoro agenda yemera ibyo yigaga. Igihe yabatirizwaga mu kagezi kari hafi y’iwacu, ku itariki ya 14 Ukwakira 1995, bwari ubwa mbere mu myaka 15 ava mu buriri bwe. Yavuze ko uwo wari umunsi yishimyeho cyane kurusha indi yose mu buzima bwe. Ubu ni umukozi w’imirimo mu itorero.
Navuga ko nticuza kuba mu myaka igera kuri 30 ishize narahisemo gukorera Yehova mu bagize ubwoko bwe bunze ubumwe kandi bamwiyeguriye. Niboneye bafite urukundo nyakuri rugaragarira mu bikorwa. Ndetse n’iyo ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka byaba bidakubiye mu ngororano Yehova azaha abagaragu be bizerwa, ni ha handi nakomeza kwifuza kugira imibereho irangwa no kubaha Imana (1 Timoteyo 6:6; Abaheburayo 11:6). Kubaha Imana ni byo byagiye binyobora mu buzima kandi bituma ngira imibereho ihamye, bituma jye n’umuryango wanjye tugira ibyishimo, turanyurwa kandi turanezerwa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ndi kumwe n’umugore wanjye n’abana mu mwaka wa 1990
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ndi kumwe n’umugore wanjye n’abana n’abakwe bacu babiri