Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni nde ugomba kubiryozwa—Mbese, ni wowe cyangwa ni ingirabuzima fatizo zawe zigenga iby’iyororoka?

Ni nde ugomba kubiryozwa—Mbese, ni wowe cyangwa ni ingirabuzima fatizo zawe zigenga iby’iyororoka?

Ni nde ugomba kubiryozwa​—Mbese, ni wowe cyangwa ni ingirabuzima fatizo zawe zigenga iby’iyororoka?

ABAHANGA mu bya siyansi barimo barakorana umwete bagerageza gutahura impamvu zishingiye ku ngirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka zituma abantu basabikwa n’inzoga, bakararikira abo bahuje igitsina, bagakunda uburaya kandi bakagira urugomo n’indi myifatire idasanzwe, ndetse n’izitera urupfu ubwarwo. Mbese, ntitwakumva turuhutse tumenye ko burya atari twe tugomba kuryozwa ibikorwa byacu ko ahubwo gusa tuzira imiterere y’ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka? Kamere muntu ibogamira ku kwegeka amakosa yacu ku bandi bantu cyangwa ku kindi kintu.

Niba ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka ari zo zigomba kuryozwa amakosa yacu, abahanga mu bya siyansi bavuga ko bashobora kuzihindura, bagakuraho imico itifuzwa binyuriye mu buhanga bwo guhindura imiterere y’ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka. Ibintu biherutse kugerwaho mu birebana no gutahura ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka mu bantu zose uko zakabaye, byatumye ibyo byiringiro bifata indi ntera.

Ariko kandi, bavuga ko ibyo bishoboka bashingiye ku gitekerezo cy’uko ingirabuzima fatizo tuvukana zigenga iby’iyororoka ari zo nyirabayazana w’ibyaha byacu byose hamwe n’amakosa yacu. Mbese, abashinjacyaha b’abahanga mu bya siyansi baba barabonye ibihamya bihagije byatuma bajya gushinja ingirabuzima fatizo zacu zigenga iby’iyororoka mu rukiko? Uko bigaragara, igisubizo kizagira ingaruka zimbitse ku birebana n’ukuntu twibona n’uko tubona imibereho yacu yo mu gihe kizaza. Icyakora, mbere y’uko dusuzuma ibihamya, kubanza guterera akajisho ku nkomoko y’abantu biri butume tumenya byinshi.

Uko Byose Byatangiye

Abantu hafi ya bose bazi neza inkuru y’ukuntu umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, baguye mu cyaha mu busitani bwa Edeni, cyangwa se nibura bigeze kumva abantu babivuga. Mbese, baba bararemanywe inenge runaka yari yihishe mu ngirabuzima fatizo zabo zigenga iby’iyororoka, ni ukuvuga ikosa runaka ryari mu miterere yabo ryatumaga babogamira ku cyaha no ku kutumvira?

Umuremyi wabo, Yehova Imana, we ukora imirimo itunganye, yatangaje ko ikiremwa gihebuje ibindi byose yari yararemye mu isi cyari ‘cyiza cyane’ (Itangiriro 1:31; Gutegeka 32:4). Ikindi gihamya kigaragaza ko yari anyuzwe n’umurimo yari yakoze, ni icy’uko yahaye umugabo n’umugore ba mbere umugisha maze akabategeka kororoka, bakuzuza isi ibiremwa by’abantu, kandi bakita ku biremwa bye byo ku isi—nta gushidikanya, ibyo akaba atari ibintu byakorwa n’umuntu utizeye neza ibyo yakoze.—Itangiriro 1:28.

Ku birebana n’iremwa ry’umugabo n’umugore ba mbere, Bibiliya iratubwira iti “Imana irema umuntu, ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye; umugabo n’umugore ni ko yabaremye” (Itangiriro 1:27). Ibyo ntibishaka kuvuga ko abantu baremwe kugira ngo base n’Imana ku mubiri, kubera ko ‘Imana ari Umwuka’ (Yohana 4:24). Ahubwo, bisobanura ko ibiremwa by’abantu byahawe ubushobozi bwo kugaragaza imico nk’iy’Imana, hakubiyemo no kwiyumvisha amahame arebana n’umuco, n’umutimanama (Abaroma 2:14, 15). Nanone kandi, bari bafite umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, bakaba barashoboraga gusuzuma uko ikibazo giteye maze bagafata umwanzuro w’icyo bakwiriye gukora.

Icyakora, ababyeyi bacu ba mbere ntibatereranywe ngo birwarize badahawe amabwiriza. Ahubwo baraburiwe ku byerekeranye n’ingaruka zo gukora nabi (Itangiriro 2:17). Bityo, ibihamya bigaragaza ko igihe Adamu yagombaga gufata umwanzuro wo mu rwego rw’umuco, yahisemo gukora ibyo we ubwe yabonaga ko byasaga n’aho bimufitiye akamaro muri icyo gihe. Yakurikiye umugore we mu makosa ye, aho gutekereza ku mishyikirano yari afitanye n’Umuremyi we cyangwa ku ngaruka z’igihe kirekire igikorwa cye cyari kuzagira. Nanone kandi, nyuma y’aho yagerageje kwegeka ikosa kuri Yehova, avuga ko umugore yamuhaye ari we wari wamushutse.—Itangiriro 3:6, 12; 1 Timoteyo 2:14.

Uko Imana yabyifashemo Adamu na Eva bamaze gukora icyaha, na byo bitubwira byinshi. Ntiyagerageje gukosora ‘ikosa runaka ryari mu miterere’ y’ingirabuzima fatizo zabo zigenga iby’iyororoka. Ahubwo, yasohoje ibyo yari yarababwiye ko byari kuzaba ingaruka z’ibikorwa byabo, ari na zo amaherezo zaje kubageza ku rupfu (Itangiriro 3:17-19). Ayo mateka ya mbere adufasha kurushaho gusobanukirwa imiterere y’imyifatire y’abantu. *

Ibihamya Bishinja Imiterere y’Ingirabuzima Fatizo Zigenga Iby’Iyororoka

Hashize igihe kirekire abahanga mu bya siyansi barwana n’akazi katoroshye ko kubona impamvu zishingiye ku ngirabuzima fatizo zitera indwara mu bantu zigatuma bagira n’imyifatire inyuranye, hamwe n’imiti yo kuzivura. Nyuma y’imyaka icumi abashakashatsi bamaze bakorera mu matsinda atandatu, byatumye ingirabuzima fatizo ifitanye isano n’indwara ya Huntington imenyekana, nubwo abo bashakashatsi batazi ukuntu iyo ngirabuzima fatizo itera iyo ndwara. Ariko kandi, mu gihe ikinyamakuru cyitwa Scientific American cyandikaga ku birebana n’ubwo bushakashatsi, cyasubiyemo amagambo yavuzwe n’umuhanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima wo muri kaminuza ya Harvard witwa Evan Balaban, wavuze ko “gutahura ingirabuzima fatizo zigira uruhare mu guteza ibibazo mu myifatire y’abantu bizarushaho kugorana.”

Mu by’ukuri, ubushakashatsi bwagiye bugerageza guhuza ingirabuzima fatizo runaka zihariye n’imyifatire y’abantu nta cyo bwagiye bugeraho. Urugero, mu kinyamakuru cyitwa Psychology Today, hari inkuru yavugaga ibihereranye n’imihati yashyizweho yo gushaka impamvu zishingiye ku ngirabuzima fatizo zitera abantu kwiheba, yagiraga iti “imibare igaragaza incuro ibyorezo by’indwara byaduka n’uko bikumirwa ku birebana n’indwara zikomeye zo mu mutwe, igaragaza neza ko izo ndwara zo mu mutwe zidashobora kuvugwa ko ziterwa n’ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka gusa.” Iyo nkuru itanga urugero rukurikira: “Abanyamerika bavutse mbere y’umwaka wa 1905, 1 ku ijana ni we wagiraga ibibazo byo kwiheba agejeje ku myaka 75. Mu Banyamerika bavutse hashize imyaka igera kuri mirongo itanu nyuma y’aho, 6 ku ijana bagiraga ibibazo byo kwiheba bagejeje ku myaka 24!” Ku bw’ibyo, iyo nkuru isoza ivuga ko ingaruka zituruka hanze cyangwa mu muryango, ari zo zonyine zishobora gutuma habaho ihinduka nk’iryo rikomeye mu gihe gito bene ako kageni.

Ni iki ubwo bushakashatsi hamwe n’ubundi bwinshi bwakozwe butubwira? Nubwo ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka zishobora kugira uruhare mu kugena uko kamere yacu izamera, birigaragaza ko hari ibindi bintu bitugiraho ingaruka. Ikintu cy’ingenzi kitugiraho ingaruka ni ibidukikije, byagiye bihinduka mu buryo bukomeye muri ibi bihe. Ku birebana n’ibyo urubyiruko rwo muri iki gihe rwitegeza mu myidagaduro ikunzwe cyane, igitabo cyitwa Boys Will Be Boys kivuga ko bidashoboka ko abana bakwihingamo amahame mbwirizamuco meza mu gihe “bakura bamara amasaha abarirwa mu bihumbi mirongo bareba porogaramu za televiziyo na za filimi zigaragaramo abantu bagirirwa urugomo, baraswa, basogotwa, bavanwamo inyama zo mu nda, bakatwa amajosi, bakomeretswa cyangwa bacibwa ibice by’umubiri, mu gihe abana bakura bumva umuzika ushimagiza ibyo gufata abagore ku ngufu, kwiyahura, ibiyobyabwenge, inzoga no kwigira kagarara.”

Uko bigaragara, Satani, “umutware w’ab’iyi si,” yashyizeho imimerere y’ibidukikije yorora ibyifuzo by’abantu byononekaye kurusha ibindi. Kandi se, ni nde wahakana ko bene iyo mimerere idukikije itugiraho ingaruka zikomeye twese?—Yohana 12:31; Abefeso 6:12; Ibyahishuwe 12:9, 12.

Umuzi w’Amagorwa y’Abantu

Nk’uko twamaze kubibona, ibibazo by’abantu byatangiye igihe umugabo n’umugore ba mbere bakoraga icyaha. Ingaruka zabaye izihe? Nubwo abakomotse kuri Adamu atari bo bagomba kuryozwa icyaha cya Adamu, ariko bose bavukana umurage w’icyaha, ukudatungana n’urupfu. Bibiliya isobanura igira iti “kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha.”—Abaroma 5:12.

Kuba umuntu adatunganye biramuzahaza cyane. Ariko kandi, ibyo ntibimusonera ku nshingano zose afite mu byerekeranye n’umuco. Bibiliya igaragaza ko abantu bizera gahunda Yehova yateganyije kugira ngo tuzabone ubuzima kandi bakabaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana, azabemera. Yehova, asunitswe n’ineza ye yuje urukundo, yakoze gahunda irangwa n’imbabazi yo gucungura abantu; mbese ni nk’aho azongera kugura icyo Adamu yatakaje. Iyo gahunda ni igitambo cy’incungu cy’Umwana we utunganye, Yesu Kristo, we wagize ati ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.’—Yohana 3:16; 1 Abakorinto 15:21, 22.

Intumwa Pawulo yagaragaje ukuntu yashimiraga ku bw’iyo gahunda mu buryo bwimbitse. Yagize ati “yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu? Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu” (Abaroma 7:24, 25). Pawulo yari azi ko iyo aramuka aguye mu cyaha biturutse ku ntege nke, yashoboraga gusaba Imana imbabazi ashingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. *

Kimwe no mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe hari abantu benshi bahoze bafite imibereho mibi cyane, cyangwa se bahoze bari mu mimerere basaga n’aho badashobora kwivanamo, bagize ubumenyi nyakuri ku byerekeranye n’ukuri kwa Bibiliya, bagira ihinduka rya ngombwa, maze baba bamwe mu bo Imana iha umugisha. Ihinduka bagize ntiryari ryoroshye, kandi benshi baracyarwana n’ibitekerezo byo kubogamira ku bintu byonona. Ariko babifashijwemo n’Imana, bashobora gukomeza gushikama, kandi bakabonera ibyishimo mu kuyikorera. (Abafilipi 4:13, gereranya na NW.) Irebere urugero rumwe gusa rw’umuntu wagize ihinduka rikomeye kugira ngo ashimishe Imana.

Inkuru Iteye Inkunga

“Igihe nari nkiri muto niga mu ishuri ricumbikira abanyeshuri, nishoye mu bikorwa byo kugirana imibonano n’abo duhuje igitsina, nubwo ntari narigeze na rimwe ntekereza ko nari mfite kamere yo kurarikira abo duhuje igitsina. Ababyeyi banjye bari baratanye, kandi numvaga nifuza cyane urukundo rw’ababyeyi ntigeze mbona. Maze kurangiza amashuri, nakoze umurimo wa gisirikare usabwa n’amategeko. Mu mazu yo mu kigo cya gisirikare yari yegeranye n’iyo nabagamo, hari itsinda ry’abagabo bendanaga. Numvise nifuza kugira imibereho nk’iyabo, bityo ntangira kwifatanya na bo. Nyuma y’umwaka umwe namaze nifatanya na bo, ni bwo natangiye gutekereza ko nari mfite kamere yo kurarikira abo duhuje igitsina. Naribwiraga nti ‘ni uko ndemwe, kandi nta cyo nshobora kubikoraho.’

“Natangiye kwiga imvugo y’abagabo bendana no kujya mu miryango yabo, aho ibiyobyabwenge n’inzoga byabonekaga ari byinshi. Nubwo urebye inyuma byose byasaga n’aho bishishikaje cyane kandi bishimishije, mu by’ukuri byari biteye ishozi. Mu mutima wanjye numvaga ko bene iyo mibanire itari ihuje na kamere, kandi ko nta ho yanganishaga.

“Igihe nari mu mujyi muto, nabonye Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova kandi hari amateraniro yari arimo aberamo. Narinjiye maze ntega amatwi disikuru yavugaga ibyerekeranye n’imimerere izaba iri muri Paradizo. Nyuma y’aho nahuye na bamwe mu Bahamya maze bantumira mu ikoraniro. Nagiyeyo, kandi natangajwe cyane no kubona imiryango yishimye isengera Imana hamwe. Natangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya.

“Nubwo byambereye intambara, natangiye gushyira mu bikorwa ibyo narimo niga muri Bibiliya. Nashoboye guca ukubiri n’ibikorwa byanduye byose nakoraga. Nyuma y’amezi 14 niga, neguriye Yehova ubuzima bwanjye maze ndabatizwa. Ku ncuro ya mbere mu buzima bwanjye, nagize incuti nyancuti. Nashoboye gufasha abandi kwiga ukuri kwa Bibiliya, kandi ubu ndi umukozi w’imirimo mu itorero rya Gikristo. Mu by’ukuri Yehova yampaye umugisha.”

Ni Twe Tugomba Kuryozwa Ibyo Dukora

Kugerageza kuryoza ingirabuzima fatizo zacu imyifatire yose idakwiriye tugira, rwose si wo muti. Ikinyamakuru cyitwa Psychology Today, kivuga ko aho kugira ngo ibyo bidufashe gukemura ingorane zacu no kuzinesha, “bishobora kutwigisha gutekereza ko nta cyo dushobora kwimarira, kandi ko ibyo bitekerezo ari byo muzi w’ingorane nyinshi tugira. Aho kugira ngo bigabanye ibyo bibazo, ibyo bisa n’aho bibyongera bigakura.”

Ni iby’ukuri ko tugomba kurwana n’imbaraga zikomeye ziturwanya, hakubiyemo kamere yacu bwite ibogamira ku byaha hamwe n’imihati Satani ashyiraho kugira ngo atume tutumvira Imana (1 Petero 5:8). Nanone kandi, ni iby’ukuri ko ingirabuzima fatizo zacu zigenga iby’iyororoka zishobora kutugiraho ingaruka mu buryo bunyuranye. Ariko kandi, rwose dushobora kugira icyo dukora. Abakristo b’ukuri bafite abo bafatanya urugamba bakomeye cyane—ari bo Yehova, Yesu Kristo, umwuka wera w’Imana, Ijambo ryayo Bibiliya hamwe n’itorero rya Gikristo.—1 Timoteyo 6:11, 12; 1 Yohana 2:1.

Mbere y’uko ishyanga rya Isirayeli ryinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yaryibukije inshingano ryari rifite imbere y’Imana agira ati ‘ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo; nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho, wowe n’urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe, uyumvire, uyifatanyeho akaramata’ (Gutegeka 30:19, 20). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, buri muntu muzima wese afite inshingano yo kwifatira umwanzuro ku giti cye ku birebana no gukorera Imana no kubahiriza ibyo isaba. Ni wowe ugomba kwihitiramo.—Abagalatiya 6:7, 8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Nzeri 1996, ipaji ya 3-7.

^ par. 19 Reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, ku ipaji ya 62-69, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Mbese, Adamu na Eva bari bararemwe kugira ngo bazakore icyaha bitewe n’inenge runaka yari mu ngirabuzima fatizo zabo?

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Mbese, buri muntu yagombye kwemera ingaruka z’imyanzuro afata?

[Aho ifoto yavuye]

Abakoresha ibiyobyabwenge: Godo-Foto

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Imihati ishyirwaho yo gutahura impamvu zishingiye ku ngirabuzima fatizo zituma abantu bagira imyifatire inyuranye, nta cyo yagezeho

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Gushyira mu bikorwa ibyo Bibiliya ivuga bishobora gufasha abantu bafite imitima itaryarya, bigatuma bahinduka