Turi ubwoko bwejejwe kugira ngo bukore imirimo myiza
Turi ubwoko bwejejwe kugira ngo bukore imirimo myiza
“Twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.”—2 ABAKORINTO 7:1.
1. Ni iki Yehova asaba abamusenga?
“NI NDE uzazamuka umusozi w’Uwiteka? Ni nde uzahagarara ahera he?” Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yabajije icyo kibazo gikangura ibitekerezo kirebana no gusenga kwemerwa na Yehova. Hanyuma, yatanze igisubizo agira ati “ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye, utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro, ntarahire ibinyoma” (Zaburi 24:3, 4). Kugira ngo umuntu yemerwe na Yehova, we ufite kamere yo kwera, agomba kuba umuntu utanduye kandi ari uwera. Mbere y’aho, Yehova yari yaribukije iteraniro rya Isirayeli ati ‘mwiyeze, mube abera, kuko ndi uwera.’—Abalewi 11:44, 45; 19:2.
2. Ni gute Pawulo na Yakobo batsindagirije akamaro ko kuba abantu batanduye mu gusenga k’ukuri?
2 Hashize ibinyejana runaka nyuma y’aho, intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi bayo bari batuye mu mujyi w’i Korinto wari warahenebereye mu by’umuco, igira iti “bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana” (2 Abakorinto 7:1). Aha nanone hagaragaza ko kugira ngo umuntu agirane imishyikirano n’Imana kandi azahabwe imigisha yasezeranyijwe na yo, agomba kuba umuntu utanduye, utarangwaho imyanda kandi utarononekaye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe umwigishwa Yakobo yandikaga ibihereranye n’uburyo bwo gusenga bwemewe n’Imana, yaravuze ati “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”—Yakobo 1:27.
3. Kugira ngo ugusenga kwacu kwemerwe n’Imana, ni iki twagombye gushishikarira nta buryarya?
3 Kubera ko kutandura, kuba uwera no kutabaho ikizinga ari ibintu by’ingenzi cyane mu gusenga k’ukuri, umuntu uwo ari we wese wifuza kwemerwa n’Imana yagombye gushishikazwa nta buryarya no kubahiriza ibyo bintu. Icyakora, kubera ko abantu muri iki gihe usanga bafite amahame n’ibitekerezo binyuranye ku bihereranye no kutandura, tugomba gusobanukirwa kandi tugakora ibihuje n’ibyo Yehova abona ko bitanduye kandi byemewe. Tugomba gutahura icyo Imana isaba abayisenga mu birebana n’ibyo, hamwe n’icyo yakoze kugira ngo ibafashe kuba abantu batanduye kandi bemewe imbere yayo, kandi bakomeze kumera batyo.—Zaburi 119:9; Daniyeli 12:10.
Tube Abantu Batanduye ku bwo Gusenga k’Ukuri
4. Sobanura igitekerezo gishingiye kuri Bibiliya kirebana no kutandura.
4 Ku bantu benshi, kuba umuntu utanduye bisobanura gusa kuba umuntu adafite umwanda cyangwa adahumanye. Ariko kandi, muri Bibiliya, igitekerezo cyo kuba umuntu utanduye kigaragazwa n’amagambo atari make y’Igiheburayo n’Ikigiriki asobanura ibyo kugira isuku, atari mu buryo bw’umubiri gusa, ahubwo incuro nyinshi kurushaho asobanura ibyo kugira isuku mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya kigira kiti “amagambo ‘kutandura’ no ‘kwandura,’ ni amagambo adakunze kwerekezwa gusa ku bintu bisanzwe bihereranye n’isuku, ahubwo ahanini ajyanirana n’ibitekerezo byo mu rwego rw’idini. Bityo rero, ihame rirebana no ‘kutandura’ rirebana n’ibice byose bigize imibereho y’abantu.”
5. Ni mu rugero rungana iki Amategeko ya Mose yatangaga amabwiriza mu birebana n’isuku mu mibereho y’Abisirayeli?
5 Koko rero, Amategeko ya Mose yari akubiyemo amahame n’amabwiriza kuri buri kintu hafi ya cyose cyari kigize imibereho y’Abisirayeli, akaba yaragaragazaga ikintu cyabaga kitanduye n’icyanduye hamwe n’icyabaga cyemewe n’ikitemewe. Urugero, mu Balewi igice cya 11 kugeza ku cya 15, dusangamo amabwiriza arambuye arebana no kutandura hamwe no kwandura. Inyamaswa zimwe na zimwe zabaga zanduye, kandi Abisirayeli ntibagombaga kuzirya. Iyo umugore yabaga yabyaye, yamaraga igihe runaka yanduye. Indwara zimwe na zimwe z’uruhu, cyane cyane ibibembe hamwe n’ibintu bisohoka mu myanya ndangabitsina y’umugabo n’umugore na byo byatumaga umuntu aba yanduye. Nanone, Amategeko yagaragazaga neza icyagombaga gukorwa mu gihe habaga hari umuntu wanduye. Urugero, mu Kubara 5:2, dusoma ngo “tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyu umubembe wese n’uninda wese, n’uhumanyijwe n’intumbi wese.”
6. Ni iyihe mpamvu yatumye Amategeko arebana n’isuku atangwa?
6 Nta gushidikanya, ayo mategeko hamwe n’andi yatanzwe na Yehova yagaragaje ibitekerezo byo mu rwego rw’ubuvuzi hamwe n’imikorere y’umubiri, kera cyane mbere y’uko abahanga mu bya siyansi babimenya, kandi abantu bungukirwaga no kuyakurikiza. Nyamara kandi, ayo mategeko ntiyari yaratanzwe kugira ngo abe amategeko agenga iby’ubuzima cyangwa kugira ngo abe amabwiriza arebana n’iby’ubuvuzi gusa. Yari kimwe mu bigize ugusenga k’ukuri. Kuba ayo mategeko yararebanaga n’imibereho y’abantu ya buri munsi—kurya, kubyara, imibonano y’abashakanye, n’ibindi n’ibindi—byatsindagirizaga gusa ko kubera ko Yehova ari Imana yabo, yari afite uburenganzira bwo kubagenera igikwiriye n’ikidakwiriye mu bice byose bigize ubuzima bwabo bwari bwareguriwe Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo.—Gutegeka 7:6; Zaburi 135:4.
7. Mu gihe ishyanga rya Isirayeli ryari kubahiriza Amategeko, ni iyihe migisha ryari kubona?
7 Nanone kandi, isezerano ry’Amategeko ryarindaga Abisirayeli ibikorwa byanduye byakorwaga n’abantu bo mu mahanga yari abakikije. Mu gihe bari kubahiriza Amategeko mu budahemuka, hakubiyemo n’ibintu byose basabwaga kugira ngo bakomeze kuba abantu batanduye mu maso ya Yehova, Abisirayeli bari kuba bemewe kugira ngo bakorere Imana yabo kandi ngo babone imigisha yayo. Mu birebana n’ibyo, Yehova yabwiye iryo shyanga ati “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye, muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose, kuko isi yose ari iyanjye: kandi muzambera ubwami Kuva 19:5, 6; Gutegeka 26:19.
bw’abatambyi n’ubwoko bwera.”—8. Kuki Abakristo muri iki gihe bagombye kwitondera ibivugwa mu Mategeko ku birebana no kutandura?
8 Kubera ko Yehova yandikishije ibyo bintu mu buryo burambuye mu Mategeko kugira ngo yigishe Abisirayeli ukuntu bashoboraga kuba abantu batanduye, bera kandi bemewe na we, mbese, ntibikwiriye ko Abakristo muri iki gihe basuzumana ubwitonzi uko bubahiriza ibyo bintu byasabwaga? Nubwo Abakristo batagengwa n’Amategeko, bagomba kuzirikana ko, nk’uko Pawulo yabisobanuye, ibintu byose byanditswe mu Mategeko “ari igicucu cy’ibizaba, naho umubiri wabyo [ukaba] ufitwe na Kristo” (Abakolosayi 2:17; Abaheburayo 10:1). Niba Yehova Imana, we uvuga ngo “ntabwo mpinduka,” icyo gihe yarabonaga ko kuba umuntu utanduye kandi udahumanye ari ikintu cy’ingenzi mu gusenga k’ukuri, twebwe muri iki gihe tugomba gufatana uburemere ibihereranye no kugira isuku ku mubiri, mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka, niba twifuza ko atwemera kandi akaduha imigisha.—Malaki 3:6; Abaroma 15:4; 1 Abakorinto 10:11, 31.
Kugira Isuku ku Mubiri Biduhesha Agaciro
9, 10. (a) Kuki kugira isuku yo ku mubiri ari ibintu by’ingenzi ku Mukristo? (b) Ni ibihe bintu bikunze kuvugwa ku bihereranye n’amakoraniro y’Abahamya ba Yehova?
9 Mbese, kugira isuku ku mubiri biracyari kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ugusenga k’ukuri? Nubwo kugira isuku ku mubiri byonyine atari byo bituma umuntu aba umuntu usenga Imana by’ukuri, birakwiriye rwose ko umuntu usenga Imana by’ukuri agira isuku ku mubiri uko imimerere ye ibimwemerera kose. Cyane cyane muri iki gihe, mu gihe abantu benshi batita cyane ku isuku y’umubiri wabo, y’imyambaro yabo, cyangwa se isuku y’aho batuye, abita ku isuku akenshi usanga batisoba abantu babakikije. Ibyo bishobora gutuma habaho ingaruka nziza, nk’uko Pawulo yabwiye Abakristo b’i Korinto, ati “ntitugire igisitaza dushyira imbere y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo. Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro, nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo.”—2 Abakorinto 6:3, 4.
10 Incuro nyinshi, Abahamya ba Yehova bagiye bashimwa n’abategetsi ku bw’isuku bagira, gukora ibintu kuri gahunda hamwe n’imyifatire n’imigirire irangwa no kubaha, bigaragarira cyane cyane mu makoraniro yabo manini. Urugero, ku bihereranye n’ikoraniro ryabereye mu ntara ya Savona ho mu Butaliyani, ikinyamakuru cyitwa La Stampa cyagize kiti “ikintu umuntu ahita abona iyo arimo atembera aho mu mazu bakoreramo amakoraniro, ni isuku na gahunda biba birangwa mu bantu bayakoresha.” Nyuma y’ikoraniro Abahamya bagiriye kuri Sitade y’i São Paulo, ho muri Brezili, umukozi ushinzwe kwita kuri iyo sitade yabwiye umugapita w’abakozi bakoraga isuku ati “uhereye ubu turifuza ko iyi sitade izajya isukurwa nk’uko Abahamya ba Yehova bayisukuye.” Undi mukozi ushinzwe kwita kuri iyo sitade na we yaravuze ati “iyo Abahamya ba Yehova bifuza gukodesha iyi sitade, ikiduhangayikisha gusa ni itariki baba bayishakiraho. Nta kindi kiduhangayikisha rwose.”
11, 12. (a) Ni irihe hame ryo muri Bibiliya twagombye kuzirikana ku birebana no kugira isuku mu buryo bwa bwite? (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza ku bihereranye n’imyifatire yacu hamwe n’uburyo tubaho?
11 Niba kugira isuku na gahunda ahantu dusengera bishobora gutuma Imana dusenga isingizwa, nta gushidikanya ko no kugira iyo mico mu mibereho yacu bwite na byo ari iby’ingenzi. Ariko kandi, mu gihe twaba turi mu ngo zacu twiherereye, dushobora kumva ko dufite uburenganzira bwo guterera iyo bityo tugakora uko twishakiye. Kandi ku birebana no kwambara no kwirimbisha, rwose dufite umudendezo wo kwihitiramo ibyo twumva bituguye neza kandi bidushimishije! Nyamara kandi, ahanini uwo mudendezo wose dufite uraciriritse. Wibuke ko mu gihe Pawulo yavugaga ibihereranye n’amahitamo umuntu agira yo kurya ibyokurya runaka, yaburiye Abakristo bagenzi be ati “mwirinde, kugira ngo uwo mudendezo wanyu udahindukira abadakomeye igisitaza na hato.” Hanyuma yagaragaje ihame ry’agaciro, agira ati “nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose” (1 Abakorinto 8:9; 10:23). Ni gute inama yatanzwe na Pawulo itureba mu bihereranye n’isuku?
12 Bihuje n’ubwenge ko abantu bagombye kwitega ko umukozi w’Imana agira isuku kandi ko agira gahunda mu mibereho ye. Ku bw’ibyo rero, twagombye kureba neza ko isura y’urugo rwacu 2 Petero 3:13)? Mu buryo nk’ubwo, isura yacu—haba mu gihe turimo twirangaza cyangwa mu gihe turi mu murimo—ishobora gutuma abantu barushaho kureshywa cyangwa kutareshywa n’ubutumwa tubwiriza. Urugero, zirikana aya magambo yavuzwe n’umwanditsi umwe w’ikinyamakuru cyo muri Megizike: “mu by’ukuri, umubare munini w’Abahamya ba Yehova ugizwe n’abakiri bato, kandi ikigaragara ni ukuntu baba biyogoshesheje neza, isuku ibaranga n’ukuntu baba bambaye neza.” Mbega ukuntu bishimishije kuba dufite abantu nk’abo bakiri bato muri twe!
n’ibirukikije bidatuma abantu bapfobya icyo tuvuga ko turi cyo, ni ukuvuga abakozi b’Ijambo ry’Imana. Ni ubuhe buhamya urugo rwacu rutanga ku bitwerekeyeho no ku myizerere yacu? Mbese, rwaba rugaragaza ko twifuza nta buryarya kuba mu isi nshya irangwa no gukiranuka izaba isukuye kandi iri kuri gahunda, isi dushimira abandi tubigiranye imbaraga (13. Twakora iki kugira ngo twizere rwose ko ibintu byose bigize imibereho yacu ya buri munsi birangwa n’isuku kandi ko biri kuri gahunda?
13 Birumvikana ko gukora ibishoboka byose kugira ngo tugire isuku ku mubiri, mu byo dutunze no mu ngo zacu kandi ngo bihore kuri gahunda, atari ibintu byoroshye. Igikenewe si ibikoresho byinshi cyane bihambaye kandi bihenze cyane, ahubwo ni gahunda nziza no gushyiraho imihati idacogora. Tugomba kugena igihe cyo gusukura imibiri yacu, imyambaro yacu, urugo rwacu, imodoka yacu n’ibindi. Guhugira mu murimo wo kubwiriza, kujya mu materaniro no kwiyigisha—hakubiyemo no kwita ku bindi bintu dushinzwe gukora mu mibereho ya buri munsi—ntibituvaniraho inshingano yo gukomeza kuba abantu batanduye kandi bemewe mu maso y’Imana n’abantu. Ihame tuzi neza ry’uko “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo,” rirarebana rwose n’icyo kintu kigize imibereho yacu.—Umubwiriza 3:1.
Umutima Udahumanye
14. Kuki dushobora kuvuga ko kuba umuntu utanduye mu byerekeye umuco no mu buryo bw’umwuka ari iby’ingenzi cyane kuruta kugira isuku ku mubiri?
14 Nubwo kwita ku isuku yo ku mubiri ari iby’ingenzi, ni iby’ingenzi cyane kurushaho ko twita ku bihereranye no kutandura mu byerekeye umuco no mu buryo bw’umwuka. Ibyo tubivugiye ko twibuka ko Yehova yanze ishyanga rya Isirayeli bidatewe n’uko Abisirayeli bari banduye mu buryo bw’umubiri, ahubwo byatewe n’uko bari barononekaye mu byerekeye umuco no mu buryo bw’umwuka. Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yesaya 1:4, 11-16.
Yehova yababwiye ko ibitambo byabo, imihango bakoraga yo kuziririza imboneko z’ukwezi n’isabato, ndetse rwose n’amasengesho yabo, byari byaramubereye umutwaro, bitewe n’uko bari ‘ubwoko bukora ibyaha, abantu buzuwemo no gukiranirwa.’ Ni iki bagombaga gukora kugira ngo bongere kwemerwa n’Imana? Yehova yaravuze ati “nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye; mureke gukora nabi.”—15, 16. Ni iki Yesu yavuze ko gihumanya umuntu, kandi se, ni gute dushobora kungukirwa n’amagambo ya Yesu?
15 Kugira ngo turusheho gusobanukirwa akamaro ko kuba abantu batanduye mu byerekeye umuco no mu buryo bw’umwuka, reka turebe icyo Yesu yavuze igihe Abafarisayo n’abanditsi bavugaga ko abigishwa be bari banduye ngo bitewe n’uko batajabikaga intoki mu mazi bagiye kurya. Yesu yabakosoye agira ati “ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.” Hanyuma, Yesu yarasobanuye ati “ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu. Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n’ibitutsi. Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanya umuntu.”—Matayo 15:11, 18-20.
16 Ni irihe somo dushobora kuvana mu magambo ya Yesu? Yesu yari arimo agaragaza ko ibikorwa bibi, by’ubwiyandarike kandi byanduye, bibanzirizwa no kuba umuntu mu mutima abogamira ku bintu bibi, by’ubwiyandarike kandi byanduye. Nk’uko umwigishwa Yakobo yabivuze, “umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka” (Yakobo 1:14, 15). Ku bw’ibyo, niba tutifuza kugwa mu byaha bikomeye byavuzwe na Yesu, tugomba kurandura mu mutima wacu ingeso iyo ari yo yose ibogamira kuri ibyo bintu kandi ntitwemere ko ishoramo imizi. Ibyo bisobanura ko tugomba kwitondera ibyo dusoma, ibyo tureba n’ibyo twumva. Muri iki gihe, abantu bita ku bihereranye n’imyidagaduro n’inzego zishinzwe kwamamaza ibicuruzwa usanga bakora amajwi n’amashusho bitagira ingano bigamije guhaza irari ry’umubiri wahenebereye, bitwaje ibyo kwishyira ukizana mu bihereranye no kuvuga hamwe no kuba umwuga w’abanyabugeni ubemerera gutandukira ibintu nyakuri. Twagombye kwiyemeza kutemera ko hagira bene ibyo bitekerezo ibyo ari byo byose bishora imizi mu mutima wacu. Icy’ingenzi ni uko kugira ngo dushimishe Imana kandi twemerwe na yo, tugomba guhora turi maso ku buryo dukomeza kugira umutima utanduye, udahumanye.—Imigani 4:23.
Twerejwe Gukora Imirimo Myiza
17. Kuki Yehova yejeje ubwoko bwe?
17 Nta gushidikanya ko kuba dushobora kugira igihagararo kitanduye imbere ya Yehova tubifashijwemo na we, ari igikundiro cy’agaciro bikaba ari n’uburinzi (2 Abakorinto 6:14-18). Nyamara kandi, tunasobanukiwe ko Yehova yejeje ubwoko bwe ku bw’umugambi runaka wihariye. Pawulo yabwiye Tito ko Kristo Yesu ‘yatwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza’ (Tito 2:14). Ni iyihe mirimo twagombye kugiramo ishyaka, twebwe abagize ubwoko bwejejwe?
18. Ni gute dushobora kugaragaza ko dufite ishyaka ry’imirimo myiza?
18 Mbere na mbere, twagombye gushyiraho umwete mu gutangariza abantu bose ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Mu kubigenza dutyo, tuba duha abantu aho bari hose ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi, izaba idahumanye mu buryo ubwo ari bwo bwose (2 Petero 3:13). Imirimo myiza dukora inakubiyemo kwera imbuto z’umwuka w’Imana mu mibereho yacu ya buri munsi, bityo tugahesha Data wo mu ijuru ikuzo (Abagalatiya 5:22, 23; 1 Petero 2:12). Kandi ntitwibagirwa abatari mu kuri bashobora kuba bazahajwe n’impanuka kamere cyangwa andi makuba agera ku bantu. Tuzirikana inama yatanzwe na Pawulo igira iti “nuko rero, tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:10). Ibyo bikorwa byose, bikorwa biturutse ku mutima utanduye kandi bikoranywe intego nziza, bishimisha Imana cyane rwose.—1 Timoteyo 1:5.
19. Ni iyihe migisha duhishiwe niba dukomeza kugira igihagararo cyo mu rwego rwo hejuru mu birebana no kugira isuku ku mubiri, mu byerekeye umuco no mu buryo bw’umwuka?
19 Twebwe abagaragu b’Isumbabyose, dushyira ku mutima amagambo ya Pawulo agira ati “bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye” (Abaroma 12:1). Turifuza ko twakomeza guha agaciro igikundiro cyo kuba twezwa na Yehova kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kugira igihagararo cyo mu rwego rwo hejuru mu birebana no kugira isuku ku mubiri, mu byerekeye umuco no mu buryo bw’umwuka. Kubigenza dutyo ntibizatuma tuba abantu biyubashye kandi barangwa no kunyurwa muri iki gihe gusa, ahubwo bizanatuma tugira ibyiringiro byo kuzibonera ukuntu “ibya mbere”—ni ukuvuga gahunda mbi kandi yononekaye iriho ubu—bizashira, ubwo Imana ‘izahindura byose bishya.’—Ibyahishuwe 21:4, 5.
Mbese, Uribuka?
• Kuki Abisirayeli bari barahawe amategeko menshi yerekeranye n’isuku?
• Ni gute kugira isuku ku mubiri bituma abantu barushaho kureshywa n’ubutumwa tubwiriza?
• Kuki kuba abantu batanduye mu byerekeye umuco no mu buryo bw’umwuka ari iby’ingenzi cyane kuruta ndetse no kugira isuku ku mubiri?
• Ni gute dushobora kugaragaza ko turi ubwoko ‘bugira ishyaka ry’imirimo myiza’?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Kuba tutanduye bituma abandi barushaho kureshywa n’ubutumwa tubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Yesu yatanze umuburo w’uko ibitekerezo bibi bituma umuntu akora ibikorwa bibi
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Kubera ko Abahamya ba Yehova ari ubwoko bwejejwe, bagira ishyaka ry’imirimo myiza