Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubona ute urupfu?

Ubona ute urupfu?

Ubona ute urupfu?

URUPFU rudukurikiza igicucu cyarwo mu gihe tuba turi mu mirimo yacu ya buri munsi, uko twaba dufite amagara mazima cyangwa dukize kose. Rushobora kuzatugwa gitumo ubutaha ubwo tuzaba tugiye kwambukiranya umuhanda cyangwa turi mu buriri. Ibyago bimwe na bimwe, urugero nk’ibitero by’ibyihebe byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001 i New York City na Washington, D.C., bituma twibonera ko “umwanzi uzaheruka gukurwaho,” ni ukuvuga urupfu, ashobora guhitana abantu b’ingeri zose, kandi bari mu kigero cy’imyaka yose, rimwe na rimwe agahitana abantu babarirwa mu bihumbi mu minota mike gusa.—1 Abakorinto 15:26.

Nubwo bimeze bityo, urupfu rusa n’aho rushishikaza abantu. Bisa n’aho nta kindi kintu cyatuma hagurwa ibinyamakuru byinshi kurushaho cyangwa cyatuma abantu benshi kurushaho bakurikirana amakuru kuri televiziyo, kuruta uko bimeze ku nkuru zivuga iby’urupfu, cyane cyane urupfu rw’abantu benshi bapfuye mu buryo buteye ubwoba. Abantu basa n’aho batigera bahaga bene izo nkuru, zaba ari iz’abantu bahitanywe n’intambara, impanuka kamere, ubugizi bwa nabi cyangwa indwara. Uko kuntu abantu bakabya kwita ku nkuru zihereranye n’urupfu, byigaragaza mu buryo buteye urujijo binyuriye ku byiyumvo by’ishavu abantu bagira iyo hapfuye abantu bakomeye muri politiki hamwe n’ibirangirire.

Ibyo byose ni uko bigomba kugenda. Abantu bakomeza gushishikazwa n’ibihereranye n’urupfu—ni ukuvuga urupfu rugera ku bandi. Ariko kandi, iyo abantu batekereje ku bihereranye n’uko bashobora gupfa, usanga babyihunza. Igitekerezo cy’uko twe ubwacu dushobora gupfa, ni ingingo hafi ya twese tutifuza kwibandaho.

Mbese, Igitekerezo cyo Gupfa Kidutera Urujijo?

Igitekerezo cy’uko twe ubwacu dushobora gupfa buri gihe kiba kidashimishije, kandi ni uko kizahora. Kuki bimeze bityo? Ni ukubera ko Imana yadushyizemo icyifuzo gikomeye cyo gushaka kubaho iteka. Mu Mubwiriza 3:11 hagira hati “kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo.” Ku bw’ibyo rero, kuba nta muntu ushobora guhunga urupfu, byatumye mu mitima y’abantu havuka intambara, bigatuma bahora bumva nta kigenda. Kugira ngo bashobore guhangana n’iyo ntambara ibera mu mutima kandi bahaze icyifuzo bavukana cyo gukomeza kubaho, abantu bahimbye imyizerere y’uburyo bwose, imyizerere ihera ku nyigisho y’ukudapfa k’ubugingo ikagera ku myizerere y’uko ubugingo bwimukira mu kindi kintu iyo umuntu apfuye.

Ibyo ari byo byose ariko, urupfu rutubuza amahwemo, rudukura umutima, kandi ku isi hose usanga abantu batinya urupfu. Ku bw’ibyo, ntitwagombye gutangazwa n’uko abantu muri rusange babona ko urupfu ari ikintu gihangayikishije. Impamvu imwe ibitera, ni uko urupfu rugaragaza mu buryo budasubirwaho ko ubuzima bushingiye ku kwiruka inyuma y’ubutunzi n’ububasha ari nta cyo buvuze.

Mbese, Umuntu Atandukanywa n’Abandi Iyo Agiye Gupfa?

Mu bihe byahise, umuntu wabaga arwaye yenda gupfa, cyangwa uwabaga yakomeretse uruguma rudakira, ubusanzwe yemererwaga gupfira mu muryango we akikijwe n’abantu bamukunda bo mu rugo rwe. Akenshi ni na ko byagendaga mu bihe bya Bibiliya, kandi na n’ubu mu mico imwe n’imwe ni ko bikorwa (Itangiriro 49:1, 2, 33). Muri iyo mimerere, abagize umuryango bateranira hamwe, kandi n’abana bagira uruhare mu kiganiro kihabera. Ibyo bituma abagize umuryango batumva ko batari bonyine muri icyo gihe cy’akababaro, kandi bituma bahumurizwa n’uko bifatanya mu mirimo no mu kababaro.

Ibyo bihabanye cyane n’ibibera mu miryango imwe, aho usanga ibyo kuvuga i byerekeranye n’urupfu ari umuziro, bakaba babona ko bitera ubwoba, kandi abana bakaba batagomba kumva ibyo biganiro kubera ko ngo “kubyihanganira byabagora.” Muri iki gihe, gupfa bitandukanye n’uko byahoze mu buryo bwinshi, kandi akenshi umuntu apfa ari wenyine. Nubwo abantu benshi bahitamo gupfira mu rugo, mu mahoro kandi bitaweho n’abagize umuryango mu buryo bwuje urukundo, ku bantu benshi ikintu giteye ubwoba kibageraho ni uko bapfira mu bitaro, akenshi bari bonyine kandi bababara, babacometse ku byuma biteye ubwoba bigezweho. Ku rundi ruhande, abantu babarirwa muri za miriyoni barapfa ntihagire n’umenya ko bigeze kubaho, urugero nk’abazira itsembatsemba, inzara, sida, intambara cyangwa se ubukene bukabije.

Ni Ingingo Tugomba Gutekerezaho

Bibiliya ntibuza abantu gutekereza ku rupfu. Mu by’ukuri, mu Mubwiriza 7:2 haratubwira hati “kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori: kuko ibyo ari byo herezo ry’abantu bose.” Mu gihe dutekereza ko urupfu ruriho koko, dushobora kuba turetse imihangayiko yacu cyangwa ibikorwa byacu bya buri munsi, maze tukerekeza ibitekerezo ku kuntu ubuzima ari bugufi. Ibyo bishobora kudufasha kubaho mu buryo bufite ireme kurushaho, aho kujandajanda mu buzima cyangwa kubupfusha ubusa.

Wowe se, ubona ute urupfu? Mbese, wigeze usuzuma ibyiyumvo ugira, imyizerere n’ibyiringiro byawe, hamwe n’ibintu bigutera ubwoba ku birebana n’iherezo ry’ubuzima bwawe?

Nk’uko bimeze ku miterere y’ubuzima, imiterere y’urupfu na yo irenze ubushobozi bw’abantu ku buryo badashobora kuyisobanura no kuyisobanukirwa. Umuremyi wacu wenyine ni we ushobora kugira icyo avuga kuri icyo kibazo mu buryo bwiringirwa. Aho ari ni “ho hari isōko y’ubugingo,” kandi “ni we ubasha gukura [abantu] mu rupfu.” (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; 68:21, umurongo wa 20 muri Biblia Yera.) Nubwo bishobora gusa n’aho bitangaje, gusuzuma imyizerere y’abantu bamwe na bamwe ku birebana n’urupfu tuyigereranya n’icyo Ijambo ry’Imana rivuga, bizaduhumuriza kandi bitugarurire ubuyanja. Bizatwereka ko burya urupfu atari iherezo rya byose byanze bikunze.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]

Kuba tuzi ko dushobora gupfa bidufasha kubaho mu buryo bufite ireme kurushaho