Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abafite inzara barahishiwe!

Abafite inzara barahishiwe!

Abafite inzara barahishiwe!

WAKWIBAZA uti ‘ni abafite inzara bwoko ki?’ Ni inzara yo kubura ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka! Umuhanuzi w’Umuheburayo wa kera yahanuye iby’iyo nzara agira ati “ ‘dore, iminsi izaza,’ ni ko Uwiteka Imana ivuga, ‘nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya, cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka’ ” (Amosi 8:11). Mu rwego rwo kurwanya iyo nzara yo mu buryo bw’umwuka, abanyeshuri 48 bize mu ishuri rya 112 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, riri i Patterson ho muri New York, bagiye kujya mu bihugu 19 binyuranye byo ku migabane 5 n’ibirwa byo mu nyanja.

Bagiye batitwaje inyama n’ibinyampeke, ahubwo bajyanye ubumenyi, ubushishozi n’imyitozo bahawe. Mu gihe cy’amezi atanu, bakurikiranye inyigisho nyinshi za Bibiliya zari zigenewe gushimangira ukwizera kwabo, kugira ngo bajye mu murimo w’ubumisiyonari mu bihugu by’amahanga. Ku itariki ya 9 Werurwe 2002, abantu 5.554 bari baje mu muhango wo gutanga impamyabumenyi bateze amatwi ibyahavugiwe bishimye.

Stephen Lett, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yatangije uwo muhango mu buryo bususurutsa. Yahaye ikaze ryihariye abashyitsi benshi bari baturutse mu duce tunyuranye tw’isi. Hanyuma, yakomeje agaragaza ko amagambo ya Yesu agira ati “muri umucyo w’isi,” yerekeza ku murimo abo bamisiyonari bashya bazakora (Matayo 5:14). Yarasobanuye ati ‘mu turere mwoherejwemo, “muzamurika” ku bice binyuranye bigize imirimo itangaje ya Yehova, bitume abantu bafite imitima itaryarya babona ubwiza bwa Yehova n’imigambi ye.’ Umuvandimwe Lett yateye abamisiyonari inkunga yo gukoresha umucyo wo mu Ijambo ry’Imana kugira ngo bashyire ahabona inyigisho z’ibinyoma kandi bayobore abantu bashakisha ukuri.

Imyifatire Ikwiriye Ni Ingenzi Kugira ngo Bagire Icyo Bageraho

Nyuma y’amagambo uwari uhagarariye uwo muhango yavuze atangira, Baltasar Perla, akaba ari umwe mu bagize Komite y’Ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatanze disikuru ya mbere mu zari zigamije gufasha abahawe impamyabumenyi kuzaba abamisiyonari bagira ingaruka nziza. Yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mukomere, Mushikame, Kandi Mukore” (1 Ngoma 28:20). Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera, yahawe inshingano itoroshye, yo gukora ibintu atari yarigeze akora mbere y’aho, ikaba yari inshingano yo kubaka urusengero i Yerusalemu. Salomo yashyizeho ake, maze Yehova aramushyigikira urusengero ruruzura. Umuvandimwe Perla yerekeje iryo somo ku banyeshuri maze aravuga ati ‘mwahawe inshingano nshya yo kuba abamisiyonari, kandi mugomba kugira ubutwari kandi mugashikama.’ Nta gushidikanya, abanyeshuri bahumurijwe no kuba bari bafite icyizere cy’uko Yehova atazigera abatererana, igihe cyose bazakomeza kumwegera. Umuvandimwe Perla yageze ku mutima w’abari bamuteze amatwi igihe yavugaga ibintu byamubayeho, agira ati ‘mwebwe bamisiyonari, mushobora kugera ku bintu byinshi. Abamisiyonari ni bo bagejeje ukuri ku bagize umuryango wanjye nanjye!’

Samuel Herd, na we akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mwishingikirize Kuri Yehova Kugira ngo Mugire Icyo Mugeraho.” Abanyeshuri bagiye gutangira umwuga wabo mu murimo w’ubumisiyonari, kandi kugira ngo bazagire icyo bageraho bizaterwa ahanini n’imishyikirano bafitanye na Yehova. Umuvandimwe Herd yabagiriye inama ati “mwungutse ubumenyi bwinshi ku byerekeye Bibiliya binyuriye mu nyigisho mwaherewe i Galeedi. Mwahawe mwishimye. Ariko ubu, kugira ngo mugire icyo mugeraho by’ukuri, mugiye gutangira gutanga ibyo mwize’ (Ibyakozwe 20:35). Abamisiyonari bazabona uburyo bwinshi bwo gutanga mu gihe bazaba bitangira abandi.—Abafilipi 2:17.

Ni izihe nama abarimu bagiriye abanyeshuri babasezeraho? Mark Noumair yashingiye disikuru ye ku bivugwa muri Rusi 3:18, ikaba yari ifite umutwe uvuga ngo “Iyicarire, Ugeze Aho Uri Bumenyere Amaherezo Yabyo.” Uwo muvandimwe yakoresheje urugero rwa Nawomi na Rusi, maze atera abahawe impamyabumenyi inkunga yo kwiringira mu buryo bwuzuye gahunda umuteguro w’Imana wo ku isi washyizeho no kumvira ubutware buturuka ku Mana. Umuvandimwe Noumair yageze ku mutima w’abanyeshuri agira ati ‘hari igihe mushobora kuba mutiyumvisha impamvu umwanzuro uyu n’uyu ubareba wafashwe, cyangwa se hari n’igihe mushobora kuba mwumva rwose ko ikintu iki n’iki cyagombye gukorwa mu buryo bunyuranye n’ubwo gisanzwe gikorwamo. Muzabigenza mute? Mbese, muzahaguruka maze mugerageze kwikemurira ibyo bibazo, cyangwa “muziyicarira,” mwiringiye ubuyobozi bw’Imana, mufite icyizere cy’uko igihe nikigera izatuma byose bigenda neza’ (Abaroma 8:28)? Inama yo ‘gukomeza kwibanda ku byo guteza imbere inyungu z’Ubwami no gukomeza guhanga amaso ku byo umuteguro wa Yehova urimo ukora, aho kwibanda ku bantu ku giti cyabo,’ nta gushidikanya ko izabera ingirakamaro abamisiyonari bashya bagiye gukorera umurimo mu bihugu by’amahanga.

Wallace Liverance, na we ubwe akaba yarabaye umumisiyonari, ubu akaba ari umwarimu mu ishuri rya Galeedi, yatanze disikuru ya nyuma mu cyiciro kibanza. Disikuru ye yari ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze Muhange Amaso Hamwe, Mugume mu Murimo w’Imana.” Yagaragaje ko umuhanuzi Daniyeli amaze kubona ubwami bwa Babuloni busenyutse, kandi ashingiye no ku byo Yeremiya yari yarahanuye, yamenye ko Abisirayeli bari hafi gucungurwa bakava mu bunyage (Yeremiya 25:11; Daniyeli 9:2). Daniyeli yakurikiraniraga hafi ingengabihe ya Yehova, kandi ibyo byamufashije gukomeza guhanga amaso ku mugambi w’Imana wagendaga uhishurwa. Ibinyuranye n’ibyo, Abisirayeli bo mu gihe cy’umuhanuzi Hagayi baravuze bati ‘igihe ntikiragera’ (Hagayi 1:2). Ntibakomeje guhanga amaso ku bihe bari barimo, ahubwo bahanze amaso ku cyatumaga bo ubwabo badamarara no ku byo bari kwigezaho, maze bareka umurimo wo kongera kubaka urusengero, kandi ari wo wari waratumye babohorwa bakavanwa i Babuloni. Umuvandimwe Liverance yashoje agira ati “bityo rero, mukomeze muhange amaso hamwe binyuriye mu gukomeza kuzirikana umugambi wa Yehova buri gihe.”

Hanyuma, umwarimu wa Galeedi witwa Lawrence Bowen yayoboye ikiganiro cyari gifite umutwe uvuga ngo “Yehova Aha Umugisha Abakoresha Ijambo Rizima” (Abaheburayo 4:12). Icyo kiganiro cyibanze ku byo abanyeshuri babonye mu gihe babwirizaga, gitsindagiriza ukuntu Yehova aha umugisha abakoresha Bibiliya mu gihe bakora umurimo wo kubwiriza no kwigisha. Uwari uyoboye icyo kiganiro, yagaragaje ko Yesu Kristo yasigiye abakozi b’Imana bose urugero ruhebuje: ‘Yesu yashoboraga kuvugisha ukuri ko ibyo yigishaga atari we byakomokagaho, ahubwo ko yavugaga Ijambo ry’Imana.’ Abantu bari bafite imitima itaryarya babonaga ukuri kandi bakakwitabira neza (Yohana 7:16, 17). Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe.

Imyitozo ya Galeedi Ituma Umuntu Ashobora Gukora Imirimo Myiza Yose

Hanyuma, abantu bamaze igihe kirekire ari bamwe mu bagize umuryango wa Beteli, ari bo Richard Abrahamson na Patrick LaFranca, bagize icyo babaza abantu batandatu bahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Galeedi, ubu bakaba bakora mu buryo bunyuranye bw’umurimo wihariye w’igihe cyose. Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 112 rya Galeedi batewe inkunga no kumva ko nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo, abo bantu batandatu bagikomeza gukoresha imyitozo baherewe i Galeedi mu birebana n’icyigisho cya Bibiliya, gukora ubushakashatsi, no kubana neza n’abandi, batitaye ku nshingano bafite ubu ngubu.

Theodore Jaracz, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru y’ifatizo muri iyo porogaramu. Yari ifite umutwe uvuga ngo “Ibigerwaho Binyuriye mu Kwihanganira Urwango rwa Satani.” Abanyeshuri bari bamaze amezi atanu babana n’abantu barangwa n’urukundo kandi bagendera ku buyobozi bw’Imana. Ariko kandi, nk’uko byagaragajwe mu masomo babonye, turi mu isi itwanga. Abagize ubwoko bwa Yehova barugarijwe ku isi hose (Matayo 24:9). Umuvandimwe Jaracz yakoresheje inkuru nyinshi zo muri Bibiliya, maze agaragaza ko ‘Diyabule ari twe yibasira. Tugomba gushimangira imishyikirano dufitanye na Yehova kandi tugakomezwa kugira ngo duhangane n’ibigeragezo.’ (Yobu 1:8; Daniyeli 6:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; Yohana 15:20; Ibyahishuwe 12:12, 17.) Umuvandimwe Jaracz yashoje avuga ko nubwo ubwoko bw’Imana bukomeza kwangwa, ‘nta ntwaro bacuriye kuturwanya izagira icyo idutwara, nk’uko bivugwa muri Yesaya 54:17. Yehova azakora ku buryo ducungurwa mu gihe no mu buryo yagennye.’

Kubera ko abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 112 rya Galeedi ‘bafite ibibakwiriye byose,’ nta gushidikanya ko bazakora byinshi mu guhashya inzara y’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka iri mu bihugu bazakoreramo umurimo (2 Timoteyo 3:16, 17). Dutegerezanyije amatsiko kuzumva inkuru z’ukuntu bazageza ubutumwa bukungahaye ku bantu bo muri ibyo bihugu.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

IMIBARE IRANGA ABANYESHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 6

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 19

Umubare w’abanyeshuri: 48

Mwayeni y’imyaka yabo: 33,2

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 15,7

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 12,2

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Abahawe Impamyabumenyi mu Ishuri rya 112 rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, amazina na yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Parotte, M.; Hooker, E.; Anaya, R.; Reynolds, J.; Gesualdi, K.; Gonzalez, J. (2) Robinson, C.; Phillips, B.; Maidment, K.; Moore, I.; Noakes, J.; Barnett, S. (3) Stires, T.; Palmer, B.; Yang, C.; Groothuis, S.; Groppe, T.; Bach, C. (4) Anaya, R.; Soukoreff, E.; Stewart, K.; Simozrag, N.; Simottel, C.; Bach, E. (5) Stewart, R.; Yang, H.; Gilfeather, A.; Harris, R.; Barnett, D.; Parotte, S. (6) Maidment, A.; Moore, J.; Groothuis, C.; Gilfeather, C.; Noakes, S.; Stires, T. (7) Gesualdi, D.; Groppe, T.; Soukoreff, B.; Palmer, G.; Phillips, N.; Simottel, J. (8) Harris, S.; Hooker, P.; Gonzalez, J.; Simozrag, D.; Reynolds, D.; Robinson, M.