Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abantu bizavanwaho vuba aha!

Ibibazo by’abantu bizavanwaho vuba aha!

Ibibazo by’abantu bizavanwaho vuba aha!

“IMFASHANYO zo kugoboka imbabare zigira agaciro gaciriritse iyo zidatangiwe muri gahunda yagutse kurushaho kandi ngo zibe zishyigikiwe na politiki igamije gukemura ikibazo cy’ubushyamirane igihereye mu mizi. Incuro nyinshi, ibyabaye byagiye bigaragaza ko gutanga imfashanyo byonyine bidashobora gukemura ibibazo ahanini biba ari ibyo mu rwego rwa politiki.”—Byavuye mu gitabo cyitwa The State of the World’s Refugees 2000.

Nubwo hatangwa imfashanyo nyinshi, ibibazo by’abantu bikomeza kwiyongera mu buryo butagira rutangira. Mbese, hari amahirwe y’uko hazaboneka umuti urambye wo mu rwego rwa politiki? Mu by’ukuri, ayo mahirwe ni make cyane. Ariko se, ni hehe handi twahanga amaso? Mu magambo afite ireme intumwa Pawulo yatangije urwandiko rwe yandikiye Abakristo bo muri Efeso, yasobanuye ukuntu Imana izavanaho burundu ibibazo by’abantu byose. Ndetse yanagaragaje igikoresho Imana izakoresha kugira ngo ibigereho, igikoresho kizahera mu mizi y’ibibazo byose duhura na byo muri iki gihe. Kuki utasuzuma ibyo Pawulo avuga? Ayo magambo aboneka mu Befeso 1:3-10.

‘Kongera Guteranyiriza Hamwe Ibintu Byose Muri Kristo’

Iyo ntumwa ivuga ko umugambi Imana ifite ari uwo gushyiraho icyo yita “ubuyobozi [cyangwa uburyo bwo kuyobora ibintu] mu gihe ntarengwa yagennye.” Ibyo bishaka kuvuga iki? Bishaka kuvuga ko Imana ifite igihe ntarengwa yagennye, ubwo izagira icyo ikora ku buryo ‘izateranyiriza hamwe ibintu byose muri Kristo, ibintu byo mu ijuru n’ibintu byo mu isi’ (Abefeso 1:10, NW ). Ni koko, Imana yatangije gahunda yo kongera guteranyiriza hamwe ibintu byose biri mu ijuru n’ibiri mu isi, ikabyiyoborera mu buryo buhwitse. Mu buryo bushishikaje, ku birebana n’ijambo aha ngaha ryahinduwemo ‘kongera guteranyiriza hamwe,’ intiti mu bya Bibiliya yitwa J. H. Thayer ivuga ko ari “ukongera kwiteranyiriza . . . ibintu byose bifite ubuzima n’ibitabufite (kugeza ubu byatandukanyijwe n’icyaha) ikabishyira mu mimerere imwe yo kuba byibumbiye muri Kristo.”

Ibyo bitugaragariza impamvu Imana yagombaga kubikora ityo, iyo tuzirikanye ukuntu ayo macakubiri yadutse bwa mbere. Mu mateka y’abantu ba mbere, ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva, bakurikiye Satani Diyabule mu kwigomeka ku Mana. Bifuzaga ubwigenge mu birebana n’uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi (Itangiriro 3:1-5). Mu buryo buhuje n’ubutabera bw’Imana, birukanywe mu muryango w’Imana maze ntibakomeza kugirana na yo ubumwe. Baroshye abantu mu kudatungana, ari na ko kwadukururiye ingaruka ziteye ubwoba duhura na zo muri iki gihe.—Abaroma 5:12.

Yararetse Ibibi Bibaho mu Gihe Runaka

Hari abashobora kubaza bati ‘kuki Imana yabaretse bagakora ibyo bintu? Kuki itakoresheje ububasha bwayo bw’ikirenga ngo ibahatire gukora ibyo ishaka, bityo ngo ikumire imibabaro yose n’intimba dufite muri iki gihe?’ Birasanzwe ko umuntu yatekereza muri ubwo buryo. Ariko se, gukoresha atyo imbaraga nyinshi byaba bigaragaza iki mu by’ukuri? Mbese, wakwishimira, cyangwa wakumva wemeye, umuntu uwo ari we wese waba akimara kubona ikimenyetso cya mbere cy’uko hari abatavuga rumwe na we, maze agahita atsembaho abamurwanya bose, ngo ni uko afite imbaraga zo kubatsemba? Ntiwamushima rwose.

Mu by’ukuri, abo bagome ntibashidikanyije niba Imana ifite ububasha bushobora byose. Ahubwo mu buryo bwihariye kurushaho, bashidikanyije niba ifite uburenganzira bwo gutegeka kandi niba uburyo bwayo bwo gutegeka buhwitse. Kugira ngo Yehova akemure burundu ibyo bibazo by’ingenzi byazamuwe, yararetse ibiremwa bye bimara igihe runaka byitegeka atabyivanzemo mu buryo butaziguye (Umubwiriza 3:1; Luka 21:24). Mu gihe icyo gihe kizaba kirangiye, azagira icyo akora kugira ngo yongere ategeke ibintu byose bibera ku isi. Icyo gihe, bizaba byigaragaza neza cyane ko uburyo bwe bwo gutegeka ari bwo bwonyine bushobora kutwizeza ko abatuye isi bazagira amahoro, ibyishimo n’uburumbuke birambye. Hanyuma, abantu bo ku isi bose bakandamiza abandi bazakurwaho burundu.—Zaburi 72:12-14; Daniyeli 2:44.

“Isi Itararemwa”

Yehova yagambiriye gukora ibyo bintu byose kera cyane. Pawulo avuga igihe “isi [yari] itararemwa” (Abefeso 1:4). Icyo gihe nta bwo ari mbere y’uko isi cyangwa Adamu na Eva baremwa. Iyo si yari ‘nziza cyane,’ kandi abantu bari batarigomeka (Itangiriro 1:31). None se, ni iyihe ‘si’ intumwa Pawulo ishaka kuvuga? Ni isi y’abana ba Adamu na Eva—isi y’icyaha, idatunganye y’abantu bafite ibyiringiro byo kuzacungurwa. Mbere y’uko hagira abana abo ari bo bose bavuka, Yehova yari yaramaze kumenya ukuntu azakemura ibibazo kugira ngo aruhure abari kuzakomoka kuri Adamu bashoboraga gucungurwa.—Abaroma 8:20.

Birumvikana ariko ko ibyo bidashaka kuvuga ko Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi agomba gukemura ibibazo nk’uko abantu babikemura. Iyo abantu babonye ko hashobora kuvuka ibibazo byihutirwa, bateganya gahunda ndende zitandukanye zo kuzahangana n’ibyo bibazo. Imana ishobora byose yo ariko si uko ikora; ishyiraho umugambi wayo gusa, ubundi ikawusohoza. Icyakora, Pawulo adusobanurira ukuntu Yehova yagambiriye gukemura ibyo bibazo kugira ngo aruhure abantu burundu. Izo ngamba yafashe ni izihe?

Ni Nde Uzaruhura Abantu?

Pawulo asobanura ko abigishwa ba Kristo basizwe n’umwuka, bafite uruhare rwihariye mu kuvanaho ingaruka mbi zatewe n’icyaha cya Adamu. Pawulo yavuze ko Yehova ‘yabatoranyirije muri [Kristo], kugira ngo bazategekane na Yesu mu Bwami bwo mu ijuru. Mu gihe Pawulo yabisobanuraga mu buryo burambuye, yavuze ko Yehova yari ‘yaragambiriye kera ko bahinduka abana be babiheshejwe na Yesu Kristo’ (Abefeso 1:4, 5). Birumvikana ariko ko Yehova atabatoranyije, cyangwa ngo abagenere icyo bazakora mbere y’igihe buri muntu ku giti cye. Ahubwo, yabageneye icyo bazakora mbere y’igihe mu rwego rw’itsinda ry’abantu bizerwa kandi biyeguriye Imana, bari kuzafatanya na Kristo mu kuvanaho ingaruka mbi Satani Diyabule hamwe na Adamu na Eva bateje umuryango wa kimuntu.—Luka 12:32; Abaheburayo 2:14-18.

Mbega ibintu bitangaje! Mu gihe Satani yarwanyaga bwa mbere ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, yashatse kumvikanisha ko ibiremwa by’Imana by’abantu byari bifite inenge—ko mu gihe byaba bihuye n’ikigeragezo gihagije cyangwa se bigahura n’igishuko, byose byakwigomeka ku butegetsi bw’Imana (Yobu 1:7-12; 2:2-5). Nyuma y’igihe runaka, ubwo Yehova Imana yagaragazaga mu buryo bukomeye ‘ubuntu bwe butagira akagero,’ yagaragaje ko yari afitiye icyizere ibiremwa bye byo ku isi binyuriye mu gufata bamwe mu bagize umuryango wa Adamu wokamwe n’icyaha kugira ngo abagire abana be bo mu buryo bw’umwuka. Abari muri iryo tsinda rito bazajya gukorera mu ijuru. Bazaba bagiye gukora iki?—Abefeso 1:3-6; Yohana 14:2, 3; 1 Abatesalonike 4:15-17; 1 Petero 1:3, 4.

Intumwa Pawulo yavuze ko abo bantu Imana yagize abana bayo, baba “abaraganwa na Kristo” mu Bwami bwo mu ijuru (Abaroma 8:14-17). Kubera ko bazaba ari abami n’abatambyi, bazagira uruhare mu kubatura umuryango w’abantu ku mibabaro n’intimba bahura na byo muri iki gihe (Ibyahishuwe 5:10). Ni iby’ukuri ko “ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu.” Ariko kandi, vuba aha abo bana b’Imana batoranyijwe mu buryo bwihariye bazakurikira Yesu Kristo mu gihe azaba atangiye imirimo, kandi abantu bose bumvira bazongera ‘babaturwe kuri ubwo bubata bwo kubora, binjire mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’—Abaroma 8:18-22.

“Gucungurwa”

Ibyo byose byashobotse binyuriye ku kintu kigomba kuba ari bwo buryo buhambaye kandi bw’ikirenga kurusha ubundi bwose Imana yagaragarijemo iyi si y’abantu bashobora gucungurwa ubuntu bwayo butagira akagero—ni ukuvuga igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Pawulo yaranditse ati [ Yesu Kristo] ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ni ko kubabarirwa ibicumuro byacu, nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri.”Abefeso 1:7.

Yesu Kristo ni we muntu w’ibanze mu isohozwa ry’umugambi w’Imana (Abaheburayo 2:10). Igitambo cye cy’incungu cyabaye urufatiro rwemewe n’amategeko Yehova yashingiyeho yemerera bamwe mu bagize urubyaro rwa Adamu kuba mu bagize umuryango we wo mu ijuru, kandi ni cyo azashingiraho avaniraho abantu ingaruka z’icyaha cya Adamu, atarengereye icyizere afitiye amategeko n’amahame Ye (Matayo 20:28; 1 Timoteyo 2:6). Yehova yakoze ibintu mu buryo bushyigikira gukiranuka kwe, kandi buhuje n’ibisabwa n’ubutabera butunganye.—Abaroma 3:22-26.

“Ibanga Ryera” ry’Imana

Hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi Imana itarahishura neza neza ukuntu yari kuzasohoza umugambi ifitiye isi. Mu kinyejana cya mbere I.C., ‘yamenyesheje [Abakristo] ubwiru [“ibanga ryera,” “NW” ] bw’ibyo ishaka’ (Abefeso 1:9). Pawulo hamwe n’Abakristo bagenzi be basizwe, basobanukiwe mu buryo bwumvikana neza uruhare rukomeye Yesu Kristo yahawe mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Nanone kandi, batangiye gusobanukirwa uruhare rwihariye bari bafite rwo kuba abaraganwa na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru (Abefeso 3:5, 6, 8-11). Ni koko, ubutegetsi bw’Ubwami buzaba buyobowe na Yesu Kristo hamwe n’abategetsi bazafatanya na we, ni igikoresho Imana izakoresha kugira ngo izane amahoro arambye, atari mu ijuru gusa, ahubwo no ku isi (Matayo 6:9, 10). Binyuriye kuri ubwo butegetsi, Yehova azongera azane ku isi imimerere yari yarayiteganyirije mbere hose.—Yesaya 45:18; 65:21-23; Ibyakozwe 3:21.

Igihe yagennye cyo kuzakora igikorwa kitaziguye kugira ngo akure ikandamiza ryose n’akarengane kose ku isi, kizarangira vuba aha. Ariko mu by’ukuri, Yehova yatangije igikorwa cyo gusubiza ibintu mu buryo kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko icyo gihe yatangiye guteranya ‘ibintu byo mu ijuru,’ ni ukuvuga abantu bazategekana na Kristo mu ijuru. Abo bari bakubiyemo Abakristo bo muri Efeso (Abefeso 2:4-7). Vuba aha rwose, muri iki gihe turimo, Yehova yatangiye gukorakoranya ‘ibintu byo mu isi (Abefeso 1:10). Binyuriye muri gahunda yo kubwiriza ku isi hose, arimo aramenyesha amahanga yose ubutumwa bwiza bwerekeranye n’ubutegetsi bw’Ubwami bwe buyobowe na Yesu Kristo. Ndetse uhereye ubu, ababwitabira barimo barakorakoranyirizwa ahantu habonerwa uburinzi no gukizwa mu buryo bw’umwuka (Yohana 10:16). Vuba aha, ku isi isukuye izaba yarahindutse paradizo, bazabona umudendezo usesuye, ku buryo batazongera kugerwaho n’akarengane kose n’imibabaro yose.—2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 11:18.

Hatewe “intambwe nyinshi zishimishije” mu byerekeranye no gutanga imfashanyo zigenewe abantu bakandamizwa (Igitabo The State of the World’s Children 2000). Ariko kandi, intambwe ishimishije kurusha izindi zose izaterwa mu gihe cyegereje, ubwo Kristo Yesu n’abategetsi bazafatanya mu butegetsi bw’Ubwami bwo mu ijuru bazagira icyo bakora. Bazarandurana n’imizi impamvu zose zitera ubushyamirane n’ibindi bikorwa bibi byose bitwibasira. Bazavanaho ibibazo by’abantu byose.—Ibyahishuwe 21:1-4.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Ibikorwa by’ubutabazi ntibyakemuye ibibazo by’abantu

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Igitambo cy’incungu cya Kristo cyatumye abantu babohorwa ku cyaha cya Adamu

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Muri iki gihe birashoboka kubona uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka no gukizwa

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Vuba aha, binyuriye ku Bwami bwa Mesiya, tuzavanirwaho ibibazo byose