Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abantu mbese, hari igihe bizakurwaho?

Ibibazo by’abantu mbese, hari igihe bizakurwaho?

Ibibazo by’abantu mbese, hari igihe bizakurwaho?

“KIMWE cya kane cy’abatuye isi baba mu bukene, abagera kuri miriyari 1,3 batungwa n’amafaranga atageze no ku idolari 1 ku munsi, abagera kuri miriyari 1 ntibazi gusoma no kwandika, abagera kuri miriyari 1,3 ntibabona amazi meza yo kunywa, naho abagera kuri miriyari 1 barashonje.” Ibyo byavuzwe na raporo yaturutse muri Irilande ivuga ibyerekeranye n’imimerere iri ku isi.

Mbega ibintu bibabaje bigaragaza ukuntu abantu badafite ubushobozi bwo kubonera ibibazo by’isi umuti urambye! Ibyo bibazo bisa n’aho bibabaje kurushaho iyo utekereje ko umubare munini cyane w’abo bantu bavuzwe muri iyo raporo ugizwe n’abagore n’abana batagira kirengera. Mbese, ntibibabaje cyane kubona ndetse n’ubu, mu kinyejana cya 21, uburenganzira bwabo bukomeje “kutubahirizwa buri munsi, bakibasirwa ari benshi cyane ku buryo nta n’uwashobora kubara umubare wabo”?—Byavuye mu gitabo cyitwa The State of the World’s Children 2000.

“Isi Nshya Izagerwaho mu Gihe Kimwe”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana, ryagaragaje ko rifite icyizere cy’uko “ingaruka mbi zijimye ibyo bikorwa byo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu byagize ku bantu benshi hirya no hino ku isi, zishobora kuvanwaho.” Uwo muryango uvuga ko imimerere iteye ubwoba abo bantu babarirwa muri za miriyoni b’indushyi bagomba kwihanganira muri iki gihe, “atari imimerere igomba kubaho byanze bikunze cyangwa idashobora guhinduka.” Mu by’ukuri, uwo muryango wahamagariye “abantu bose gutekereza ukuntu bazashyiraho isi nshya izagerwaho mu gihe kimwe.” Wiringira ko iyo izaba ari isi, muri yo abantu bose bakazaba “batagifite ubukene kandi nta vangura, nta rugomo n’indwara biharangwa.”

Abantu bavuze ibyo bintu baterwa inkunga no kubona ukuntu ndetse no muri iki gihe hari abantu bita ku bandi barimo bakora byinshi kugira ngo boroshye ingaruka zibabaje ziterwa n’ “uruhererekane rusa n’urutarangira rw’ubushyamirane n’ibindi bibazo.” Urugero, umuryango witwa Chernobyl Children’s Project umaze imyaka isaga 15, ukaba “waragize uruhare mu koroshya ububabare bw’abana babarirwa mu bihumbi barwaye kanseri batewe n’imyuka ihumanya uruganda rwaho rwakwirakwije mu kirere igihe rwasandaraga” (Byavuye mu kinyamakuru cyitwa The Irish Examiner cyo ku wa 4 Mata 2000). Imiryango itanga imfashanyo, yaba imiryango minini n’imito, nta gushidikanya ko igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu batabarika bibasiwe n’intambara n’ibindi byago.

Icyakora, abantu bakora muri iyo miryango yita ku mbabare babona ibintu mu buryo buhuje n’ukuri. Bazi ko ibibazo bahanganye na byo “biri ahantu henshi cyane, kandi ko ari isobe kurusha uko byari bimeze mu myaka icumi ishize.” Uwitwa David Begg, akaba ari umukuru w’umuryango utanga imfashanyo wo muri Irilande witwa Concern, yavuze ko “abakozi, abaterankunga n’abatanga imfashanyo y’amafaranga babyitabiriye neza cyane” igihe Mozambike yahuraga n’imyuzure ikomeye. Yongeyeho ati “ariko kandi, ntidushobora guhangana n’ibyo byago byabaye mu rugero rwagutse cyane twenyine.” Ku birebana no gutanga imfashanyo muri Afurika, yavugishije ukuri ati “n’impamvu nke ziriho zo kugira ibyiringiro, zimeze nk’agatadowa kaka kanyenyeretsa.” Hari benshi bumva ko ayo magambo yavuze asobanura mu buryo buhinnye imimerere iri n’ahandi ku isi.

Mbese, dushobora, mu buryo buhuje n’ubwenge, kwitega kuzabona iyo “si nshya izagerwaho mu gihe kimwe” abantu biringiye? Nubwo imihati ishyirwaho muri iki gihe yo gutanga imfashanyo ikwiriye gushimirwa rwose, nta gushidikanya ko bikwiriye gusuzuma ibindi byiringiro by’uko hazabaho isi nshya ikiranuka kandi irangwa n’amahoro. Bibiliya igaragaza ibyo byiringiro, nk’uko biri busuzumwe mu gice gikurikira.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

Ipaji ya 3, abana: ifoto ya UN/DPI yafashwe na James Bu