Igihe cyo guhishura ibanga
Igihe cyo guhishura ibanga
Kubika ibanga mu bintu bimwe na bimwe bishobora gutuma habaho amahoro, mu gihe kurimena byo byatuma havuka amakimbirane. Ariko se, haba hari igihe biba bikwiriye ko ibanga rihishurwa? Zirikana ibyo umuhanuzi Amosi yavuze ku bihereranye n’Imana ye, agira ati “Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo” (Amosi 3:7). Dufatiye kuri ayo magambo, dushobora kugira ikintu runaka tumenya ku bihereranye no kubika ibanga. Yehova ashobora kubika ibanga mu bintu bimwe na bimwe akageza igihe runaka, maze amaherezo akazabihishurira abantu bamwe na bamwe. Ni gute twakwigana Yehova mu bihereranye n’ibyo?
Rimwe na rimwe, abungeri bashyizweho mu itorero rya Gikristo babona ko ari iby’ingirakamaro ko ikintu runaka kiba ibanga (Ibyakozwe 20:28). Urugero, mu kuzirikana inyungu z’itorero, bashobora gufata umwanzuro w’uko ibisobanuro birambuye bihereranye na guhunda runaka cyangwa ihinduka ryabayeho mu birebana n’inshingano zihereranye n’itorero byakomeza kuba ibanga kuzageza igihe runaka.
Icyo gihe ariko, niba icyo kintu kigomba guhishurwa, ni iby’ingenzi gusobanurira abo ibyo bireba igihe kizahishurirwa n’uburyo kizahishurwamo. Kumenya igihe ibintu bizahishurirwa ku mugaragaro bishobora kubafasha gukomeza kubigira ibanga.—Imigani 25:9.